MRS LYDIA PART 17


MRS LYDIA PART 17
.
.
ushaka kunyumvisha! njye: reba muri audio
recorder, ariko banza ubitekerezo ndetse
utekereze kumuntu nyawe ugomba kuba
umukunzi wawe. lydia ati: reka numve
ibirimo…………..
.
PART 17
.
lydia ati: reka numve ibirimo, gusa ndumva mfite
ubwoba alex! njye: ningombwa kubugira ariko
ihangane kuko nabyo ningenzi, birebana nejo
hawe hazaza lydia! ubwo lydia yahise acuranga
audio atangira kumva amajwi, ngiye kumva
numva aravuze ati: alex! ko numva ari willy na
sally, byagenze bite!!? njye: tuza ubanze wumve
uraza kumbwira nyuma! ubwo lydia yakomeje
kumva amajwi, gusa agahinda kendaga
kumuhitana kuko amarira yarize yo nimenshi
cyane birenzi, ndetse kuburyo audio yose yagiye
kurangira atagishoboye gufata phone muntoki ze.
yarangije kumva audio arandeba nanjye
ndamureba, mbese icyo gihe havugaga amarira
gusa ntakindi, nashatse kumwegera ngo
muhumumurize ariko aranyiyama arambwira ati:
alex! ntago nshobora kwemera ko ibi bintu
byabayeho, ntago sally yankorera ibi bintu!
.
.
njye: lydia! nyumva neza, kuki mbese umeze
nkuwarozwe na sally, nigute umuntu weguriye
umutima wawe yafata ingamba zo kukugurana
amafaranga!! urwo nurukundo nyabaki agufitiye!?
lydia: ndabizi neza ntago sally yankorera ibi
bintu,kandi…….. atarakomeza ikiniga kikamufata
agaturika akarira, ubwo nanjye nkarushaho
kwegera hafi, ntangira kumukoraho ndamubwira
nti: lydia! tuza uhumure, reka abantu bashaka
kukuroha kandi njye mpari, nshobora kuguha ibyo
wabuze byose! lydia: alex! urankunda ndabizi
ariko sally ntago yakora ririya kosa, ahubwo
banza ari wowe wamuhimbiye ibi byose kugira
mwange! sibyo alex!? ubwo lydia yavuze atyo
numva ankoze ahantu, ubwoba buranyica ariko
ndihangana kugira atabibona, ndamubwira nti:
lydia! sinzi impamvu utanyizera, nubwo
nagukunda nte ntago nashobora kwigana ijwi rya
sally cyangwa irya willy kugira ngo nkwegukane!
.
.
lydia: erega ndabizi nubundi wari warambwiye ko
ntamuntu uzigera akuntwara! njye: yego nyine
ibyo nibyo nibwiraga ariko nyuma naje gusanga
arukwibeshya, burya cyagihe turi kwa willy,
umaze kumwemerera ngo akujyane mumahanga
nibwo nahise mva kwizima kuko nabonye ko
ntawe uhatiriza urukundo! ni……… ntarakomeza
numva lydia aravuze ati: noneho wari wemeye
kundeka se nkajyana na willy!? njye: yego ariko
na willy nawe sinigeze nifuza ko akujyana kuko
nubundi nawe ntiwigeze umukunda ahubwo naje
gusanga iteka ryose warikundiraga sally wenyine!
ubwo navuze ntyo, mbona lydia agahinda
kariyongeye ahita avuga ati: nonese kuki
utabujije willy kunjyana hanze, ahubwo
ukamushyigikira!?
.
.
njye:lyd…lydia….. ubwo nashatse kugira icyo
mvuga, ariko ndijijisha ndaturika ndiriza, lydia
nawe ati: alex, tuza umbwire ndakwinginze! njye:
nyine ubwo nabonye ko njye na willy ibyo turimo
atari ibyacu,mbona ko nubundi niyo umwe muri
twe yagutwara ntabyishimo mwazagirana, nibwo
nahise nigira inama yo gufasha sally akongera
akakubona! lydia: ibaze nukuri! nonese
wamufashije ute alex!? njye: ninjye wagiye
kumubwira ko bagiye kukujyana hanze, ndetse
mubwira nisaha uzaba ugeze kukibuga cyindege
niyo mpamvu burya cyagihe wahamusanze,kuko
nibwiraga ko numubona urahita usubika urugendo
ariko……….. ntararangiza mpita nongera ndiriza,
lydia nawe aba afatiyeho arongera ararira,
arambwira ati: alex… alex…….. nanjye mpita
muvugiramo nti: lydia! kugezubu sindiyumvisha
uburyo wakunda umuntu nkuriya, ndetse ninacyo
kirimo kumbabaza bigezaha, ndimo kwibaza
uburyo nafashije umuntu wo kukugurisha gusa!
.
.
lydia: ese koko sally yankorera ibi bintu alex!?
ubwo yabimbazaga arira nanjye mpita nungamo
nti: nanjye binyobere lydia! gusa nimba
ushidikanya ukaba ukivuga ko arinjye waba
wahimbye ibi byose kugira ngo nkunde ngutware,
akira phone muhamagare… hamagara sally
nonaha! lydia ati: hhm! hanyuma se mubwire
iki!? njye:akira muhamagare umubaze umuntu
