MRS LYDIA PART 11

MRS LYDIA PART 11

cyaraho, ndahengereza nitegereje neza mbona bafite imbunda mu ntoki, umutima wahise ukubita ndavuga nti: justin! byarangiye twakerewe! justin nawe ati: mana weee! ubuse barabishe koko!!? njye:…………..
.
PART 11
.
njye: ubwo se wowe ntubona ko…ko ……… ntararangiza, kuvuga birananira ,agahinda karanyica ndaturika ndarira, ndetse ndira neza neza nkumutu ahahinda kagiye guhitana. ubwo justin yaranyitegereje arambaza ati: girumutima ukomeye mn alex, ayo marira urimo kurira subwo…….araravuga ibindi mpita mubwira nti: have sha justin, ntuzi ibyuvuga kabsa!!! justin: ngaho rero ceceka uze tujye kureba imirambo yabo hakiri kare! ubwo twahise duhaguruka twihebye, twerekeza muri yanzu ba willy bari barimo, gusa igitangaje nuko twahageze tugasanga nta nisasu ryigeze riharaswa ndetse dushaka shaka inzu yose tubura umurambo cyangwa umuntu numwe wakomeretse.
.
.
nahise numva ntuje kumutima, akabaraga nakanyamuneza biraza nshaka kumwenyura mpita mvuga nti: justin! ubu ntibyashoboka ko bacitse bose!? justin: kabsa nanjye nibyo ndimo gukeka, gusa byaba ari amahire! njye: ariko nubundi aho bajya hose barahabasanga kuko lydia aracyambaye……… justin ahita avuga ati:reka mbahamagare mbabwire bashake ahantu bata urwo rukomo! njye: ok! sawa bahamagare! justin yafashe telefoni ahamagara willy , tugize nimana willy aba aritabye ati: alloo! ju..justin…….. justin: umva willy murihe mn!? willy nawe ati: justin, niwowe watwohorereje abantu bo kutwica!? justin:hoya hoya ……… atarakomeza willy ahita avuga ati: genda c mn! nawe koko ubaye nka alex, ko ntawundi muntu c waruzi aho turi uretse wowe!!!
.
.
justin: reba igikomo lydia yambaye kukuboko nicyo kirimo gutuma bamenya ahantu muri! willy: yeeeeh! urashaka kuvuga ko kirimo gutuma badukurura bakamenya aho turi se!? justin: yego mn, ahubwo gira vuba ukimukuremo ukijugunye! willy: nukuvuga ko lydia ashaka ko badufata rero!? ubwo numvise willy avuze atyo mpita mbwira justin nti: mubwire ko na lydia atabizi!! justin nawe yahise abibwira willy, willy ati: sawa mwana, urakoze cyane peee! justin: nonese ubu urihe mn, ngo mpagusange!? willy: turi mumodoka nyine, nitumara kuvamo ndakubwira aho udusanga!! justin nawe ati: sawa ntakibazo!
.
.
ubwo njye na justin twasigaye aho twenyine dutegereje ko willy aduhamagara, dusigara tuganira , nibwo naje kumubaza nti: niko se justin….. nawe ati: vuga ndakumva! njye: wowe wigeze ukundaho umukobwa narimwe!? justin nawe ati: reka reka, njye mba numva ntagahunda yabakobwa nifitiye kabsa! njye: eeeh! sha nimbe nawe kabsa, ubu uriturije wowe! justin: ese ko uvuga nkuwo agahinda kishe alex, byagenze bite!? njye: wapi ntakibazo kabsa! justin: cyangwa sha wamukobwa yaguteye indobo mn!? njye: sindobo gusa sha, nasanze afitundi akunda, ese justin kubaze ikibazo!!? nawe ati: mbaza ntaribi!!
.
.

