MRS LYDIA PART 13

MRS LYDIA PART 13

ndashaka ko umfasha nkava aha ngasubira kwa
mekkal kuko sinshaka gutererana ababyeyi
banjye, kandi ubikore nonaha kuko ba willy ubu
bari hafi kugaruka! njye:………………..
.
PART 13
.
njye: ngo!! uvuze ngwiki lydia!? lydia nawe ati:
nyine……. ataragira icyo avuga twumva
kumuryango harabinjiye, duteze amatwi neza
twumva ni ba willy ndetse baza basakuza cyane
baseka, bagera muri salon twari turimo njye na
lydia, birumvinana twahise twijijisha ikiganiro
twari turimo turagisubika, willy ahita asohorera
kuri lydia amufata akaboko aravuga ati: chr!
mvuye kukuzanira utuntu twiza reka njye
kutugutegurira, sibyo!? lydia yanga gusubiza
ahuwo akareba hasi, willy abonye bibaye gutyo
aba arahindukiye arambaza ati: ese alex! mark
arihehe ko ntawe mbona!? njye:n…….. nshatse
kugira icyo mvuga, lydia ahita antanga aravuga
ati: numvaga nshaka ikintu gikonje none yagiye
kunzanira cocacola, ahubwo sinzi impamvu
yatinze!
.
.
willy: eeeeeh! ntakibazo, humura kandi mukanya
araba ahageze, sibyo se lydia!? lydia: willy!! willy
nawe ati: vuga ntakibazo nguteze yombi chr!
lydia nagahinda kenshi ndetse namarira mumaso
ahita ambwira willy ati: willy, byabindi
nabitekerejeho ariko ntago byashoboka kabsa,
unyihanganire! willy: yeeeeh! lydia koko ibyo
nibiki ushaka kunkorera!? lydia: rwose ntakundi
byamera willy, kandi ubyumve pee, sinajya
imahanga ngo nsige mama na papa ndetse na
sally nkunda! willy: lydia! wambabariye koko,
urabizi nawe ko ntabaho ntagufite!!!! lydia: hiya
wabaho kuko njye ndumva ntashobora kuba
uwawe kandi nakubwiye ko sally mukunda wanga
kubyemera! willy amaze kumva ibyo lydia
amubwiye, intege zaracitse, amarira ayasuka
kubwinshi ndetse ishati yari yambaye iratoha,
ubwo ariko na lydia ntiyari yorohewe, justin nawe
byamucanze atazi icyo yakora, ntanjye ntaho
nashobewe ubwoba nagahinda aribyose.
.
.
ubwo twarakomeje tubaho, buriwese acecetse
ntawuvugana nundi uretse amarira ya lydia na
willy yashokaga gusa. justin byamwanze munda
aba afashe lydia ukuboko amujyana mucyumba,
nkajya numva amubwira ibintu ariko simbashe
kumenya ibyo arimo kumubwira. ubwo nanjye
negeye hafi nicara imbere ya willy wari wishwe
nagahinda, gusa nanjye namureba mumaso
nkumva ntacyo nakora kuko nanjye lydia nari
mukeneye nubwo twese yaduhakaniraga.
umutima wanjye ukambwira uti mubwize ukuri
ariko nkumva ntashobora kubikora. nakomeje
kwitegereza willy, nkareba uburyo yabaye kubera
lydia nkumva ngize agahinda, nkibaza iherezo
ryabyo rikanyobera. nkiri muribyo, nibwo yeguye
umutwe aba arambajije ati: alex! mbigenzente,
ngira inama!!
.
.
nanjye nitsa imitima ndavuga nti: willy, kabsa
nanjye ubu sinumva icyo umuntu yakora! ariko se
ubundi ntaandi bakobwa bahari willy! reba angella
ukuntu ari mwiza kandi agukunda……… willy:
have alex! winyongera ibibazo, nakubwiye ko
angella ….. njye: willy…. byose ni mumutwe
erega, ushatse wakwikuramo lydia angella
akakujyamo ubundi ubwo buribwe bugashira,sibyo
willy? willy: alex! reka mbikubwire noneho, lydia
