MRS LYDIA PART 8


MRS LYDIA PART 8
.
kujya kureba kandi rwose sinshaka kumubura,…..
hatazagira umuntanga!! yussuf:abandi babuze
banyina none wowe ngwabakobwa sha!!! njye:
………………………..
PART 8
njye: oyaaaa weee,rwose mwihangane ariko
mundeke njye kwirebera uwo nkunda,
ndabinginze!! nakomeje kurwazarwaza ngo ndebe
ko nasohoka nkiruka nkabacika, sinzi ukuntu
nahagurutse yussuf ahita ankubita ikibuno
cyimbunda nicara hasi, nibwo natangiye kubona
ko ibintu byakomeye!! kumutima nti:” mana
yanjye koko ibi nibiki, mana mfasha mve aha
hantu njye gushaka umukobwa nikundiye!!”””.
hashize umwanya munini buri wese yashobewe
yabuze icyo yavuga, yussuf ibitekerezo
byamubanye byinshi cyane,ndetse na joseph
aruko!!
.
.
ngiye kumva numva yussuf aravuze ati: jose…..!!!
joseph nawe ati: ndakumva yussu!! yussuf
asubiza yitsa imitima ati: ntago mekkal
namwica,ahubwo…..!!! atararangiza joseph
ahitaavuga ati: eheeee! ushaka kuvuga se ko
ugiye kuva kwizima yussu!? njye: ahwiihhhh!
noneho ubwo utari bumwice reka nigendere,
sibyo? yussuf: ceceka sha, ntugire ijambo
wongera kuvuga cyangwa nguture umujinya
wose!!! joseph: have ariko rekana nuwo musore
umbwire kurubwo buswa ushaka gukora ngo
ntiwica mekkal! yussuf ati: ubwo se bsi iyo we
anyica aho kugirango yice mama wanjye, ngaho
reba ubu buribwe bwuzuye agahinda yansigiye!!!
.
.
joseph: ndabyumva ntiworohewe nshuti yanjye!
ariko se noneho nutamwica wagize ngo ako
gahinda kazashira gate!? yussuf: hoya! ndamutse
mwishe ntago yazigera agirauburibwe nagahinda
nkibi byanjye, niyo mpamvu……..! joseph:
eheeee! ntabundi buryo buhari rero, ko
ntamuryango agira, nta nyina cyangwa se agira
ngo ubice urumva wamutera agahinda mubuhe
buryo!? yussuf: ndabyumva, ariko akunda cyane
lydia!!! yussuf akivuga atyo numva nguye
mukantu ndetse ubwoba buranyica, kumutima
nti:” mana yanjye yussuf arashaka kwica
lydia!!!!””” mugihe nkirimo kwibaza kuribyo,
mbona na joseph asa nkuwaguye mukantu,
yakambije nimpanga ndetse arimo kureba yussuf
nabi aba aravuze ati: yussuf! urinshuti yanjye
ariko wibeshye ugakora kuri lydia nanjye
naguhitana!!
.
.
yussuf: yeeeeh! niko jose kuberiki ……..
kuberiki!!! joseph : yussu! mbabarira ushake
ubundi buryo kabsa kuko lydia we ntibishoboka
kabsa! yussuf: yampayinka data! nonese burya
bwose nawe waramukundaga jose!? joseph: umva
yussu! wimbaza byisnhi ariko lydia we
ntumukoreho kabsa, basi umbwire njye kukwicira
mekkal ariko lydia umureke!!! njye: nibyo kabsa!
uwo mukobwa yaba azize ubusa! yussuf: wowe
urongera kuvuga ndahita kumena umutwe,
uranyumva!? njye: yego! sinongera! yussuf: jose!
mbwira neza mbimenye kabsa, njye simbyumva
ukuntu waba………. atararangiza numva joseph
avuze cyane nuburakari bwinshi ati: ndamukunda
nyine, kandi nzahora mukunda,kuko…
……….
ararakomez, yussuf ahita avuga ati: oooh! shit!
nigute wakunda umukobwa ukundwa na mekkal
joseph! wabonaga mekkal atazaguhitana!!
?
.
.
joseph: yussu! rwose ndakwinginze mbabarira
nukore kuri lydia, kwica lydia ninkaho nanjye
uraba unyishe!! yussuf nawe ati: sawa ntakibazo!
