MRS LYDIA PART 15


MRS LYDIA PART 15

ahantu arimo kureba, mbona ni sally waruhagaze nkaho hirya barebana nawe arimo kurira. kumutima ndavuga nti:” ahwih,imanishimwe lydia ntaho akigiye, ngombe nkore ibishoboka byose mubone!!””……….
.
PART 15
.
ubwo bararebanye ndetse barira hashira umwanya, willy wari washobewe adasobanukiwe nibirimo kumubera imbere yamaso ye, aba aratubajije ati: niko se uriya musore ninde!? justin: cyangwa ni musaza we mn! willy: wapi, lydia yambwiye ko ariwe wenyine wavutse mumuryango wabo!! mark: eheeee! ko mbona se asa nkuziranye na lydia cyane ubwo…………. atararangiza mpita mvuga nti: cyangwa ni we sally, lydia ahora avuga!? willy: yebabba weee, uziko ariwe koko!? ubwo willy yavuze atyo, ahita yegera lydia,ashatse kumufata akaboko,lydia aramwiyaka ahita yiruka asanga sally, aramuhobera biratinda, ndetse batangira guhanagurana amarira bahozanya ndetse banamwenyura, mbese ubona ko bishimye cyane.
.
.
ubwo twe twari duhagaze aho, ba willy bumiwe batazi ibirimo kujya mbere uretse njye waruzi uko byose byagenze, sinzi ukuntu narebanye na sally mpita nijijisha nshyira urutoki kumunwa ntawe umbonye, ngira ngo mubwire aze guceceka ntagire icyo avuga kubyo tuziranyeho. ubwo willy byaramushobeye, yegera ba sally abaza lydia ati: lydia, bigenze bite se none!? lydia nawe ati: willy rwose wihangane, ntago nasiga sally kuko niwe uri mumutima wanjye ntawundi! mukumubwira atyo mbona willy agarutse yishima mumutwe ndetse afite n’amarira mumaso,araza aducaho ntakintu avuze ahita yinjira mumodoka aricara. ubwo natwe ntakindi cyabaye, natwe twahise twinjira mumodoka,justin ahita abwira willy ati: willy, ihangane mn bibaho!
.
.
willy nawe ati: ibyo bintu mwibivuga nonaha, ahubwo mark,twara imodoka tuve hano! mark ati: ariko rero willy! njye na alex twari twakubwiye ngo uve kwizima kare, none…….. atarakomeza mba muciye mwijambo ndavuga nti: hoya hoya pe! ubu ntampamvu yo kuva kwizima kabsa, ntago ibintu byaba bigeze hariya ngo ndeke umukobwa agende!! justin: haha! mn alex wizana ibintu bidashoboka hano! willy nawe ati: sinarinzi ko naba umuhombyi bigezaha!! njye: umva mn justin, aho kugirango willy azabeho ubuzima bwe bwose atishimye, reka sally bumvikane amuhe amafaranga……… mark:hhm! ubwo se ushatse kuvuga ko sally yakwemera amafaranga agatanga lydia! njye: cyane rwose, erega niyo mahirwe yonyine asigaye, twayagerageza byakwanga tukabona kwiheba! justin: haha, ibyo ntago byashoboka mn alex, ubwo…….. atararangiza willy ahita avuga ati: nibyo wee, alex afitukuri, reka ngerageze aya mahirwe ndebe ko uriya musore yemera amafaranga!
.
.
