MRS LYDIA PART 9


MRS LYDIA PART 9

joseph twakunda umuobwa umwe bikanyobera,
umujinya nagahinda bikanyica,nakwibuka uburyo
ba yussuf bagiye kwica lydia noneho nkumva
umutwe uramenetse……….
.
PART 9
.
nkumva umutwe urametse, ngatekereza kucyo
nakora nkakibura neza neza. nabonye ntakundi
byamera ndahaguruka nigira murugo, gusa inzira
yose nagendaga nta amarira hasi, ngiye kugera
murugo ndihanagura ndiyumanganya kugira ngo
batabona ko hari icyambayeho. ubwo naragiye
nsuhuza mama nisekesha byo kwijijisha,
turaganira akanya gato mba ndamubajije nti: ese
mama! papa ntago arataha!? mama: hoya
mukanya arampamagaye avugako uyu munsi atari
butahe kuko bafite akazi kenshi! njye: eheee! ese
mama ubundi papa akorahe hatuma ataruhuka
bigezaho! ubwo namubaza nigize nkutazi icyo
papa wanjye akora, ngira ngo ndebe ko nawe
yaba abizi, gusa nabaye nkimubaza ntyo mbona
asa nkuwikanze arambwira ati: mwana wanjye
ibyo bubiretse, uzabimenyeshwa igihe nikigera.
.
.
mama yambwiye atyo sinabitindaho, ndamwikiriza
nti: eeee! ntakibazo mama ngaho reka njye
kuryama ndumva ntanngiye kugira ibitotsi!
mama: ngaho genda uryame mwana wanjye,
nahashashe kandi urare aharyana! njye:
murakoze kandi namwe mama! ubwo nahise
mvaho njya mucyumba cyanjye, kwihangana
birananira mba ndaturitse ndarira bitewe
nagahinda nari mfite, natekerezaga uburyo maze
iminsi niruka kumukobwa ariko bikarangira
mubuze nkumva ubuzima ntacyo bumaze!
nakomeje kubyibazaho ijoro ryose sinasinziriye,
umutima umwe ukambwira uti:” byihorere
ntakundi byamera!!!”” undi nawo uti:”” komeza
haruburyo wabikoramo!!”‘ mbese ibintu
bikanshanga ndetse kugeza aho numutwe undya!
.
.
namaze ijoro ryose nkanuye, mugitondo cya kare
nibwo nigiriye inama yo kujya kureba nyina wa
justin kugira ngo amfashe kumenya aho
justin,marc na willy bari kugirango mbashe
gutabara lydia. ntakindi nakoze rero nahise
mbyuka nditunganya vuba vuba njya kureba
mama warukiryamye, ndamukomangira nti:
mama!fungura nkubwire! ubwo mama nawe
yahise abyuka vuba vuba agira ngo harikibazo
kibaye, arafungura ngiye kumva numva aravuze
ati: niko se alex, iki gihe ugiyehe!? nanjye nti:
mama nibagiwe kukubwira nijoro gusa ubu dufite
urugendoshuri hamwe n’abanyeshuri
twigana,ahubwo mpa nkamadolari 200 kugira ngo
nze kuryoherwa.
.
.
mama:eeeeeh! ubwo se iyumbwira di, simba
naguteguriye akantu ujyana, reka nkurebere
wihute batagusiga! ubwo mere yahise azana
