MRS LYDIA PART 16

MRS LYDIA PART 16
.
.
nguhe amafaranga yawe, ushatse ubu
wakwigendera! njye: reka mfate imodoka
mujyane kuko nikure kandi nitwe twamuzanye
kungufu! willy: nibyo kabsa, mugezeyo rwose
ntakibazo.!…………..
.
PART 16
.
ubwo njye na sally twahise tuvaho turagenda,
mfata imdoka ya willy ndayitwara njye na sally
tugenda tuganira, ndetse ninabwo sally yahise
ambaza ati: ese ubwo boss wawe koko azampa
ariya mafaranga!? njye: eheee!wowe tuza ntugire
ubwoba, hanyuma urebe ukuntu ibintu bicamo
neza. sally nawe arongera ati: sha sinzi kabsa
pee! ibi kandi nanone byigeze kumbaho……
atararangiza mbona yikije imitima ndetse
araturika ararira amarira amushoka mumaso ari
menshi cyane, ubwo njye nayobewe ibibaye mpita
mparika imodoka , mukoraho ndamubaza nti: niko
se sally! bigenze bite ko urira bigezaho!? ariko
aho kugira asubize, ikiniga kikamwica akarushaho
kurira.
.
.
ubwo njye nakomeje guhatiriza, nkamuhoza
ndetse nkamubaza ikumubayeho,ngiye kumva
numva avuze arira ati: umva ….umva… ntago
mfata ariya mafaranga mugiye kumpa,
sinshobora kabsa, nisubiyeho! njye: yeeeeh!
bigenze bite se sally!? sally nawe ati: nubundi
nabuze ababyeyi banjye muribi bintu gutya none
dore mbisubiyemo! njye: egoko! byagenze bite
subwo sally!? sally: dore njye na lydia twari
twibaniye neza cyane, dukundanye urukundo
rumwe umuntu agira akumva ariryo juru
bavuga,ariko………. akivuga mba ndamubajije nti:
nonese byagenze bite!? nawe ati: nyine
ndacyakubwira, igihe twari dutangiye gupanga ko
twakora ubukwe tukibanira nibwo hajemo
umugabo witwa mekkal,agakunda lydia cyane
ariko lydia akamuhakanira ndetse bigeraho
umugabo akoresha imbaraga kugira ngo abone
lydia!
.
.
njye: eheee! nonese ……….. ntarakomeza sally
ahita avuga ati: nyine lydia yaramwangaga,
akamubwira ko amfite kandi adashobora
kumpemukira, ndetse ko ankunda cyane
ntawundi yaha umutima we, nibwo mukagoroba
ndimo kwitemberera, abagabo baje bahita
banyuriza imodoka kungufu baranjyana! njye:
egoko mana! bakujyanye hehe se none! sally:
sha sinakubeshya ngo ndahazi, gusa twarahageze
banyicaza hasi mbona uwo mugabo mekkal araje,
nibwo yambwiraga ngo ampe amafaranga atagira
uko angana ariko ndeke lydia……… njye: mana
weee! nonese ubwo wasubije ute!? sally nawe
ati: kubera urukundo nakundaga lydia kandi
nzahora ndumuha, ntago nakwemera amafaranga
uko yaba angana kose, nyine ubwo
narabahakaniye bimvuye kumutima,
barampondagura cyane ndetse bansigaho, mekkal
arambwira ati: ndagaruka nyuma yamasaha abiri,
kandi nsange wabonye igisubizo cyiza wabwira
umuntu nkanjye!
.
.
njye: yooooh! warakubititse kweli! ahubwo se aho
hantu wahavuye gute!? sally: nyine
kubwamahirwe naje gucika, gusa imana
izambabarire nanjye icyo gihe banza narishe
umuntu wandindaga kuko namubise ikintu
mumutwe sinzi ko yaba muzima! njye: hhm,
ntago imana…….. ntarakomeza aba aravuze ati:
ceceka se wumve ndacyavuga! njye: sawa
komeza! sally: ubwo nyine nahise ngenda nihuta
njya murugo mbabwira ibyambayeho, banyitaho
baramvura, gusa ntangiye koroherwa nibwo ba
mekkal bamenye murugo mbona baraje ari
nkabagabo bane, ntakindi nakoze nabwiye papa
ko aribo bankubise ndetse ko bashobora kuba
baje kumfata nanone, papa nawe angira inama
yo kwihisha! njye: ayiiih! komeza umbwira
muvandimwe! sally: ubwo narihishe barashaka
baraheba, babaza ababyeyi aho ndi baraceceka
nibagira icyo bavuga, ngiye kumva numva mekkal
abwiye undi mugabo bari kumwe ati: jeeckam!
aba mubice kugirango uriya musore abone ko
ntamuntu ukina nanjye!
.
.
ubwo yavuze atyo numva umutima uraturitse,
agahinda karanyica, kumutima nkibaza nti:””
ariko mana yanjye, nigute papa yaba igisimba
bigeze hariya kweli!!”” . sally yabonye ko
mbabaye agahinda kenda kumpitana aba
arabwiye ati: humura kandi unyihanganire
kukubwira inkuru ibabaje,gusa nanjye narabyakiye
gusa umunsi umwe nanjye abagabo bishe
ababyeyi banjye nzabica babaye, cyane cyane
mekkal nuwo witwa jeeckam, amashitani
mazima!! njye: sally: rekeraho kumbwira ibyo
bintu mwana wa mama! sally: none urumva
nakongera nkajya mubintu byo kugurisha lydia!!?
njye: sha! ariko rero numvise ntaho bihuriye, kuko
nubundi aya mafaranga nutayafata ngo ucike
ujyane lydia wawe hanze, uraba ukiri hagati
mumenyo yingona kuko abo bantu ntaho bagiye
kandi na willy wibuke ko amushaka!
.
.
sally: nibyo koko! gusa nibicamo sinzakwibagirwa
uburyo wamfashije ndetse ukitanga bigezaha!
njye: hoya birakwiye cyane, kandi ntamamvu yo
kubyibazaho cyane ndimo gukora icyo mbona
gikwiye! sally: nibyo kabsa, erega urukundo rujya
aho rushaka, ntamuntu uhatiriza urukundo,
sibyo!? njye: nibyo kabsa pee! nawe arongera
ati:ngaho twara imodoka basi njye kureba lydia
ndabizi ubu yahangayitse! njye: ariko se sally, ejo
uramutse ugiye utanasezeye mushiki wawe
urumva atasigara ababaye!? sally nawe ati:
oooooohhh! urakoze cyane kunyibutsa, ahubwo
nawe ndamureba tujyane, ntago nasiga mushiki
wanjye kabsa! njye: birumvikana rwose, ahubwo
genda umurebe nonaha gukirango ejo mwese
muzabe mwiteguye, muzamare gufata
amafaranga muhita mucika kuko ibintu nkibi
ntabyo gutinda! sally: ngaho se hangeze mn!
njye: sha hoya, shaka ukuntu utega tax dore ubu
harutundi tuntu twihutirwa ngiyemo! ahubwo
ihute udasanga iriya supermarket akoramo
bafunze! nawe ati: eeeh! sawa reka nyarukireyo
noneho!
ubwo sally yasohotse mumodoka ajya kureba
mushiki we, nanjye ntakindi nakoze nahise
nkandagira umuriro nerekeza kuri rwa rugo lydia
arimo, mpageze nsanga kwirembo hafunze,
ndazenguruka nurira urupangu, nzenguruka inzu
yose ngira ngo ndebe icyummba lydia yaba
arimo, sinzi ukuntu nabonye icyumba gicanyemo
agatara, negera hafi ndahengereza mbona koko
ni lydia wicaye kuburiri, kumutima nti:” ahwihh!!
imana ishimwe””. ubwo nahise nkomanga
kwidirishya araza afunguye abona ninjye ashaka
gutera akaruru, mpita nkora kumunwa nti:
suuuuuh! ceceka lydia! nawe arankundira
araceceka mpita nyura mwidirishya ndinjira
nanjye nicara kuburira,aba arambajije ati: nigute
ugezehano alex!? ubwo yambajije atyo mpita
nishakamo amarira ndarira, ndahindukira mureba
mumaso ntavuga, ahita ambaza ati: alex! sally
niki cyamubayeho!?

