STEVEN AND LILIAN PART 11

STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 11
.
.
Ntaramusubiza mbona ziraparitse noneho
mbona abagabo bavuyemo baje nta mikino
ndetse bafite n’ibibando muntoki, mbibonye
ndiruka banyirukaho ndetse baza no kumfata
barampondagura barangije banjugnjya muri
butu y’imodoka baranjyana!
.
Part 11
.
Bakimara kunshira muri butu yimodoka
baranjyanye, mubyukuri njye sinabashaga
kumenya aho barimo kunjyana ngiye kumva
numva imodoka iraparitse,baraza bankuramo
ngeze hanze mbona ahantu ndi ni bwo bwa
mbere mpabonye nkomeje kunyuza amaso
mubantu baraho mbona na se wa lilian
arahari, nabaye nshatse kugira icyo
mvuga,umugabo umwe aba ankubise igikoni
mu ntugu mpita nziba!
.
.
Hashize akanya mbona baramboshye
amaboko yambi n’amaguru barangije
banyinjiza mucyumba gisa nkaho kiri
mubuvumo ndetse ubona ko ahantu ndi
hameze nkaho ari itongo, mbona batangiye
kumenaho amazi menshi cyane, hashize
akanya mbona papa lilian araje afite inkoni
mu ntoki atangira kunkubita!
.
.
Barampondaguye ngezaho mbura nijwi ryo
gutaka kuko natakaga bakarushyaho
gukubita,umugabo yakomeje gukubita nawe
agezaho agiramo akikango ahita abaza
abandi ati: niko se! ko yacecetse aho ntiyaba
yafpuye!? Akivuga gutyo mba neguye umutwe
ndamureba ahita ambwira ati: ntiwavuye
iwanjye unyemereye ko utazongera kwegera
lilian umukobwa wanjye!, ese urabona uko
umeze njye nakwemera ko urongore
umukobwa wanjye!?
.
.
Ubwo yaravugaga nkamureba nkamwihorera
ahubwo nkumva umujinya uranyishe, nkumva
bandekuye namumira bunguri! Hashize akanya
mbona abagabo barasohotse nanjye nsigara
aho njyenyine nakubiswe ndetse umubiri wose
ari ibisebe gusa! Ubwo niriwe muriyo nzu
njyenyine mboshye, kumugoroba ngiye kubona
mbona haje urugabo runini cyane rureba nabi
ndetse ruri kumwe n’abandi bagabo batatu,
baramfata baransohora ngiye kubona mbona
rwa rugabo rwinjiye mu modoka nanjye bahita
banjugunya unyuma muri butu, ntangira
kwibaza aho banjyanye bikanyobera!
.
.
Ubwo hashize akanya numva imodoka
aratangiye, kumutima ntangira kwibwira nti:”
ibyaribyo byose hano niho ubuzima bwanjye
burangiriye”,ndetse nkababazwa
n’abavandimwe banjye ngiye gusiga! Hashize
umwanya ya modoka imaze kwerekera numva
iraparitse ngiye kubona mbona rwa rugabo
rufunguye butu runkuramo runyicaza imbere
mu modoka ntangira kubyibazaho
bikanyobora.
.
.
Ubwo urugabo rwarongeye rwatsa imodoka
dukomeza urugendo, ariko narurebaga
kumaso nkabona rwararakaye ngatinya kugira
icyo ndubaza,twakomeje urugendo ngiye
kubona nko mu ma saa saba zijoro dutangiye
kwinjira mumuhanda wo wishyamba, noneho
ubwo buranyica birenze mpita mbaza urugabo
nti: niko se!urimo kunjyana hehe!? Urugabo
ruraceceka ntirwagira icyo ruvuga! Nanjye
mba ndongeye nti: wambabariye koko ko mfite
abavandimwe ndera!
.
.
Urugabo nanone rurandeba ntirwagira icyo
ruvuga! Ubwo nakomeje kugenda ndubwira
ibintu byinshi ndetse nkibwira nukuntu
twabayeho mu bibazo ariko nkabona urugabo
rwariye karungu, nkabona rwarakaye cyane
ndetse nta nikintu rurimo kuvuga!
.
.
Ubwo twakomeje kugenda ngiye kubona
ikigabo kiraparitse gifata agakapu kari mu
modoka gikuramo imigati n’amabiswi
kirampereza ngo ndye, kirebye neza kibona
ndacyaziritse amaboko simbasha kurya,
mbona gitangiye kuntamika nanjye bitewe
nuko nari nishinjeye ndabyatira karahava!
Ariko ntangira kwibaza byinshi kurugabo turi
