STEVEN AND LILIAN PART 3


inkuru ndende

STEVEN AND LILIAN PART 3

Aho twagarukiye ubushize!
.
cyane, tugerageza kugaha imiti ya Kinyarwanda
ariko kakarushyaho kuremba, kandi nta
mafaranga twari dufite yo kumujyana kwa
muganga!
.
Part 3
.
Ka divine kakomeje kurwara cyane, ndetse uko
twakomezaga kugahata imiti ya Kinyarwanda
niko kakomezaga kuremba, ibyo bikadutera
ubwoba n’agahinda njye na fidele.ibyo byatumye
ngerageza kugora cyane ngira ngo mbone
amafaranga yo kumujyana kwa muganga, ubwo
nikoreraga imizigo iremereye cyane.
Rimwe nari niriwe nzerera umugi wose ntarabona
umpa n’ikiraka cya make, ngize imana numva
umugabo urimo gushaka abantu bajyana nawe
gupakira amabuye mu fuso ye ahantu hitwa
kumukamira, mba namwegeye ahita amfata
hamwe n’abandi basore bane, gusa umusore
w’inshuti yanjye witwa jack we
ntiyabashije kukabona, kuko urebye abakozi
barakarwaniraga.
.
.
Njye mbonye ko mushuti wanjye jack atabonye
akazi mpita ndeba wa mugabo uduhaye akazi,
mubwira ko nkeneye amafaranga cyane
byihutirwa, mbese musobanurira impamvu nshaka
ko ampemba mbere, murabizi namwe ibibazo
imuhira twari dufite,gusa uwo mugabo nawe
ntiyambereye umwana mubi yahise ampa
3000frw nagombaga gukorera! Ntakindi nakoze
nahise njya kuri tigocash nkuraho n’utundi
narimaze iminsi nzigama, yose nyaha jack
ndamubwira nti: umva jack! Urabona n’ubundi
ntakazi uribubone uyu munsi, ahubwo fata aya
mafaranga ,wihute murugo ufashe fidele mujyane
ka divine kwa muganga, ubwo nanjye nindamuka
nje kare, ndahita mbasangayo!
.
.
Jack: sha ntaribi yazane, nubundi ndabona burira
ntako mbonye, ahubwo reka nihute tumujyane
kwa muganga vuba! Nanjye nti: urakoze cyane
muvandi! Imana ikumpere umugisha!
Ubwo njye nahise nurira ikamyo turerekera,
tugeze kumukamira turapakira bigera nko mu ma
saa kumi nebyiri zumugoroba turataha,
birumvikana twaje hejuru yamabuye, gusa
ntahandi nanyuze uretse kubitaro, nabaye
nkihagera ndabaririza bambwira ko nta murwayi
witwa divine baherutse kwakira. Ibintu byahise
binyobera, nibaza uko byaba byagenze
bikanyonbera, mpita nirukira murugo mpageze
nsanga fidele arimo kurira impande y’igitanda
divine yararyamyeho,n debye mbona ka divine
karembye cyane ngakozeho numva ndimo
ndashya, mpita mbaza fidele nti: niko se!
komutajyanye divine kwa muganga kandi nahaye
jack amafaranga yo kumujyanayo!?
.
.
Fidele: yeeeh! Ngo jack!, ko ntawigeze agera
hano se!? akivuga gutyo numva nguye mukantu,
ibintu biranyobera mpita mfata phone ngo
muhamagare mpita nsanga yari yanyohereje sms
agira ati: sha steve! Urakoze cyane kumpa aya
mafaranga, nari nyakeneye cyane ndetse ubu
ngiye mubugande kandi ntugire ikibazo nzagaruka
nguha menshi kuraya!kuko aya azamfasha
kubona ayandi menshi, kandi unyihanganire!
Bavandimwe nahise numva umujinya undenze,
ndarira ndaboroga ndetse bigeraho fidele
atangira kumpoza! Narebaga ka divine nkumva
agahinda karanyishe, nkumva ngeze hahandi
numva ko kubaho ntacyo bimaze! Natekereje
kwiyahura ariko ndeba ahantu naba nsize fidele
na divine, ndavuga nti sinaba ndi imfura nyayo!
.
.
Ubwo twakomeje kurwaza rwaza, tugize
amahirwe tubona iryo joro riratambutse, mbyuka
njya gushakisha, birumvikana nta nagakoma
narinsigiye ba fidele. Ubwo nahise njya muri gare
gutega abazanye imizigo nkuko bisanzwe ngize
n’imana mbona umukobwa waruvuye mwisoko
afite ikarito irimo televiseur nshya mpita
mwegera ndamubaza nti: bite se ssta! Ntago
tugutwaza se!? nawe ati: yoooh! Ngaho se sha!
Njye: turakugerazahe se!? nawe ati: wowe
kurikira uyu muhanda, nugera ahantu babagira
inka ubaze kwa lilian cyangwa kwa mama lilian,
barahita bahakwereka! Njye: nonese ukampa
angahe!? Nawe ati: wowe genda, turavugana
uhageze ntakihbazo!
.
.
Ubwo nahise nikorera ikarito ndazamuka ariko
uko natekerezaga ka divine nkumva agahinda
karanyishe, nibwo nahise nigira inama yo kwiba
ibyo nari nikoreye, ndebye inyuma mbona wa
mukobwa yasigaye inyuma cyane mpita nkata
ninjira muyindi nzira!
Bitewe nuko narinkeneye amafaranga menshi yo
kuvuza divine, nahise njya ahantu bagurishiriza
ibyakoze, mbahereza imari bampa make mpita
ngaruka niruka ngo njyane divine kwa
muganga.mbaye nkigera murugo numva abantu
inyuma yanjye ndebye neza nsanga ni wa
mukobwa nibye televiseur ndetse arikumwe
n’abandi bagabo babiri bafite n’inkoni nini cyane!
.
.
Narebye mumaso ha fidele na divine ndagije
ndafukama nsaba imbabazi,gusa umugabo umwe
yaratangiye kunkubita ngiye kumva numva
umukobwa ahise avuga ati: hoya mube muretse
kugira icyo mumutwara! Ubwo abagabo baba
basubiye inyuma ho gato! Umukobwa ahita
anyegera arampagurutsa ahita ambaza ati: niko
se! uranzi!? Nanjye nti: hoya rwose sinkuzi!?
.
.
Nawe ati: njye nitwa lilian! Naho wowe!? Nanjye
nti: nanjye nitwa steven, aba ureba hano…..
ntarakomeza ahita ambaza ati: nonese
warusanzwe urumujura? Nanjye nti: hoya rwose!!
Nawe ati: kuberiki wanyibye ibintu byanjye!?
.
.ESE LILIAN ARAZA KUGIRA IMPUHWE!?