njye:lydia! nyumva neza kandi ibya sally
nushake……. ntarakomeza ahita avuga ati: ehee!
sigaho sigaho, ubu ntawundi muntu nakongera
kuvugana nawe ibyurukundo atari sally umukunzi
wanjye! njye: ibyo birakureba, nanjye ubu ngubu
ikingenza surukundo rwawe, ahubwo ndagenzwa
nagahinda! mvuze ntyo mbona lydia arikanze aba
aravuze ati: ngo!!!! nonese……. njye: lydia!
kuberiki abakobwa muremye mutyo, nigute waba
injiji bigezaha, umutwe wawe harimo amazi gusa
cyangwa harimo igikoma!!? lydia nawe ati: ariko
se kuki umbwira nabi alex, byagenze bite!?
njye:lydia! kuberiki usasirwa amashuka ukanga
ukaryama hasi! kuberiki udashobora…..
ntarakomeza mba nijijishije, ikiniga kiraza
ndaturika ndiriza, mbese nkagaragaza ko nishwe
nagahinda! ngiye kumva numva lydia nawe
atangiye kurira, aba arambwiye ati: alex, ndabizi
urankunda ariko wankunze urudashoboka! njye:
hoya! njye nabyikuyemo ibyo kugukunda,
wankunda cy utankunda ibyo nibyawe, gusa njye
urimo kuntera agahinda!

lydia:yeeeh! arko se alex, ubwo urimo kuvugibiki
ko untera ubwoba! njye: lydia! sinyumvisha
uburyo umukobwa nkawe atazi gushishoza ngo
amenye umuntu umukunda, ndabizi twahuye
kenshi cyane ndetse siniyumvisha uburyo
utarabasha kumenya igipimo cyurukundo rwanjye
uko kingana, ariko ukanga ukiruka kubantu
batagukunda……… ntararangiza mba ndaturitse
ndiriza.lydia ati: have ariko alex, ubwo se
ushatse kuvuga ko sally wanjye atank……..
akivuga mba ndamubwiye nti: lydia! nubwo
utankunda, ariko ugakunda umuntu ugukunda
nanjye nakumva ntekanye, akira umva iyi audio
wiyumvire ayo majwi nabanyirayo hanyuma uze
kugira icyo umbwira nyuma! ubwo nahise muha
phone yanjye arambwira ati: nonese audio
irihe,esubundi niyibiki ushaka kunyumvisha! njye:
reba muri audio recorder, ariko banza ubitekerezo
ndetse utekereze kumuntu nyawe ugomba kuba
umukunzi wawe. lydia ati: reka numve
ibirimo…………..
.ESE AYA MAJWI ARAHINDURA LYDIA AKUNDE
ALEX!?
NTUCIKWE PART 17..

Advertisements

2 responses to “MRS LYDIA PART 16

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 15 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s