MRS LYDIA PART 10

MRS LYDIA PART 10

mviruhande harumuntu ntegereje utanyongera
ibibazo!! yavuze atyo mpita nkora mumufuka
nkuramo phone ya nyina ndayimwereka nti:
justin, iyi phone ntuyizi se!!? justin nawe ati:
yeee………
.
PART 10
.
justin nawe ati: yeeeh! alex, utambwira ko
ariweho wakoze biriya kuri mama wanjye!! njye:
umva, ntamahitamo narimfite namake,
nahamagaye willy arantuka, ndetse ambwira ko
ntazongera kuvugana namwe……. ntararangiza,
justin n’umujinya mwinshi ahita ankubita ingumi
nziza yamenyo ngwa nkaho hirya, ngiye kumva
numva aravuze ati: wamuswa nigute wajya
gutera mama ubwoba bigezaho!!?……..
njye:nakundi nagombaga kubigenza kugira ngo
mvugane numwe muri mwe, ndabizi phone yanjye
ntimwari kuyitaba niyo mpamvu nakoresheje
iyamama wawe! justin: wamu……… atarakomeza
mba ndamubwiye nti: justin reka ibyo, unjyane
aho willy ari kuko bose bari mubyago kandi igihe
kirimo kuducika!
.
.
justin: ceceka se nyine! ntamuntu numwe
wamenya ahantu bari uretse njye na mark!!!
njye:hhhm! nyizera justin, igikomo ……….
ntaragira icyo mvuga, justin ahita avuga asakuza
cyane ati: nkwizere nte washimuse mama!! kandi
bimenye, uko wagenza kose sindibukujyane aho
willy na lydia bari kabsa wihangane! akimara
kuvuga atyo aba arigendeye ansiga aho
njyenyine, noneho numva ibibazo birandetse,
ndamuhamagara nti: weeee! justin……… justin
nawe aba arebye inyuma, ndamubwira nti: genda
ubwire willy basi ………… nkivuga aba anshiye
mwijambo aravuga ati: ntago ngiye aho ba willy
bari! ushaka kunkurikira se nguhamenye!? njye:
yeeeeh! nonese ushaka kuvuga ko ugiyehe!?
justin: ngiye kureba mama, ndasanga harikibi
wamukoreye ndaguhitana alex!
.
.
njye: hahaha! sawa noneho genda turebe aho
umukura, nushake ntiwirushye ntago wamenya
ahantu mama wawe ari! navuze ntyo mbona
justin umujinya uramwishe, ahita agaruka yiruka
aranyegera andeba nabi, agita avuga ati: alex! ibi
uzabyishyura! njye: ndabizi justin, ubu urasabwa
gukora ikintu kimwe gusa! justin:alex, nzakwica
mama nihagira ikintu kimubaho!! njye: hhm!
byose niwowe ubihitamo, nukora ibyusabwa neza
nawe arabaho neza, kandi nutabikora uranyumva
nawe! justin: ushakiki se! njye: nshaka ko
unjyana aho ba willy bari nonaha ubundi nanjye
nkakubwira aho mama wawe umusanga!
.
.
justin: sawa sha! ntago narinzi ko umuntu
winshuti yanjye ariwe wankorera ibi! njye:hhm!
ceceka ukore ibyo ngusaba, nyuma ntuzatinda
kubona ko byari ngombwa ndetse nawe
byakubaho! ubwo njye na justin twahise dufata
urugendo anjyana aho ba willy bari, ndetse
tugenda tuganira nubwo bwose umujinya
wendaga kumuhitana, hashize akanya tutavuga
nibwo yahise ambwira ati: gusa rero alex, njye
icyo nkora nukukujyana aho bari gusa!!! njye:
nonese wumvaga harikindi ndibugusabe!? justin:
ushobora kuvuga ngo ngutabare nituhagera, ibyo
byo ubyibagirwe peee! njye: untabare!!? justin:
ngira ngo nawe willy uramuzi iyo yarakaye, kandi
noneho ubu ho byarenze!
.
.
njye: hhm! nonese kuki yandakariye bigezaho
kandi……… ntarakomeza justin ahita avuga
cyane ati: hoshi genda nawe urimbwa mbi, nigute
wasezeranya umuntu ko uzamufasha muri byose
akabona lydia, igihe cyagera ukamukwepa koko!!?
ubwo justin yavuze atyo numva ninkokunkora
mugisebe, nkibuka uburyo nasezeranyije willy
kuzabimufashamo ndetse nukuntu nasanze
twarakunze umukobwa umwe, nkibaza uburyo
namufasha gutwara umukobwa nakunze
bikanyobera! ubwo namaze akanya ntekereza
cyane, ngiye kumva numva justin aravuze ati:
heeey! ko mbona utekereza cyane se
ugizubwoba!?
.
.
njye:wapi mwa! ahubwo ndigutekereza ibyo
ndaza kumubwira tu! ahubwo twihute cyane igihe
kirimo kuducika kandi nakubwiye ko bari
mubyago bose ! justin: sinakubwiye ko ntabandi
bantu bazi aho ba mark bari se! ahubwo reka
willy aryohane numwana yikundiye! justin yavuze
atyo, mpita nibagirwa ibyo naringiye kuvuga
ahubwo mpita mubaza nti: niko se justin! ubundi
willy na lydia byarangije gucamo, yamubwiye
impamvu yamushimuse!? justin:ewa!ntib
iracamo
ariko harabura gato cyane, willy aracyamwigisha
buhoro buhoro kandi ndimo kubona haricyo biri
gutanga! njye:yeeeeeeh! noneho……….
ntarakomeza justin ahita avuga ati: dore ejo
umukobwa yari yatunaniye kabsa, arimo kurira
