STEVEN AND LILIAN PART 4


STEVEN AND LILIAN PART 4

ambaza ati: niko se! uranzi!? Nanjye nti: hoya rwose sinkuzi!? Nawe ati: njye nitwa lilian! Naho wowe!? Nanjye nti: nanjye nitwa steven, aba ureba hano….. ntarakomeza ahita ambaza ati: nonese kuberiki wibye ibintu byanjye!?

Part 4

Ntakindi nakoze nahise mufata akaboko mwereka aho divine aryamye, ngira ngo mubwire ibintu arimo kwibonera! Lilian yabaye akibona ka divine ahita abwira ba bagabo ngo bigendere. Abagabo bamaze kurenga nanjye mba ndatangiye ntekerereza lilian uko ubuzima bwacu bumeze, nkamubwira ukuntu twabuze ababyeyi ndetse nuko inzu yacu yagurishijwe,mbese mubwira ukuntu twahangayitse gusa nagiye kurangiza umukobwa yarize ndetse sinzi nimbi ibyo navuze nyuma yaranabyumvise!

Ubwo narangije kuvuga mfata akandi kazi ko guhoza lilian kuko yari yarize bigeza hahandi atangira kurira ibice,mbonye ko ntacyo birimo gutanga mukora kumutwe ndamwegura ndebye mu maso he nsanga amaso yombi yatukuye mbese agahinda kamwishe bitavugwa! Nakomeje kumutuzisha gusa nkabona ntabyumva ahubwo ngiye kumva numva na fidele waraho hafi arakongeje,noneho umwe akarira undi akikiriza biba nka melodi, mbura uwo mpoza nuwo ndeka!

Nabonye binshanze ndahaguruka njya hanze kugira utwo ntunganya , mfata Imbabura nshyiraho amakara ngira ngo nteke umuti wo guha divine nkibisanzwe, gusa nibuka ko ntasukari ahari kuko yarikenewe bitewe nuko umuti washariraga cyane, niko guhita nyarukira kumuhanda ngo ngure aka 50frw, gusa nashatse kumabutike menshi ntarayibona kuko aho nageraga bambwiraga ko ntasukari ya 50frw batanga! Nakomeje gushakisha nza kuyibona ngaruka niruka ngeze murugo nsanga lilian, fidele ndetse na divine ntabahari, nibaza aho baba bagiye biranyobera.

Ntakindi nakoze nahise nyarukira kubitaro kuko numvaga ntahandi lilian yaba yajyanye divine, nageze kubitaro icyuya cyandenze mbaza umuganga waruraho andangira icyumba ba lilian baba bagiyemo, mpita niruhutsa numva ngize gutuza kumutima!

Nahise ngenda ninjira aho muganga yarandangiye ngezemo nsanga divine aryamye kugitanda ndetse bamucometseho serumu, ndebye kuruhande mbona fidele arimo kurya ibiryo ataraherutse, ubwo ndavuga agaceri n’akanyama namwe murabyumva! Nitegereje lilian mumaso mwibazaho byinshi cyane,kumutima nkajya nivugisha nti:” umukobwa wemeye kumfasha kuvuza divine, akaba yagaburiye fidele kandi ataraheruka kurya! Kandi nkaba nzi ko nta mukobwa mwiza ugira ubuntu bugeze hano! Ubu koko uyu we suwo imana yatwohereje!?”

Ubwo ibyo byose nabyibazaga ndimo mureba mumaso nawe ariko andeba, gusa wabonaga ko mumaso hacu hijimye ntabyishimo namba! Ubwo ntakindi nakoze, nahise ngenda mfukama imbere ye ndamubaza nti: niko se lilia! Nawe ati karame steve! Nanjye nti: usenga murihe dini!? Lilian: sha njye ndi umu adventiste w’umunsi wa karindwi! Kuberiki se ubimbajije steve!?

