STEVEN AND LILIAN PART 12

STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 12

Aho twagarukiye ubushize!
.
Nawe ati: yeeeeh! Kitwa fidele,nakabonye kari
hamwe na boss wanjye tuganira rimwe numva
ndagakunze cyane, gusa icyambabaje nuko
boss yahise akajyana mubudage ngo kajye
kubana nawe kuko nawe yari yakikundiye!
.
Part 12
.
Njye: yeeeh! Ngo mubudage! Nonese ako kana
kari kameze gate!? Nawe ati: sha njye
nabonye ari akana keza by asana, mbese
urebye njye nasanze boss yasetse yenda
gupfa kandi ubusanzwe natwe abakozi be
turamutinya,ariko uriya mwana yaramusekeje
ndumirwa gusa nanjye mbaye nkihagera boss
sinzi utwo yahise ajyamo nsigarana na ariko
ndakubwiye wa muntu we, ejo navuye kwivuza
imbavu!
.
.
Shoffer yambwiye ibyo mpita menya ko ari
fidele murumuna wanjye kuko nibukaga
uburyo yajyaga adusetsa murugo twese
ababyeyi bakiriho nkumva niwe kabsa! Ubwo
hashize akanya nkiri kubyibazaho numva
shofer arambajije ati: niko se! ko wacecetse
namahoro!? Najye nti: eeeh! Sha harutwo
narindimo, ahubwo se aho mukorera nihe!ese
ubundi aha turi urahazi!?
.
.
Nawe ati: hahaha! Sha urumva se naba
ntahazi gute! Aha turi mubugande ariko njye
ndi umunyarwanda ndetse na boss ni
umunyarwanga uretse ko we yibera
germany,akaba afite inganda mu migi ya
hano muri Uganda cyane cyane ikampala!
Nanjye nti:yeeeeh! Ngo turi mubugande!?
Nawe ati: yego da! Ahubwo se ko mbona
wagira ngo ntuzi aho uri, byaba byagenze
bite!?
Njye nakomeje kwibaza uburyo twageze
ibugande nkumva biranshanze gusa shofer
yakomeje kumbaza byinshi binyerekeyeho
mbonye andembeje mpita mubwira nti: sha
burya bwose ninjye steven, mukuru wa
mushuti wawe fidele! Nawe ati: rekaa!!
Vugishukuri mn, eeeh nonese wageze hano ute
mn!? Njye: nyine ubundi muvandimwe
unyumve neza, murugo twari umuryango
wishimye dufite papa na mama….. blab la bla
…… mbese mubwira story yose yubuzima
twabayemo, gusa nagiye kurangiza umugabo
yumiwe ndetse agahinda ka mwishe, ngiye
kumva numva ahise ambaza ati: harya
umbwiye ko papa wawe yitwaga nde!? Najye
nti: data yitwaga KARANGWA Raphael!
Kuberiki se ubimbajije!?
.
.
karim: mbwira mn, harya ngo mwari mutuye
hehe!? Nanjye nti: murwanda kugisenyi! Nawe
ati: ngo karangwa Raphael!!!?….. mbona
umugabo biramutangaje cyane mpita mubaza
nti: ariko se ko byagutangaje haraho waba
umuzi!? Nawe ati: ese mn, nta photo ye ufite
ngo unyereke basi!? Nanjye nti: hoya sha
ibintu byose nabisize, ntiwumvise uburyo se
naje!? Nawe ati: nonese umugabo witwa
gakuba utuye kugisenyi uramuzi!?
.
.
Njye: sha ntawe nzi kabsa! kuber……
ntarakomeza numva ahise ambwira ati: mn!
Papa wawe ntiyarafite imigabane muganda za
boss hano muri Uganda!? Nanjye nti: sha
simbizi kabsa! karim: sha wasanga uwo nzi
njye atari we papa wawe!! Nanjye nti: ariko se
ko ukomeza kunshanga mwana, mbwira neza
uko ibintu bimeze!
.
.
karim: sha njye uko mbizi hari umugabo
witiranwaga na so, warufite imigabane
munganda zacu, ndetse njye icyo gihe nari
manager wazo gusa nanjye sinzi uko
byagenze baba bankuyeho bampa kujya
nyobora amakamyo agemura ibintu hirya no
