MRS LYDIA PART 20

MRS LYDIA PART 20

musome neza iyo message, murabona ko ibyo

nkoze biraza gucamo, kandi nimukenera nabandi

mubashake, ndabishyura ntakibazo!

max: arik…… ataravuga, mama nawe aba

arinjiye……………….

PART 20

.

ataravuga, mama nawe aba arinjiye, mpita

ngirubwoba ndekura phone yikubita hasi, nawe

ntiyatinzamo ambaza ati:niko alex! wasaze kuva

ryari wamwana we ko uzadukoraho, ntasoni!!

njye: ariko mama, ndabizi ko…… ntarakomeza

ahita ansha mwijambo arambwira ati: wamana

we ubwo uzi ibyo wakoze ibyaribyo!, uzi uriya

mukobwa uwariwe cyangwa wapfuye kumufata

gutyo!? nanjye nti: mama, uriya mukobwa

ndamukunda cyane kandi sinteze kumureka

kabone niyo yaba ahigwa na satani, ndabizi ko

ashakwa na mekkal kandi na papa akaba akora

kwa mekkal, ndetse akaba ari nawe umwungirije

mubugizi bwa nabi! navuze ntyo mbona

mamaaguye mukantu, ubwoba buramwica ahita

ambaza ati: niko alex! ibyo uvuga wabikuyehe!?

nanjye nti: umunsi wambere nkimara gukunda

lydia nibwo nameye ko papa arumugizi wa nabi,

ndetse hari nabantu nzi yishe kandi barengana!

mama:wamwana we nukavuge gutyo, kandi

ugomba kumenya ko ari papa wawe! urumva!?

ubwo mama yambwiye atyo numva anteye

umujinya, agahinda karanyica amarira azenga

mumaso, ndamubwira nti: ma! nanjye sinishimiye

kuba umwana wumwicanyi, ntanagato rwose pe!!

mama: egoko mana yanjye!alex, ubwo………..

atarakomeza phone yanjye iba irasonnye, ndebye

mbona niya nimero ya angella, kumutima

nkivugisha nti:”ese buriya nkuyu suwo

kunyongerera ibibazo gusa!?”” ubwo nanze

kuyisubiza mama ahita anyaka phone ngo arebe

uwariwe, arebye ahita ambaza ati: kuberiki

utitabye uyu muntu alex!? nanjye nti: mama, have

wimbaza menshi, ndetse guherubu sinzongera

kuba hano, usigarane numwicanyi wawe

wahishiye ndetse ugashyigikira imyaka yose

mubanye! ubwo navuze ntyo mbona mama

bimukoze ahantu ndetse naweatangira kurira,

arambwira ati: have wiba gutyo alex, nanjye

sinishimiye kubana numugabo w’umwicanyi, nuko

ntakundi byari kumera alex!

.

.

njye: ngaho rero reka tumucike twigendere……..

ntararangiza numva mama ahise avuga ati:

eheee! hoya ariko alex,ibyo nibiki urimo ko

numva noneho byajaguye! njye: nonese ushaka

gusigara hano ukamufasha!? mama: hoya! ariko

nanone ntitwirengagize ko aha tugeze ari kubwe

kandi ko ntacyo yatwimye! njye: nonese

guterimbere urya ubyabandi nibyo bizima

noneho!? mama nawe ati: alex, umva……….

atarakomeza twumva umuntu kurugi arakomanga

cyane, ngiye kureba mbona numuntu wipfutse

mumaso yambaye maske, nshatse kugira icyo

mvuga ahita ankubita ingumi nikubita muntebe,

nshatse kongera guhaguruka bankubita ikindi

noneho numva ndapfuye, ngiye kubona mbona

bafashe mama baramuzirika, nanjye batandetse.

abagabo bari nka batandatu bahita badusohora

kungufu, ngenda nsakuza ariko ntibyagira icyo

bitanga, baragenda badushyira mumodoka ya van

bahita batwara.

baradutwaye ntazi ninzira turimo gucamo mpaka

tugeze ahantu barahagarara badukuramo

batwinjiza mukizu, gisa nkaho gishaje, batwicaza

hasi, ngiye kubona mbona bose bakuyemo za

maske bari bambaye, mbona ni max ndetse

nabandi basore batanu ntazi mpita mubaza nti:

max, nick we ari hehe se!? max nawe ati: nick

niwe wagiye ahantu twapanze, baribuze gusiga

ababyeyi ba lydia! njye: eeeee! ngaho rero

tangira uhamagare izo nimero kandi ubikore

urakaye, bataza kubona ko arimikino! ubwo

navuze ntyo, mbona mama yaguye mukantu ahita

ambaza ati: niko alex, aba bagabo urabazi!?

