STEVEN AND LILIAN PART 13

inkuru ndende

STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 13
kumuhamagara nti: jack jack…. Jack ariko nkabona ubuzima buri kure, ngiye kumva numva aravuze ati: s.st.teve, fa..f fata iki gikapu, uve ha..hano na..na cyiiby…atarakomeza mbona ahise ashiramo umwuka arapfa!
Part 13
Jack amaze gucaho natangiye kwibaza ibintu ndimo kubona nimba arinzozi bikanyobera, ntekereje kumagambo apfuye arimo kumbwira biranshanga nkomeza kwibaza ukuntu jack yaba yarabaye umujura bikanyobera. Hashize akanya nkirimo kwibaza byinshi numva hepfo hari inkweto z’ababtu barimo kuza biruka, numva ubwoba buranyishe mpita nterura urukapu jack yarafite nihisha hafi aho,ngiye kubona mbona haje abagabo batandatu ndetse bafite n’imbunda mu ntoki.
Bavandimwe naratitiye ngira ngo baraza kunyumva banyice, ubwoba bwaranyishe mbura uko mbigenza ngiye kubona mbona umugabo umwe aragiye kumurambo wa jack arawegura, mbese arasaka saka agezaho mbona yifashe kumutwe ngiye kumva numva ambwiye bagenzi be ati:sha murabizi,ntayo afite sinzi ahantu yayashize! Undi nawe ati: cyangwa harundi muntu wayatwaye amaze gupfa!
Undi nawe ati:ariko uziko aribyo mn, kandi ibyaribyo byose uwo muntu aracyari hano hafi! Nahise numva ubwoba bunyishe, ngiye guhaguruka ngo mbahe igikapu cyabo mbona bahise biruka bakomeza inzira ngo bakurikiye uwo muntu!
Bavandimwe nahise numva umutima uruhutse ariko nkibaza ikintu kiri imbere mu gikapu kirimo gutuma abagabo bapfa abandi bagata umutwe. Ntakindi nakoze nahise mfungura ngo ndebe ariko ngikubitamo akajisho mba nikubise kasi ngwa mukantu, kuko hari harimo amafaranga atagira uko angana,hashize akanya ndongera ndeguka ngo ndebe neza nsanga ni inoti nshya gusa gusa z’amadorari ijana ijana.
Bavandimwe ntababeshye umutima warakubitaga nanjye nkumva za nyiramubande kuko ubwoba nari mfite burenze ubw’umuntu uzamanikwa ejo. Ntakindi nakoze nahise mfata inzira nsubira aho nari nshumbitse, birumvikana inkweto z’abandi sinagombaga kujya kuzitanga, nageze iwanjye ninjira munzu mpita mfunga urugi ndetse nzana n’ingufuri yo kucyumba nayo nyishyira kuri salon ndangije mfata ya mafaranga nyasuka kuburiri ntangira kuyabara.
Narayabaze ariko nkabona ntarimo kuva aho ari, ngezaho ndarambirwa ndongera nyasubiza mugikapu ndafunga!
Ntakindi nakoze nahise nyahisha kure cyane mpita nsohoka nirukira ahantu twadoderaga inkweto mpageze nsanga wa mutype winshuti yanjye yatangiye akazi mpita mubaza nti: ese mn,wa mutype wansigiye inkweto kumugoroba ntawageze hano!? Nawe ati: yaje ndazimuha,ahubwo harundi mugabo uvuye hano kugushaka!
Njye: yeeeh! Ngo undi mugabo!? Nkimubaza gutyo mbona karim umwe twazanye mwikamyo araje ansanga aho twadoderaga ngiye kumva numva wa mugabo twadodanaga arambwiye ati: yeeeh! Dore uwo niwe wagushakaga! Karim nawe ahita avuga ati:umva steve ngwino kuruhande nkubwire!
Ubwo nanjye nahise mwegera tujya kuruhande mpita mubaza nti: ese ko ujo kundeba byaba ari amahoro!? Nawe ati: cyane rwose,ahubwo se ntiwambwiye ko papa wawe uyapfuye azize impanuka!? Nanjye nti: yego rwose, bavuye gusura masenge ikigali!!
