STEVEN AND LILIAN PART 2

inkuru ndende

 

STEVEN AND LILIAN PART 2
Ntakindi nakoze nahise mpaguruka njya kwereka Vincent, gusa nawe namugezeho arimo kurira cyane ndetse ndebye kuruhande mbona radio ye yayimenaguye,ibintu biranshanga ndetse ubwoba buranyica cyane !
Part 2
Nakomeje kugira ubwoba ndetse n’ibyuya biraza gusa uko nabazaga Vincent yakomezaga kurira ntacyo ambwira, dukomeza muribyo ngiye kumva numva arambwiye mwijwi rito cyane ati: sha steve! Nanjye nti: iki se!? nawe ati: sha ibintu byarangiye,ababyeyi banyu baguye mu mpanuka! Akimara kuvuga gutyo numvise ntazi ahandi hantu ndi,numva umutwe urandiye ndarira ndaboroga, mbese kubyiyumvisha byari byananiye, ubwo Vincent yakomezaga kunyihanganisha ambwira ati mbitware gake ba fidele batabyumva bikaba bibi, ariko njye numvaga ntazi ibyo arimo kumbwira.
Akababaro kari kenshi cyane muricyo gihe ndetse twabonye ko ntakundi byamera,turemera tujya kubibwira ba fidele, ubwo namwe murabyumva ukuntu byaje kugenda , barize ayo kwarika kugezaho divine we aza kugira n’ikibazo ajya kwa muganga!
Amasaha yakomeje kwicuma tugiye kubona tubona, bazanye imirambo y’ababyeyi bacu, noneho nkumva ntazi uwo ndiwe ndetse, kubyakira byari byananiye. Igihe cyarageze ikiriyo kiraba ndetse nacyo kirarangira, birumvikana ubuzima bwatangiye kubiha, tukajya tubaho muri struggle,twariye ibyari biri munzu, ndetse igihe kiza kugera nabyo birashira!
Twatangiye kujya tubwirirwa cyangwa tukaburara,gusa Vincent abonye ko ntakundi arambwira ati: noneho reka njye njya kwirirwa nshakisha hirya no hino ndebe ko ubuzima bwakwicuma!ubwo nawe uzajya usigara wita kubana, sibyo steve!?
Njye: yooooh! Sha vin! Sinzakwibagirwa watubaye hafi, kandi abitwa ngo ni bene wacu bo wagira ngo ntibazi ko twagize n’ibyago! Vincent: eeeh! Sha uvuze gutyo uranyibutsa sha! Ntakuntu wajyana ka divine kwa masenge wanyu, kakaba kibereyeyo ko mbona ubuzima byahano katazabuvamo!
Njye: sha byari byo, ariko sinzi ko abantu batigeze banadusura, bakwemera kumurera!gusa tuzagerageza turebe ko babyemera!
Vincent:ahubwo se nusubira kwishuri,bizagenda bite!? Nanjye nti: hhhuuh! Sha se buriya ndacyasubiyeyo! Ko numva byahise bihagarara, urumva se minerval yava hehe!?
Vincent: yoooh! Sha humura nzakora ibishoboka byose, nibiba ngombwa ngurishe agasambu kanjye kari mucyaro ariko wige!sha sinabatererana kandi nanjye ababyeyi banyu batarigeze bamfata nabi! Njye: naho se fidele sha!? Vincent: fidele we mureke ntago inda yanjye n’iye bizananira!
Ubwo twakomeje kubaho dutyo Vincent ariwe utwitayeho, kuko yajyaga kwikorera imizigo yabantu bakamuhemba agahaha tukarya,gusa byaje kugera nyuma, twohereza divine kwa ma senge ikigari,nanjye ubwo nagombaga kujya kwishuri, Vincent agasigarana na fidele murugo kuko we yigaga primaire!
Nagiye kwishuri vincent ansezeranyije kuzajya kugurisha isambu ye iri mucyaro, birumvikana nta minervale najyanye. Uko narindi kwishuri nakundaga gukurikirana amakuru yuko murugo bameze kuko numvaga ntatekanye.
Umunsi umwe kukigo cyacu habaye vizite, nibwo Vincent yaje kunsura, gusa yaje bitandukanye namureba mumaso nkabona hijimye kandi ubona ko ntakabuza agahinda kenda kumuhitana, niko guhita mubaza nti: ese Vincent kuberiki uje kunsura hano, kandi yo mafaranga yurugendo wakagombye kuyakoresha ibindi! Ariko nubundi ndabona utishimye, ibyakera se nibyo bikikurimo!?
