MRS LYDIA PART 14

MRS LYDIA PART 14
akira amafaranga yawe. ubwo ibyo nabikoze
kugirango lydia atajya mumahanga, nkizera ko
byanga bikunda lydia nabona sally azahita
ahindura gahunda afitanye
.
PART 14
.
ibyo byararangiye, nsiga sally na mushiki we
barimo kuganira kuburyo sally azajya kukibuga
cyindege, nanjye mpita mfata inzira nerekeza
murugo, gusa numvaga ntazi ibisobanuro ndibuze
guha mama, bitewe nuko yari yampamagaye
nkanga kumva. munzira ngenda,nabonaga
kubikuta huzuye amafoto ya lydia, ndetse
handitseho amagambo amushakisha bati:””
uzabona uyu mukobwa azahabwa amadolari
15000″”. nasomaga ibyo bintu nkumva ubwoba
buranyishe bigatuma nibaza kumutima nti:” ariko
se mana yanjye, uyu mukobwa nakunze ko banza
azankuzaho uruhu ra!!?”” nagiye inzira yose,
ntekereza kuri lydia, ngatekereza kubintu byinshi
nakora ariko bikanga bikangarura kuri lydia,
nkumva ariwe muntu ngomba gukunda ntawundi.
.
.
nabaye ntaragera kure, mba mbonye ya modoka
ya yussuf na joseph iparitse imbere yanjye,
ndebye neza mbona ntamuntu numwe urimo ,
ndebareba hirya no hino mbona joseph na yussuf
bahagaze nkaho hakurya, basa nkabarimo
kuganira, kumutima nti: ariko se mana yanjye
koko, lydia nzamukiza aba bagabo nte!!”” .
nkirimo gutekereza kuribyo mbona joseph yegeye
umwe mubasore bari barimo gusoma ibyanditse
kwifoto ya lydia yari imanitse kurukuta amubwira
ibintu ntabashije kumenya, ngiye kubona mbona
joseph ahise afata uwo musore akaboko
amujyana aho yussuf yarari, batangira
kumugabiriza.
.
.
ubwo njye kumutima narbwira nti:” ngombe
menye icyo barimo kubwira uriya musore!!””
birumvikana nashakaga uburyo bwose narinda
lydia nkamukiza maboko ya joseph na yussuf.
ibyo rero byatumye ngumaho kugeza igihe ba
yussuf barangije kuvuganira na wa musore,
ndetse bakanamureka akagenda. ntakindi nakoze
rero nahise nihuta njya gutangira wa musore,
kuko numvaga nshaka kumenya ibyo abwiwe.
nabaye nkimugera mbona arikanze ariko
ndamubwira nti: heey! humura humura wangu!
bite se!? umusore nawe ati: yeeeeh! wowe uri
nde!? njye: nitwa john. ndimo gushaka shaka
umukobwa witwa lydia!! ubwo namubeshye ko
nitwa ntyo kugirango hato bitazankoraho.
umusore:yeeeh! ngo lydia!!!? nanjye nti: yego
kabsa, mbonye uri hamwe na ba boss banjye
ngira ngo nawe niko kazi barimo kuguha!!
.
.
umusore: eeee! nanjye niko kazi bashakaga
kumpa ariko ndabahakaniye kabsa, sinshaka
kubura ubuzima bwanjye! njye: ehee! waba
urifeke kabsa, ariya mafaranga se urumva ari
make!? umusore: ibyo birayareba sha, umukobwa
washyizweho amafaranga angana kuriya uzingo
buriya ntarinzwe nibitwaro!!? njye: birumvikana
cyane ariko wowe reka dukorane, icyo tuzakora
nukubwira ba boss aho umukobwa ari, ubundi
bakaduha ayacu tukigendera! ubwo umusore
yahise atekereza gatoya , ahita avuga ati:
nonese konarangije kubahakanira, byarangiye
ntakundi! njye: umva yewe! haracyari igihe,
subirayo wihuta urahabasanga maze ubabwire ko
wemeye akazi! sibyo!? umusore: sawa!nonese
ndongera ngusange aha!? njye: hoya ndimo
kwihuta, ahubwo akira nimero yanjye uze
kumpamagara umbwire uko byagenze, kandi
nanone wirinde kuvuga ko turi kumwe, boss
yanga gukoresha abarenze umwe!
.
.
ubwo namuhaye agapapuro kanditseho nimero
yanjye ,umusore nawe aravuga ati: sawa mn
john, ndaza kuguhamagara nkubwire gahunda tu!
umusore yahise avaho aragenda nanjye mpita
nihuta nerekeza murugo, dore ko
ntanahaherukga. nabaye nkigera imbere y’urugi
