Urwenya, are you relaxing

Umusore uzi akongereza gacye wo ku Gikongoro yagiye iGisenyi kwirira ubuzima ku mazi, noneho yisasira agacyeka hasi aho ariryamira yota akazuba avuye koga, ubwo acyota haba hanyuzeho umuzungu aramubaza ati “Are you Relaxing?” Bisobanuye (Uri kuruhuka..). rudoviko ati “Wapi ngewe ndi rudoviko”; hashize iminota itanu hanyura undi muzungu aramubaza ati “Are you relaxing?”, undi nawe ati “ase ndababwira ngeze ryari ko nge nitwa rudoviko”….hashize akanya umunyamerika winyuriragaho arongera amubaza icyo kibazo, undi amusubizanya umujinya ati “No No No, Me Me Rudoviko”….arongera ati “Ka nihagurukire aba barezi bari kuntesha umutwe bakomeza kunyitiranya na Relakisingi”….mu gihe akiri gushakisha ahantu heza ho kwicara hatari abantu bamutesha umutwe aba abonye akana kakazungu nako kiryamiye kari kotizuba nawe arakabaza ati “Are you Relaxing?..”, akana karamwenyura kati “Yes, I am Relaxing”; Rudoviko aba akanyujijemo inshyi mu matama ati “Wa Rwavumba we umuryango wawe uri kugushaka wakubuze nawe uri ahangaha ngo urota izuba!!!!!!”

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s