nanjye nti: yego mama, burya harigihe umuntu

ateza ikibazo ashaka gukemura ikindi, gusa

unyihanganire, aya niyamafaranga wampaye

yabikoze! mama: alex,ndavuze ngo nkuraha

nonaha wa mwana we, ntasoni!! njye: max,

mumupfuke umunwa!

ubwo max yahise afata mama amupfuka

umunwa, arangije arambwira ati: alex, tugiye

gutangira kandi birasabako nawe tugupfuka

umunwa kugirango naza………. atararangiza

kuvuga twumva hanze imodoka ziraparitse, twese

turikanga ndetse ubwoba buratwica, max ashatse

kujya kureba tubona umwe mubasore bari

bazanye ahise akuramo imbunda arasa hejuru,

aravuga ati: mwese amaboko hejuru! kandi

mupfukamye hasi! ubwo ba max bahise

bapfukama hasi ndetse bamanika amaboko,

ubwo njye byari byanshobeye ntazi uko ibintu

bigenze, kuko nabonaga bidahuye nuko

nabipanze, mbaza max nti:max,ibi nibiki koko, ko

ntabisobanukiwe!! max nawe ahita areba uwo

musore ubatunze umbunda, ahita amubaza ati:

wamuswa we nigute wagambana,

watugambaniye kuberiki !!? umusore nawe ati:

hahaha! nakoze ibikwiye, ntago nari guhemukira

boss wanjye sha! njye: eheee! mama……….

ntararangiza, tubona abantu barinjiye , ndebye

mbona ni mekkal ndetse nabandi basore nka

bane bamuherekeje!

.

.

ubwo nahise mpinda umushyitsi, kumutima nti:”

mana yanjye turapfuye wee!”” ubwo mekkal we

yakomeje kuza atugana ndetse aseka cyane,

aranyegera arandeba cyane ahita ambaza ati:

niko sha wakabwana we, urambwira ahantu lydia

ari!? nanjye mvuga nubwoba bwinshi nti: reka

reka, ntanubwo muzi! mekkal: mumukubite sha,

nibwo arumva ko agomba kuvuga aho lydia ari!

njye: hoya wee…. ntaravuga menshi, ibisore

bihita binyahuka birahondagura, mama agasakuza

cyane ariko ntibamwumve, max ashatse

guhaguruka, mekkal ahita amurasa isasu

mukuguru, max araboroga cyane, ubwo njye

barakubitaga nkabakubita inzoka, mama abonye

bagiye kumpitana araza andyama hejuru aba

ariwe bakubita, gusa bitewe nuko yarapfutse

kumunwa ntiyabashaga kuvuga ngo abantu

bamenye icyo ashaka kuvuga!

.

.

ubwo sinzi imana yavugiye muri mekkal aravuga

ati: mube mubaretse gatoya! abasore nabo

bahita barekera, gusa nkumva umubiri wose

urandya, ndetse navunaguritse hose, mekkal

aranyegera ahita ambwira ati: nguhaye iminota

itanu, ube wamaze gutekerereza kubyo kumbwira

kuko nirangira ndaza kwica mama wawe ndetse

nawe nkwice gahoro gahoro naba bashuti bawe

mwashatse gukina nanjye bose mbahitane,

ubundi nanjye njye gushaka lydia! njye: ntago

wamubona wa……. ntarakomeza numva phone

ya mekkal ihise isona, aba aritabye, ngiye kumva

numva aravuze ati: allo! jeeckam, ugezehehe

uza, ko nafashe abantu bagomba kumbwira aho

lydia ari!? ubwo njye kumutima nahise nibwira

nti:” papa nawe agiye kuza hano!!”” ubwo nahise

ndeba mama mumaso, mbona anzungurije

umutwe ambwira ngo mbabwire ukuri arko njye

nkumva ntashaka gutanga lydia, ubwo mekkal we

yarariki kuri phone, nkumva aravuze ati: yego ni

kuruganda W.R rwakera!! hashize akanya

arongera ati: yego nimba wahageze injira natwe

turimo imbere!

