MRS LYDIA PART 19


MRS LYDIA PART 19
urabe utarimo gukina na mekkal, sibyo!? njye: hoya!
njye icyo nshaka nuko mekkal asanga ba yussuf
hariya,ubwo nawe urumva ikirakurikira! max: ubwo
arahita abica nyine
.
PART 19
.
nanjye nti: ibyaribyo byose, natabica arabafata
abafunge, ariko njye ndumva ari bubice nkurikije
ukuntu yabashagaka! max: nonese mekkal we
ahuriyehe na lydia alex!? njye: sha ibyo ninkuru
ndende, tuzabifatira umwanya mbikubwire byose,
ahubwo reka tujye kureba ko haricyabaye! max:
eheee! wapi mwana alex, uragirango bahite
badushinja ubwicanyi polisi iduhige, kabsa njye
sinahagera. njye: hahaha! banza ariko utazi mekkal
wowe sha, buriya na polisi nazo araziyobora ntacyo
zavuga zumvishe ko ari mekkal wishe umuntu! max:
ariko rero alex, kujyayo ntago arigitekerezo cyiza!
njye: wowe nyizera ariko ntukagire ubwoba
nkumwana, sibyo max!? nawe ati: sawa ntaribi
tugende! ubwo twahise tuvaho turagenda, twerekeza
kuri ya garaje, tugeze hafi yayo ndaparika mbwira
max nti: reka tuvemo tugende namaguru batumva
urusaku rwimodoka!
.
.
twabaye tutarasohoka, twumva umuntu ahonze
kumudoka asakuza ati: yeee yeewe mbabarira
unkuraha, nkuraha ndakwinginze……! ndebye mbona
ni nick, ndikanga mpita mufungurira umuryango
yinjiramo, ambonye ati: alex.. alex wamuswa
wee! …….. njye: tuza ariko ureke guhumagira
umbwire neza, cyangwa barimo kukwirukaho sha!?
nick nawe ati: alex, ndakubwiza ukuri ko iyo menya
ko ari ari ba mekkal ndimo guhamagara, sinari
kubikora kabsa! njye: eheeee! ariko nizere ko
wabikoze, sibyo nick!? nawe ati: nabikoze nyine ,uzi
abasore bari kumwe ukuntu bangana! uzukuntu
batwaye abandi bagabo, uziko babatwaye
babaziritse nkaho…….ata
rakomeza numva max aravuze ati: ehhee! alex, ko
bababishe biragenda bite ubwo!? njye: nubwo
batabishe ariko barabafashe, bivuze ko batazongera
gukurikirana lydia! max: hhm! umva yewe! nonese
mekkal we ntazamushaka shaka hose!? njye: yego
ariko mekkal we ntago ashaka kumwica, uretse ko
nawe ndaza kwiga uburyo nakemura ikibazo cye!
nick: willy burya urumwana mubi kabsa, kuki
utansobanuriye ibi byose!? njye: ariko nakubwiye ko
nzabikubwira nyuma!
.
.
max nawe ati: ariko ubundi alex, tubwire uko
bimeze ndetse utubwire nimoamvu urimo gukora ibi
byose! nick nawe yungamo ati: kabsa, hato
tutazagwa muruzi turwita ikiziba! ubwo njye nabonye
ntakundi byamera, ntangira kubabwira uko byose
byagenze nti: nyine rero nick na max munyumve
neza, murabizi ko gukunda bibaho ndetse bishobora
no gutuma umuntu asara!sibyo!? nick ati:
ndabyumva rwose! njye: njye ninshuti yanjye yitwa
willy twakunze umukobwa umwe………. bla bla ..
mbese mbabwira ukuntu byose byagenz, gusa
nagiye kurangiza bose bumiwe, baguye mukantu,
ngiye kumva numva max aravuze ati: none se buriya
uwo mukobwa ngo ni lydia niwe watumye ukora
ibyo byose! nanjye nti: niwe rwose, ndetse nawe
umubonye wakora ibirenze ibi! nick nawe ati: alex,
aho hanu wakoze ikosa ribi mubuzima, kuko
nubundi uwo mukobwa aracyakunda sally, ntago
ushobora gukuramo umukowa umuntu yakunze
byanyabyo, waribeshye cyane!
.
.
njye: hahahahaha! ntamakuru ufite aho hantu kabsa,
nuko utazi ukuntu tumeranye ubungubu! max nawe
ati: alex, gerageza wumve amagambo nick