njye: yego rata willy! ahubwo muhagarare njye kuneka menye aho sally ajyana lydia kugirango bitazatugora kubabona! willy nawe ati: kabsa pe! mark hagarara alex ajye kureba aho ba sally bajya! mark: nonese ubundi sally we tuzamukurahe kugirange tumugezeho icyo cyifuzo!? njye: lydia se we mwamukuyehe! nawe nugushimuta tu!! justin: cyakora kabsa, reka tugerageze aya mahirwe nabyanga ntakundi! ubwo nahise nsohoka, nsubira kukibuga cy’indege ndetse kumwamahirwe mpagera aribwo sally na lydia bagisohoka, mpita nishisha inyuma yimidoka yaraho, ngiye kubona mbona sally ahagaritse taxi voiture, barurira irabajyana. ubwo nanjye nahise mfata indi yihuse, mbwira shoferi nti: ukurikire iriya modoka iri imbere aho igiye hose, kandi nibabimenye! shoferi nawe ati: sawa boss!
.
.
ubwo twaragiye mpaka muburasira zuba bw’umugi, ngiye kubona mbona baparitse ahantu imbere yurugo runaka, nanjye mpita mbwira shoferi nti: hagarara hano! ubwo nahise mvamo nihisha inyuma, ndebye mbona sally na willy binjiye mururwo rugo, kumutima nti: mana yanjye se aha nihe!?”” ubwo nahise nishura shoferi arigendera nanjye negera hafi ngo ndebe neza aho hantu. narahageze mbona bakiwe numukecuru ushaje cyane, ndetse abishimiye cyane. nahise nicara kukabuye karaho ntangira guyekereza byinshi, nareba uburyo lydia yishimiye kuba kumwe na sally, kumutima nti:”” mana yanjye koko kuberiki utangize sally ngo nibanire na lydia!!! ariko nubundi ngombe mbane nawe uko byamera kose!””” . ubwo nicaye aho nibaza byinshi, ngiye kumva numva urugi rwo muri rwa rugo rurafungutse, ndebye mbona ni sally usohotse ndetse afite n’agakapu muntoki.
.
.
nahise mvaho imbere yurupangu narindi ndihisha, sally anshaho amaze kurenga ndamukurikira , ndamuhamagara nti: we sally!! nawe ahita areba inyuma aravuga ati: wageze hano ute!? nanjye nti: nagukurikiye cyagihe! sally nawe ati: ese burya bariya bari bagiye kujyana lydia hanze murakorana!? njye: yego, uriya ni boss wanjye gusa nabonaga ibyo ashaka gukora ataribyo! sally: nonese kuberiki wamugambaniye!? njye: nanjye ndimo kwihorera mn, yarampemukiye cyane niyo mpamvu ndimo gukora ibi byose! sally: yagukoreye iki!? njye: hoya uyu siwo mwanya wo kubikubwira sally, imana nibishaka uzamenya impamvu yabyose! sally: eheee! nonese ubwo ntago njye azamerera nabi!? njye: wabimenye kabsa, ndetse dore ninayo mpamvu ndihano!
.
.
sally: mana wee! nonese…….. ataravuga mba ndavuze nti:ese hariya ushyize lydia nihehe!? sally: nikwa nyogokuru! njye: uri ikigoryi kabsa, ubwo se uziko umuntu wumukire kuriya ashaka lydia, warangiza ukamugumisha mugihugu!!? sally: ahubwo se ko atariwe wenyine, hari nundi witwa mekkal uhora amuhiga ariko ntakuntu nabigenza kuko ntakuntu nabona mujyana hanze! njye: ayiweeh! icyo nicyo kibazo kabsa! sally: ubwo rero ntakundi tu……… njye: ariko reka nkungure agatekerezo di!! nawe ati: akahe subwo!? njye: ushobora kubona amafaranga kandi menshi uyakuye kuri boss wanjye, dore ko ashaka umukobwa cyane! sally: ibaze nukuri! ubwo se urumva ibyo byashoboka!? njye: wowe uzamubwira ko ugiye kwanga lydia ariko akaguha amafaranga menshi cyane, kugira ngo uve kwizima!! sally: eheee! uzabaze sha njye sinagurisha umukunzi wanjye!
.
.