ubwo njye nahise mvuga nti: banza ureke mama

agende nibwo ndakubwira aho lydia ari! makkal

nawe ati: wooow! ntiwumva se ko utangiye guca

akenge, ubwo rero………. atarakomeza mbona

papa arinjiye, atubonye mbonaaguye kukantu,

ahita aza aho narindi arandeba ndetse areba na

mama ahita amukuraho ikintu cyari kimupfutse

kumunwa, arahindukira areba mekkal aravuga

ati:mekkal! niwowe wabakoreye ibi bintu!? ubwo

papa yavugaga umujinya ari wose, ngiye kumva

numva mekkal aravuze ati: jeeckam utambwira

ko aba arabantu bawe kandi warambwiye ko

ntamuryango ufite!!! papa arongera ati: japhet ibi

nibiki mwakoze!? abajije atyo mbona wamusore

wagambaniye ba max aravuze ati:kabsa nanjye

sinarinziko arumuryango wawe jeeckam! papa:

mekkal! ibi nibiki wankoreye, nibiki koko!? mekkal

ati: nubwo baba arumuryango wawe kandi

ntibagomba kump…………. atarakomeza papa

aba amwashije ingumi nziza cyane, agwa nkaho

hakurya, aramukurikira bararwana bose bafite

umujinya.

bakirwana japhet ahita arasa kuruhande,

arabatandukanya ngiye kubona mbona mekkal

ahise afata imbunda arasa papa munda, papa

yikubita hasi mekkal aramegera agiye kumurasa

irindi japhet aba arashe makkal isasu mukuguru,

yikubira hasi nawe ahita amwegera aravuga ati:

ntago wakwica jeeckam ndeba mekkal, iryo kosa

sinarikora kabsa!! mekkal: mumwice…. mumwice

se nyine vuba! ubwo yabwiraga abandi basore be

baraho, gusa bose aho kugira bamwumve ahubwo

bashyira imbunda hasi, umwe muribo aravuga ati:

wapi kabsa, nubundi twari tukurambiwe!! papa

nawe ati: japhet!, mwice hanyuma nanjye unyice!

japhet nawe ati: jee..jeckam ntago nakwica,

nukuntu wamfashije!! ubwo japhet yarayanze,

papa ahita afata imbunda yaraho hafi ahita

arasa mekkal mumutwe amasasu nkatatu, ndetse

nawe ahita ayitunga ariko biranga kuko amasasu

yarashizemo! ubwo njye nabonye ibibaye mpita

nza niruka negera papa ndamubwira nti: papa,…

papa umezute!? nawe avuga ntambaraga ati:

mwana wanjye ibi nibiki mwakoze!?

mama nawe ati:byatewe na lydia byose jeeckam!

papa nawe ati: nimba mwamukizaga mwakoraga

ibikwiye, japhet………! japhet nawe ati: karame

jeeck, vuga ndakumva!! papa nawe ati: akira

urufunguzo rwahantu ababyeyi ba lydia bari,

muze kubashyira umukobwa wabo! japhet: boss

nonese wowe kuvuga gutyo ntago tujyana!?……

…. papa nawe aba ankozeho ahita amfata

akaboko arambwira ati: mwana wanjye

umbabarire kuba narakubereye umubyeyi mubi,

ndifuza ko uzaba umugabo utandukanye nanjye,

umugabo wumunyakuri, umugabo

winyangamugayo kandi ndabizi mama wawe

azabigufashamo……. ubwo njye numvise

amagambo papa arimo kuvuga nkumva anteyd

ubwoba, mpita mubaza nti: papa, kuberiki urimo

kuvuga gutyo!!? nawe ati: mwana wanjye,

ucyugomba kunkorera nikimwe, nishe abantu

benshi cyane kandi mpemukira benshi, ndashaka

ko uzansabira imbabazi abo bantu bose nubasha

kubamenya, kuko…kk..kk.kkk…….. ashatse

kugira ibyo yongeraho aba ashizemo umwuka

arapfa. kubyakira birananira, birumvikana ibintu

byaramarira gusa, ndetse atari kuri twe gusa

ahubwo nabasore bakreraga papa na mekkal

bose barimo kurira, agahinda ari kose.

ibyo byararangiye, turashyingura ndetse

tubifashwamo na ba basore bakoranaga na papa

gusa nirinze kubimenyesha ba willy kuko

numvaga ntashaka ko bamenya papa uwo yariwe

batabinkuyeho, ndetse icyakurikiye nahise ndeba

japhet ndamubwira nti: japh reka tujye kureba

ababyeyi ba lydia! japhet: hoya ndajyayo

njyenyine alex, ntago wasiga mama wawe gutya

wenyine, kandi ari nawe wamuzaniye ibi byose!

njye: hoya mama, mureke nzamusobanurira neza,

azageraho abyumve, ahubwo twihute tubakureyo!

NTUCIKWE NA PART 21 NI AHEJO

Advertisements

4 responses to “MRS LYDIA PART 20

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s