MRS LYDIA PART 21(final)

MRS LYDIA PART 21(FINAL)
.
.
wasiga mama wawe gutya wenyine, kandi ari nawe wamuzaniye ibi byose! njye: hoya mama, mureke nzamusobanurira neza, azageraho abyumve, ahubwo twihute tubakureyo!
.
FINAL
.
ubwo njye na japhet twahise dufata imodoka tuvaho, twerekeza aho ababyeyi ba lydia bari bafungiye, ndetse tugenda tunaganira ngiye kumva numva arambajije ati: ese alex, ibi byose wabikoraga ushaka gukiza uriya mukobwa lydia gusa cyangwa!? njye: yego kabsa! kuko ndamukunda cyane birenze! japhet nawe ati: eeeeh! ariko ntago wigeze umenya ko akundwa na mekkal!!? nanjye nti: kuberiki se ubimbaza japhet!? nawe ati: ubwo se nigute umuntu muzima yakunda umukobwa mekkal ashak!?, uziko ntabwoba ugira wamuhungu we! ubwo njye nahise mubwira uko byose byatangiye, nawe atega ugutwi mubwira byose uko biri ntanakimwe nsimbutse, ngiye kurangizaaba arambwiye ati: nonese alex! nanjye nti: lydia ubu muri kumwe ntakibazo!? nanjye nti: yego kabsa! japhet nawe ati: ntukibeshye bigezaho sha alex, nkurikije ukuntu ubimbwiye, lydia ntiyakunda undi muntu atari sally! nubwo yamera nkugukunze ariko sally ntiyamuvamo!
.
.
njye: hahaha! sha ibyo byohorere mwan, icyo nzicyo nuko ubu lydia aruwanjye kabsa! nawe ati: sawa nzaba ndeba! ahubwo dore ngaha turahageze! ubwo twahise tuva mumodoka twinjira murupangu mekkal yakoreragamo, dusangamo abandi basore babonye japhet baza biruka baramubaza bati: uyu ninde japhet!? japhet nawe ati: numwana wa jeeckam! umwe muribo aravuga ati: nonese ko ari hano byagenze bite!? japhet: nimushake mwitahire mwese kuko mekkal na jeeckam bose barapfuye! ubwo yababwiye atyo bose bagwa mukantu, natwe duhita dukomeza inzira yacu ndetse tugera ahantu hari hafungiye ababyeyi ba lydia, ndetse kubwamahirwe dusanga bakiri bazima, batubonye papa we ahita avuga ati: igihe cyo kutwica kirageze se!? japhet nawe ati: muhumure iki nigihe cyo kubatabara mukajya kubonana numwana wanyu lydia! japhet avuze atyo bahita barebana, ariko ubwoba buba bwose, gusa ntitwahatinda, twabakuye muricyo cyumba bari barimo turagenda, gusa tutaragera kure nibuka ko yussuf na joseph nabo bashobora kuba bahari nimba batarabishe!
.
.
ubwo nahise mbwira japhet nti: ntiza izo mfunguzo gato! nawe ati: ugiye kuzimaza iki se!? nanjye nti: wowe ntiza tu! ubwo nawe yahise azimpa nsubirayo nihuta ndeba mubyumba byose, kubwamahirwe mba mbonye igifungiyemo ba yussuf, gusa bari bakubiswe bimwe byahatari, kumutima nti:” imanishimwe ubwo batabishe peee”””. ntakindi nakoze nahise mbafungurira, yussuf ahita avuga ati: bite se sha, ugeze hano gute!? nanjye nti: ubu ngubu mufite ubwisanzure, muze tugende! joseph: wamwana we se, uzi ngo twarenga aha hantu batatwishe!? njye: muhumure ntakibabaho kuko mekkal na jeeckam barapfuye. yussuf: yeeeh! uravugisha ukuri sha!? nanjye nti: nukuri pe! reka nigendere ubwo nimubishaka murasohoka tu! ubwo nahise nsohoka ngenda nihuta njya kumudoka nanjye ndinjira ndetse nicara inyuma, japhet aba ariwe utwara mpita mbwira papa lydia nti: munyihanganire kuko natinze kubakura hariya hantu nkuko nari narabisezeranyije lydia! nawe ati: nabwo wakoze mwana wanjye! ahubwo se sally umukunzi wa lydia aracyariho!? nanjye nti: e…….. ntarakomeza japhet ahita avuga ati: alex,kuko mekkal ntamwana afite ndetse akaba nta numuryango, ubwo biriya bintu byose yarafatanyije na papa wawe bibaye ibyawe!
.
.
