STEVEN AND LILIAN PART 1


inkuru ndende

STEVEN AND LILIAN PART 1

Muraho nshuti, njye karangwa steven, ninjye ugiye kubabwira iyi nkuru! Nkaba kandi nabonye ko mwayishatse muri benshi, Reka dutangire!!!
.
PART 1
.
Nitwa karangwa steven, mvuka mumuryango w’abana batatu: njye, murumuna wanjye na mushiki wacu muto, n’ababyeyi bacu bombi. Twari umuryango wishimye cyane ndetse n’ababibonaga barabihamyaga. Ubwo naringeze mu mwaka wagatanu wamashuri yisumbuye , nari umuhanga cyane dore ko ntawambanzirizaga kumunsi w’amanota nazaga arinjye wambere iteka ryose.
Nishimiraga abo tuvukana aribo fidele na divine, ndetse numvaga mbakunze cyane kuko barabana beza cyane, ka divine kakundaga kunkiniraho kambwira ubwoko bw’amafilme agezweho naho fidele we yarumwana ukunda kudusetsa murugo twese.

Igihe kimwe ubwo twazaga mubiruhuko, birumvikana narimfite umwanya wa mbere nkibisanzwe nibwo papa na mama baje kuntora kukigo aho nigaga kuko nigaga mbamo,gusa babaye bacyumva amanota nagize barishimye cyane ndetse papa ahita anterura anterera hejuru, murabyumva namwe ibyishimo ukuntu biba bimeze, ibyo birangiye twinjiye mumodoka nsezera kubandi bana binshuti zanjye turataha gusa ngenda mbabwira ubuzima bwo kwishuri, mbese wabonaga ko twishimye rwose.
Uko twakomeje urugendo,mbatera story basetse cyane nibwo mama yahise ambwira ati: rwose mwana wanjye ndakwishimira cyane, njye mbona nkubuze ntashobora kubaho neza,ujye ukomerezaho mwana wanjye!
Papa: yoooh! Shr, uwakubwira njye ukuntu nishimira abana banjye,ndetse iyo mbarebye bizihiwe bituma ngukunda birushijeho,nkavuga nti ninjye washatse neza kweli!
Njye: yoooh! Nanjye ndabakunda papa! Ndeste mba numva ntashaka kubabona mubabaye niyo mpamvu mba nashyize ba fidele kumurongo ngira ngo hato bataza kubarakaza!
.
.
Papa: eeeeh! Yego sha uvuze fidele nibuka kukubwira ko nawe yabaye uwambere! Njye: yooo! Disi imana ishimwe yegeye imbere! Naho se divine we bite!?
Mama: divine we ntago amanota yabo arasohoka, ntuzi se ko mukiburamwaka asohoka nyuma ya primaire! Njye: eeeeh! Yego koko, gusa nawe ndamwizeye azabikora!
Ubwo twakomeje kugenda ndetse tuza kugera murugo dusanga fidele na divine bari muri salon barimo gukina game, ibyishimo byari byose kuko urebye twari dukumburanye bikabije! Mugihe twari tukiri kwishima twumva papa aravuze ati: bana banjye kubw’ibyishimo muntera, ejo nzajya njye na mama wanyu tuzajya kubagurira abihembo bibakwiriye!
.
.
Ubwo twakomeje kwizihirwa ndetse ibihe biza kwicuma umunsi wejo uza kugera, birumvikana buriwese yarafite amashyushyu yo kubona igihembo papa amugurira,ubwo papa na mama binjiye imodoka bajya kudushakira ibyacu ikigali dore ko bari banafite gahunda yo kujya gusura masenge warutuyeyo.
Ubwo nanjye nabyutse nko mumasaa ine njya kuba niganirira n’umukozi witwa Vincent wakoraga murugo dore ko yari n’inshuti yanjye ikomeye bitewe nuko yari umwana mwiza mubuzima bwe! Mugihe twarimo kuganira mbona fidele aje yiruka ahita ambwira ati: ariko se steve! Uyu munsi ntiwibuka ikintu cyabaye! Nanjye nti: wapi sha, niki se kandi fide!? Nkivuga gutyo numva Vincent aravuze ati: njye mfore, ni umunsi wamavuko w’ababyeyi banyu!
.
.
Fidele: yeho rata vincent! Niko steve ntuzi ko mama na papa banganya imyaka! Ahubwo muze tujye gutegura surprise turi bubakorere! Njye: yego sha fide, urakoze cyane kunyibutsa , ahubwo mugire vuba badasanga tutararangiza!
Ubwo twahise tujya munzu ibintu byose turasandaguza, amabuji turacana, gato turategura turangije mpita mbabwira nti: ubwo rero twese nitwumva imodoka ije,turahita twihisha inyuma y’intebe uretse Vincent wenyine uribujye kubafungurira! Urumva divi!? Nawe ati:yego s…steve!birumvika divine ntiyarazi kuvuga neza!
.
.
Ubwo umugambi twarawuhuje gusa icyadutunguye kandi kinateye umujinya nujo twategereje umunsi wose ntabaje, ndetse ijoro naryo rirakomeza tukabona ntibaza, ibyo byatangiye gudutera ubwoba , divine we amarira yari yose kuko namwe murabizi umwana nkuwo kumarumunsi atabona nyina biba bikaze cyane,ubwo twakomeje gutegereza turaheba, bigeze nijoro cyane Vincent aturuka hanze aratubwira ati: sha ba mama, barampamagaye bambwira ko baraza mugitondo kare, mujye kuryama, sibyo divine na fidele!? Fidele ahita asubiza bati: eeeeh! Reke tugende ariko ntibazadukira!
Ubwo abana bahise bajya kuryama njye na Vincent dusigara muri salon mpita mubaza nti: eese koko niko bakubwiye vin!? Nawe ati: ariko se steve! Ubu nari kureka abana bakarara bicaye!? Nyine mbikoze ngira ngo bajye kuryama, gusa nanjye ntangiye kugira ubwoba sha!
.
.
Akivuga gutyo nanjye numva ubwoba buranyishe ndetse ntangira kurira ariko agerageza kunyihanganisha, ndetse nanjye igihe kiza kugera njya kuryama! Gusa ijoro ntiryatinze kuko narimfite ikintu ndaranye, nahise mbyuka gusa ba fidele bo bari bakiryamye.
Narabyutse nkaraba mumaso nsubira kuburiri mba nicayeho mfata phone ngo njye kuri facebook kuko ntari naherutseho, gusa nabaye nyifungura mpita mbona ahantu bapostinze impanuka y’imodoka yo mubwoko bwa rav4 , mukwitegereza neza mbona isa nkaho ari ya modoka yacu, ba mama bagendeyemo, nanze kubyiyumvisha mbanza kwihanagura mu maso ngira ngo wenda sindimo kureba neza, gusa nkomeza kubona ariyo.
.
.
Ntakindi nakoze nahise mpaguruka njya kwereka Vincent, gusa nawe namugezeho arimo kurira cyane ndetse ndebye kuruhande mbona radio ye yayimenaguye,ibintu biranshanga ndetse ubwoba buranyica cyane !
.
.AYIWEE UBUSE BYABA BYAGENZE BITE!?

.NTUCIKWE PART 2..

Advertisements

14 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 1

  1. Murakoze tudusurutsa. Nonese muzajya muduha episode zingahe kumunsi???imwe yazatuma dupfa pe kubera amatsiko murebe uko mubigeza

    Like

  2. Pingback: FIRST SIGHT PART 1 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s