Njye: sha lilia!njye murugo twarabagaturika gusa ababyeyi bamaze kudusiga ibyo gusenga twahise tubyibagirwa! Gusa njye numvaga nshaka kumenya idini ryawe kugirango nanjye ndijyemo kuko nibwo bwa mbere nabona umuntu nkawe kuriyi si! Ahubwo se niwanyu ni abadventiste!?

Lilian: yoooh! Sha wigirikibazo ibi nundi wese yabikora,kandi ibi biroroshye! Gusa njye ababyeyi banjye ntibasenga ahubwo bakunda gushaka imitungo cyane, dore ko ari n’abakire cyane! Ndetse hari igihe bambuza no kujya gusenga!

Njye: yoooh! Sha ihangane bibaho, gusa uzajye ububaha ukore icyo bashaka kuko ni ababyeyi bawe! Ubwo twakomeje kuganira biratinga ndetse tuza gutaha ariko mbere yo kuva kubitaro yahise akora mugakapu ke akuramo 50000frw, arayampa ati: njye kumugoroba nshobora kutaboneka,genda utekere fidele na divine basigaye hano!

Narayakiye ndashima birumvikana, ndetse duhita dutahana tugenda tuganira, ngiye kumva numva arambajije ati:niko se steve! Nanjye nti: karame lilia! Lilian: ubu ufite umyaka ingahe!?

Njye: sha ubu uyu turimo nuwamakumyabiri,urumva se ntari muze he!? Lilian:haha hoya sha uracyari mushya! Njye ahubwo ninjye ushaje! Njye: ahaha, wowe se ufite ingahe! Nawe ati: 32 hahaha……. Hoya da mfite 21 nkurushya umwe!?

Njye: apuuuh! Njye ndumva nta naho bitandukaniye turangana! Lilian:hahaha ariko byo niko biri! Ahubwo sha steve, njye ndumva kumutima harimo kwaka urumuri rw’umweru!? Ubwo njye siansobanukiwe ibintu avuze kuko urebye njye nibereye mubuzima bwo guhangayika gusa! Gusa yabonye nshcetse ahita yongera aravuga ati: niko steve! Uziko njye ndimo kumva, isi ihumura ukuntu kudasanzwe!

Njye: ariko se lilia!ibintu urimo kumbwira nibiki ko njye ntasobanukiwe nakimwe!? Lilian: yewe ntiwabisobanukirwa kuko niwowe urimo gutuma mbivuga!

Njye: yampayinka data! Sha ukomeje kunshanga rwose! Ubwo se ………… ntarakomeza duhita tubona imodoka nziza cyane iduparitse imbere, hahita havamo abagabo bambaye costume z’imikara, nyuma havamo undi mugabo wambaye costume y’umweru ngiye kumva numva lilian aravuze ati: dadiiiiiiiii……. Akivuga gutyo mbona se aramushikanuje ahita amwinjiza mu modoka! Ahita agaruka ankubita urushyi mpita numva injereri, ntangiye kuvuga undi mugabo ahita ankubita umugeri ngwa nkiyo hakurya, numva bahise bavuga ngo: nundi munsi ntuzongere!

.EEEEH ESE KO MBONA BITAZOROHA!

NTUCIKWE PART 5…..

Advertisements

6 comments

  1. yeweee! mbega amahirwe! inzira zimana ninyinshi koko. sha steve nubwo uriye urushyi, ark haguruka ushime imana kuko itabaye mushiki wawe, amen. bravo ku mwanditsi.

    Like

  2. yoooh,ndabikunze pe nubwo ndangiza kugasoma amarira yashotse ariko bibaho mubuzima kandi igihe iyo kigeze ibyo Imana yakuvuzeho birasohora.gusa bibaye byiza mwajya muduha tubiri

    Like

  3. Uyu munsi kari kagufiya pe.niko se kurira ibice ni iki? Ka gatekerezo ko kutugezaho episode 2 kumunsi kageze he???? Imana y’i Rwanda ihorana namwe

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s