njye: reka, njye ntago natunga ibintu byamahugu,nzabisubiza banyirabyo byose! nawe ati: arik ontago ari byose byamahugu! njye: ntakibazo! ahubwo mn japhe, bajyane murugo babe bategereje nanjye ngiye kureba lydia ndihuta! nawe ati: sawa ntakibazo! ubwo njye nahise nsohoka mumodoka, mfata aga tax voiture, gusa ntaragera kure mbona willy na angella nkaho hakurya bahagaze imbere yimodoka, ndebye neza mbona bose bafite utunyamuneza, mpita mbwira shoferi ngo ahagarare, mvamo ndabasanga, willy ambonye ahita abwira angella ati: dore alex! bose bahita bahindukira barandeba, nanjye mpita nibwira ibyabaye, njye : ariko….. nshatse kugira icyo mvuga numva willy aravuze ati:alex, sinzi uko nashimira imana yankuye muri buriya buyobe narindimo, nasanze ibyo ndimo ataribyo none dore ubu ndanezerewe hamwe numukundwa wanjye angella! njye: hahaha! kabsa nanjye biranshimishije cyane! nonese ………. ntakomeza numva wa mushoferi aravuze ati: ihute arko urimo kunkereza! ubwo nahise nsezera ba willy ngenda nisetsa numva nishimye cyane, inzira yose ngenda nisetsa mpaka kwa kettia .
.
.
nagezeyo mbona kettia ansanganiye kwirembo, murebye mbona ntiyishimye, ataranansuhuza ahita ambwira ati: alex, ibintu byakomeye! njye:yeeeh! uravugibiki se kettia? nawe ati: lydia banza yasaze, abantu bose arimo kubita sally ndetse ntanubwo akirya ndetse ijoro ryose arara akanuye aririmba iryo zina! ubwo njye numvise bikaze mpita nirukira munzu, mugezeho ahita aza ampobera ndetse anansoma cyane, mpita mbwira kettia nti: ntureba ko ahubwo byaterwaga nuko ankumbuye!! nkivuga ntyo numva nawe aravuze ati: ooh! sally nari narakubuze nukuri, urakoze kuza!! , avuze atyo ndikanga ndamubwira nti: lydia ntago ndi sally ndi alex, ndeba neza! mubwiye gutyo mbona arandekuye aranyitegereza, ngiye kubona mbona yikije imitima arambwira ati: alex, umbabarire sinzi ibyari bimbayeho, nabonaga uri sally! njye: lydia….. ………nashatse kugira icyo mvuga mbona nyinawa kettia ankuruye ukuboko anjyana kuruhande arambwira ati: alex mwana wanjye nkugiriye inama wareka uriya mukobwa akaba na sally kuko njye mbona niyo mwabana ntabyishimo wazagira pe! ubwo njye sinamenye aho amarira avuye, ndamubwira nti: nonese ko lydia mukunda cyane!?
.
.
nawe ati: wowe gerageza umwikuremo bizakunda alex, uriya mukobwa ntago aruwawe rwose, tuza uzabona undi kandi ugukunda! kandi niwumva neza ibi nkubwiye ukabitekerezaho , ndabizi urafata umwanzuro wa kigabo! ubwo njye nasigaye aho ibitekerezo byandenze, ibibazo nagahinda ari byose ndetse biza gutuma mfata phone mpamagara sally , ngiye kumva numva hitabye umukobwa, ndavuga nti: urinde wowe ko nshaka sally!? nawe ati: ni olivia mushiki we, sally we ntagishobora kuvuga!! ubwo olivia yavuze atyo mpita nikanga, noneho agahinda nimpuhwe biriyongera, ndekura phone yitura hasi! kumutima nkivugisha nti: “”mana yanjye koko ubu nkoriki! lydia mureke koko mana yanjye!!, ese mana koko abantu nahemukiye bazambabarira!!?”” nibajije ibyo igihe kirekire,sinzi ukuntu nungutse agatekerezo mfata phone nandika akamessage kagira gati:” ni alex, ndakwinginze nijoro saa mbili 20:00, ndagushaka murugo!!””,ndangije kukandika nkohereza willy, mark na justin.
.
.