ntucikwe na PART 4

Advertisements

3 comments

  1. […] STEVEN AND LILIAN PART 2 Ntakindi nakoze nahise mpaguruka njya kwereka Vincent, gusa nawe namugezeho arimo kurira cyane ndetse ndebye kuruhande mbona radio ye yayimenaguye,ibintu biranshanga ndetse ubwoba buranyica cyane ! Part 2 Nakomeje kugira ubwoba ndetse n’ibyuya biraza gusa uko nabazaga Vincent yakomezaga kurira ntacyo ambwira, dukomeza muribyo ngiye kumva numva arambwiye mwijwi rito cyane ati: sha steve! Nanjye nti: iki se!? nawe ati: sha ibintu byarangiye,ababyeyi banyu baguye mu mpanuka! Akimara kuvuga gutyo numvise ntazi ahandi hantu ndi,numva umutwe urandiye ndarira ndaboroga, mbese kubyiyumvisha byari byananiye, ubwo Vincent yakomezaga kunyihanganisha ambwira ati mbitware gake ba fidele batabyumva bikaba bibi, ariko njye numvaga ntazi ibyo arimo kumbwira. Akababaro kari kenshi cyane muricyo gihe ndetse twabonye ko ntakundi byamera,turemera tujya kubibwira ba fidele, ubwo namwe murabyumva ukuntu byaje kugenda , barize ayo kwarika kugezaho divine we aza kugira n’ikibazo ajya kwa muganga! Amasaha yakomeje kwicuma tugiye kubona tubona, bazanye imirambo y’ababyeyi bacu, noneho nkumva ntazi uwo ndiwe ndetse, kubyakira byari byananiye. Igihe cyarageze ikiriyo kiraba ndetse nacyo kirarangira, birumvikana ubuzima bwatangiye kubiha, tukajya tubaho muri struggle,twariye ibyari biri munzu, ndetse igihe kiza kugera nabyo birashira! Twatangiye kujya tubwirirwa cyangwa tukaburara,gusa Vincent abonye ko ntakundi arambwira ati: noneho reka njye njya kwirirwa nshakisha hirya no hino ndebe ko ubuzima bwakwicuma!ubwo nawe uzajya usigara wita kubana, sibyo steve!? Njye: yooooh! Sha vin! Sinzakwibagirwa watubaye hafi, kandi abitwa ngo ni bene wacu bo wagira ngo ntibazi ko twagize n’ibyago! Vincent: eeeh! Sha uvuze gutyo uranyibutsa sha! Ntakuntu wajyana ka divine kwa masenge wanyu, kakaba kibereyeyo ko mbona ubuzima byahano katazabuvamo! Njye: sha byari byo, ariko sinzi ko abantu batigeze banadusura, bakwemera kumurera!gusa tuzagerageza turebe ko babyemera! Vincent:ahubwo se nusubira kwishuri,bizagenda bite!? Nanjye nti: hhhuuh! Sha se buriya ndacyasubiyeyo! Ko numva byahise bihagarara, urumva se minerval yava hehe!? Vincent: yoooh! Sha humura nzakora ibishoboka byose, nibiba ngombwa ngurishe agasambu kanjye kari mucyaro ariko wige!sha sinabatererana kandi nanjye ababyeyi banyu batarigeze bamfata nabi! Njye: naho se fidele sha!? Vincent: fidele we mureke ntago inda yanjye n’iye bizananira! Ubwo twakomeje kubaho dutyo Vincent ariwe utwitayeho, kuko yajyaga kwikorera imizigo yabantu bakamuhemba agahaha tukarya,gusa byaje kugera nyuma, twohereza divine kwa ma senge ikigari,nanjye ubwo nagombaga kujya kwishuri, Vincent agasigarana na fidele murugo kuko we yigaga primaire! Nagiye kwishuri vincent ansezeranyije kuzajya kugurisha isambu ye iri mucyaro, birumvikana nta minervale najyanye. Uko narindi kwishuri nakundaga gukurikirana amakuru yuko murugo bameze kuko numvaga ntatekanye. Umunsi umwe kukigo cyacu habaye vizite, nibwo Vincent yaje kunsura, gusa yaje bitandukanye namureba mumaso nkabona hijimye