rinjira muri salon numva iji rya papa ndetse asa
nkuvuga cyane, ubwoba buranyica, kumutima
nti:” ibyaribyo byose nimbunda ye yabuze akaba
arimo kwisaza, ahbwo arampitana!!”” ubwoba
bwambanye bwose, kwijira biranga nguma
kurugu, nteze ugutwi neza numva papa aravuze
ati: chr! uri mama wumuhungu wanjye ariko
unyihanganire kubwo kuvuga nabi kandi
umbabarire unyumve iki cyumweru ntago nzagera
aha murugo!sibyo!?
.
.
mama nawe ati:ariko rwose mugabo mwiza, ako
kazi kindya nkurye wakaretse ko ari kabi rwose!!
papa nawe ati: eheee! hoya ibyo byo byihorere
kuko nubundi maze kwica abantu benshi cyane
ntacyo naba ndamira, ahubwo…… atararangiza
mama ahita avuga ati: yooh! humura rwose ibyo
wazabyibagirwa, twahita twimuka tukaba muriki
gihugu! papa nawe ahita avugana umujinya
mwinshi ati: wa mugoere we se, urabona ibyo
tugezeho byose atari kubwakazi nkora!! kandi
nanone mekkal ninshuti yanjye kuva kera
sinamutererana muribi bibazo arimo! mama:
ubwo se ibyo bibazo uvuga bituma
mutanabonana nabafasha banyu byo nibwoko ki!
papa: byumve neza nzagaruka hano aruko
mekkal yongeye kubona umukunzi we lydia
ndetse yussuf na joseph bamugambaniye ari
imirambo bombi!
.
.
ubwo papa yavuze atyo numva umutima ugiye
guturika, ndibaza nti:” burya bwose mekkal arimo
guhiga ba yussuf!!!?” nkiri muribyo numva umuntu
arimo kuza agana kumuryango, nshatse kwiruka
mbona byarabura, ahubwo mpita nijijisha
ndafungura ndinjira, mera nkuvuye kure mpura na
papa agiye kugera kurugi, mba ndisekeshejwe
nti: salut papa! aho kugira ansubiza andeba nabi,
nshatse kugira ikindi mvuga aba amfashe
ukuboko anjyana muri salon anyicaza kuntebe
ahita abwira mama ati: ngaho nakubwire aho
yarajyanye imbunda yanjye! ubwo yavuze atyo
ubwoba buranyica, mama nawe ahita yungamo
ati: alex mwana wanjye umaze kuba ikigoryi
bigezaho koko!? ubwonabuze icyo mvuga mpita
mpimba imitwe ndababwira nti: mama rwose
nanjye sinjye!
.
.
papa: hhm! ubwo ninjye! njye: nafashe imodoka
yabasore bo kukabari ndayigongesha, none buri
gihe bahora bantangira ngo mbahe amafaranga
yabo ndetse bakanankubita ninkonji mumutwe,
niyo mpamvu nibye imbunda ngo nze
kubakangisha! mama: ayiiiwee niko……. mama
atararangiza papa ahita amuvugiramo ati:
hahahahahaha! mwana wanjye umaze kuba
umugabo sha, ntihakagire imbwa zikumenyera,
ubutaha uzambwire! mama: ariko wabaye ute,
urumva ibintu urimo kubwira…….. papa: apuuuh!
naringize ngo yaba harikindi cyubugoryi
yakoresheje imbunda yanjye, nimba aribyo
ahubwo muhe ibiryo yirire njye ndagiye tuzaba
tubonana! ubwo papa yaragiye nsigarana na
mama, aba arambajije ati: mwana wanjye
warurihe ko narimaze kwiheba! njye: bari
bantangiriye nyine abo bahungu, ariko
nzabikubwira ubu ndananiwe reka ndyame!
.
.
mama: reka ubanze urye basi alex, ubwo se
ntushonje!? ubwo mama yazanye ibyo kurya
turanya , gusa nkabona mama afitec ubwoba
nagahinda, sinirirwa mbimubaza ahubwo
ndamusiga nigira kuryama,gusa mumuriri
gusinzira byarananiye kuko nibazaga ukuntu papa
yaba icyihebe ndetse akanga kumva inama za
mama, bikanyobera ndetse kandi nkibaza ukuntu
njye na papa tugiye guhanganira lydia noneho
umutwe ukandya kuko numvaga ntacyo nakora
ngo papa areke mekkal dore ko ngo yari ninshuti
ye kuva mubwana. naraye nkanuye ijoro ryose,
nsinzira nka saa cyenda ndetse bituma nkanguka
ntinze ndebye ku saha mbona ni saa 8:30 kandi
saa 10:00 ngomba kujya guherekeza willy
kukibuga cyindege.