njye: uramutse ukunze umukobwa hanyuma ugasanga harundi wamukunze wabigenza ute kandi wumva umubuze wasara!? justin: hahaha! ariko se ibyo bibazo bibyiki mn alex!? njye: hoya mbwira uko wabigenza! justin: nakora ibishoboka byose nkamwegukana, sinakwemera gutsindwa ngo bamujyane nsigare nkanuye amaso!! njye: hhhm! nonese usanze umuntu wamukunze arinshuti yawe!? justin: umva yewee! nonese we sumuntu,nahangana mpaka ntwaye umukobwa sha! njye: eeeeh! urakoze cyane! justin: ariko mn alex, mbwira ibyawe nawamukobwa kuko ndumva byagukoze ahantu, yaba yarakunze undi musore se winshuti yawe!?
.
.
njye: byihorere sha……. ntarakomeza phone yanjye iba irasonnye, ndebye mbona ni mama umpamagaye, nditaba nti: hallo mama! mama nawe nuburakari bwinshi ati: alex! papa wawe aragushaka murugo nonaha! njye: nonese ko twagiye murugendoshuri!! mama: umva mbese, alex usigaye urumwana mubi, papa wawe aravuze ngo garuka kandi ngo uragira ikintu kibi ukora uramubona! njye: mam….. nshatse kugira icyo mvuga ahita akupa. ubwo nahise menya ko bavumbuye ko nibye imbunda, nkora mumufuka nyikuramo ndayitegereza, kumutima nti:” ese nsubire murugo cyangwa!!!!””. justin we yabonye imbunda ahita yikanga aba arambajije ati: alex! iyo mbunda wayikuyehe!?
.
.
njye: niyapapa nayimwibye ngira ngo nyitwaze gutababara willy kuko numvaga harazamo nintambara!! justin: eheee! njye sibyumva kabsa, papa wawe se afitimbunda ate ahubwo kandi uziko bitemewe!!? ubwo justin yambajije atyo, mbona ntamubwira koko papa aricyihebe, ndamubeshya nti: ntuzi se ko papa yahoze arumukomando!? justin: wapi kabsa,noneho yakoranye na papa wanjye ibyihebe bitaramwica!? njye: sinzi ariko wenda byashoboka ntwamenya! noneho papa wawe yishwe nibyihebe!? justin: yego, gusa sindamenya ngo ninde wanyiciye , mperutse kubaza aho ikirego cya papa kigeze kuri polisi ahubwo mbona bashaka no kunkubita, gusa umunsi nzamenya umuntu wishe papa uzaba ubona uwo ndiwe!
.
.
njye: kabsa nukwihangana justin, nonese…… ntarakomeza, twumva phone ye irasonnye arebye ahita avuga ati ni willy! nanjye nti: mwitabe rero! justin ahita yitaba ati: mwahageze se mn willy!? willy nawe ati: yego ubu turi kuri yanzu twajeho cyagihe njye nawe…….. justin: eee hamwe wambwiye ko mwari mutuye mbere! willy: yego kabsa, niho turi gusa ubanze umenye ko utakurikiwe! justin: yego, ko ari kure se mn willy!? willy : nyine ushake uburyo uhagera! ubwo twahise dusohoka dufata inzira turerekera, ndetse tugenda namaguru bitewe nuko nta modoka yari ihari! tugeze imbere tubona kubikuta bigiye bimanitseho ifoto yumukobwa,ndebye neza mbona ni lydia, justin nawe ati: ni lydia barimo gushakisha, dore bamushyizeho amadolari 200 000 kumubona! njye: ehee! ubu se nibagabo tu!?

justin: banza aribo kabsa, dore banza ari kariya kagabo karimo kumanika ya mafoto!! ndebye mbona ni akagabo gato gato gafite andi mafoto muntoki! twahise tukegera ndakabaza nti: heeeh! bite se ibi urumo kumanika nibiki!? akagab: nanjye nuku mbibona dore ni bariya bagabo banyihereye akaraka! ndebye mbona harabagabo batatu bahagaze hakurya y’umuhanda bamabaye amakote yimikara maremare, ndebye neza mbona ni papa na mekkal nundi mugabo umwe ntazi! ubwoba buranyica mpita nkurura justin turiruka duca muwundi muhanda, ndamubwira nti: aagabo bamushaka ndababonye nibariya! ubwo nibazaga uburyo mama ambwiye ko papa ari murugo kandi mubonye bikanyobera! justin ati: ariko se uriya mbonye si papa wawe!? njye: hoya ntago ariwe, ntiwumvise se ko papa ari murugo,bariya bari bari hahandi mukimara gushimuta lydia!
.
.
justin:eeee! nukuvuga ko barimo kumushaka bimwe bikaze, twihute ahubwo, willy atege indege hakiri kare! ubwo yavuze atyo numva ubwoba buranyishe, ariko sinabimubazaho cyane dukomeza kugenda twiruka dutuza tugeze mugashyamba hirya yumugi! justin ati: kabsa njye ndabona willy nakomeza kwizubaza baramufata! njye: nonese yakoriki !? justin: yararimo kuvuga ngo arashaka kujyana lydia mumahanga, bagacika bakigendera gusa ngo harabura kwemera kwa lydia gusa! ngiye kumubwira agire vuba pee! njye: eheee! ubwo se byashoboka……. justin: ehee! willy ntumuzi sha! ahubwo ngwino tugende dore nihariya kwiriya nzu iri hariya hakurya! ndebye mbona hari inzu nziza cyane idasanzwe ,mbese ubona ariyabakire byahatari, niko guhita mbaza justin: nonese iriya nzu niyo willy yavugaga bari batuyemo!? justin: ehee! ariko ubwo uzi ibintu willy iwabo bamusigiye! willy numikire bimwe birenze sha alex! ubwo ntakindi nongeyeho uretse kumirwa. twarakomeje rero mpaka tuhageze, justin afungura igipangu birumvikana yarazi code zihafungura . twaragiye twinjira munzu imbere dusanga bose bicaye muri salon, lydia na willy bankubise amaso………………..

.ESE WILLY KOKO AZAJYANA LYDIA HANZE!
.LYDIA SE NAMARA KUBONA ALEX BIRAGENDA BITE!
.
NTUCIKWE PART 12……..

Advertisements

One response to “MRS LYDIA PART 11

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 10 – Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s