ngaho mbwira uburyo waunze umukobwa nkuriya
uzi ko azakugaruka uko byagenda kose!! joseph:
urabizi nawe urukunda rurizana! lydia namukunze
ubwambere nkimubona, igihe mekkal
yamuzanaga hariya akamunshungisha nibwo
yatangiye kwigarurira umutima wanjye! nuko
rero…………… yussuf:nukuvuga ko nubwo
wamucunganga waramukundaga kandi uziko
aruwamekkal!!!? joseph: nawe byakubaho yussu!
umukobwa nimwiza ngira ngo nawe urabibona!
noneho yajyaga muri douche ngasigara kurugi,
agasohoka yambaye neza ngashira, yakwicara
aho mubona ngasuhererwa, mbese ibye byose
byarankururaga kabsa!!
.
.
yussuf: hahahaha! nihatar kabsa,nonese basi
wamubwiyeko umukunda!? yussuf amubajije atyo
mbona agahinda karamwishe, yitsa imitima
aravuga ati: nyine we ubwe yaje kumenya ko
mukunda kandi nashize, nibwo yahise aza
kubimbaza, ariko kubera ubwoba ndamubwira ngo
hoya! yussuf: wakoze neza cyane! iyumubwira
ngo yego akemera wari kurara upfuye mekkal
ndamuzi!!! joseph: hhm! wavuze se ko lydia
yakomeje kumpatiriza akambwira ati” ndabizi ko
unkunda rwose jose, kuko biragaragara peee””
nanjye mbonye ntakundi niko guhita mubwira
nti”” rwose ibyo waketse nukuri, ndagukunda
kandi cyane gusa sinzi uko nabigenza”” yussuf:
yeweeee! sha ndumva arihatar kabsa! nonese
yaremeye!?
.
.
joseph:byahehe se sha! yarampakaniye gusa
nawe yarafite agahinda kenda kumuhitana,yamb
wiye ko afite undi bakundana ahubwo yahise
ansaba serivisi ……. yussuf: iyi servisi
yagusabye!? joseph: yarambwiye ngo kubera ko
mekkal amucunga cyane,ntago akibasha
kuvugana numukunzi we, ati nimba mukunda
koko mutorokeshe rimwe basi abonane na chr
we!! yussuf: kandi ubwo wabona warabikoze!!
joseph: umva sha! umutima se ko wandiye
ukampatiriza, ntakundi byari kumera pe ndetse
byaranakomeje akajya ansaba kumutorokesha
buri munsi! nanjye mvuga nubwoba bwinshi nti:
ubwo se iyo agutoroka byari kugenda bite!?
yussuf: yego ra!!
.
.
joseph: hoya! namuhaye kado yigikomo yambara
kukuboko, mubwira ko aricyurukundo mukunda
nubwo rudashoboka ariko burya imbere
mugikomo harimo akantu katumaga mbasha
kumenya ahantu hose agiye kuko gakorana na
telephone yanjye!! yussuf: aho watekereje neza
cyane, nonese ubwo urumva uwo mukobwa
azigera agukunda jose!? joseph nawe ati: yego,
ariko haricyo ngomba kubanza nakora! yussuf:
nigiki se kizagura urukundo rwe!!? joseph: umunsi
umwe lydia yatutse mekkal ndetse amubwirako
atazigera ashyingiranwa nawe, nibwo mekkal
yahise ashimuta nyina na se ba lydia kugirango
yemere ko bashingiranwa! yussuf: eheee! nuko!?
joseph: lydia yabibonye atyo, nibwo yaje kundeba
arambwira ati musezeranye ko nzabakura hariya
uko ari batatu nkabatorokesha, nanjye
azampemba kunkunda iteka ryose!
.
.
yussuf: hahaha! mbega joseph, sinarinzi ko waba
umuswa bigezaho, ntamuntu numwe uyobora
urukundo uzabaze, urukundo rukujyana aho
rushaka, ubwo se urumva yari kugukunda kandi
harundi yakunze kandi nawe ubizi!!? joseph:
ariko……… yussuf: genda se nyine, umukobwa
akubeshye bigezaho koko jose, yaraguhakaniye
nawe urabizi kandi niyo wabacikisha wibuke ko