kandi ubona ko ntakabuza agahinda kenda kumuhitana, niko guhita mubaza nti: ese Vincent kuberiki uje kunsura hano, kandi yo mafaranga yurugendo wakagombye kuyakoresha ibindi! Ariko nubundi ndabona utishimye, ibyakera se nibyo bikikurimo!? Vincent: niko se steve! Ntago barabirukanira amafaranga yishuri!? Nanjye nti: haya ariko bari hafi! Ariko banza unsubize ibyo nakubajije! Vincent: sha steve! Sibyo gusa ahubwo ikinzanye cyo kirakabije noneho! Njye: iki se kandi ko ukomeza kuntera ubwoba wambwiye!? Vincent: sha buriya ngo papa wawe yarafitiye banki umwenda none, nabonye abantu baza gupima iriya nzu yanyu ngo bayiteze cyamunara! Bavandimwe ntababeshye amarira narize ubanza yakuzura agakombe. Gusa Vincent yakomeje kunyihanganira ambwira ko nibabasohora munzu azashaka aho aba akodesheje ariko tugakomeza tukabaho! Nakomeje kurira agahinda ari kose, Vincent ahita amfata andyamisha kugituza cye arampumuriza ngeraho ndaceceka, ariko agahinda kakiri kumutima! Ubwo yaragiye gutaha, mufata akaboko ndamubwira nti: Vincent! Nyemerera njye nkwita papa! Nawe ati: ntacyo steve! Njye sinteze kuzabatererana narimwe! Ubwo Vincent yahise yigendera nanjye nsigaraho integer ari ntazo, gusa burya ngo akaje karemerwa, nagezaho ndabyakira nsubira kwiga! Hashize nkibyumweru bitatu nibereye kwishuri, ubwo twari muri refectoir turimo kurya nibwo nabonye kumakuru bavuga igisambo cyashikuje agakapu k’ umugore waruvuye muri banki , ndetse batwereka bafashe igisambo, gusa njye sinabyitaho ngiye kumva numva umukobwa twariraga kuri table imwe aravuze ati: eeeh! Kiriya gisambo ndimo kubona harahantu nkizi! Undi mutype witwa Olivier nawe twasangiraga ahita avuga ati: ahubwo njye ndabona cyarigeze no kugera hano kwishuri! Nanjye mpindukiye ngo ndebe neza nsanga ni Vincent bafashe, numva nguye mukantu, ibintu biranyobera mpita mpaguruka njya kuzinga utwanjye ntaha ntanumuntu mbwiye, ntahandi nanyuze uretse kuri gereza Vincent afungiyeho, mpageze nsanga yakubiswe bikabije, niko guhita mubaza nti: niko se ven! Nawe ati: karame steve! Njye n’amarira menshi cyane nti: koko biriya wabikoze!? Nawe ati: yego sha! Nagiye iwacu mucyaro ngira ngo ngurishe umurima mbone minervale yawe nkuko nabigusezeranyije, gusa nasanze data wumusinzi yarawugurishije arayankwera, mbonye nta kundi byamera ndavuga nti reka nibe ndebe ko wakwiga! Ahubwo ishuri rireke wite kuri fidele na divine kuko nawe baramugaruye ngo ntibamushoboye! Ntaragira ikindi mvuga mbo umupolisi umwe araje ahita ambwira ngo nsohoke igihe nahawe cyarangiye! Ubwo njye nahise ntaha agahinda ari kose,birumvikana ninjye wagombaga kwita kubavandimwe banjye,dore ko nagombaga no kujya nishyura inzu twabagamo! Ntakindi nakoze nahise ninjira mukazi kubukarani, ubwo narimaze kugira imyaka cumi n’umunani,nkajya nkorera udufaranga duke tukadutunga, gusa uko iminsi yakicumye ka divinekaje kurwara cyane, tugerageza kugaha imiti ya Kinyarwanda ariko kakarushyaho kuremba, kandi nta mafaranga twari dufite yo kumujyana kwa muganga! .YE BABA WEE! UBUSE KOKO STEVEN AZABIVAMO!? NTUCIKWE PART 3……. […]

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s