message zimaze kugenda mpita nsubira munzu, mbwira kettia na nyina nti: muze kunyihanganira saa mbili zijoro 20:00 mube muhari murugo, sibyo kettia!? mama we ati: ntakibazo turahaba rwose alex! njye:murakoze cyane! lydia wowe ngwino tujyane nkwereke abyeyi bawe! ubwo bidatinze njye na lydia twari tugeze munzira, mbaza lydia nti: lydia! urumva witeguye kubana nanjye ubuzira herezo!? nawe ati: cyane rwose alex, urumuntu wintwari nabonye kuriyi si! njye: lydia, inzira zanjye nizawe ntizahura, nubwo uvuga gutyo ndabizi ko utabishobora rwose ndetse banza uyu munsi urarangira wamaze kunyanga urunuka! lydia nawe ati: alex, kuki uvuga gutyo koko! ubwo se….. atarakomeza mpita mubwira nti: ibyo bireke! dore ahubwo tugiye kuhagera! lydia nawe ati: ese hariya imbere sikuri ya supermarket alex!? nanjye nti: yego niho! nawe ati: niko ba papa bari se!? yambajije atyo sinamusubiz, dukomeza imbere,tugageze duhita twinjira mo imbere, dusanga olivia ari mukazi nkibisanzwe, atubonye aza yiruka aradusuhuza, aranyitegereza koko nkamubonamo urukundo arko sinabitindaho ndamubwira nti: twereke aho sally ari!
.
.
olivia ntiyabitinzeho, yahise atujyana mubyumba byinyuma aho sally yarari, tuhageze dusanga koko yabaye nkumusazi, mpita mbwira lydia nti: ngaho sanga umukunzi wawe lydia! ubwo lydia yarandebye ntiyagira ikindi avuga ahita yiruka asanga sally barahoberana ndetse basomana byimbits, nanjye koko nabareba nkabona barakundanye byanyabyo, nkiri muribyo numva olivia aravuze ati:urakoze cyane alex! ahubwo se ko utansubije!? ubwo nanjye nahise musubiza mubikorwa,ndamuhobera ndamubwira nti: narabyemeye cyane kandi ndakwizeza kutazakubabaza olivia! twakomeje muribyo ndebye kwisaha mbona saa mbili zigiye kugera kandi nahaye abantu gahunda yizo saha,ntakindi nakoze nahise mbwira sally, olivia ndetse na lydia nti: muze tugende, saa mbili tugomba kuba tugeze murugo aho ababyeyi ba lydia bari!! sally: urakoze cyane alex! ubwo twahise tugenda twihuta ndetse tuhagera bose bahageze, bicaye muri sallon uko ari, willy, justin,mark, mama, ababyeyi ba lydia, japhet, nick na max ndetse na kettia hamwe na nyina natwe duhita twicara, ndavuga nti: mwakoze cyane, kwitabira gahunda yanjye gusa harikintu ngomba kubabwira!
.
.
mama ati: vuga turakumva alex! njye: mbere na mbere ndashaka gusaba imbabazi kubwa data, ndasaba imbabazi justin na sally kubwo kuba data yarishe ababyeyi babo!! justin: yeeeeh! ushatse kuvuga se ko….. atarakomeza muca mwijambo ndavuga nti: justin, niko bimeze kabsa kandi rwose utubabarire! sally: ntakibazo rwose alex! nanjye ndakomeza nti: ikindi kandi ndetse kinababaje, ndasaba byumwihariko imbabazi umuntu witwa lydia, willy ndetse na sally kuko nabahemukiye bikabije! willy: ibiki se alex, ko nziko twabanye…….. atarakomeza mpia muca mwijambo mvuga ndira nikiniga cyinshi nti: willy rero nuko utigeze ubimenya, burya nanjye nari narakunze lydia, dukunda umukobwa umwe tutabizi….. bla blah, ubwo nababwiye uko byagenze kose, bose bateze amatwi gusa nagiye kurangiza baguye mukantu, lydia ati: alex, ibyo bintu byose wabikoze kubera njye!? njye: mumbabarire rwose nanjye nurukundo gusa!! sally: ntakibazo rata alex, njye ndakubabariye rwose! ubwo nabandi bahise bampa imbabazi, dukora ibirori mpaka bukeye,ndetse ubuzima bwaje gukomeza, sally na lydia, willy na angella ndetse nanjye na olivia dukorera ubukwe umunsi umwe ndetse bwitabirwa nabantu benshi cyane, abo data na mekkal bambuye ibyabo ndabibasubiza. izura nziza igaruka kumuryango!!!!
.
.isomo: NTUGAHATIRIZE URUKUNDO!!
.
. uwanditse iyi nkuri ni Willy Grouch

MURAKOZE TURABAKUNDA CYANE!!!

Advertisements

2 responses to “MRS LYDIA PART 21(final)

  1. willy urakoze cyane, iyi nkuru irimo isomo n’ubwenge bwinshi. nkwifurije umugisha kdi ndabakunda cyane. murakoze turikumwe.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s