naramuka anyanze burundu nanjye nzahita
ndekeraho kubaho, ndetse ndabyiyumvamo ko
ndihafi gupfa! njye: eheee! ubwo se urashaka
kuvuga ko wakwiyahura willy!? willy: cyane rwose
kandi nka……… atarakomeza twumva umuntu
aravuze ati: genda se willy! nawe ntugageraho
nguzane umugoryi mubantu! ntasoni ngo
wiyahura.!! turebye tubona ni mark, ndamubaza
nti: mark! wageze hano ryari!?
.
.
mark nawe ati: ninjiye mukanya gashize, nsanga
murimo kuganira mbanza kumvaho gato, nonese
lydia arihe ngo muhe cocacola ye!? njye: hoya
buyiretse ari kumwe na justin mucyumba hariya.
mark: eeeeh! ariko ntabona willy atamerewe
neza!. willy: sha byihorere mark wee…….. mark:
ariko rero willy, njye numvaga alex ibyo
yakubwiye arukuri!! willy: mark, nawe koko
urashaka ngo mve kwizima!? mark: kabsa, kuko
njye kukubona umeze gutyo, urira kandi urumuntu
wumugabo,agahinda kenda kuguhitana kubera
umukobwa umwe kandi hari nabandi beza nka
angella wagusariye, kabsa njye sibyo nkunda
peee! ubwo nanjye nahise nungamo nti: sibyo se
mark! nibyo mubwira ngo areke lydia yishyiremo
angella kandi bizacamo ariko yanze kunyumva!
.
.
mark: willy, rwose twumve neza kandi utekereze
kuricyo kintu, sibyo!? willy: alex! nanjye nti:
karame willy! vuga ndakumva! willy nawe ati:
ubwo se ubundi urabona angella we yanyemera,
kandi cyagihe njya kumureba nasize mututse
bimwe bibi cyane! mark: eheee! niyo
wamumenaho amase, angella ntiyakwanga willy!
sibyo alex!? nanjye nti: kabsa pe! kuko uriya
mukobwa akunda willy cyane pee! ubwo willy
yamaze akanya atekereza. ngiye kumva numva
aravuze ati: mark na alex, muri inshuti nziza
koko,nanjye rwose ngiye kureka lydia nikundire
angella kuko lydia ndabona ari uwibibazo gusa!
ubwo willy yavuze atyo numva ndishimye,
kumutima nti: “”ahwuiih! imanishimwe cyane,
lydia ashobora kuba uwanjye!””
.
.
mark: wooow! kabsa rwose willy, ufashe
umwanzuro wa kigabo! nanjye mpita mvuga nti:
kabsa nanjye ndi…….. ntarakomeza, justin ahita
aza aho twari turi, ahamagara willy aramubwira
ati: ngwino hano gato cyane!! willy nawe ahita
ahaguruka bajya muri cya cyumba justin yarimo
we na lydia! ubwo njye na mark twasigaye aho,
mark aba aravuze ati: wabona justin
atabimukoreye! mbega ibintu byaba ari byiza
wee! ubwo nanjye nahise nivugisha nti: kabsa
pee,imana yaba yumva abayo!! ubwo navuze ntyo
ariko agatima kadiha, ubwoba ari bwose,
kumutima nti:” mana mfasha lydia ntabe
yemeye!”””. ubwo twagumye aho akanya gatoya,
tubona justin aje muri salon, mark aramubaza ati:
bigenze bite se!?
.
.
justin atarasubiza, mbona willy na lydia baje
bafatanye ndetse ubona basa nkabafite
akanyamuneza, nkubitanye amaso na lydia ahita
areba hasi, mpita menya ko byarangiye,
nkibyibazaho willy ahita avuga ati: nshuti zanjye,
alex, justin na mark, mubyukuri sinzi uko
nabashimira ariko imana yonyine niyo izanyereka
icyo mbakorera, inkuru nziza rero mfite
kubabwira nuko kubwanyu mwese, lydia yamewe
kujayana nanjye hanze tukiberayo ubuzira herezo,
sibyo chr!? lydia nawe ati:yego chr!mark nawe