Vincent: niko se steve! Ntago barabirukanira amafaranga yishuri!? Nanjye nti: haya ariko bari hafi! Ariko banza unsubize ibyo nakubajije! Vincent: sha steve! Sibyo gusa ahubwo ikinzanye cyo kirakabije noneho! Njye: iki se kandi ko ukomeza kuntera ubwoba wambwiye!?
Vincent: sha buriya ngo papa wawe yarafitiye banki umwenda none, nabonye abantu baza gupima iriya nzu yanyu ngo bayiteze cyamunara! Bavandimwe ntababeshye amarira narize ubanza yakuzura agakombe. Gusa Vincent yakomeje kunyihanganira ambwira ko nibabasohora munzu azashaka aho aba akodesheje ariko tugakomeza tukabaho! Nakomeje kurira agahinda ari kose, Vincent ahita amfata andyamisha kugituza cye arampumuriza ngeraho ndaceceka, ariko agahinda kakiri kumutima!
Ubwo yaragiye gutaha, mufata akaboko ndamubwira nti: Vincent! Nyemerera njye nkwita papa! Nawe ati: ntacyo steve! Njye sinteze kuzabatererana narimwe! Ubwo Vincent yahise yigendera nanjye nsigaraho integer ari ntazo, gusa burya ngo akaje karemerwa, nagezaho ndabyakira nsubira kwiga!
Hashize nkibyumweru bitatu nibereye kwishuri, ubwo twari muri refectoir turimo kurya nibwo nabonye kumakuru bavuga igisambo cyashikuje agakapu k’ umugore waruvuye muri banki , ndetse batwereka bafashe igisambo, gusa njye sinabyitaho ngiye kumva numva umukobwa twariraga kuri table imwe aravuze ati: eeeh! Kiriya gisambo ndimo kubona harahantu nkizi! Undi mutype witwa Olivier nawe twasangiraga ahita avuga ati: ahubwo njye ndabona cyarigeze no kugera hano kwishuri!
Nanjye mpindukiye ngo ndebe neza nsanga ni Vincent bafashe, numva nguye mukantu, ibintu biranyobera mpita mpaguruka njya kuzinga utwanjye ntaha ntanumuntu mbwiye, ntahandi nanyuze uretse kuri gereza Vincent afungiyeho, mpageze nsanga yakubiswe bikabije, niko guhita mubaza nti: niko se ven! Nawe ati: karame steve! Njye n’amarira menshi cyane nti: koko biriya wabikoze!? Nawe ati: yego sha! Nagiye iwacu mucyaro ngira ngo ngurishe umurima mbone minervale yawe nkuko nabigusezeranyije, gusa nasanze data wumusinzi yarawugurishije arayankwera, mbonye nta kundi byamera ndavuga nti reka nibe ndebe ko wakwiga! Ahubwo ishuri rireke wite kuri fidele na divine kuko nawe baramugaruye ngo ntibamushoboye!
Ntaragira ikindi mvuga mbo umupolisi umwe araje ahita ambwira ngo nsohoke igihe nahawe cyarangiye! Ubwo njye nahise ntaha agahinda ari kose,birumvikana ninjye wagombaga kwita kubavandimwe banjye,dore ko nagombaga no kujya nishyura inzu twabagamo!
Ntakindi nakoze nahise ninjira mukazi kubukarani, ubwo narimaze kugira imyaka cumi n’umunani,nkajya nkorera udufaranga duke tukadutunga, gusa uko iminsi yakicumye ka divinekaje kurwara cyane, tugerageza kugaha imiti ya Kinyarwanda ariko kakarushyaho kuremba, kandi nta mafaranga twari dufite yo kumujyana kwa muganga!
.YE BABA WEE! UBUSE KOKO STEVEN AZABIVAMO!?
NTUCIKWE PART 3…….

Advertisements

7 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 2

  1. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 1 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s