ubwo nahise mbyuka nditunganya vuba vuba ,
kumutima nti:”mana yanjye ngiye kongera nsange
bagiye!!”. ubwo nakoze ibishoboka vuba vuba ,
mpita ntega agatax ndetse kubwamahirwe
nsanga aribwo bagisohoka muri yanzu, duhurira
kwirembo ari batatu,willy, lydia, mark ariko justin
ntawuhari, mpita mvuga nti: ahwihh! narinziko
arinjye watinze njyenyine nanone!! mark nawe
ati: hahahaha! nubundi uzahora uruwanyuma,
dore nguwo justin avuye gushaka amatike
yindege! … koko ndebye mbona koko justin
azanye imodoka aravuga ati: mwinjire tugende
amatike nayabonye. ubwo njye agahinda kari
kenda kumpitana ndeba lydia mumaso nawe
arandeba ndetse bimara akanya ariko ndjijisha
ngo willy atagira icyo acyeka. ubwo twarinjiye
mumodoka twerekeza kukibuga cyindege, gusa
munzira mbwira willy nti: willy ariko njye
natangiye kugukumbura sinzi ko nzabaho
ntakubona!
.
.
willy: birumvikana ariko ndabizeza ko nibimara
gutungana tuzongera tukabonana, kandi
ndabakunda cyane nimwe nshuti mwambaye hafi
kuva nabura ababyeyi banjye , nimwe muryango
wanjye alex, ntago nzabatererana sibyo!? nanjye
nti: kabsa peee! ubwo navugaga ntyo, lydia
akandeba nkabona agahinda karamwishe nanjye
ariko ntorohewe. twaragiye mpaka kukibuga
cyindege, turasohoka willy aravuga ati: nonese
ziriya modoka zose nariya mazu ndayabasigiye
mube mubikoresha, nimbikenera nzabamenyesha
sibyo justin!? justin nawe ati: kabsa willy kandi
urakoze cyane ndetse muzagire ubuzima bwiza
wowe na lydia!
.
willy: non…… atarakomeza mark ahita avuga ati:
mube muretse dore igihe kirageze, abandi bari
kwinjira, namwe mujye gukoresha controle! ubwo
njye nabonye bagiye kwinjira , ntangira kureba
reba hirya no hino ariko nkabona sally ntawe,
umujinya uranyica ndetse dutangira kwerekeza
aho bakorera control, tugeze imbere tubona lydia
yasigaye ahagaze inyuma, willy ati: chr ko utaza
nikibazo ki!? lydia akanga gusubiza ahubwo
nkabona arimo gushoka amarira mumaso,
nitegereje ahantu arimo kureba, mbona ni sally
waruhagaze nkaho hirya barebana nawe arimo
kurira. kumutima ndavuga nti:” ahwih,imanishim
we lydia ntaho akigiye, ngombe nkore ibishoboka
byose mubone!!””……….
.ESE KUKI ALEX ASHAKA GUKORANA NURIYA
MUSORE!?
.ESE BYAGENZE BITE KUKIBUGA CY’INDEGE?
.ESE WOWE URI LYDIA WAKUNDA NDE!?
NTUCIKWE PART 15……

Advertisements

7 responses to “MRS LYDIA PART 14

  1. Alex ndakwanze pe wahebye lydia ko agakunze aababiri kabateranya noneho mwe ntimuri nababiri muri 5 niba nabaze neza

    Like

  2. Pingback: MRS LYDIA PART 13 – Dusabane Magazine·

  3. Ntimuze kutubwirra ko muduha inkuru muyindi minsi byagera muri week end tugaheba kndi aribwo abantu baba bafite umwanya wo kuzisoma

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s