MRS LYDIA PART 18

MRS LYDIA PART 18
ntibizongere kugutunga imitwe yintoki! ubwo
mama yavuze atyo numva nshatse guseka ariko
ndihangana ndavuga nti: mama, reka njye
gukaraba ndyame, ndumva meze nabi!…………..
.
PART 18
.
mama nawe ati:oooooh! urabona ukuntu bakugize
mwana wa! ngaho genda turaza kuvugana
mugitondo! njye: yego mama! ese papa
ntaragaruka ma!? mama ati: hoya mwana wa!
bari mukazi kenshi,ashobora kuzamarayo
icyumweru! njye: ese mama,ubundi papa
aradukunda!? nawe ati: cyane rwose alex,
kuberiki ubaza ibyo bibazo ariko ubundi!? njye:
ntacyo tu! ahubwo sawa uramuke reka ngende
ubwo nahejo! ubwo njye nahise mvaho njya muri
douche ndakaraba,gusa numvaga umunaniro ari
wose bitewe nibintu nabaga niriwemo, ndetse
ibitekerezo byambanye byinshi, gusa nanone
nkiyumvamo icyizere cyuko mfite lydia ndetse
nkumva arinjye tugomba kwibanira ntawundi!
.
.
narangije gukaraba njye mucyumba cyanjye
nirambika kuburiri, mfata phone ngo mpamagare
kettia ampe lydia tuvugane, mubaze uko ameze,
birumvikana ubwo narimaze kumukumbura, ariko
nabaye nkikora kuri phone ihita isona ndebye
umuntu uhamagaye, mbona ni nimero nshya ,
kumutima ndibaza nti:”ese uyu ninde kandi
umpamagaye iri joro!!?”” nibajije ibyo ariko
ntibyatuma ntitaba, ngiye kumva numva aravuze
ati: allo! nanjye nti: hallo! amaku c! nawe ati:
alex! bite byawe ko mwabuze mutakiza kwiga!?
ubwo numvaga ari ijwi ry’umukobwa ariko
simbashe kumenya uwariwe, nibwo nahise mvuga
nti: yeeeh! arko ntago nakumenye, ushatse
wanyibwira!! umukobwa nawe ati: ahahaha! nari
nabiketse ko utari bumenye ijwi ryanjye alex!
njye: hhh! ntago napfa kurimenya, kuko kuiri
phone amajwi arahinduka cyane!
.
.
umukobwa:cyakora nanone da! ni angella shn
alex!! njye: yeeeeh! reka reka, angel amakur
yawe!? nawe ati: shn nyine ndaho kandi
ndakomeye, ndetse narangije kwakira
ibyambayeho ntakundi! njye: eheee! have se
wintera ubwoba, niki cyakubayeho se angella!!?
angella nawe ati: ego! mushuti wanyu se
ntiyababwiye ibintu yankoreye alex!? njye: willy
se!!? nawe ati: yego, uzukuntu yantutse yenda no
kunkubita nkaho kumukunda arikosa nakoze!
njye: yoooh! sha ntabyo yatubwiye, gusa nyine
wihangane bibabo tu! angella: nonese alex! njye:
vuga ndaakumva angella! angella nawe arongera
ati: wambonera umwanya ko ngushaka!? njye:
yeeehh! ngwiki angella!? angella: ndashaka ko
umpa umwanya tukaganira kuko haricyo nshaka
kukubwira alex, kandi rwose umbababarire
wemere, sibyo!? njye: eeeeh! sawa nzahita
nguhamagara nimboneka, harikibazo!? nawe ati:
ntakibazo kandi uzaba ukoze cyane shn!!
.
.
twamaze kuvugana numva agatima karadiha,
nkibaza icyo angella yaba anshakira kikanyobera,
kumutima nti:” yaba agira ngomufashe kubona
willy se!!, yaba yankunze se kandi!!?”. nakomeje
kwibaza byinshi nibagirwa ko nagombaga
guhamagara kettia nkavugisha lydia, ndetse
sinamenye nigihe nasinziriye, kuko nakangutse
izuba ryavuye, ndebye kwisaha mbona ni saa ine
niminota 12. ubwo nahise mpaguruka njye muri
douche, ngarutse nsanga mama mucyumba
cyanjye, ahita ambaza ati: alex, umerewe ute se
mwana wa!!? nanjye ngti: mama, ndumva
ntakibazo mfite kabsa, ndumva byose byarangiye
meze neza cyane! mama: woow! ngaho gira vuba
uze kumeza byatundanye rero! njye:sawa mama,
narimfite ninzara kabsa!
.
.
ubwo nitunganyije vuba cyane, mpita njya
kumeza njye na mere dutangira kurya, ngiye
kumva numva mama arambajije ati: nonese alex,
ibyo bigabo bikubaza amafaranga angahe!?
nanjye nti: bijya bimbwira ngo nzakoreshe
imodoka yabyo cyangwa ngo mbihe amadolari
