STEVEN AND LILIAN PART 6


inkuru ndende

STEVEN AND LILIAN PART 6

Nahise ngwa mukantu, ibintu biranyobera nkajya numva ibyishimo n’ubwoba bwinshi cyane kuko lilian aho yaturukaga mpazi!

Part 6

Narishimye cyane ndetse nab a fidele babona ko nishimyengiye kumva numva fidele arambwiye ati: yoooo! Sha steve, ndabona wabaye mwiza cyane! Njye: kuberiki se kandi!? Nawe ati: sha njye sinarimperutse kukubona useka none ndabibonye nanjye ndumva nishimye! Gusa byo ntiyabeshyaga kuko naherukaga guseka ababyeyi bakiriho!

Twakomeje kurwaza divine ndetse nawe aza kugeraho arakira turataha, gusa ikindi kirushijeho nuko lilian yari yaratuguriye akazu ko kuba mo, birumvikana twari dutangiye kumera nkaho turi iwacu ndetse ba fidele basubiye kwishuri ariko njye birumvikana ko ntaho nagombaga kujya kuko hari hakiri byinshi ngomba gukora!

Urukundo rwanjye na lilian rwari rumaze gukomera, mbese wabonaga ko lilian ankunda byimazeyo kandi koko nanjye byaruko! Umunsi umwe nibereye murugo ndimo gufura imyenda ya divine ajyana kwishuri mbona phone yanjye irasonnye, ndebye mbona ni nimero ntazi, nditaba nsanga ni ijwi ry’umukobwa! Phone: hallo! Steve! Najye nti: hallo! Ndavugana nande!? Phone: hoya sinabikubwira ni surprise! Njye: yeeeh! Ngo surprise!?

Phone: yego nyine sha! Ahubwo mbabarira unsange hano kuri vision bar, hari akantu nshaka kukubwira! Njye: ariko se wowe, uziko njye napfa kuza ntazi umuntu ngiye kureba!? Phone: ariko se wowe sinakubwiye ko ari surprise! Njye: eeeh!sawa basi ntacyo ndaje!

Ubwo nahise nkora utwo nkora vuba vuba ndamanuka njya kuri vision bar, ariko munzira ngenda mbona masenge arikumwe na se wa lilian, bahagaze nkaho hirya, mbona barimo kuganira nkabari muri business, nkomeje kubitegereza mbona bahise binjira mumodoka nziza yari iparitse nkaho hitya baragenda!

Ubwo njye nasigaye nibaza ukuntu masenge yaba aziranye na se wa lilian bikanshanga, gusa sinabitaho igihe nkomeza kumanuka ngeze kuri vision bar ndinjira gusa nkigeramo mbona abakobwa babiri baraje bamfata kumaboko,burumwe kuruhande rwe, baranyobora mbona banyinjije mucyumba giteguye neza ndetse gitatse indabo nziza cyane, barangije barisohokera baragenda.

Nahise ntangira kumwenyura nkisetsa mbese ubona ko ibyishimo byantashye kumutima nkivugisha nti:” genda lilian urankunda kweli, sha nanjye sinzigera nguhemukira kabsa!”, ngiye kureba mbona umukobwa wambaye ikanzu nziza ahagaze hirya ariko atandeba, birumvikana icyumba cyari kinini cyane, ntakindi nakoze nahise nisunika ngenda negera umwari, mugezeho arahindukira mbona ni Clarisse. Nahise nikanga nsubirinyuma nikubita hasi ngwa mukantu ngiye kumva numva Clarisse aje aseka ati: niko surprise imera sha steve!imana ishimwe bibaye uko nabishakaga!

Njye:yeeeeh!ariko se ibyo uvuga nibiki kandi clari!? Nawe ati: haha!ariko nawe rwose, ubwo se urabona ukuntu hano hantu hameze ntumenye icyatumye nguhamagara hano!? Njye: yeee! Sha njye kugeza ubu sindumva ibyo ushaka kumbwira kabsa!

