STEVEN AND LILIAN PART 5

inkuru ndende

 

STEVEN AND LILIAN PART 5

Ahita agaruka ankubita urushyi mpita numva injereri, ntangiye kuvuga undi mugabo ahita ankubita umugeri ngwa nkiyo hakurya, numva bahise bavuga ngo: nundi munsi ntuzongere!

Part 5

Nyuma njye negutse imopdoka yarenze, gusa uko nabonye abagabo bameze byatumye ngira ubwoba bwinshi cyane ntangira kwibaza ku mpamvu bambwiye ngo nundi munsi sinzongere, ibintu bikomeza kunshanga ariko ngezaho ndabyihorera ndataha njya gutekera abari kwa muganga!

Ubwo naragiye nkora ibyo nkora vuba vuba ndangije mpita ngemura kubitaro,mpageze nsanga ka fidele kagumye iruhande rwa divine nkuko nari nabikabwiye , ubwo njye namuhaye ibiryo ndangije ndasohoka mba nihagarariye hanze ndimo gutekereza kutuntu twinshi cyane! Ndetse biza kugeraho negama kugikuta ndasinzira,ntangira kurota lilian arimo kurira cyane ndetse umubiri we wuzuye ibikomere, nanjye nirebye nsanga bamboshye amaboko yose ndetse n’amaguru, turi kumusozi muremure ndetse hari n’impanga , ngiye kubona mbona umugabo umwe munini araje ahita ansunikira mu mpanga!

Aho nahise nkanguka ndikanga ndebye imbere yanjye mbona umukobwa mwiza cyane bihebuje yasetse yenda gupfa, ndihangana mpita mubaza nti: hhhum! Ese muko urimo guseka iki, ko mbona wahimbawe cyane!? Aho kunsubiza ahubwo noneho agwa hasi aseka byimazeyo, ubwo namwe murabyumva isoni n’ikimwaro byari byanyishe nkagerageza kwikura mw’isoni.

Hashize akanya nyamukobwa agiseka numva arambwiye ati: niko se musore! Unyihanganire gusa nibwo bwa mbere nabona umusore usinzira yasamye ndetse agasinzira ahagaze! Umukobwa namurebye mumaso numva anteye umujinya mpita muva iruhande niyinjirira munzu njya aho ba fidele bari, gusa umukobwa yaje inyuma yanjye anyirukaho ansaba imbabazi,ariko bitewe n’umujinya narimfite ndahindukira mukubita urushyi agwa nkaho hakurya.

Ubwo naragiye nsanga ka fidele karangije kurya ntangira kukabaza nti: niko fide! Nawe ati: karame papa! Njye: hhhum: nonese kuki unyise papa, fide!? Nkimubaza gutyo mbona yatangiye kurira ahita ambwira ati: steve! Ubungubu njye mfite ababyeyi babiri ntago nkiri imfubyi! Njye: yeeeh! Gute se kandi uziko ababyeyi badusize turi batatu, harundi mubyeyi uzi twigeze!? Fidele: ubwo mama na papa bagwaga mu mpanuka, tugasigara nta hepfo na ruguru, Vincent niwe watwitayeho ndetse aza no gufungwa azira twe, nawe ubonye ko nta kundi uva mwishuri…blab la bla…… fidele arakomeza asubiramo ubuzima bwacu bigezaho nanjye ntangira kumva amarira mumaso, gusa nkikaruma ariko agahinda ari kose!

Fidele yagiye kurangiza avuga ati: none rero steven unyumve neza!, wowe na Vincent mwitanga kubwacu nimwe babyeyi mfite ntago nkiri imfumbyi, ubuse koko iyo mutahaba, mushiki wacu divine ntiyari kumfana!? Bavandimwe numvise agahinda bituma ngaruka inyuma nibuka uko twari tubayeho mbere yuko ababyeyi bacu bapfa,amarira ashokera rimwe ndarira karahava.