njye: umva bwa bugoryi navugaga! nonese njye mvuze ko ugomba kumugurisha akagenda atyo, azayaguha uhite utorokana lydia mwigire mumahanga, umucike asigare akanuye amaso!! sally: hahaha! ariko mn,uziko ako kaba aragatekerezo kazima!! kandi ntago azapfa kumenya ngo twagiye mukihe gihugu! njye: nibyo nyine, kandi nanjye urumva nzaba nihoreye!sally:kabsa pe! ahubwo se atemeye noneho! njye: hhm! ariko banza utumva kabsa, nakubwiye ko ari boss wanjye, byose ndabimwinjizamo arabyumva kandi umenye ko ugomba gushimutwa kugira ngo bakugezeho icyo cyifuzo! sally: sawa ntaribi mn! imanishimwe weee!! njye: ubwo rero ejo kumugoroba uzashaka uburyo usohoka kandi ntuzigere uvuga cyangwa ngo werekane ko unzi, utazanteza boss wanjye ndetse na lydia nawe ibi ntagomba kubimenya mbere yuko biba!! sibyo!? sally: ntabyumva rwose, lydia azisanga mundege atazi ibyabaye,sawa reka njye guhaha tu, nahejo!
.
ubwo sally yahise avaho aragenda, ibinyamuneza ari byinshi cyane aho narindi kumutima nkavuga nti:” sha ahubwo ndabona lydia ndimo kumukozaho imitwe yintoki, mbega sally wa feke wee!!!!””. nkiri muribyo numva phone yanjye irasonnye, ndebye mbona ni number nshya nditaba nti:hallo!! phone: mwana babagabo bemeye, ahubwo tangira ushakishe umukobwa hose tuyarye! njye: sawa kabsa, nzakubwira ningira icyo menya. ubwo nahise menya ko ari wamusore yussuf na joseph bahaye ikiraka.ubwo nanjye nahise mvaho nerekeza aho ba willy bari, ntaranaruhuka numva willy arambajije ati: wahamenye se alex, ahantu sally na lydia bahereye!? njye: cyane kabsa, nahiboneye rwose kandi ndabizi neza ko batahava vuba! willy: wooow!! noneho nimugoroba turajyayo!? njye: hoya, mureke tuzajyeyo ejo nimugoroba kuko uyu munsi sally ashobora no kutagera hanze! sibyo justin!? justin nawe ati: nnibyo rwose pe! ubwo twarategereje mpaka ejo kumugoroba.
.
.
duhita dufata imodoka twerekeza hafi ya rwa rugo rurimo ba lydia, ndetse hashize akanya mbona sally arasohotse nkuko twari twabyumvikanye, mbwira willy nti: dore nguwo sally! willy nawe ati: ngaho nyine mugende mumuzane! ubwo twahise twihuta njye na ba mark duterura sally kungufu ndetse atangira gutabaza ariko biranga tumushyira mumodoka, turamujyana mpaka munzu imwe ya willy, tumwicaza kuntebe mbwira willy nti:ngaho vugana nawe! willy nawe yigira hafi ubwo nanjye mba mfashe phone yanjye ndijijisha ntangira gufata amajwi willy na sally ibyo bavuga byose! ndetse biza kurangira bigenze neza cyane, sally yemeye kureka lydia bakamuha amadolari 5000, byose kandi nkaba mbifite kuri phone! ubwo numvaga akanyamuneza kumutima nkavuga nti:” ibyaribyo byose lydia nuwanjye kabsa!!”” willy: sawa kabsa, urakoze cyane sally , ubwo ejo tuzabonane nguhe amafaranga yawe, ushatse ubu wakwigendera! njye: reka mfate imodoka mujyane kuko nikure kandi nitwe twamuzanye kungufu! willy: nibyo kabsa, mugezeyo rwose ntakibazo.!…………..

.EHEE! IYA MAJWI ALEX AFASHE SE AZAYAKOZIKI!!?
.ESE ALEX NA WAMUSORE BA JOSEPH BAHAYE IKIRAKA BITE BYABO!?

.NTUCIKWE PART 16…..

Advertisements

2 responses to “MRS LYDIA PART 15

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 14 – Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s