Uyu mugabo ni umugabo koko, ntukite ku mabwire


*🌸Nkwifurije kuba nk’aba bantu batita ku magambo🌸*

– *🌸Umugabo yaje kwa Boss we, aramubwira ati:* Kanaka yagututse. Boss aramusubiza ati: Icyo ni igitabo cye mureke acyandikemo icyo yishakiye.

– *🌸Undi mugabo yabwiye uwitwa mugenzi we ati*: Kanaka yagututse, na we aramusubiza ati: Ese Shitani nta yindi ntumwa yabonye yo kuntumaho uretse wowe?

– *🌸Umugabo umwe yagiye ku nshuti ye aramubwira ati:* Kanaka yakuvuze nabi agusebya. Undi na we aramusubiza ati: Niba ibyo yavuze ari ukuri, Imana imbabarire. Ati kandi niba ibyo yamvuze yambeshyeye, Imana imubabarire.

– *🌸Undi na we yabwiye inshuti ye ati: Kanaka yagututse. Undi aramusubiza ati:* Yandashe umwambi ntiwamfata, none ni kuki wikoreye uwo mwambi ukawuzana kuwutera mu mutima wanjye?

– *🌸Undi na we yagiye kuvuga ibitamureba abibwira umusaza w’inararibonye, maze wa musaza aramubwira ati*: Ukoze ibyaha bitatu.

1- Untanyije n’umuvandimwe twabanaga.
2- Umutima wanjye wari utuje none uwuteyemo ikibazo.
3- Wangije umwanya wawe mu mutima wanjye.

– *🌸Undi na we yagiye ku muyobozi aramubwira ati:* Kanaka ari kukuvuga nabi. Umuyobozi aramusubiza ati: Niba ibyo uvuze ari ukuri, ubwo wowe uri Injajwa. Kandi niba ibyo uvuze ubeshya, ubwo wowe uri Gateranya. Umugabo yahise agira isoni ariruka.

*🌸Muze twese twiyemeze kwirinda kuba muri ba bandi bivanga mu bitabareba, duharanire kuba mu basakaza inkuru nziza kandi bakora ibyo Imana yishimira ikatwishimira.🌸*

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s