MRS LYDIA PART 12

MRS LYDIA PART 12
.
.
mpaka tuhageze, justin afungura igipangu
birumvikana yarazi code zihafungura . twaragiye
twinjira munzu imbere dusanga bose bicaye muri
salon, lydia na willy bankubise amaso……….
……….
.
PART 12
.
lydia na willy bankubise amaso bagwa mukantu,
lydia ashatse kugira icyo avuga mpita mutanga
mbwira willy nti: willy ihangane ndabizi neza ibyo
ugiye kuvuga ariko singombwa! willy: nakubwiye
ko ntashaka kongera kukub…… atararangiza
numva lydia aramubajije ati: willy!! uyu musore
muraziranye se!? willy nawe ati: yego, yari inshuti
yanjye cyane kwishuri ariko yarampemukiye
cyane! njye: ariko rero willy, nuko utanyumva
ariko nanjye ntiyari njye! ushatse wambabarira
kabsa! willy: genda se mva mumaso vuba! willy
avuze atyo justin ahita avuga ati: ariko willy, alex
niwe utumye tumenya ko igikomo lydia yarafite
ari icyimyaku gusa!
.
.
willy nawe numujinya mwinshi ahita avuga ati:
ibyo biramureba di! usebundi…….. atarakomeza
lydia ahita amubaza ati: ariko se willy, kuberiki
utamuha umbabazi kandi arimo kuzigusaba
koko!? ubwo willy yahise ahindukira areba lydia,
maze aravuga ati: shn nuko utazi uburyo
yampemukiye!! lydia: ubwo se yakoziki gituma
utamuha imbabazi kiruta gunshimuta
nakubabariye!? njye: ariko willy…………
ntaravuga ahita antanga abwira lydia ati: lydia
urabizi ko ngukunda nkuko nabikubwiye, uyu
ureba hano imbere yawe yari inshuti yanjye
magara nkaba mark bose……. lydia: nonese kuki
utamubabarira!? willy: yansezeranyije kuzamfasha
muri byose nkakubona ukaba uwanjye iteka ryose
ariko yanze kumfasha cyagihe tugushimuta!
.
.
ubwo willy yavuze atyo, ndebana na lydia
mumaso ako kanya ahita aturika ararira, ubwo
nanjye nibukaga igihe namubwiraga ko mukunda
ndetse nkibuka nigihe nabwiraga willy ko
nzamufasha muri byose kabona lydia, nkumva
agahinda nibibazo bigiye kumpitana, ubwo
mugihe nkiri muribyo mbona lydia arandebye
ndetse arinako ashoka amarira mumaso,
arambaza ati: koko se warabimusezeran
yije!?
ubwo njye nabuze icyo nasubiza ndaceceka
ahubwo nanjye agahinda karandenga amarira
atangira gushoka mumaso, neza neza kuvuga
biranga mpitamo kwicecekera. tukiri muribyo
willy ahita abaza lydia ati: nonese koko lydi,
urumva umuntu nkuriya nakongera kumwizera
koko!? ubwo na lydia nawe yabuze icyo yasubiza
ahubwo agasuka amarira gusa! birumvikana
abaraho bari bayobewe ibirimo kuba, uretse njye
na lydia twari tuzi ko twigeze guhura mbere.
.
.
ubwo twagumye aho twese twumiwe,ntanumwe
uvugana nundi uretse willy wahozaga lydia ariko
yamunaniye, ngiye kumva numva willy aravuze
ati: basi lydi ngaho rekera kurira, ndakora ibyo
ushaka kubwawe,alex ndamubabariye arakomeza
kubana natwe ntakibazo! lydia: ariko se ibi byose
nibyiki willy, kuki navutse gutya koko!? willy: hoya
di! abandi bifuza kumera nkawe bakabibura, ubwo
urabona ukuntu waroze umutima wanjye koko
lydia!? lydia: nonese ubona njye nishimiye uku
ndi willy, ko bintera ibibazo gusa gusa! willy: hoya
lydia, nyemerera njye rwose nzakumara agahinda
kose ufite kandi uzumva unezerewe, sibyo!?
lydia: sinzi impamvu arinjye ibi birimo kubaho
rwose pe, ndumva ntashaka kubaho murubu
buzima rwose!