kumwe nkumva rwanshanze sana, kumutima
nkibaza nti : ariko se uyu ni muntu ki ujya
kwica umuntu akamugaburira!!?” ibyo
byararangiye mbona kirongeye kiratsa
turerekera mpaka butangiye gucya mbona
kiraparitse mwishyamba mbona kirasohotse
nanjye kiransohora ngiye kubona mbona
kimpambuye amaboko n’amaguru, gihita kijya
mu modoka gifata agenda yari
mumodokan’agakaramu kiraza cyicara kubuye
ryaraho gitangira kwandika!
.
.
Nibazaga ibyo urugabo rurimo gufinda
bikanyobera, ngiye kubona mbona kinzaniye
ka gakaye , nsoma ibyanditsemo nsanga
cyanditse kiti:” muvandimwe njye sinjya
mvuga, gusa bari bambwiye kukuza nkakwica
ariko ndakuretse igendere, gusa nawe
ntuzongere kwigaragaza nanjye batazamerera
nabi!
.
.
Nkimara gusoma ibyo cyanditse numvise
ngikunze cyane arko ngakomeza kugira
ubwoba bwa divine uribusigare wenyine, niko
guhita naka ikigabo ikaramu,birumvikana bya
mu marenga, nanjye mpita nandika nti: yooo!
Urakoze cyane ariko se gashiki kanjye kitwa
divine ko katazashobora kuba konyine!?”
ndakihereza kirasoma ntacyo gihita cyandika
kiti: eeeh! Ntugire ikibazo divine nzamwiba
mujyane kwa mama umbyara amurere kandi
nzakora uko nshoboye ntacyo azabura! Nanjye
ntangiye kugira icyo nandika mboga gihise
kinyaka ikayi kiyijugunya mu modoka kirangije
gikora mumufuka wikote cyari cyambaye
gikuramo uruzingo rwinotiza za 5000 gihita
kirunagira cyinjira mu modoka kirigendera!
.
Ubwo nasigaye aho numiwe cyane kuko
umuntu nari mbonye we ntiyarasanzwe,
nkomeza kwibaza kumutima nti:ariko mana,
kuberiki abantu bafite ingingo zuzuye aribo
bagizi ba nabi ariko ibimuga n’ibiragi
ugasanga aribo bagira neza!!? Nakomeje
kwibaza kumugabo mbonye nkumva ni
agatangaza ndetse numva ndamukunze
cyane,ubwo nahise ntora ya mafaranga
ndayabara nsanga ni 120000frw numva
ndishimye, nyuma naje kwibuka ko ndi
mwishyamba mpita mpaguruka ndagenda,
ariko bavandimwe mbabeshye nababwira ko
narinzi amerekezo, gusa nakomeje umuhanda
twacagamo ngeze imbere ho gato mbona
ikimodoka cy’igikamyo ndahagarara ngisaba
lift mbona shauffeur aremeye, nanjye mpita
ninjira turerekera.
.
.
Twakomeje gukubita urugendo gusa njye
ibitekerezo byari bya nyishe ngiye kumva
numva shoffer aravuze ati: niko se! ko mbona
utari hafi aha! Njye nitwa karim, nkorera
umugabo ukize cyane witwa gedeon! Wowe
witwa nde!? Nanjye nti: eeeh! Mba ndi muri
twinshi sha! Gusa nanjye nitwa steven!
.
.
Shfr: eeeh! Sha hari akana nakunze cyane
kitwa fidele, kambwiye ko gafite mukuru wako
gakunda cyane witwa steven, nanjye nahise
numva iryo zina ndikunze none……
atarakomeza mpita mubaza nti: yeeeeh! Ngo
kitwa fidele!!!? Nawe ati: yeeeeh! Kitwa
fidele,nakabonye kari hamwe na boss wanjye
tuganira rimwe numva ndagakunze cyane,
gusa icyambabaje nuko boss yahise akajyana
mubudage ngo kajye kubana nawe kuko nawe
yari yakikundiye!
.
.BURYA IMANA IBA HOSE KABSA!
.UBU SE NTIYABA ARI FIDELE KOKO! .. ESE
CLARISSE WE BITE!?

NTUCIKWE NA PART12

Advertisements

5 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 11

  1. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 10 | Dusabane Magazine·

  2. yewee! mbega ubuzima! gusa koko imana irebera imbwa ntihumbya pe! wabona uyu mushofeur ariyo nzira yokuruhuka kwa steven. gusa imana ishimwe disi. koko ngo ntankuba ikubita umunyabugingo.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s