cyane ati afite undi mukunzi yakunze kera, ngo
tumureke yigendere ariko…….. njye: maze se!!!
.
.
justin nawe ati: ibyo byagiye,maze ubu arimo no
gushaka guseka, willy yaraye amuririra imbere
amusaba urukundo amwinginga bimwe byasaze,
none bwakeye tubona umukobwa amwenyura da!
njye: wooow! noneho ubwo ibintu byamaze
gucamo tu!? justin: wapi sha! willy yavuzeko atari
neza cyane! ubwo njye numbwo nijijishaga,
kumutima numvaga barimo kunsogota icyuma,
nkibaza uburyo nzigarurira lydia namara gukunda
willy bikanshanga! nkiri muribyo justin ahita
ambaza ati: ese alex! ubundi wowe ntagakuru ka
wamwana wawe! cyangwa byarakunaniye sha
ubivamo!!? njye: wapi sha, ntago twongeye
kuvugana, sinongeye kumubona dore ko narimfite
nibintu byinshi mumutwe! justin: ewa! subundi
wowe waterese hehe ko arukucyatsa gusa! ese
cya gihe basi waraje uratubura!!?
.
.
njye: nyine nasanze mukimara kuhava, huzuye
abapolisi mpita………. ntarakomeza twumva
phone ya justin irasonnye, arebye aravuga ati:
ese ubundi uyu muntu umpamagaye ninde ko
mbona nimero ari nshya!! ubwo njye kumutima
nahise nsenga nti:”” mana mfasha abe atari
nyina!!”” ntakindi cyabaye rero, justin yahise
yitaba, ngiye kumva numva aravuze nubwoba
bwinshiati ati: ma.. mama niwowe!!!? kumutima
nanjye nti:” oooh! shit”” justin aba arongeye
avuga andeba nabi ati: mama uri hehe ubu!?
hashize akanya numva aravuze nanone atunguwe
ati: ngo… ngo!! uri murugo! wacitse se!? ubwo
hashize akanya katari gato justin ari kuri phone
ndetse yumva gusa atavuga, birumvinana nanjye
sinumvaga ibyo nyina arimo kumubwira, ngiye
kumva numva justin aravuze ati: alex! kuberiki
wambeshye!!?
.
.
njye: mama wawe amezate se justin!!? justin:
mbwira impamvu urimo gukora ibi byose!? njye:
banza umbwire nimba mama wawe ameze neza!
justin nawe arongera ati: ameze neza cyane,
kuberiki ambwira ngo ngufashe!!? njye: nuko
mama wawe arumunyakuri kandi azi gushishoza!
justin: ntago mbyumva kabsa! kuki se
wambeshye ko mama atari murugo, cyangwa
nanubu harumuntu urimo kumuhatiriza kubivuga
sha!? njye: ubwambere namuhatirije
gukuhamagara ariko maze kumenya aho ngukura
nahise musiga mumahoro,musaba nimbabazi
ubwo rero mukanya mbonye udashaka kunjyana
aho ba willy bari ……… justin ahita avuga ati:
utambwira ko wambeshye ngo uracyamufite!!
njye: nabonye aribwo buryo butuma unjyana kwa
willy justin!
.
justin: eeeeee! ntaho nkujyana rero, ubu
birarangiye, wari wanshoboye di! njye: nonese
mama wawe urumva atari mukuri,
uramusuzuguye!!? justin: ibyo bir………..
atarakomeza mpita mubwira nti: justin!nyizera
rwose ba willy bari mubyago ndetse sinzi ko ubu
batanabagezeho kare! justin: ntago bababona
erega ntamuntu uzi aho bari! njye: igikomo lydia
yambaye cyabikora, cyatuma bamenya aho bari!!!
ubwo navuze gutyo mbona justin aratunguwe
ndetse aratekereza,ahita ambaza ati: ibyo
wabikuyehe ko yambaye igikomo!! nanjye ko
nakimubonyeho!! njye: ngwino ahubwo twihute
hakiri kare tudasanga bose arimirambo! justin:
reka tumuhamagare bacike…… njye: hoya
tuhigerere ibyo guhamagara wapi! ubwo twahise
tugenda twiruka byahatr tugeze imbere mbona
nkaho hakurya haparitse imodoka, ndebye neza
mbona niyayindi ya yussuf na joseph, mpita
mbaza justin nti: justin, hasigaye urugendo
runganiki!?

justin nawe ati: dusa nkabahageze dore nihariya
imbere gato!! ubwo justin yavuze atyo numva
umutima ugiye guturika, nkumva lydia yapfuye
kuko nabonaga imodoka ya yussuf hafi aho kandi
nabo ariho bari. gusa nanze gucika intege,
twakomeje imbere, ngiye kumva numva justin
aravuze ati: dore ni mwaruriya ruriya rupangu
reka tujyeyo, gusa willy aranyirenza kuko
nkuzanye! twabaye tugitera intambwe mbona
joseph na yussuf basohotse mururwe rupangu
duhita twihisha inyuma yikibloke cyaraho,
ndahengereza nite,gereje neza mbona bafite
imbunda mu ntoki, umutima wahise ukubita
ndavuga nti: jutin! byarangiye twakerewe! justin
nawe ati: mana weee! ubuse barabishe koko!!?
njye:…………..
.EHEEE! BA LYDIA SE BARAPFUYE!?

NTUCIKWE NA PART 11

Advertisements

2 responses to “MRS LYDIA PART 10

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 9 – Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s