Karim: yeee! Nyamara wa mugabo twavugaga wabona ari papa wawe sha steve! Nanjye nti: sha ntago ariwe rwose, kuko data nta migabane yagiraga ibugande! Karim nawe ati: hhum! Nonese ko nasanze uwo mugabo nawe handitse ko yaguye mu mpanuka! Kandi nawe akaba yaraguye murwanda, aho ntiyaba ari so sha steve!?
Njye: yeeeh! Ngo yaguye mu mpanuka!!? Nawe ati: yego nyine, wenda wasanga yarafite imigabane ariko atarabikubwiye! Nanjye nti: sha ndumva ngize ubwoba kabsa! Ahubwo se……… ntarakomeza numva ahise avuga ati: ahubwo mn, njye ntangiye gukeka ko baba baramugambaniye bagatwara imigabane ye! Njye: nonese ko uwo mugabo wambwiye wanditse kumigabane ye ntamuzi kari!,harya ngo ni gakuba!?
Karim:yego nyine,ahubwo mn! Uyu munsi haraza kuba inama, yabafite imigabane uze kuza ndaza kumukwereka! Nanjye nti: yeeeh! Ahu…..ahita avuga ati: ahubwo nimbi ntacyo urimo gukora waza nonaha tukajyayo!
Njye: yoooh!reka tugende ahubwo ntaninkweto mfite zo kudoda nonaha! Ubwo twahise tugenda twinjira mu modoka ya karim duparika hafi yaho inama yagombaga kubera,hashize akanya dutangira kubona imodoka z’abakire zirimo guparika abantu bagasohokamo binjira muri sale,twakomeje kwitegereza ngiye kubona mbona na papa lilian arahageze ndikanga ngwa mu kantu, mugihe nkibyibazaho numva karim arambwiye ati: dore uriyamugabo niwe gakuba nakubwiraga!urabona haraho umuzi se!?
Njye: yewe data wee!! Mn uziko ariwe se wa lilian nakubwiye! Dore dore uriya niwe wendaga kuzanyica ndetse nabonye haribyo apanga na masenge,none burya niwe wahemukiye umuryango wanjye! Karim: eeheee! Ntabikubwira se ukabihakana! Dore uriya mugabo njye ndamuzi kuva kera ndetse afite inshuti ye ya hafi yitwa KAMANZI bakorana ibyaha byose! Ndetse narumvise ngo umuhungu we witwa japhet yenda gushyingiranwa na lilian wahoze umbwira!
Njye: eeeeeeeeee! Mana yanjye wee!sha kari! Urakoze kumfasha,uri umuvandimwe mwiza rwose!ahubwo se boss wawe we ntiyaba abizi ho!? Karim: sha njye uko mbibona mbona boss atabizi kuko we akenshi we aba yibereye iburayi akaza habaye inama ikomeye! Ndetse we uyu munsi ntari bunaze!
Ntakindi nakoze nahise nsezera kuri karim ndamubwira nti: kari! Aba basenzi bagombe bishyure ibyo bakoze ndetse niba utanabizi lilian ngomba kumurongora! Ngiye kubahemukira babyumve!?
Karim:yeeeeh! Have have sha steve! Wishaka kujya kuri polisi nta bimenyetso bihamye ufite! Nanjye nti: reka reka njye sinzajya kubarega kuri polisi,nzabihanira ubwanjye kandi bazabimenya nyuma! Karim: yeee! Ubwo se urshaka kwigira commando mn!?
Njye:wapi subukomando sha!amahirwe mfite nuko abavandimwe banjye bazaba badahari!
.ESE NONEHO STEVEN AFITE IYIHE MIPANGU!
NTUCIKWE PART 14…

Advertisements

10 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 13

  1. ese burya papa lilian niwe wishe ababyeyi ba steven afatanyije nyiraseenge? steven se ayamafaranga ra? sha ndabona noneho ibinu bizajya muburyo tu!

    Like

  2. nge ndabona liliane ntaruhare biriya byase yabigizemo. muzerekane imbaraga z’urukundo, naho clalisse we, ntakezake ndabarahiye. murakoze umunsi mwize.

    Like

  3. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 12 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s