1000! mama: egoko! noneho uze kubyaka iyo
modoka tuyikoreshe maze uyibasubize, kuko
ndumva birimo kukwaka amafaranga menshi!
njye: hoya mama! ntago nshaka kongera
kumvikana nabyo, ndashaka kubiha amafaranga
yabyo bikampa amahoro!! mama: cyakora da!
ariko se ubundi ko hano haba haparitse
amamodoka, ujya gufata imodoka zabandi
kuberiki!? njye: ntago nzongera mama!gusa nuko
numvaga nshaka kugendana na ba justin
mumdoka imwe! mama: ngaho akira
amafaranga,ariko umenye ko ntazongera
kukwishingira! njye: urakoze cyane ma!
.
.
ubwo mere yampaye ayo mafaranga, ndetse
turangije mpita mubwira nti: noneho reka
nyabashyire hakiri kare! mama: ntakibazo alex,
nanjye ubu ngiye kwitegura njye gusura mama
kettia, dore hashize igihe ntageraho! ubwo mama
yavuze atyo, ubwoba buranyica, nkibaza ukuntu
agiye gusangayo lydia nkumva mbuze uko
mbigenza ariko ndihangana kugira ngo atabibona,
mpita mubwira nti: sawa mama,ugire urugendo
rwiza nanjye reka nihute nyabahe! ubwo nahise
mvaho, njye muri parikingi mfata imdoka,
ntaragira ikindi nkora mbanza gufata phone ngo
mpamagare kettia mubwire ashake aho ajyana
lydia,kuko ntashakaga ko mama amusangayo,
gusa mpamagaye phone yanga gucamo,
ndongera ndagerageza biranga, nibwo nahise
mfata umwanuro wo kwigirayo, ngashaka ahandi
njyana lydia.
.
.
nabaye ntararenga irembo numva nanone phone
yanjye irasonye, ndebye mbona nimero ninshya,
nitabye numva aravuze ati: umva mn alex, ni
max! njye: yeeeh! ngo nde!? nawe ati: ni max
nyine ninjye murimo gufatanya gushaka lydia!
kumutima nti:” ese burya wamujama yitwa
max!!?”” nibajije ntyo, mpita mubaza nti: eee!
yego mn, haramakuru wamenye se!? nawe ati:
umva lydia namenye aho ari, ndetse ubu
mvuyeyo nonana namubonye niwe kabsa kuko
ifoto barasa neza! njye: wooow! wamubonye
hehe se mn max!? max nawe ati: sha ntago twari
gupfa tumubonye, uziko yari yibereye mucyaro
wangu, ahubw………… atarakomeza numva
umutima ugiye guturika, mpita mubaza nti:
nonese ba boss wababwiye!? max: wapi, urumva
nahita mbabwira se ntakubwiye mn!? njye:
ahwiih! watekereje neza max! ahubwo
ngusangehe nko muminota 20!? max: ihute
unsange kuri SAXINA BAR!
.
.
ubwo numvise ibintu bimbanye urusobe, ngaho
mama agiye kwa kettia, ngaho max yavumbuye
aho lydia ari, natekereje kucyo nakora nkumva
umutwe ugiye kumeneka, kumutima nti:” ese ba
yussuf bagiye kunyicira umukuzi koko!!?”. nkiri
muribyo sinzi ukuntu nungutse agatekerezo,
mpita mfata phone mpamagara nick,ndamubwira
nti: nick, duhurire kwigararage M.S.R nonaha
ngufitiye ikindi kiraka! nawe ati: utongera
kumbwira ngo njye gukanga abakecuru babandi!
njye: ihute yewe, ibi byo birakaze humura! nawe
ati: sawa reka mpite mpagera! ubwo nahise
nerekeza kwiyo garaje ndetse koko nsanga nick
yahageze, ahita aza yihuta arambaza ati: ese mn
alex, noneho akazi umfitiye nakahe!? njye:
ngwino tugende urakabona wangu! ubwo nahise
nsohoka mumodoka, twinjira mwigaraje,
dusangamo umusore war inshuti yanjye ndetse
ahita aza aransuhuza ati: yoo!alex mwana iminsi
myinshi wangu! njye: kabsa bob, warubuzeho
byahatr, ariko ikinzanye hano sukugusura mn!
bob: haha! umva yewe!ubw…… ataravuga
menshi mba ndamubwiye nti: ndashaka ko untiza
iki cyumba uyu munsi gusa, kandi nawe
umbabarire ujye kure yaha hantu, gusa kandi
umbwire yego cyangwa hoya kuko ntabisobanuro
nakubonera nonaha! sibyo!? ubwo bob nawe
yanyitegereje mumaso, ahita ambwira ati:
alex,twabanye muribyinshi ntago nakwima
icyumba msaza!
.
.
njye: sawa urakoze, nzagusobanurira nyuma!
bob: ntakibazo! ahubwo reka mbwire abakozi
