STEVEN AND LILIAN PART 15


 

inkuru ndende

STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 15
.
.
Aho twagarukiye ubushize!
.
Ubwo namubonye arimo kuza agana
kumuryango wanjye, dukubitanye amaso ahita
yikanga asubirayo yiruka,nanjye nta kindi
nakoze nahise mwirukaho kuko nabonaga asa
naho ahuriye na phone nari nsanze munzu
yanjye!
.
Part 15
.
Umusore namwirutseho karahava ndetse
ibyunzwe biza no kundenga gusa nabaye
ngiye kumugeraho mbona imodoka
iramukubise ahita agwa nkaho hakurya.
Ntakindi nakoze nahise mwegera ntangira
kumwegura ngira ngo ndebe ko yagira icyo
ambwira ariko nkabona ubuzima bwe buri
kure, hashize akanya mbona umugabo
abumbuye amaso mpita muhamagara nti:
yewe yeweee!
.
.
Ngiye kumva numva ahise avuga ibice agira
ati: y..yo.. your ..sster…….n…. c.. cla..
Clarisse! Njye: yeeeh! Vuga neza nyabuna
mbwira! Yewe yewe……… umugabo ahita
ashiramo umwuka arapfa.
.
.
Natekereje kubyo ambwiye ntangira kwemera
ko Clarisse yaba afite aho ahuriye nishimutwa
rya divine kuko kumutima nibazaga nti: ese
umuntu upfuye avuga my sister, akongera ngo
Clarisse, ntiyaba haricyo yashakaga
kumpishurira!
.
.
Nabaye ngitekereza kuribyo mbona haje undi
musore nawe wakoranaga nuwo upfuye,
abonye ndi hamwe numurambo mbona
agizemo icyikango gusa akomeza kuza yegera
aho narindi kumurambo,ngiye kubona mbona
umugabo atangiye kurira ahamagara ati:
brother… brother…..!!!! mbonye umugabo
akomeje guhobagira mubwira nti: rekeraho !
umuvandimwe wawe yapfuye kare!
.
.
Umugabo: yeeeh! Nonese ko bambwiye ngo
aragonzwe, nibyo koko!? Ubwo nanjye nahise
mubwira nti: nyine ubundi ukuntu ibintu
byagenze,njye nahamagaye nimero zumuntu
washimuse mushiki wanjye nsaga phone irimo
gusonera munzu yanjye …..bla bla
bla….mbese mubwire ukuntu ibintu byose
bigenze! Ngiye kubona mbona umugabo
yishwe n’agahinda ahita ambaza ati: ese
burya niwowe steven!? Nanjye nti: yego ninjye
steven,nonese uyu brother wawe koko!? Nawe
ati:sha nyine uyu niwe unkurikira, twari dufite
data wacu gusa none nawe hashize iminsi
apfuye!?
.
.
Njye: yoooh! Sha nukwihangana kabsa, nonese
we yazize iki!? Nawe ati: sha steve, uzakunde
lilian, naho Clarisse suwo kwizerwa! Njye:
yeeeh! Mbwira ariko mwana winshisha kure!
Nawe ati: buriya ntureba steve!,uriya muswa
ngo ni Clarisse mufashe nonaha nahita
muhekenya! Njye: hhum! Sha njye ndumva
wanshanze kabsa! Nturimo kugwisha ku
ngingo!
.
.
.
Umugabo: ubundi njye na bro wanjye uyu
ufpuye,twari twifitiye akarestaurent
dukoramo,tugiye kumva twumva ngo data
yatewe n’amabandi aramuhondagura yenda
kumwica. Njye nti: yeeeh! Nuko se bigenda
bite!? Nawe ati: ceceka nyine ndacyakubwira,u
bwo natwe twahise dushaka uburyo ki
twamuvuza ,gusa kubitaro by’inaha baranga
ngo tugomba kumwohereza mubushinwa niho
bamushobora!
.
.
.
Njye: yeeeh! Hanyuma se!? nawe ati: ubwo
nyine urumva ko ntamafaranga yo
kumujyanayo twari dufite,twatangiye kwiheba
kuko data twaramukundaga cyane,gusa
twagiye kumva phone irahamagaye twitabye
dusanga ari umukobwa adusaba ko twajya
guhura nawe akadufasha kuvuza umusaza!
urimo kunyumva!?