wamubwiye ko bashaka kukujyana mumahanga
ndetse akanamubwira inama yo kuza kukibuga
cyindege! maze wumve ko atari njyewe! lydia:
yeeeeh! alex, ndumva mfite ubwo pe! njye: hoya
banza umuhamagare ntakundi ndebe ko
wanyumva basi! lydia ati: sawa zane numve ko
ari wowe koko! ubwo lydia yahise ashyiramo
nimero za sally, arahamagara ndetse sally nawe
ahita yitaba ati: allo allo ninde …. lydia nawe ati:
ni lydia, sally ninde muntu wakubwiye ko ngiye
kujya mumahanga ukaza kundeba kukibuga!!?
sally: ni wa musore witwa alex , umwe mwari
kumwe kukibuga cyindege, kuber……..
atarakomeza, lydia umubabaro uramurenga,
intege ziracika arekura phone yikubita hasi.
.
.
njye: lydia! kuki ubundi wumva ko njye
nakubeshya bigezaha, esubundi uzi aya amasaha
sally arihehe!? lydia avuga arira ati: alex, ubu
siniyumvisha icyo nakora, esubu nsubire kureba
willy!!? njye: umva yeeeh! ubwo se umuntu
wafashe umwanzuro wo kukugura, urumva
abonye umwungura atagutanga!? lydia: alex..
alex nukuri ndumva ntazi…… atararangiza mba
ndamufashe, ndamwiyegamiza, ndavuga nti:
lydia, nyumva neza kandi ijambo ngiye kukubwira
uritekerezeho neza! sibyo!? nawe ati: vuga
ndakumva ! njye: iyaba harubundi buryo
nabivugamo kugirango ubyemere nakabaye
aribwo nkoresheje ariko rwose ndagukunda kandi
nyemerera twijyanire, nzaguha burikimwe cyose
utigeze ubona, nzaguha urukundo rutigeze rubaho
kuriyi si, nzakubera buri kimwe cyose, sinzaba
nka bamwe bagushavuriza umutima! sibyo lydia!?
lydia nawe avuga arira ati: nibyo alex!!
.
.
njye: ndetse kandi ikirenzeho, nyizera kandi umpe
umutima wawe,vubaha ndaba nkuzaniye ababyeyi
bawe kandi ndabikwijeje bizacamo neza cyane!
ubwo navuze ntyo mbona lydia ahise yikanga,
arambwira ati: yoooh!alex urumuntu ukomeye
rwose, kandi ngushimye mbikuye kumutima,
nizere ko uzampoza amarira sally anteye! njye:
yoooh! ibyo gusa se lydia! nibindi bitaribyo rwose,
ahubwo ngwino tuve hano nkujyane ahandi hantu
, ndetse ninaho nzagusangisha ababyeyi bawe,
sibyo!? lydia: nonese aho hantu ho haratekanye
alex!? njye: humura turaba tuhabaye igihe gitoya,
nimara gushyira ibintu byose muburyo nibwo
tuzahava, sibyo!? nawe ati: yego alex, kandi
rwose wumve ko ngushimiye! njye: hoya
uzanshimira umaze kubona ababyeyi bawe!
.
.
ubwo twahise tunyura muri rya dirishya, tuvaho
ntanumwe ubizi turagenda, lydia namujyanye
ahantu twabaga kera tutaraza mumugi uretse
papa wenyine wakoraga mumugi, birumvikana
agaturage namujyanyemo harimo abantu
tuziranye kuko nanjye nahabaye kera, ndetse
nabo bari bamaze gukura. twarahageze rero lydia
genda yitegereza ukuntu hameze, nubwo bwose
hari nijoro ahita ambwira ati: alex, aha hantu
unzanye nihehe, ko mbona hatuje!? njye: aha
niho twabaga kera, ndetse urebye aha niho
nakuriye! lydia: nonese ufite ahantu turaba turi!
njye: harahari ariko inzu ni nini ntago twayibamo
twenyine, reka nkujyane kubaturanyi bisnhuti
zanjye! lydia: haha! ntakibazo rwose, ahubwo
turasanga biryamiye! njye: niyo baba baryamye
nababyutsa, ndetse hari umukobwa winshuti
yanjye muraba muri kumwe!
.
ubwo nahise mujyana kwa kettia, umukobwa
winshuti yanjye twakuranye dukina, ndetse tugize
namahirwe dusanga barataryama, turasuhuza,kett
ia na nyina bambonye baza biruka barampobera,
kettia ahita avuga ati: mbega alex wangana
kubi,niko imyaka itatu utadusura koko! njye: nuko
utazi ukuntu narimbakumbuye! nyina wa kettia:
yooh! umuhungu wanjye yarakuze disi, nonese
uyu mushyitsi wundi ninde!? njye: ni lydia,
umukunzi wanjye! ubwo lydia nawe yahise
abasuhuza, birangiye mpita mbabwira nti: ubwo
rero, muzanye hano kugira ngo abe ari kumwe
namwe, njye ngiye gusubira mumugi nonana,
ibindi nzaba mbibabwira nyuma ngarutse kuko
ubu ntamwanya uhagije mfite! kettia: yoooh!
ntakibazo rwose alex, hano se ko arinko murugo
iwanyu! nyina nawe ati: hahaha! ntakibazo
mwana wa! nizere ko uzatubwira ibyubukwe!