amafaranga nkuko nayamusabye, ndamusezera
ngenda niruka njya mukabari hamwe haba
abarara, ntarinjira mbona abagabo babiri nkaho
hirya barimo gushwana sinabyitaho ndikomereza
,ariko ntaratera intambwe numva umwe aravuze
ati: mwana mfasha uyampe mfite akabazo
kihutirwa, mbabarira nzayagusubiza hariho
inyungu! undi nawe ati: ariko se sinakubwiye ko
ntamafaranga nakwihera wowe,ahubwo reka
nkureke! umugabo yasigaye aho asa nkuwo
agahinda nibibazo byishe, ubwo njye kumutima
nahise nibwira nti:” uyu banza twakorana kabsa!””
.
.
ubwo nahise mwegera aho yarari, mpageze koko
nsanga afite amarira musaso niko guhita mubaza
nti: bite se, ko mbona urira ufite ikihe kibazo!?
nawe ati: have sha, wimbaza ubusa ! njye: ariko
se wambwiye koko ….. mvuze gutyo umugabo
andeba nabi ahita ambwira ati: urongera
kumbaza ikindi kibazo ndakumena umutwe
wamu……….. atararangiza mpita mubwira
nti:ariko njye nayaguha!! umugabo: ariko
urumusazi wamuswa we urabona utarimo kiwca
ibintu by’abantu!? njye: ibiki ndimo……ntar
akomeza numva umuntu inyuma yanjye aravuze
ati: ariko se wavuyeho uri mubiki! ndebye inyuma
mbona numusore ufite camera, wamugabo nawe
ati: urabona ukuntu wishe agakino kabantu!!?
njye: ayiiiwee! unyihanganire kabsa, ntago narinzi
ko muri gukina ntago nabonye uriya wa camera!
.
.
umugabo: hahaha! noneho waruje kumfasha
ukampa ariya mafaranga nasabaga!? njye:
hahaha! yego mwa,narinje kugira ngo dupange
gahunda nguhe amadolari 200 maze ukemuze
ibyo bibazo byawe reka ndebe undi ntakibazo!
ubwo nahise nigendera ninjira mukabari ngo
nshake undi dukorana, ngiye kumva numva
umuntu inyuma ankozeho ndebye mbona ni
wamugabo wakinaga theatre, arambwira ati:
ngwino dupange izo gahunda zawe uyampe nayo
ndayashaka! njye: urumva witeguye se!?
umugabo: nditeguye kabsa gusa biraterwa
nagahunda iyariyo tu, ushobora kuyongera!
njye:sawa ntakibazo, gusa biroroshye!
.
.
ubwo twahise tujya ahiherereye turavugana,
mubwira gahunda zose uko zigomba kumera,
turararangiza ahita ambaza ati: ariko se ubwo
ntidukenera imbunda!? njye: eheee! yavahe se,
ahubwo reka dukoreshe icyuma basi! umugabo:
hoya imbunda niyo nziza kuberako umukecuru
nkuriya atinya imbunda cyane kurusha ibyuma!
njye: ehhee! ko numva bikaze ra, ariko………..
ntarakomeza nibuka ko nshobora kubona
imbunda murugo uko byamera kose! umugabo:
kucecetse se harahantu wibutse wayikura!? njye:
yego, tegereza aha akanya gato ndaje, ngiye
kureba ko nyibona ndagusanga hano!

