STEVEN AND LILIAN PART 10

inkuru ndende

STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 10

ndagafungura nsanga ni fidele wanditse agira ati:”” unyihanganire muvandimwe steven! Ubu ngiye kure cyane ariko ntugire ikibazo nzagaruka nkuvura ibikomere byose wagize ndetse nkuruhutsa n’umuruho wahuye nawo! Na ka divine uzak……….
.
Part 10
.
Nabonye yanditse ageraho ararekera ndibwitra nti: wenda ahari wasanga yagezaho ikiniga kikaza ntawamenya” gusa numvise agahinda kanyishe menya ko kwa lilian ntaruhari bafite mwibura rya fidele ariko nkomeza kubashinja gushimuta divine!

Hashize akanya ngitekereza kubintu byinshi mbona abagabo babiri bakora kwa lilian baje bagana aho nari nicaye mpita mbihisha inyuma yigiti cyaraho numva ngiye kumva numva umwe aravuze ati: ariko se sha!ubundi ko nzi ko uriya musore twamurasiye kuri cinema agapfa,yaje kuzuka ate!? Undi nawe ati: eeeh! Sha nanjye byanshanze kabsa sinzi ukuntu yaba ari muzima!

Undi nawe ati: ahubwo se mn, boss naramuka atubajije ukuntu twamubwiye ko twamurangije, none akaba yiboneye ari muzima biragenda bite!? Undi ati: ahubwo se koko mn!!! Ariko se ubundi ko numvise uriya musore avuga ko twashimuse mushiki we na murumuna we, kandi nzi ko twe batubwiye kumwica gusa,ibyo byo byaba aribiki! Undi ati: ariko se koko mn!! Nyamara wasanga haribindi bintu birikuba twe tutazi bigatuma boss bamushyiraho nibyo atakoze!!

Ubwo abagabo bakomeje kugenda sinabasha kumva ibindi bintu bavuze ariko nakomeje gucanganyikirwa nkumva noneho ibintu byanshanze burundu! Nkibaza nti:” ese kandi ko narinzi ko se wa lilian ariwe wanshimutiye ssta, none nkaba numva atari we,ubu koko ntihaba harundi muntu ubyihishe inyuma!?”

Nakomeje kwibaza kuribyo ngezaho ndahaguruka ngo nigendere gusa ntarajya kure mbona imodoka iraje igana murugo kwa lilian ndongera nsubira hahandi nditsimba ngiye kubona mbona harimo masenge, nahise numva nikanze ndetse mpita mfata umwanzuro wo kumenya icyo masenge yaba aje kumara kwa lilian. Ubwo nahise negera hafi nihisha inyuma yibirabyo byari biteye hanze yurupangu.

Nakomeje guhanga amaso murupangu imbere,mbona masenge asohotse mu modoka nteze ugutwi neza numva umugabo umwe mubarindaga aramubwiye ati: nimba muje gushaka boss ntawuhari! Na masenge nawe ahita avuga ati: ariko se buruko nje hano aba adahari!? Umurinzi: eeeeh! Wowe nimbi tuvuze ko adahari, ubwo ntahari nyine nuko bigomba kumera! Ibindi umbaza njye simbyumva rero!

Aho hantu nahise ngiramo icyikango nkibaza ukuntu baba barimo kubwira masenge ko boss wabo adahari kandi nzi neza ko ahari, ndetse nakwibuka ukuntu nabonye bameze nkaho baziranye cyane bikarushaho kunshanga!

Hashize akanya mbona boss ariwe papa lilian arasohotse ndetse aza aseka cyane, ngiye kumva numva aravuze ati: ariko nawe wishyuza nabi cyane….. ubwo se buri munsi uzajya ugera hano uje kwishyuza,umuntu nkawe koko nuwo kwishyuza murubwo buryo!?

Masenge: yeeeeh! Ariko se wamugabo we, uyobewe ibyo twasezeranye mbere yuko ngukorera ibyo wari wansabye!? Boss nawe ati: eeeeh!none bivuze ko wakwishyuza bigeze hano!