.
.
ubwo bakomeje kuganira, ubwo njye aho narindi
numvaga ubwoba bugiye kumpitana, nkumva
lydia agiye kuvuga ko nanjye nigeze kumubwira
ko mukunda,gusa willy yakomeje kumubwira
amagambo menshi meza yo kumuhumuriza
ndetse arinako amusukaho imitoma irenze, ubwo
njye kumutima nkumva ndimo gushira ariko
nkihangana kugirango hatagira umenya ko
mbabaye. amasaha yaricumye rero ibintu byatuje
ndetse njye na willy twamaze kwiyunga,
namusobanuriye ukuntu nakerewe ngasanga
bamaze kugenda simbashe kubafasha
mugushimuta lydia nawe ntiyagorana cyane
arabyumva ndetse story twarateraga ,turimo
guganira bimwe byacu , nibwo mark yaje
kumbaza ati: nonese sha alex! njye: ndakumva
mn mark!! nawe ati: wowe ko utatubwira ibya
wamukobwa wakunze!! willy nawe ati: eee kandi
koko di!
.
.
ubwo bambajije batyo, agatatima karadiha
,ndebana na lydia mumaso twese tuhita tureba
hasi, ndavuga nti: shahu se mwabahungu mwe!
ko uwanjye we kumubona bikomeye kurusha uko
mubikeka!!! justin nawe ati: yeeeeh! noneho
wavuye kwizima burundu sha alex!? njye:sha ibyo
mubireke nzaba mbibabwira ariko nonaha hoya
kabsa! ubwo bakomeje kumpatiriza ariko
ndabatsembera, tugeza nimugoroba tukiganira,
nibwo willy yahise avuga ati: ninde uje tukajyana
gushaka ibyo kurya!? justin: ni njye mn! ariko
njye nubundi ejo nzataha willy! sibyo c!? willy:
ngwino tujye guhaha ibyo turabivugana
tugarutse. justin: nibyo kabsa ntakibazo, ahubwo
tiwute njye nari nishonjyeye tu! willy:sawa,alex
na mark barasigarana na lydia ataza kugira
irungu! sibyo lydia!? lydia nawe ati: yego,
ntakibazo!
.
.
ubwo bahise bagenda natwe dusigarana na lydia,
dusigara tuganira, mark akadusetsa dore ko yari
numuhanga muribyo, hashize akanya nibwo
yambwiye lydia ati: lydi waretse nkagira akantu
nkwisabira! lydia nawe ati: ntakibazo vuga
ndakumva mark! mark nawe ati: urabizi gukunda
bibaho, willy rwose aragukunda kandi nawe
urabibona, niyo mpamvu nagusabaga nkwinginze
ngo wemere mujyane mumahanga aho ntamuntu
uzongere kukwirukinyuma, sibyo!? lydia: ibyo
ndabyumva ariko umenye ko mfite ababyeyi,ikindi
kandi nababwiye ko mfite sally umukunzi wanjye
kandi nkunda ariko ntimwumva pee! mark: ariko
rero buriya nuko utabibona……… atararangiza
lydia ahita avuga ati: ariko ntakibazo mark!
ndaza kubitekerezaho! ahubwo se nta kantu
gakonje nabona nka ka coca cola!?
.
