URWENYA , JORIJI AKORESHA AMAGAMBO Y’ IMPIN


Story nababikiye bajama

Nyuma yo gutaha mu rukerera agasanga umugore we yenda kubyuka, Joriji Baneti ukomeje kujya avuga ibintu byose mu magambo y’impine yaganiriye n’umugore we amubwira agahinda yari akuye aho yareberaga umupira wa Brazil n’u Budage. Dore ikiganiro bagiranye

Umugore: Yegoko! Ko mbona utishimye se bigenze gute? Wabaye iki?
Joriji: I.C.T
Umugore: Ngaho re! Bimwe by’ikoranabuhanga se? Ubwo koko muri iki gitondo uzanye za mpine zawe? Mubatsindishije ICT se? Ibyo bisobanuye iki ubwo?
Joriji: Icecekere Cherie Turatsinzwe!
Umugore: Hum? Impine zawe ndazirambiwe nazo! Ariko se bibaho? Ubwose n’ukuntu wiyemeraga ngo Brazil nta kipe yayibasha ibaho mwaba mwatsinzwe? Urambeshya uragirango unyumve!
Joriji: CHK
Umugore: CHK se kandi igize ite? Urarwaye se tujye kwa muganga? Ushaka kuvuga iki ubwo noneho ?
Joriji: Cherie Hagarika Kunshinyagurira
Umugore: Ahaaa ngaho mbabarira! Nonese Brazil yatsinzwe bingahe?
Joriji: BBC
Umugore: BBC? Niho se wareberaga umupira? Ibyo ni ukuvuga iki ubwo?
Joriji: Brazil Bayinyagiye Cyane
Umugore: Ariko izo mpine zose ubwo uba wazikuye he? Nonese ni abahe bakinnyi ba Brazil batumye itsindwa bigeze aho?
Joriji: MTN
Umugore: Ngo iki? MTN se ije ite yo kandi? Ushaka kuvuga iki ?
Joriji : Maicon, Thiago, Neymar
Umugore : eeh koko abo ba Neymar wavugaga ko bavunitse ndabyibutse. Ubwo se ko mbona wigunze amaherezo ni ayahe ?
Joriji : TBB
Umugore : TBB ? Rya tsinda ry’abahanzi se ? Ryagize gute ? Ushaka kuvuga iki ?
Joriji: Tuza Byose Bizashira
Umugore: Ariko rero cheri izo mpine zawe rwose njye ndazihaze! Ubundi ubiterwa n’iki kuvuga mu mpine gutyo?
Joriji: KBC
Umugore: KBC hahandi Kacyiru niho ukura ibyo by’impine? Simbyumva neza, ushaka kuvuga iki ubwo?
Joriji: Kwibera Biryogo Cyane

Advertisements

One response to “URWENYA , JORIJI AKORESHA AMAGAMBO Y’ IMPIN

  1. Pingback: URWENYA , JORIJI NA SE KURI PASIKA | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s