Nabaye nkiri kumviriza numva umuntu ankoze mumugongo ndikanga mpaguruka niruka ndebye inyuma mbona ni lilian mpita ngaruka. Ntaragira icyo mubaza ahita amfata akaboko arankurura turagenda tujya kure yiwabo ngiye kubona mbona umukobwa amaso yatukuye ndikanga mpita mubaza nti: niko se ! wabayiki amaso ko mbona yatukuye!? Lilian ati: ariko se steve! Ubwo nawe urabaza ibyo uzi! Ariko se koko wanyanze burundu!? Nanjye nti: yego rwose kuko aho kugira ngo mbure abavandimwe bazira urukundo rwanjye, nakureka lili, kandi nawe ubyumve nkumuntu kabsa!

Lilian: sha steve! Njye nabonye ko tugomba kwivanamo iby’ubutese kuko njye ubu ndumva amarira yanshizemo ndetse ubanza ari nayo mpamvu ubona amaso yanjye yatukuye! Nanjye nti: yeeeh! Ushaka kuvugiki se kandi lili! Gusa umenye ko aho tuvugirubu nabonye undi mukunzi!

Lilian: ibyo njye simbyitaho, gusa icyo nzi cyo nuko nzabana nawe iteka ryose! Dore nkubu mba nsimbutse igipangu ngo nze nkurebe,ese ubundi kuki warukiri hariya, warurimo kumva iki! Njye: umva lilian! Nimbi koko unkunda ndagusabye ntuzongere kunyegera! Sibyo!?

Ubwo twakomeje kuganira njye na lilian,nkagerageza kumwumvisha uburyo ki agomba kunyibagirwa ariko nkabona umukobwa ntava kwizima ahubwo agakomeza kunyemeza uburyo tuzabana ariko njye nkumva bidashoboka nagato kuko se wari hariya ntiyari yoroshye kandi nanjye ntababeshye numvaga ntakimukunda kabsa!

Ubwo nakomeje kubona umukobwa yanangiye ndetse ashobora gutuma bamfata turi kumwe bikaba bibi, mba mucunze kujisho ndiruka amaguru nyabangira ingata ndetse niruka nta kureba inyuma! Ngeze kure aho atambona ndaruhuka ngenda gahoro gusa abambonaga bagiraga ngo ndi umusazi!

Nagiye ntekereza ukuntu nasanze kwa lilian ataribo banshimutiye divine ndetse nukuntu nta nikintu babiziho bikanyobera nkibaza nti ese undi muntu urimo kubikora we yaba ashaka iki! Nakomeje kubyibaza ariko numva njyenyine sinabishobora ndavuga nti: reka njye murugo mbibwire Clarisse wenda ahari we yangira inama nkamenya icyo gukora!

Mugihe nkiri muribyo mbona lilian imbere yanjye mpita nikanga ngwa mukantu ndetse ahita anyegera arambwira ati: ariko se steve! Ndabizi neza ko unkunda ariko ubwoba bugatuma untererana, waretse ibintu byo kujenjeka ko nzi ko njye tugomba kubana!

Ntaramusubiza mbona ziraparitse noneho mbona abagabo bavuyemo baje nta mikino ndetse bafite n’ibibando muntoki, mbibonye ndiruka banyirukaho ndetse baza no kumfata barampondagura barangije banjugnjya muri butu y’imodoka baranjyana…….next
.
.ESE MASENGE NA SE WA LILIAN BABA BAPANGA IKI!?
.ESE NINDE WABA WARASHIMUSE DIVINE!?
.ESE STEVEN BAMUJYANYE HE!?
NTUCIKWE PART 11

 

Advertisements

4 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 10

  1. ayiwe! ubuse noneho steven arabaho? mana tabara. ko musigaye muduha kagufise? murebe uko mwakagira karekare murakoze.

    Like

  2. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 9 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s