STEVEN AND LILIAN PART 8

inkuru ndende

 

STEVEN AND LILIAN PART 8
Aho twagarukiye ubushize!
.
Bavandimwe nasomye message ndakomeza nkanura amaso nkumva mbuze neza nzezac icyo nkora gusa ntakundi byari kumera nahise mfata umwanzuro wo kujya kwa lilian iwabo nubwo harinzwe nkamukatira kumugararo kuko ntashakaga kubura abavandimwe banjye!
.
Part 8
.
Ibintu byakomeje kunshanga ndetse bwari bumaze kwira mpita nitahira njya guteka ibyo turi burye nijoro gusa nubwo nabitetse fidele yanze kubikoza mukanwa ngo ntiyarya atareba divine, nakomeje kumwinginga gusa nkabona umwana ntava kwizima.
.
.

Ibyo byatumye nkomeza kwiheba nkumva nta keza ko kubaho,ndetse nanjye koko numvaga ko kurya ntacyo bivuze ndabireka tujya kwiryamira, gusa nubwo twagiye kuryama, ijoro ryose ryarangiye ntagatotsi mbonye. Ijoro ryarantindiye kuko numvaga mbyuka njya kwa lilian nkamukatira byeruye!
.
.

Ntibyatinze rero bwarakeye mpita mpaguruka kare cyane mfata urugendo njya kwa lilian, naragiye ngeze munzira nibuka ko fidele yaraye atariye mpita ngaruka ngo mbanze mushyuhirize ndebe ko yagira icyo ashyira munda, gusa nabaye nkigera kwirembo mbona babagabo batwaye lilian barimo gusohoka murugo, nanjye mpita nihisha ngo batambona.
.
.

Nabonye bamaze kurenga mpita ninjira murugo ariko ubwoba bwari bunyishe kuko numvaga ko na ka fidele bakajyanye ,ubwo nabaye nkigera murugo nsanga fidele ari hanze ndetse yakubiswe inshyi zitari nkeya, birumvikana ko nasanze arimo kurira cyane.nahise ngwa mu kantu ntangira kwiheba mbaza fidele nti: niko se fide! Bariya bagabo bavuye hano gukora iki!? Fidele: ntureba se ukuntu bankubise! Baje bakumbaza mbabwiye ko udahari, bambaza aho wagiye nanze kubabwira barankubita! Njye: yeeeeh! Ngo babaza aho ndi!? Fidele! Yego rwose! Ariko se steve ubu ntibaba bashaka kukugirira nabi!?nanjye nti: hoya humura ntacyo bantwara!ubwo nabivuze ngirango fidele adahungabana gusa nanjye igitima cyaradihaga!
.
.
Ntakindi nakoze nicaye kugatebe karaho ntangira kwibaza ibintu byinshi cyane, kumutima nti: ese ko batwaye divine bagira ngo nshike kuri lilian,nkaba mbona nanone barimo kumpiga! Ibi byaba aribiki ko ntarimo gusobanukirwa!?” nkomeza kwibaza byinshi,nyuma nza kwigira inama yo guhamara bya binimero by’uwatwaye divine, ndamuhamagara mpita muaza nti: niko se! ko wambwiye gucika kuri lilian, ukampa divine, none niki kandi ko mbona watangiye no kumpiga!?

Ikigabo: yeeeeh! Uvuze ngo tuguhiga!? Nanjye nti: yego nyine, murimo kunyohereza abagabo bo kumpiga kandi mwatwaye na mushiki wanjye, muri make se murashaka iki!? Ikigabo nacyo kiti: ariko se ibintu uvuga nibiki ko…………kitararangiza kuvuga, amafaranga ahita ashira muri phone yanjye ariko nkurikije uburyo nakibwiye ko ndimo guhigwa bikagitungura, byatumye ibintu bikomeza kumbana urusobe nkumva birimo kunshanga, kumutima nkibaza nti: ese abatwaye divine ntago aribo barimo kumpiga!?
.
.

Mbese ibintu byaranyobeye kugeza hahandi ntangira kubona ibintu bidahari ndetse n’umutwe ukandya! Mbonye ibintu bikomeje kunshanga mbwira fidele kuba agiye munzu nanjye mpita nigira muri cinema ngira ngo ndebe ko na byiyibagiza. Birumvikana kujya kwa lilian nabaye mbisubitse kuko numvaga ibintu bitarasobanuka neza!
.
.