hino , mbese njye ndi chief distributer!
Uranyumva!!? Nanjye nti: komeza ndakumva!
.
.
Nawe ati: ubwo rero maze kuva kuriyo ntebe,
sinzi ukuntu narebye mumadocument nsanga
ahahoze imigabane y’uwo mugabo Raphael
handitseho ko ari iya gakuba uwo mugabo
nakubazaga! Biranyobera kuko ntigeze numva
iyo migabane ijya kwisoko narimwe!
Njye:yeeeh! Nonese iyo ubaza neza
ukabimenya!
.
.
karim nawe ahita ansubiza ati: umva nawe ra!
Ubwo se ko wumva bari bamaze kumvana
kuntebe,urumva iyo mbikurikirana nari kuba
nitwaje iki ko bitandebaga!? Njye nti: yoooh!
Sha nyine ubwo nuko imana yabishatse tu!
.
.
Ubwo twakomeje kugenda tuganira ariko
nkomeza kwibaza ibintu umugabo ambwiye
nkumva ngizemo icyikango ariko nkumva
ntaho data yaba ahuriye nabyo kuko ntigeze
numva papa avuga ko afite imigabane
munganda zo mubugande!
.
.
Twakomeje kugenda ndetse tuza kugera
mumugi wa kampala nsezera kuri karim mpita
nigendera ntangira gushakisha aho kwikinda
kuko mubyukuri ntababeshye nibwo bwa
mbere naringeze muruwo mugi!ubwo nafashe
twadufaranda rwa rugabo rwampaye ntangira
kugira utwo ndukoresha nko gukodesha
icumbi ndetse tungaburira mu minsi yambere
dore ko nari nabonye nindi nshuti twari
ducumbitse murupangu rumwe, nayo
yabonaga byakomeye ikagerageza kumfasha.
.
.
Nakomeje kubaho murubwo buryo ndetse ya
nshuti iza kunyigisha umwuga wo kudoda
inkweto nkajya njyana nawe aho yakoreraga,
tukadoda tukabona ayo tuza kurarira, iminsi
n’amezi biricuma.
.
.
Umunsi umwe ari nimugoroba haza umugabo
wari umumotari ampa inkweto ze ngo nzidode
kandi arare azibonye gusa narazidose
ndamutegereza ndaheba nzisiga kukazi
nditahira, mugitondo cya kare rero ngiye
kumva numva phone irasionnyenitabye
nsanga niwa mugabo winkweto, ati: waje
ukampa za nkweto ko nshaka kujya kukazi!
Murabizi namwe umukiriya ni nkumwami,
nahise byuka njya kuzimuha ariko munzira
ntamuntu numwe wanyuragamo kuko bwari
butaracya neza, ngiye kubona mbona umuntu
ufite igikapu mu ntoki nkaho hirya arimo
kwiruka acumbagira ndetse ageze imbere
ahita agwa hasi.
.
.
Ntakindi nakoze nahise mwegera ngo ndebe
icyo abaye mpageze nsanga ni jack wa
mushuti wanjye wanyibye amafaranga yo
kuvuza divine! Ndetse ndebye neza mbona
bamurashe munda no mukuguru, ntangira
kumuhamagara nti: jack jack…. Jack ariko
nkabona ubuzima buri kure, ngiye kumva
numva aravuze ati: s.st.teve, fa..f fata iki
gikapu, uve ha..hano na..na cyiiby…atarakom
eza mbona ahise ashiramo umwuka arapfa!
.
. NJYE NUMIWE KABSA!!UBU STEVEN IBYE KO
BINSHANZE!
.JACK SE NIBIKI BIMUBAYEHO, IKI KIKAPU
SE!!!
Part 13

 

Advertisements

4 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 12

  1. steven se iki gikapu kirimo iki mana yange? ubuse disi ka divine ko kabayeho gate? yewe lucky duobe yarabivuze koko, ngo” born to suffer”

    Like

  2. Muriyi nkuru steven azongere ahure nabavandimwe ariko ntagire uwo abana nawe muri bariya bakobwa ahubwo azahure nabo yarabaye umukire yarabaruse nabo bamureba bakamutinya

    Like

  3. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 11 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s