Murako kanya ngiye kumva numva inyuma yacu hari umuntu nawe wakongeje, noneho we arimo kurira birenze ibyacu, mpindukiye nsanga niwa mukobwa wansetse akantera umujinya nkamubita urushyi! Nahise ntekereza ko yahoze yumva ibiganiro byanjye na fidele, ndahaguruka ndamwegera ndamubaza nti: niko se muko! Urimo kurizwa niki!? Umukobwa akarushyaho kurira, nanjye ngakomeza nkamubaza arinako ngerageza kumuhoza,gusa nabonaga arushako kugira intimba aho kugira atuze ndetse nyuma azaguhita yikubita arasohoka arigendera!

Ngerageje kumugarura numva fidele arampamagaye ahita ambwira ati: papa! Uriya mukobwa…… atarakomeza mpita mukabukira nti:have steve winyita papa, kuko ntacyubahiri nkicye ngomba, kandi umenye ko ndi mukuru wawe, sibyo!? Fidele ati: ntakibazo nimba utabishaka! Gusa nashakaga kukubwira ko kare utaraza, uriya mukobwa yahoze hano anganiriza ndetse yaje no kurira nanone,ahubwo sinzi impamvu yumvise nkubwira akongera akarira, ariko wasanga aruko atarazi ko ariwowe utwitaho!

Njye: eeeeh! Nukuri se!? fidele ati: nibyo kabsa! Ubwo ntakindi nakoze nahise nsohoka njya gushaka wa mukobwa , ngeze hanze mbona agiye kwinjira mu modoka nziza numva ubwoba buranyishe ariko ndihangana ndamwegera mufata akaboko mureba mu maso, amarira ahita ashoka mu maso hanjye, mbura icyo namubwira, ngiye kumva numva arambwiye nawe arira ati: sha nukuri unyumve neza wa musore we! Njye nitwa Clarisse, gusa umbabarire kuko nagusetse, byatewe nuko ntarinzi ko wifitiye ibibazo! Kandi ubyumve ko ngusabye imbabazi mbikuye kumutima!

Njye:yoooh! Sha ntakibazo rwose kandi nanjye umbabarire urushyi nagukubise!sibyo!? Clarisse: sha ntakibazo rwose kandi ntanubwo rwambabaje kuko nasanze ufite impamvu nzima yo kurunkubita, gusa ihangane umbwire izina ryawe! Njye: eeeh! Sha nitwa steven! Ariko……. Ntarakomeza numva fidele arampamagaye ati: steve! Ngwino divine ya kangutse! Ubwo nahise nsezera Clarisse ndiruka njya kureba divine , mbaye nkihagera mbona lilian yahantanze kare, ariko ninjiye asohoka ndetse duhurira mumuryango nihagira icyo ambwira! Biranyobera ariko sinabyitaho ninjira vuba kuko nashakaga kubona ka divine no kukumva kavuga.

Nabaye nkigera aho karwariye kandeba gaseka, ntaragira ikindi mvuga mbona kampaye carte postale karambwira kati: dore aka niko wa mukobwa wibye ampaye ngo nugera hano nkaguhe!, ndayakira mbona handiseho ijambo” I luv u!” birantangaza ndayifungura nsangamo akabaruwa , ndakarambura ngo ngasome nsanga naho handitemo interuro imwe iti:” nta muntu ushobora guhagarika urukundo ngukunda”

Nahise ngwa mukantu, ibintu biranyobera nkajya numva ibyishimo n’ubwoba bwinshi cyane kuko lilian aho yaturukaga mpazi!

.SINGAHO URUKUNDO RWAJE!, CLARISSE WE SE IBYE BITE!?

NTUCKIKWE PART 6……..

Advertisements

4 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 5

  1. Thx mwakoze kumva ugusaba kwacu nk’abasomyi,mana urakoze kurokora ubugingo bwa divine, steven se mw’urwo rukundo bahu? Witonde muhungu wanjye ndumva iwabo wa liliane batoroshye

    Like

  2. sha nikeza ariko steven yitondere Clarisse. lili aragukunda kandi arabikwiye nubwo muzaca munzira yamahwa,imishubi,…ariko muzagerayo ntuzacike inege nubwo hakwitambika benshi .thx

    Like

  3. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 4 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s