uwo mukunzi lydia yakubwiye ntaho yagiye! ubwo
yussuf yavuze atyo, mbona joseph bimwanze
munda, amara akanya atekereza ndetse ndetse
arinako amarira ashoka mumaso he, ngiye kumva
numva aravuze ati: koko uri mukuri yussu! lydia
yarambeshye, reka tumuhitane twese
tumuhombe! yussuf: bien!ubayumugabo nneho,
kandi nanjye ndaba nihoreye kuri mekkal, ahubwo
kumubona nibyo bisigaye!
.
joseph: wapi, aho ari ndahazi nuko ntigeze
nshaka ko mekkal yongera kumubona,
sinakubwiye ko igikomo yambaye gituma menya
ahantu hose agiye!? yussuf: byiza cyane! noneho
reka tureke uyu mwana yigendere! joseph
yamaze akanya atekereza, ngiye kumva numva
aravuze ati: kabsa, ndumva ntakindi yadufasha!
ntakindi cyabaye nahise nsohoka ngenda niruka
ibibazo nubwoba ari byose, nkibaza uburyo lydia
willy yakunze agiye kwicwa bikanshanga, nibwo
nahise mfata phone mpamagara willy ngira ngo
muburire igikomo lydia yambaye bagite
kitabafatisha, ngiye kumva numva yitabye antuka
ati: wamushenzi we wikigoryi ntuzongere no
kumpamagara!! njye: umva mn willy……. nawe
ati: ceceka se nyine,ntiwamfashije kandi
waransezeranyije kuzamfasha nkabona lydia, ubu
ishuti zanjye ni ebyiri naho wowe urimbwa gusa!
njye: eheee! umva……willy: ceceka se nyine,
nanagumagaye wanga kuyifata, ntuzongere no
kumvugisha!! njye: h…… nshatse kugira icyo
mvuga aba arakupye, nongeye guhamagara
nsanga yayifunze!
.
.
nahise numva mumutwe byicanze, kumutima nti:”
ariko mana kukina hageze kare ngo mfashe willy
gushimuta lydia, none dore ibibazo byose
bimbayeho!!!”” nakomeje kwibaza byinshi ariko
nakwibuka ibitutse willy amaze kuntuka, nkumva
umujinya uranyishe, kumutima nti:”” apuuuh!
nibashake lydia bamwice biramureba, ko willy se
yanze kunyumva, ahubwo reka njye kureba
uwanjye ntaza kubura byose, nibiba ngombwa
nanjye ndamushimuta!! ubwo nahise ngenda
nihuta njya muri ya supermarket namusanzemo,
ndeba hirya no hino ndamubura, nkomeza
gutemberamo, sinzi ukuntu numvise kuruhande,
umukobwa avuze ati: hey! amakuri sally!!?
ndebye mbona numukobwa ukora muri
supermarket ahagararanye numusore wambaye
agakote kumukara, nibuka ko umukobwa nakunze
yambwiye ko akundana numusore witwa sally,
ubwo nahise negera hafi ngira ngo numve ibyo
sally avuga, numva abajije uwo mukobwa ati:
lydia se yahageze, njye ko natinzemo gato!?
umukobwa: ehee! ntazo uzi ibyabaye ariko wowe,
lydia yashimuswe nabantu tutazi, yasohokaga mo
hano bahita bamupakira byihuse ariko
wihangane! sally:oooh! shit! ubwo nabajinga ba
mekkal kandubwo…..\par
aho narindi ubwoba bwaranyishe intege ziracika
nicara hasi, kumutima nti:” ese burya njye na
willy twakunze umukobwa umweee!!!,”‘ nibajije
byinshi birandenga, nkibaza ukuntu willy, njye na
mekkal ndetse na joseph twakunda umuobwa
umwe bikanyobera, umujinya nagahinda
bikanyica,nakwibuka uburyo ba yussuf bagiye
kwica lydia noneho nkumva umutwe
uramenetse………

.NGAHO RERO, ESE LYDIA AZABA UWANDE!?
.ESE LYDIA BARAMWICA KOKO!?

NTUCIKWE NA PART 9

Advertisements

3 comments

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s