.
ubwo nahise nihuta nsubira murugo, kuko
nimbwiraga ko byanga byakunda mucyumba cya
mama na papa hatabura imbuda bitewe nakazi
papa yakoraga. nagarutse murugo nsanga mama
akiryamye, nibaza uburyo ndibugere mucyumba
kandi nawe arimo bikanyobera, hashize akanya
nunguka agatekerezo, ndamuhmagara nti:
mama… mama!! mama nawe ahita asohoka
avuga ati: alex..byagenze bite ko ugarutse! njye:
mama ngo turagenda mukanya saa mbili, ahubwo
ntegurira akantu ngenda ndiye ndumva ninzara
inyishe! mama: reka nze ngire vuba mwana
wanjye, ndaje ngutekere akareti! ubwo mere
yaritunganyije ajya mugikoni nanjye nsigara
nizubaza aho hafi muri salon, mere amaze
guhuga mugikoni mba ninjiye mucyumba cye
ndashaka shaka mutubati hose ndaheba.
.
.
sinzi ukuntu neguye matella bararaho mba
mbonye pistol, kumutima nti: “ahwwih!
imanishimwe” ndebye mbona nta sasu ntarimwe
ririmo ariko mfa kuyifata nyihisha mumufuka
ndasohoka nshunga mama junks go ndamutoroka
njya kureba wamugabo kuri kakabari, ndetse
nsanga agihari ndayimwereka,arayifata ariko
ndamubwira nti: ariko ntasasu ririmo! nawe ati:
nonese harubwo tugiye kwica, sindibuvuge ariya
magambo wambwiye gusa!? njye: yego kabsa,
ahubwo twihute igihe kirimo kudusiga! ubwo
twahise twerekeza kwa justin, ndetse dusanga
nyina aribwo akibyuka, ambonye ahita aza
kumpobera ati: alex mwana wanjye amakur
yawe, mbese mushuti wawe justin ko atatashye
iri joro byagenze bite!? njye: mukecu injira munzu
vuba wicare kuntebe!
.
.
mama justin: yeeeh! alex……ataragira byinshi
avuga,ndeba wamugabo ahita akurayo imbunda
ayitunga umukecuru ati: injira mukecu, nukora
neza ibyusabwa ntago nkwica! ubwo umukecuru
ubwoba bwaramwishe ndetse atangira kurira
aravuga ati: muragira ngo nkoriki alex!? njye: fata
phone yawe uhamagare justin muhungu wawe!
mukecuru: ariko nawe ufite nimero ye! umugabo
nawe ati: mukecu kora ibyo usabwa cyangwa
ndase! m.justin: mubwire iki!? njye: niyitaba
uyihe uwo mugabo bavugane! ubwo mama justin
yahise ahamagara justin, ngize imana tubona
aritabye ati: hallo mama!! umugabo: ntago ari
mama wawe, uravugana na nick .. justin: yeeeeh!
mama wanjye se arihe!? nick: mama wawe araza
gupfa bidatinze niwanga gukora ibyusabwa!
.
.
justin: yeeeeeh!!! ndakwica nugira icyo ukora kuri
mama, wamusenzi we… nick: ceceka kuko ubu
ntacyo wakora, ntuzi ako mama wawe
ari…….atararangiza, mama justin ahita asakuza
ati: justin… mwana wanjye ntabaraaaaa!! justin
yumvise ijwi rya nyina ahita avuga n’ubwoba
bwinshi ati: ma….mama… reka mama ndakora
ibyunsaba byose! nick: niwumva se ko uvuze
ijambo ryabagabo! justin: ukagira icyo umutwara
nzaguhitana, mbwira icyo ushaka! nick: mbwira
aho duhurira mpagusange, akazi nguha
ndakakubwira turebana imbona nkubone! justin:
sawa ntakibazo! saa tatu nigice uransanga kuri
station ya gariyamoshi mumajyaruguru y’umugi!
nick: bien!! ahita akupa aravuga ati:sibihagije
se!? njye: nibyiza kabsa ukoze akazi keza cyane!
mama justin: alex umunsi justin azamenya ibi
unkoreye ntago uzamukira! njye: unyiganganire
ntayandi mahitamo narimfite, gusa unyizere
nzagusobanurira nyuma, ndimo kugeregeza
gukiza justin nabandi bari kumwe!
.
.
ubwo nahise mfata phone ya mama justin
ndayitwara kugirango atabona nimero ya justin
akongera kumugamagara, nahaye nick
amafaranga ye nanjye mpita nerekeza muri
station ya gariyamoshi kubonana na justin ngira
ngo anjyane aho willy na lydia bari, mbashe
gutabara umukobwa nakunze yussuf
ataramuhitana. naragiye rero saa tatu nigice
zigera aribwo ndimo kugagera, ndeba hirya no
hino mba mboye justin nkaho hakurya njya
kumureba, gusa yabaye akinkubita ijisho ahita
ahinduka areba nkiyica, ntangiye kuvuga aba
ankubise urushyi rwiza cyane r’wamatama
arambwira ati: wamuswa we, kuberiki uri hano!!
njye: ndim kubashaka mwese……. justin: genda
wowe urimbwa, ntanumwe ugishaka kukubona
muri twese, nigute duhana gahunda
ukadutenguha! ubwo se iyo kumushimuta byanga
bakadufata!! njye: ndakwinginze njyana aho willy
ari ndasha……. ntarakomeza aba aravuze ati:
ahubwo mviruhande harumuntu ntegereje
utanyongera ibibazo!! yavuze atyo mpita nkora
mumufuka nkuramo phone ya nyina
ndayimwereka nti: justin, iyi phone ntuyizi se!!?
justin nawe ati: yeee……….
.ESE JUSTIN ARAKORIKI!?
.ESE LYDIA ARATABARWA, AZABA UWANDE SE
AHUBWO!?
.MEKKAL SE WE ARAVA KWIZIMA!?

NTUCIKWE NA PART 10

Advertisements

3 responses to “MRS LYDIA PART 9

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 8 – Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s