STEVEN AND LILIAN PART 7


inkuru ndende

STEVEN AND LILIAN PART 7

sha shr! Dore iyi nzu niyo papa aherutse kugura avuga ngo ni kado azaha japhet amaze kundongora!

Bavandimwe narize amarira menshi lilian akimara kumbwira ayo magambo!

Part 7

Nakomeje kurira cyane,lilian biramuyobera atangira kunyihanganisha ariko ubona ibyanjye byamucanze, ngiye kumva numva nawe ararize mbonye dutangiye kwiha rubanda, ndiahangana mpita mubwira nti: yoooh! Sha lili! Have wirira, humura ntakibazo gihari!

Lilian: hoya sha steve! Wishaka kumbeshya kuko uburyo nkubwiye ibi, nawe ugahita urira bigezaho! Njye ndumva unteye ikibazo gikomeye! Njye: niko lili! Nawe ati: karame steve! Nanjye nti: urankunda!? Ahita andeba mu maso mbona agize umujinya ahita ambaza ati: niko se steve! Burya bwose nturemera ko nakwihebeye!?

Njye: nonese lili! Japhet urabona Atari munzira zo kukuntwara koko!? Nawe ati: sha steve! Imana ikora ibyayo, kandi burya njye uriya aho kugira mubere umugore uhari,byaruta nkipfira! Njye: hhhum! Nonese lili! Ushatse kuvuga ko uzemera gusuzugura ababyeyi bawe, ukemera tukibanira!? Nawe ati: sha njye niko mbyifuza nubwo bwose mbona data atanyoroheye!

Ubwo nageragezaga kubwira lilian ibintu byinshi ngira ngo atamenya ko haraho mpuriye ninzu yaramaze kunyereka! Dukomeza kuganira utuntu twinshi ari nako dukomeza kugenda ngiye kumva numva ahise ambwira ati: sha steve! Njye umunsi umwe nzakujyana nkwereke data, ndetse mwerurire ko ntawundi muntu nkunda uretse wowe!

Akivuga gutyo twumva phone ye irasonnye arebye asanga ni sms bamwohereje, asomye mbona arikanze mpita mubaza nti:hhum! Niko se! bigenze bite ko wikanze!? Nawe ati: sha steve, noneho katubayeho!! Njye: yeeeh! Gute se kandi!? Lilian: steve shaka ukuntu wihisha vuba vuba kuko bagiye kutugeraho! Njye:ngo!?

Lilian: sha steve! Umukozi wiwacu ambwiye ko japhet yaje kunsura akambura none bakaba bohereje abantu ngo baze banshake, ubwo rero mbabarira ushake ahantu wighisha njye nkomeze urugendo ndashaka ibindi mbeshya!

Tukiri muribyo, mbona imodoka ebyiri zimikara ziraparitse,hahita hasohokamo abagabo bane bambaye costume zimikara, baraza babwira lilian bati: mabuja, barakudutumye kandi ntugire ikindi utubaza, ngwini tugende! Mbonye lilian atangiye kwanga, ndamubwira nti: lilia, emera mugende bitaza kuba bibi!

Bamze kujyana lilian mbona ikigabo kimwe kiragarutse kindeba mumaso gihita kimbwira kiti: ubanza wowe udakunda ubuzima bwawe sha! Gihira cyigendera nanjye ubwo nsigara aho numiwe ndetse n’ubwoba bunyishe, ntakindi nakoze nahise nitahira ariko mbanza kunyura kwisoko ngira ngo ngure ubyo turibuze kurya kumugoroba!

Naragiye ndahaha ndangije mpita nitahira ndebye imbere mbona Clarisse ari kumwe n’abandi bakobwa ndetse baparitse amamodoka kuruhande, mbabonye ndikanga ntangira kwanga gukomeza ariko ndavuga nti reka nkomeze ntaribi! Nabagezeho nshaka kubacaho ntavuze ,numva umwe muri bo ahise amfata akaboko ndamwishikuza, ngiye kumva bose baraje bamfatira rimwe ndetse na Clarisse ahita aza ampagarara imbere arambwira ati: niko se steve! Ubwo urimo gukomeza kwibeshya ngo wakundana na lilian bigashoboka!, sha steven rwose waje nkakwihera urukundo ruhamye koko!