akubwiye,buretse ntuzatinda kubona ko wibeshye,
kabone niyo mwaba mwaramaze kubyarana nabana,
uzabibona tu!! njye: sawa reka tubireke…………
ntarakomeza numva nick aravuze ati: ngaho umva
nkukuntu uba wamusezeranyije ibyudashoboye! njye:
ibihe se ntashobora nick, ubwo…….. ntarakomeza,
max ahita avuga ati: alex ko rwagusajije ahubwo
koko, urabona uzashobora gukura ababyeyi ba lydia
mumaboko ya mekkal!? nick ati: mumbarize ra!
nanjye nti: ahubwo aribyo nshaka ko mumfasha
bwanyuma! nick: hahaha! have sha witera urwenya
alex, ngira ngo nawe urabizi ko bidashoboka! njye:
nick, kuberiki utamfasha ngo ngire icyo ngeraho,
erega ubu nimwe nshuti nsigaranye kandi ndabizeza
ko nimara gukemura ibi byose, ntakintu kibi
nzongera kugaragaramo! max: subwo wabiretse
alex! njye: max! koko nawe urantereranye!? max:
aho kabsa sindimo unyihanganire alex! njye: sawa
reka tugende noneho!
.
.
ubwo twahise tuvaho turagenda, gusa tutaragera
kure numva max aravuze ati: alex! njye ndagufasha
ntakibazo ariko…….. atarakomeza numva na nick
nawe ati: nanjye ndabikora ariko umenye ko
ubutaha uzirwariza! njye: woow! ntiwumva se
ahubwo, murakoze cyane rwose! ncik: ahubwo se
ikibazo nsigaranye, tuzajya kwa mekkal dutere
turwane nabo!? njye: reka reka njye sinarwana, mwe
mutuze gusa bidatinze ndabagezaho uko
turabigenza, ndabitekerezaho kandi bizakunda! max:
sawa ubwo uratubwira nibikunda! njye reka mviremo
hano! nick nawe ati: nanjye nushake unsige hano
alex, turikumwe tu!! ubwo narahagaze bavamo,
ndikomereza gusa ntaragera kure numva phone
yanjye irasonnye ndebye mbona ni kettia ati: wee
alex, bite!? nanjye nti: sawa kettia, bimeze bite c!?
kettia: ariko alex, uziko mama avuye aha kano
kanya! njye: yego nyine naguhamagaye ndakubura
ngo mbikubwire,yamenye iki se!? kettia: sha byose
asa nkaho yabimenye ndetse yabaye nkuguye
mukantu amaze kumenya ko ariwowe wamuzanye
hano! njye: yebaba weee! niko se uziko ibyo
nubatse byose bifpuye! kettia: sha nanjye byose
mbimenye nonaha, nibwo lydia ahise anyicaza
ambwira ibyo mwanyuzemo byose, gusa nawe
byamucanze impamvu mama wawe asubiyeyo
yihuta, nyuma yo kumubona!
.
njye:umva rero kettia,nubona nguhamagaye uhite
ushaka ahantu ujyana lydia kure kandi
hataraho,sibyo!? kettia: urabizi ko ntacyo
ntagukorera kibaho kandi ngishoboye alex! njye:
sawa urakoze shn!! ubwo njye ntakindi nakoze,
nahise nkandagira imodoka njya murugo, gusa
nkiraho numva phone irasonnye, ndebye mbona ni
willy nditaba nti: allo willy! nawe ati: ese mn, urimo
kwiruka kubiki ko numva wahumagiye!? njye: hhaha!
ntacyo kabsa ubwo sinzi tu! willy: eee! mwana lydia
namuretse kabsa, wamusore yanze kuza ngo muhe
amafaranga none nanjye nahise mbivamo, ubwo
sibyanjye ndetse ubu tuvugana ndimunzira njya
kureba angella musabe imbabazi! willy yavuze atyo
numva ndikanze, phone dayirekura yikubira hasi
ndetse singonera no kuvuga, kumutima nti: ” ese
willy nagera kwa angella, agasanga angella
yarahindutse biragenda bite, ese angella kuberiki
anshaka mana yanjye!?””. nakomeje kubyibaza ariko
sinabiha umwanya, ndikomereza gusa nabaye
nkigera imbere mbona umuntu abantu
bashyungereye, numva ngize amatsiko mpita
mparika imodoka mvao njya kureba.