njye: hahaha! murakoze cyane mama kett! ubwo
nahise nsezera kuri lydia, ndamubwira nti: lydia,
ngiye gushaka ukuntu mbona ababyeyi bawe,
ntugire ikibazo hano wisanzure! nawe ati: yego,
ntakibazo! ubwo nahise mfata kettia akaboko
ndamubwir ngo aze amperekeze, tugeze imbere
ndamubwira nti: kettia! nibiba ngombwa lydia
arakubwira byose, ariko ntimwigere muhamagara
murugo ngo mubabwire ko twageze hano ndetse
na mama wawe umubuze, nzababwira byinshi
ningaruka! sibyo!? kettia: yeeeh! sawa ntakibazo
ariko unteye ubwoba alex! njye: humura, genda
umufashe kumenyera kettia! ubwo nahise mvaho,
nkandagira imodoka ndihuta nsubira mumugi,
ngezeyo mbanza kujyana imodoka ya willy, mpita
ngaruka njya murugo ntatinze.
gusa ntaragera murugo, mbanza kunyura ahantu
abaturage bamena imyanda nyigaraguramo cyane
isura irahindana ndetse nimyenda irahindana,
ndangije ndahaguruka ngenda nshumbagira,
ngeze kurugi rwo murugo ntangira gutaka, ndetse
nditatsa cyane. ntibyatinze rero mama yahise
ahagera, agwa mukantu arambaza ati: alex, alex
mwana wanjye, ninde wakugize gutyo, ninde
wagukubise!? ubwo nanjye mvuga nitatsa nti:
byabihungu mama,byabihungu byankubise ngo
mbihe amafaranga yabyo cyangwa bizanyice,
kandi nimwe mwanyatse imbunda
nabakangishaga none dore bari banyishe we
eeh!! mama: cyo ngwino mwana wanjye, abo
bagizi ba nabi koko ……. njye: mama,
nintabashyira amafaranga yabo cy ngo nkoreshe
imodoka yabo bazanyica! mama: yoooh! humura
mwana wanjye, ejo nzayaguha uyabishyire ibyo
bishenzi ntibizongere kugutunga imitwe yintoki!
ubwo mama yavuze atyo numva nshatse guseka
ariko ndihangana ndavuga nti: mama, reka njye
gukaraba ndyame, ndumva meze nabi!…………..
.ESE ALEX TAYALI YAMWEGUKANYE! ESE WILLY
NA SALLY GAHUNDA YABO BITE!?
.ESE KUBERIKI ALEX AJE YITATSA AKAKA
AMAFARANGA NYINA!?
NTUCIKWE PART 18

Advertisements

5 responses to “MRS LYDIA PART 17

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 16 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s