Nabonye umukobwa atangiye kurengera mpita nishikuza ba bakobwa ndahava ndigendera gusa ndebye inyuma nsanga bose barimo kundeba baseka, uretse Clarisse wabonaga ko ababaye!

Ubwo nanjye narabaretse ndikomereza gusa nageze imuhira nsanga ibintu byabaye ibindi bindi, nsanga fidele yarize amarira atagira uko angina, ibintu biranyobera mpita mubaza nti: niko fide! Byagenze bite kandi ko mbona urimo kurira bigezaho! Nawe ati: sha steve, divine bamujyanye! Njye: yeeeeh! Bande se bamujyanye!?

Fidele: naringiye kumureba kwishuri ngo tutahane, mbona abagabo baparitse imodoka baramunyaka bahita bamushyira mu modoka baragenda! Nirukanka kumodoka iransiga ndetse sinabashije kumenya aho bamujyanye!

Nahise nikora kumutwe numva mfite uruhara kandi ntarwo, birumvikana nagize ubwoba bwinshi cyane, ntangira kwibaza nimbi ari lilian waba atumye mbura mushiki wanjye, ndetse ntangira kumva mwanz! Kuko numvaga urukundo rwanjye nawe rushaka kunkururira ibibazo! Ntakindi nakoze nahise njye kureba ahantu bamutwariye, mpageze mpita numva phone yanjye irasonnye ndebye nsanga ni nimero nshya, nditaba numva nijwi ry’ikigabo gihita kivuga kiti: hahahah narinzi ko byanze bikunze,uribuze kuza hano hantu! Njye: eeeh! None uragirango!, divine yaba ari wowe wamutwaye!?

Ikigabo:hahaha! Ukunda divine!? Nanjye mvuga cyane nti: mbwira aho mushiki wanjye ari ntakindi nkubaza! Ikigabo: hahaha uziko nta nisoni ugira! Mugihe wumva udashaka kureka lilian wenyine, ntushobora kubona mushiki wawe, ndetse kandi utangire wibaze uburyo abayeho!

Bavandimwe numvise nshitse intege, mpita mfukama mumuhanda ndaboroga, nzana ibimwira n’ibikonda mbese nkumva sinzi ahandi hantu ndi. Nyuma naje gushyira ubwenge kugihe ntekereza ukuntu lilian mukunda ariko akaba atangiye kunzanira ibibazo nkumva urwanjye nawe rudashoboka ndetse ntangira kwigira inama yo kumwibagirwa burundu bitewe nurukundo nakundaga abavandimwe banjye kandi arinjye ugomba kubitaho, birumvikana sinari kureka divine ngo ngundire lilian!

Nakomeje kwibaza byinshi cyane ndetse nza kwigira inama yo kujya gushaka polisi ngo ibikurikirane, gusa nkiri muribyo mbona sms ivuye kuri ya nimero igira ati:” ikindi nari nibagiwe kukubwira, uraramuka uzanyemo ibyabapolisi urabura mushiki wawe ukunda ndetse na murumuna wawe ntituzamurebera izuba!”

Bavandimwe nasomye message ndakomeza nkanura amaso nkumva mbuze neza nzezac icyo nkora gusa ntakundi byari kumera nahise mfata umwanzuro wo kujya kwa lilian iwabo nubwo harinzwe nkamukatira kumugararo kuko ntashakaga kubura abavandimwe banjye!

.EEE UBUSE URUKUNDO RWA LILIAN NA STEVEN RUZASHOBOKA!?

NTUCIKWE PART 8

Advertisements

4 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 7

  1. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 6 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s