Nagiye muri cinema nsangamo umutype twakoranye mubukarani, turasuhuzanya ngiye kumva numva arambwiye ati: umva mn steve! Ngwino tujye hariya mucyumba ngire icyo nkubwira! Ubwo nanjye nti: hogi tugende ntakibazo! Ubwo twahise twinjira mucyumba, tugezemo ahita ambwira ati: umva mn steve! Nshaka ko undiza iyo myenda yose wambaye tukagurana! Nanjye nti:yeeeh!kuberiki se kandi mn!? Nawe ati: mn! Ubu ninjiye muri sinema ngira ngo nkwepe umukobwa nateye inda, kandi ndabizi neza ko agiye kwinjira muri sinema kuko yambonye ninjira mo!
.
.

Njye: yeeeh!ariko se shahu, wakwemeye umugore wawe!ahubwo se ubundi bwo biratuma atakubona!? Nawe ati: sha steven rwose ubuzima ndimo subwo gutunga umugore!ahubwo se simbona wambaye ingoferomn!? Nanjye nti: yego nyine! Nawe ati: nyine urayimpa nyambare nsohoke niyoberanyije!
.
.
Ubwo twahise tugurana buri kantu kose twari twambaye, turangije ahita asohoka mucyumba arambwira ati: mbo wowe ba usigaye mo hano, urasohoka maze kurenga! Yarasohotse nanjye hashize akanya ndasohoka nicara muri cinema ngiye kumva numva umuntu ankozeho mumugongo mpindukiye mbona umukobwa ahita yikanga ati: yooo! Disi mumbabarire nabitiranyije!
.
.

Tukiri muribyo twumva hanze isasu riravuze duhita duhurura,murabizi namwe iyo akantu nkako kabaye! Twageze hanze ya cinema ndebye neza mbona ni wamusore twaguranye imyenda barashe! Nahise menya ko arinjye warufitwe muri target, ubwoba buranyica ndeba hirya no hino mbura umuntu waba urashe ndetse mbaza abahoze hanze mbere nabo bambwira ko batazi aho isasu ryaturutse!
.
.

Ntakindi nakoze nahise mfata urugendo njya kwa lilian ngira ngo mbivuge kumugaragaro na se ahari ko ntazongera gukunda lilian bibaho, munzira ngenda mbona Clarisse ahagararanye n’abandi bagabo hakurya y’umuhanda ngiye kubona mbona hatambutse imodoka yumukara irimo ka divine ndetse kambonye gahita karira kagerageza kumpamagara mwidirishya! Nanjye ngerageje kwiruka kumodoka mbona imodoka yarenze ngiye kumva Clarisse aravuze ati: mugire vuba mwiruke kuririya modoka muzane uriya mwana!

Abagabo bahise burira imodoka abandi kumamoto bakurikira ya modoka, nuko Clarisse aza anyegera ubona asa nkaho yababaye ndetse yaguye mukantu! Ahita ambaza ati:: niko se steve!byagenze bite ko mbona divine bamushimuta!? ( plz like,ubundi usige comment yawe kuko nkuko dusanzwe tubibabwira biradufasha cyane, murakoze cyane!!! Niza 200comments tugakomeza!!!)
.
.NJYE NDABONA CLARISSE NTAPFA KUMWIZERA!?

NTUCIKWE PART 9..

Advertisements

8 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 8

  1. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 7 | Dusabane Magazine·

  2. ayiga mana! noneho namasasu ajemo? aba bana baraziriki koko? clalisse nawe wasanga agiye gukiza divine kugira ngo yigarure steven. ahaaa! abakire si abantu.

    Like

  3. sha steven ushishoze mubyo ukora kuko clarisse simwiza nagato, kd wicunge muvandimwe.wicika intege kuko ufite liliane ugukunda kd ujye wibuka ineza ya liliane uyimukundire, naho divine we clarisse azamugarura kd uzabwize clarisse ukuri ko udateze kumukunda,, murakoze kuturyohereza

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s