ati: wooowww! mbega byiza wee! nonese mn
willy, kugenda niryar se! willy: ejo saa 10:00
nibwo muzaduherekeza kukibuga cyindege!
ahubwo reka mbe mbaretse njye kuba ndihamwe
na lydia ahacu twenyine! ubwo willy yahise
ajyana lydia, mark ahita abaza justin ati: justin
wabigenje ute!? justin: hahaha! sunzi se
mugutereta abakobwa ko ndi mubi!? mark: kabsa
peee!
.
.
justin: sha ndamwigishije byahatr, mubwira
ukuntu agoba kureka sally, ariko nanjye
musezeranyije ko nzamubonera ababyeyi be,
ahubwo sinzi uko ndabageraho ntazi naho
bafungiye! ubwo njye umutima wasanga nuwenda
guturika, nkumva umujinya nagahinda, ntakindi
nakoze rero nahise mpaguruka ndababwira nti:
justin, reka njye murugo ndebe icyo mama
yanshakiraga, kuva cya gihe ampamagara
sindongera kumuvugisha! justin : eeeh! kandi
koko di, ahubwo ihute atakwirenza! ubwo njye
nahise mvaho, nsiga mark na justin baganira
mpita nerekeza kuri ya supermarket nabonyemo
sally. mpageze mbona wamukobwa nabonye
avugana na sally,ndamwengera ndavuga nti:
heey! bit c sister! umukobwa nawe aba aretse
utwo yararimo arasubiza ati: nibyiza,
tubafashiki!?
.
njye: ndimo gushaka umuntu witwa sally! mvuze
ntyo, umukobwa arikanga aravuga ati: nibwo bwa
mbere namwumva njye! njye: umva! narababonye
muvugana, ndabizi yabuze umukobwa witwa lydia
bakundana, sindi umwe mubamuhiga ndashaka
kumubwira aho yakura lydia,kandi unyizere!!
umukobwa yanyitegereje mumaso cyane arangije
ahita ambwira ati: ndakwinginze ntugire icyo
ukora kuri musaza wanjye! kumutima nti:”” burya
sally ni musaza wawe!!?””. mpita mvuga nti:
humura rwose ntacyo mutwara! umukobwa:
nonese wowe niyihe nyungu ubifitemo!?
umukobwa yamajije atyo mbura igisubizo,
ndamubeshya nti: njye nifitiye utubazo, ndimo
kugirango mumpe amafaranga cyangwa mwange
murangire bariya bamanitse ifito ye kumihanda!
.
.
umukobwa: hoya wee! turayaguhaahubw
o ngwino
njye kukwereka aho sally ari!! ubwo twahise
tugenda twinjira mubyumba byaho ngaho,
dusanga aho sally yarari huzuye amacupa
yinzoga ndetse nibitabi, umukobwa ahita
ambwira ati: dore uko yahise aba, ibi yabitangiye
ejo amaze kubura umukunzi we! njye: ee!
nahumure rero agiye kumubona! mvuze
ntyo,mbona sally ahise yeguka aravuga ati:
namukurahe se!? nanjye nti: ejo saa 10:00
zuzuye uzabe uri kukibuga cyindege kuko
harumuntu ushaka kujyana lydia mumahanga!
gusa nkeneye amadolari 100. mushiki wa sally
nawe ati: urakoze cyane rwose, akira amafaranga
yawe. ubwo ibyo nabikoze kugirango lydia atajya
mumahanga, nkizera ko byanga bikunda lydia
nabona sally azahita ahindura gahunda afitanye
na willy…………
.ESE LYDIA AZAGENDA CYANGWA!!?
.MEKKAL CY YUSSUF SE BAZAMUBONA
CYANGWA!?
.NTUCIKWE PART 14..…….

Advertisements

3 responses to “MRS LYDIA PART 13

  1. Alex ubaye umugambanyi kweli?mugenzi wawe witwa inshuti yawe ? Ese bagenzi bawe bandi nibamenya ko ariwowe wagambaniye lydia na willy ntibazaguhiga bakaguhitana????

    Like

  2. Pingback: MRS LYDIA PART 12 – Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s