.
mark: eeee! reka alex ajye kukagushakira
kumaduka arihuta kuko hano ntagahari! lydia:
hhm! subwo wowe ntago narya ikintu
kikuvuyeho!? mark: hoya, nuko nagiraga ngo
dusigare tuganira kuribyo gusa, ariko reka njyeyo
nimba arinjye ushaka! lydia: kabsa pee, mbaye
mbashimiye! ubwo mark yaragiye, agenda yihuta
amaze kurenga mba mbajije lydia nti: ese koko
cocacola urayishaka!? lydia: ngira ngo nawe
urumva impamvu iriya coacacola ikenewe
muraka kanya! njye: ndabyumva lydia! lydia:
mbwira uburyo waruzi ko mushuti wawe ankunda
maze nawe ukamuca inyuma ukaza kumbwira ko
unkunda!? njye: shn lydia, ibyo nibirebire ndetse
sinzi ko nabikubwira ngo ubyemere! lydia: njya
ntago ndimo kubyiyumvisha pee! uburyo…….
arakomeza mba ndamubwiye nti: lydia,
mubyukuri nanjye ndagukunda gusa ntago
namenye ko ariwowe willy yakunze!
.
.
lydia: ibyo ntago bishoboka pee! ubwo se nigute
mwakunda umuntu umwe namwe murinshuti
koko!? njye: twese twaragukunze ndetse
tukanabiganira ariko buriwese akagira ngo
yakunze uwe, ntitwamenye ko twakunze umuntu
umwe ndetse nanubu willy ntabyo azi! lydia:
ariko mana yanjye we! ubundi se kuki mbabwira
chr wanjye sally mugakomeza guhatiriza
noneho!? njye: nyine nicyo kigaragaza urukundo
rwanyarwo, njye nkubwije ukuri rero lydia……
ntaravuga aba arambajije ati: nonese ntabandi
bakobwa muzi!? njye: njye abandi simbazi ndetse
sinshaka no kubamenya, gusa imunshinga mfite
ntawundi niwowe, na willy nawe ntago
azakuntwara nubwo arinshuti yanjye! lydia: ubwo
se ngiye guteranya abavandimwe alex!?
.
njye: nyumva neza lydia! haba willy, haba sally,
haba joseph ntanumwe undusha kugukunda kandi
ubyumve neza peee! lydia nawe ahita avuga ati:
yeeeh! uvuze joseph!? njye: yego ndetse ninawe
urimo kuguhiga ngo akwice! lydia: eheee! nonese
uwo muntu mwahuye mute alex!? njye: ndabizi
ibyo wanyuzemo byose kwa mekkal, uburyo
joseph yagukunze byose ariko ubu sicyo gihe
nibirebire nzaba mbikubwira! lydia: subwo ……..
njye: ahubwo se lydia, koko urashaka kujya
hanze ugasiga mama wawe na papa wawe!?
namubajije ntyo mbona agahinda karamwishe
ashaka kurira ariko mpita mubwira nti: hoya
wirira lydia, iki kibazo cyari ngombwa! lydia: alex,
sukukubeshya nendaga kwemerera willy
tukajyana,ariko ubu ndumva ntazi icyo gukora!
.
.
njye: nonese lydia! cyagihe tuvugana bwa
mbere,basi wigeze untekerezaho!? lydia nawe ati:
nukuri alex, njye kumutima haba sally naho
ubundi abandi bose mba numva batanzamo! njye:
ariko sally kuberiki lydia, ko njye naguha
urukundo ruruta urwo aguha! lydia: nonese alex,
urankunda koko !? nanjye nti: icyo kibazo
sinagisubiza kuko urabaza ibyuzi! lydia nawe ati:
sally harikintu yankorera kandi wowe utakora!!
njye: ntanakimwe kibaho ntakora kubwawe,
ahubwo njye nakora byinshi atakora! lydia:
nonese ngusabe ikintu unkorera alex!? njye:
watinze ahubwo, kuko nawe urabizi ntakintu
wambwira ngo nange! lydia nawe ati: alex!
ndashaka ko umfasha nkava aha ngasubira kwa
mekkal kuko sinshaka gutererana ababyeyi
banjye, kandi ubikore nonaha kuko ba willy ubu
bari hafi kugaruka! njye:………………..
.EHEEEE ALEX SE KANDI AGIYE GUCIKISHA
LYDIA!!!?
.ESE LYDIA NUWANDE! ESE AB
NTUCIKWE PART 13....

Advertisements

5 responses to “MRS LYDIA PART 12

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 11 – Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s