.
.
Njye: yego komeza ndakumva! Nawe ati: ubwo
nyine nawe urabyumva ntitwari kwanga
umuntu utuvuriza umusaza, ubwo twaragiye
uko turi babiri dusanga ni clarisse uriya!
Nanjye nti: yeeeh! Hanyuma se!? nawe ati:
itonde ndacyakubwira,ubwo yatubwiye ko
kugirango avuze data tugomba kubanza
twamukorera mission! Njye: yeeeh! Iyihe
mission subwo!? Mbona ahise yitsa imitima
arambwira ati: sha steve, rero utwihanganire!
Yahise atubwira gushimuta mushiki wawe
divine! Nanjye nti: yeeeh! Bivuze ko Clarisse
ariwe washimuse mushiki wanjye rero!?
.
.
.
Nawe ati: ahubwo se wavuze ko na cyagihe
adutegeka kwiruka kumodoka itwaye sister
wawe ngo tumuzane…….njye nti: yeeh!
Utambwira ko ari Clarisse wari wabipanze!?
Nawe ati:haha umva nawe ra, ubwo se urumva
yaba arinde wundi!? Erega buriya uriya
mukobwa yari yafashe hasi hejuru ashaka
kugutanya na lilian ngo umwikundire!
.
.
Njye: yeeeh! Buriya ibyo byose yabikoze agira
ngo mukunde!? Nawe ati: yego nyine, gusa
uwamumpa nkamumira bunguri! Ngiye kubona
mbona umugabo yishwe n’agahinda! Mpita
mubwira nti: humura sha, ubwo se arinjye
nawe ninde ukwiye kurira! Nawe ati: ubwo se
shahu, ntiwumva ko muzehe ataharenze none
na bro wanjye akaba abigendeyemo, gusa
mbwira nimba watubabariye njye na petit
frère!
.
Njye: yoooh! Sha ntakibazo kandi urakoze
cyane kumbwira uko ibintu byifashe!
Ubwo ntakindi cyabaye natashye nihebye bya
sana, ngenda meze nk’uwasinze kandi
ntanzoga nanyoye,ngenda nekereza kucyo
nakorera Clarisse nkumva birandenze ndetse
nkumva ntacyo gukora mfite!
.
.
Ubwo narakomeje nditahira mugihe ntaragera
murugo mba mpuye na cya kiragi
cyambabariye munzira,ntangiye kugira
ubwoba nti kigiye kundangiza kuko nagarutse
kandi cyarabimbujije ariko gihita kimpa
agapapuro cyanditse gihita cyiruka kiragenda,
ngafunguye ngo nsome nsanga handitsemo
ngo:”” namenye ko wagarutse inaha, gusa
ntakibazo nanjye ubu nibwo bwanyuma
nkoreye gakuba, ndetse ngiye guhita njya kure
atazambona,ikindi kandi hari ubutumwa
nahaye lilian aribuze kubukugezaho! Nanone
kandi ubaye ukeneye gusura mushiki wawe
divine uzahamagare 0788…..izahakugeza!””
.
.
Aho nahise ngiramo icyikango ntangira
kwibaza kubutuwa cyaba cyahaye lilian
bikanyobera gusa sinabitindaho ndakomeza
ndataha! Nageze murugo nsanga lilian
yahageze kare gusa ndebye neza nsanga
umukobwa arimo kurira bintera ubwoba.
.
.
Kumutima nkibaza nti:” ariko se ubutumwa,
nibwo burimo amarira koko!? Ntakindi nakoze
nahise mwegera ndamubaza nti: ubutumwa
ikiragi cyaguhaye burihe!?
.
.ESE UBU BUTUMWA NI BWOKO KI!?
.
.
komereza kuri Part 16
Advertisements

6 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 15

  1. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 14 | Dusabane Magazine·

  2. ark se koko steven azageraho atuza kweli? nge ndumva kuko mushikiwe atekanye, yabwira liliane bagacika bakabanza bakiyubaka nyuma bakazaguruka ari abaherwe, ubundi akabona gukurikirana ibyababyeyi be. naho ubundi ndabona nawe arahagwa. murakoze.

    Liked by 1 person

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s