Iyi barurwa igenewe abakobwa bose bateganya kuzarushinga


IBARUWA IGENEWE ABAKOBWA BOSE
BATEGANYA KUZASHAKA ABAGABO:
Mwaramutse bakobwa bavandimwe banjye?
Dore murakuze, mugeze igihe cyo gushaka
abagabo nyamara guhitamo ntibyoroshye kuko
umugabo ntatoranywa nk’uko wajya mu iduka
ugatoranya agakanzu kakubereye. Guhitamo
umugabo bisaba amahitamo akorwa nyuma
y’ubwitonzi n’ubushishozi buhambaye ndetse
n’ isengesho.
Dore rero sha munyarwandakazi, abasore
batangiye kukwirukaho ari benshi, nyamara
ntibikoroheye guhitamo ukubereye. Ibuka ko
uwo uzahitamo, uko azaba ameze aribyo
bizagena uko uzabaho iminsi yose uzaba
usigaje kubaho kuri iyi si, nuhitamo nabi
uzaririmba urwo ubonye wa mugani
w’abakuru.
Icya mbere ukwiye kumenya, umugabo nyawe
ni uwo muzabana MUKUNDANA, ariko
unyumve neza simvuze umwe ukunda isura
n’ikimero byawe ngo nawe ukunde ibyo
atunze, dore ko ari byo byeze kuri ubu.
Nukunda ibyo atunze nawe azagukunda
nk’ikintu yiguriye, kandi kuko nawe
azabayaragukundiye uburanga n’ikimero.
Uzasange agufate nk’ imodoka yiguriye
akunda ikiri nshya yasaza agashaka indi.
Nubyara kabiri azaguta ajye kwishakira
ababikurusha.
Shishoza rero, ubanze urebe wa musore uzi
icyo ashaka mu buzima bwe, ufite icyerekezo
kandi wiyubaha, akakubaha ndetse
akaniyubahisha, ibyo bizatuma nawe
akubahisha nimushakana.
Umugabo nyawe ni udahunga inshingano,
umwe udatinya ibibazo kandi ukunda
gukorera mu mucyo, atari bimwe byo
kukubwira ko agukunda ari uko muri mu
mwijima, agatinya kukwerekana muri
rubanda. Ese uzi ko hari abasore njye
banyobeye!! Abo mvuga ni bamwe babwira
abakobwa ko bakunda uko basa, ariko bagera
mu cyumba bakazimya amatara! Ubwose
nibwo baba babareba neza uko basa cyangwa
ni bimwe… Oya nako reka twikomereze!
Ibuka ko umugabo uzashaka azitwa umutware
w’urugo,akamenya gukemura ibibazo
by’urugo kandi akarushakira iterambere.
Ibuka ko muzabyarana kandi abana banyu
bazamufatiraho urugero, ubanze urebe niba
uko ateye ubwabyo byaba ari urugero rwiza
ku bana banyu. Hari umubyeyi
watemberanaga n’umwana, bageze ku kabari
yumva inzoga ziratamye, ati mama ko numva
hano hari umwuka nk’uwa papa? Nyumvira
nawe! Umugabo uzafatanya nawe gusenga,
mugahesha urugo rwanyu umugisha kandi
abana banyu bagakurana ubwo burere bwo
kwiragiza Nyagasani niwe ukeneye, naho
kumukundira ko akunda kuryoshya, ko
muzajya muhora musohoka… Bene uwo
nimumara kubana azagusiga mu bana
ubakarabya asohokane n’abakobwa bangana
n’abana banyu wumirwe!
Gendera ku bupfura n’ikinyabupfura bye, ku
buryo yiyubahisha, ku bunyangamugayo
n’imico iboneye, ku rukundo no kutagira
uburyarya n’ibinyoma, atari wamundi wibera
mu kabari,… Ese ubundi inshuti ze ni ba
nde? Niba ari abasinzi, abasore banywa
ibitabi bakibera mu ndaya… Ubwo nyine
nawe hita umenya urwego umushyiramo.
Urebe igihe aguha, ubwo ninaho ubonera
ishusho y’uko azita kuri wowe, ku rugo no ku
bana muzabyarana. Mvuze byinshi
sinabirangiza, gusa nawe mukobwa nizeye ko
utazantenguha, uri mukuru kandi wifuza
kuzashaka neza ukagubwa neza,
ndakwinginze nyumva nk’umuvandimwe
wawe, nanjye nzanyurwa nimbona umeze
neza kandi warahisemo neza, ni inama
nakugiraga si itegeko. Urakoze cyane kandi
ugire umunsi mwiza!
GASANGIZE UMUKOBWA WUMVA WIFURIZA
IBYIZA.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s