nabaye nkihagera ntagazwa no kubona ari sally
wicaye hasi yabaye nkumusazi, abantu
bamushungereye, ntakindi nakoze uretse guhita
muterura nkamushyira mumodoka. twageze mo
imbere numva sally arambwiye ati: alex, lydia
namubuze, lydia bamujyanye! sally aba atangiye
gusuka amarira, nanjye mpita mubwira nti: ariko
sally rwose nawe nukabe umwana, ubwo se nibyo
byatumye wicara hariya nibyo biyoga byawe!? sally:
ahubwo se ko nayo yananiye! nasomaga ariko
umutima ukanga ko byinjira! njye: ariko nawe
waratinze buriya, njye narinzi ko urihuta ugahita ujya
kumureba! ahubwo se wamukecuru basigaranye we
wasanze ari muzima! sally: ntanubwo we azi igihe
lydia bamujyaniye, twasanze idirisha ryinyuma
rifunguye! njye: yoooh! ihangane disi! kandi ubwo
wasanze aribwo bakihava! sally nawe ati: byohorere
sha! kandi nibyawe na olivia bya nkereje bituma
mbura lydia! sally yavuze atyo ndikanga, ndamubaza
nti: yeeeh! olivia se kandi ninde!? sally: ni wa
mushiki wanjye ukora muri supermarket, numvaga
ambwira ibintu byinshi akuntumaho, ati cyahihe
akubona bwa mbere….. ngo kuvugan…. ngo
yifuje….. nibindi byinshi, gusa nabonye ambwira
byinshi kandi ndimo kwiyihutira, ndamubwira ngo
nabyandike kugapapuro abimpe ndazakukaguha!
njye kubyumva byari byananiye!

njye: karihe se ako gapapuro!? ubwo sally yahise
ampa agapapuro, mfungurana ubwoba nsanga
handitsemo ngo:”” ni olivia, ndabizi ko utanzi nez
ariko wambonyeho, gusa nifuza kuvugana nawe
ibyurukundo kuko njye cyagihe nkubona bwambere
nahise numva utwaye umutima wanjye wose!”””
ubwo namaze gusoma iyo baruwa numva umtwe
urandiye, umjinya uranyica mpita nshwanyaguza,
kumutima nti:” ariko se noneho ibi nibiki, njye ko
nikundiye lydia, olivia na angella banshakaho iki
koko!?”” umujinya waranyishe, mpite nsohora sally
mumodoka kungufu, mutaho ndangije natsa
imodoka ndagenda, nageze murugo mama
atarahagera nicara muri salon, umutwe urimo
kundya, ibibazo ari byose, sinzi ukuntu nungutse
agatekerezo mpita mfata phone nandika message
ndende nohereza nick na max, hashize akanya max
ahita ampamagara ati:niko alex, warasaze, nigute
twagushimuta wowe na mama wawe koko!? njye:
niko bimeze, nick nawe nayimwohoreje……
ntarakomeza ahita avuga ati: nawe turacyari
kumwe!! njye: mwe musome neza iyo message,
murabona ko ibyo nkoze biraza gucamo, kandi
nimukenera nabandi mubashake, ndabishyura
ntakibazo!
max: arik…… ataravuga, mama nawe aba
arinjiye……………….
.
.EHEE IBAZE RERO ANGELLA NA OLIVIA BAKUNZE
ALEX!!!
.MAMA WA ALEX WE SE ARABYITWARAMO ATE
NYUMA YO KUMENYA IBYUMUHUNGU WE!?
. KUBERIKI ALEX ASHAKA KO BAMUSHIMUTANA
NA NYINA!?
NTUCIKWE PART 20…. LOADING……

Advertisements

6 responses to “MRS LYDIA PART 19

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 18 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s