Clarisse: umva steve! Wikwigira umwana kuko nzi neza ko wamenye icyo ibi bisobanura! Nanjye nti: ashwii da! Nanubu sinzabyumva kabsa! Clarisse: yewee! Sha noneho reka nte gutinda nkubwire impamvu yabyo! Njye: umbwiriki se kandi!? Clarisse: nyumva neza steve! Njye kuva cya gihe duhurira kubitaro, nakomeje kugutunga ijisho kuko burya wahise ukomanga kumutima wanjye,ndetse ntakubeshye byaje kuvamo urukundo niyo mpamvu ubu ndihano kugira ngo nkubwire ikindi kumutima, ndagukunda rwose!

Akimara kuvuga atyo nahise ngwa mukantu, numva mbuze icyo navuga, hashira akanya ndimo kumwitegereza gusa, abonye ntakintu ndikuvuga mbona atangiye kurira! Mbonye ibintu bikomeye ndamubaza nti: ariko se kandi ubayiki clari!? Nawe ati: sha steve! Mbonye udasubije ngira ubwoba ko ushaka kumpakanira!

Nabobnye ibintu bikomeye mpita mpaguruka nsohoka vuba vuba nditahira, gusa munzira ngenda ngonga umuntu bitewe nuko nagendaga nihuta kandi mfite nibintu byinshi mumutwe, mpita mubwira nti: aaah! Sorry friend!! Ngiye gukomeza numva wa muntu amfashe akaboko mpindukiye nsanga ni lilian!

Njye: eeeeh! Lilia,burya bwose niwowe!?nawe ati: niko steve! Ubu koko nemere ko uteri wambonye!? Nanjye nti: yoooh! Sha rwose sinari nakubonye pe! Ubwo se wowe ntiwabonaga ukuntu nagenda sha lili!? Lilian: yoooh! Sha ntakibazo rwose kandi ndabizi ko utabikora! Ahubwo sha ngwino tunyure hano kuko mvuye murugo mbacitse!

Njye: yeeeh! Ubacitse!? Nawe ati: yego sha, kuko basigaye bampa n’abarinzi ngo bandinde ntazagira…………agezaho mbona ikiniga kiraje ahita atangira kurira kuvuga biramunanira, ibintu biranyobera mpita mubaza nti: yoooh! Ubayiki se kandi shr! Ko mbona uhise urira namahoro!?

Lilian: sha steve! Nari nibagiwe kukubwira ikintu bibabaje! Njye: yeeeh! Iki se kandi shr!? Nawe ati: sha uziko banshizeho abarinzi ngo hatazagira undi musore unkunda kandi bashaka kuzanshingira undi musore witwa japhet uturuka mumuryango w’abakire! Kandi cya Clarisse nicyo cyazanye icyo gitekerezo!

Njye: yeeeh! Reke nibishoboka rwose! Lilian: sha nukur….. akivuga mpita mubaza nti: harya uravuze ngo Clarisse!?nawe ati: yego nyine, uwo mukobwa ni mushiki wa japhet!warusanzwe umuzi se!?

Naguye mukantu numva agahinda karanyishe,mpita mbwira lilian ko Clarisse ntamuzi ndetse mpita mufata akaboko tugenda tuganira ,birumvikana akababaro kari kose. Twaragiye ndetse tuza kunyura hamwe twari dutuye mbere ababyeyi bacu batarapfa, ngiye kumva numva lilian arambwiye ati: sha shr! Dore iyi nzu niyo papa aherutse kugura avuga ngo ni kado azaha japhet amaze kundongora!

Bavandimwe narize amarira menshi lilian akimara kumbwira ayo magambo!

.EEEH WASANGA SE WA LILIAN ATARIWE BIHEMU!!

NTUCIKWE PART 7…

Advertisements

One response to “STEVEN AND LILIAN PART 6

  1. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 5 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s