bose dutahe! ubwo ba bob bamaze kuhava,
nafashe mimero ya papa nyiha nick ndamubwira
nti: wowe shaka ahantu wihisha hafi
yaha,nubona abagabo babiri baje bakinjira muriyi
nzu turimo uze guhita uhamagara iyi nimero!!
nick: yeeeh! ubwo se nibitaba ndababwira ngwiki
mn alex!? njye: uze kubabwira ko wabonye lydia,
nibakubaza ubabwire ko ushaka amafaranga,ko
wabonye mimero zabo kwifoto ya lydia bari
bamanitse kubikuta! nick: nonese nyine uwo lydia
ko ntawe mfite!? njye: nyine wowe ubahe aderesi
yiyi garaje, uvuge ko ariho bagusanga ukabaha
lydia nawe bakaguha amafaranga, gusa ubikore
aruko abo bagabo bandi babiri bamaze kwinjira
mo imbere! nick: sawa! ndabikora ariko
birarangira mpita nicikira! njye: yego! wowe akazi
kawe uraba ukarangije! ubwo ibyo birangiye,
nahise nurira imodoka vuba cyane, njya kureba
max kuri saxina bar, mpageze ndaparika, ngiye
gusohoka mbona max araje ahita yinjira
arambwira ati: ese mn wowe ko watinze!!?
.
.
njye: ninzeho gato ariko! ahubwo umva ukuntu
tugiye kubigenza! max: gute se kandi alex!?
nanjye nti:ugiye guhamagara ba boss, ubabwireko
wamenye ahantu lydia ari, ndetse ubasabe
guhurira muri garaje M.S.R kugirango ubabwire
aho lydia ari nawe baguye amafaranga yawe!
max: hoya! ahubwo reka mbahamagare mbabwire
aho ari nanjye banyohereze amafaranga yanjye!
njye: ehee!ese burya nawe urikigoryi bigezaha
max! ubwo se urumva bariya bagabo wamara
kubabwira icyo bakeneye bakaguha
ayabo!,cyangwa bakwica bakakwikiza!? max:
ariko uziko aribyo! none……. atarakomeza
ndavuga nti: wowe fata fone ubahamagare,
ubabwire bagutegerereze muri iriya garaje, kandi
bajyeyo nonana, kugirango natwe tuhabasange
baduhe amafaranga yacu, tubabwire aho lydia
ari! ubwo max yahise ahamagara, ndetse bahita
bitaba bati: muravugana na yussuf, mwe muri
bande!? max: ni max, umwe mwahaye akazi ko
gushaka umukobwa! yussuf: yego wee!
wamubonye se!? max: yego! mbasange
mwigaraje M.S.R iri muburasirazuba bwumugi,
mumpe amafaranga yanjye nanjye mbabwire aho
lydia ari! yussuf: woow! sawa noneho, reka
duhite tujyayo gusa ntudukereze!
.
ubwo nanjye nahise mfata phone mpamagara
nick ndamubwira nti: wee nick, ba witeguye ba
bagabo baraje!! nkivuga ntyo max ahita ambaza
ati: alex, uwo ninde uhamagaye, urimo
kugambana wa muswa we!! njye: max! uwo lydia
ushaka gutanga ni umukunzi wanjye! max: yeeeh!
burya bwose waranyifashishije kugirang……..
atarakomeza mpita mubwira nti: max!
amafaranga bendaga kuguha, nanjye mpa ukwezi
kumwe nzaba nyabonye nyaguhe ariko ureke
lydia, ntago natuma bamufata kuko barashaka
kumwica! max: nonese ubundi ibyukoze nibiki
alex!? njye: nyine ba yussuf arinabo baguhaye
akazi, bafite undi muboss bakoreraga ariko ubu
arimo kubahiga ngo abice……… max: nonese
uwo nick uhamagaye niwe wari boss wabo!?
njye: hoya undi yitwa mekkal!! mvuze iryo zina
mbona max agizubwoba, ahita ambwira ati:
ehee! alex urabe utarimo gukina na mekkal,
sibyo!? njye: hoya! njye icyo nshaka nuko mekkal
asanga ba yussuf hariya,ubwo nawe urumva
ikirakurikira! max: ubwo arahita abica
nyine………..

.ESE BA MEKKAL BARASANGA BA YUSSUF
MWIGARAJE, ESE BARABICA!?
. ESE MAMA ALEX NASANGA LYIDIA KWA
KETTIA BIRABA GUTE!?
.ESE WILLY NA SALLY BOBITE! ESE NIKI
ANGELLA ASHAKIRA ALEX!?
.NTUCIKWE PART 19………

Advertisements

4 responses to “MRS LYDIA PART 18

  1. Na episode zikurikira muzizane uyu munsi mwaciye agahigo. Aba bana nibareke kwiruka kumukobwa udashobotse basubire mu ishuri

    Like

  2. Pingback: MRS LYDIA PART 17 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s