STEVEN AND LILIAN PART 17

STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 17

Aho twagarukiye ubushize!
.
Njye: ariko koko!aahubwo se yahageze ite!? Nawe ati: sinzi wasanga yarayibagiriwe mo! Kuko afite izindi nyishi akoresha! Njye: sawa ngwino njye kuyiguha kandi urare uyimugejejeho kandi umubeshye ko pt frère wawe imodoka yamugonze, agahita ayiguha! Ubikore vuba ndashaka guhita muhamagara.
.
Part 17
.

Ubwo uwo musore nuko twapanze, ntakindi nakoze nahise nisubirira murugo mba niryamiye. Kumugoroba harageze ngiye kumva numva umuntu akomanze iwanjye ndahaguruka ndafugura ndebye nsanga ni wa musore twahoranye kare.
.
.

Ubwo namuhaye karibu arinjira ambwira ko yarangije guha Clarisse ya phone! Nanjye nti: ok! Urumuntu w’umugabo cyane! Nawe ati: ariko rero namubwiye ko narabutswe kumuntu yusa nkawe hano mumugi! Mbona biramushimishje cyane ndetse ahita ampa imwe muri moto ze anshimira ngo muhaye inkuru nziza!
.
.

Njye: yeeeh! Ngo yaguhaye moto mn!? Nawe ati: sha steve! Nahise nemera ko Clarisse agukunda urudasanzwe kabsa, gusa nuko arumuhemu naho ubundi aragukunda! Njye: haha sha se, urukundo rumeze rutyo rumaze iki!? Nawe ati:cyakora mn! Gusa ntube utumye ntamwica ngo nyuma uzamubabarire!
.
.

Njye: humura tuzamuhana kandi uzanyurwa! Ahubwo wabona ahise aza hano, sohoka vuba vuba atahagusanga! Ubwo umusore yahise asohoka agenda yiruka nanjye nsubira muburiri ndiryamira,gusa mbaye ntaratora agatotsi numva undi muntu kurugi ngo dododo….ndahaguruka njya gufungura nsanga ni Clarisse.
.
.

Ntakindi nakoze nahise muterura ndamuhobera mbese mwereka ko narimukumbuye cyane ndetse nishakamo amarira ndarira ngira ngo mugaragarize urukumbuzi mufitiye,birumvikana ko nawe Atari yorohewe kuko nawe yararimo kuyasuka.
.
.

Ubwo twahise twinjira munzu dutangira kuganira ngiye kumva numva arambwiye ati: ariko se steve! Waretse uriya mukobwa ngo ni lilian ko mbona ashaka kuzakwicisha! Maze ubu nari narihebye nzi ko wapfuye! Njye: yewe sha, n’ubundi njye naramuretse,ndetse ubu ndumva ariwowe mpanze ijisho gusa clari! Ahubwo se uzanyemerera umbere uwanjye iteka ryose nkwambike n’impeta!?
.
.

Clarisse ati:umva nawe ra! Ubwo se urumva nakwirengesha umuntu nkawe steve!? Ahubwo urabe ubivuze ukomeje! Nanjye nti: wahora niki sha shr! Maze ubu ndicuza impamvu nari narayobeye kuri lilian!
.
.

Ubwo twakomeje kuganira ibyurukundo mbese nkamubwira utugambo tumutaka nkamwereka ko turi kumwe ndetse nyuma mpita mubwira nti: ahubwo clari! Nawe ati: karame shr! Nanjye nti: tangira upange ukuntu tuzakora ubukwe!
.
.

Ngiye kubona mbona umukobwa arishimye yitera hejuru ariko njye kumutima nti: ishime sha ntuzi ko nenda kubarimbura mwese! Ubwo twakomeje muribyo ndetse igihe kiza kugera nyamukobwa arasezera arataha nanjye nsigara murugo!
Ntakindi nakoze nahise njya kukabutike karaho hafi ngura agasimcard gashya ndongera nisubirira murugo ntangira kugira utwo ntunganya! Ntibyatinze rero isaa tanu zijoro zarageze mfata ya simcard nyishyira muri phone yanjye ndangije mpita mpamagara ya nimero ya se wa lilian kuko lilian yari yayimpaye!
.
.

Nacishijemo nimero mbona iracamo ariko ntibayifate ariko sinacika intege ndongera ndayihamagara ngiye kumva numva baritabye , numvirije neza numva ni ijwi rya gakuba koko!
Ubwo yitabaga agira ati: halllo halo ….halo! nanjye nti: yah! Ni gakuba tuvugana!? Nawe ati: yego niwe! Urifuza iki!?
.
.

Njye: mbo! Njye nshinzwe umutekano mu ntara y’iburengera zuba yose, usanzwe unzi!? Ntangira kumva umugabo agize ubwoba mpita mubaza mwijwi rinini nti: uranyumva cyangwa ntunyumva!?
.
.

Nawe ati: ndakumva nyakubahwa, ariko uretse kumva bakuvuga naho ubundi njye sinkuzi! Niwowe general Damien se!? nanjye nti: yeee! Ndumva wabimenye! None uzi impamvu nguhamagaye!?
.
.

Gakuba: ho…ho..ya, ntago nzi impamvu rwose! Atangira kuvuga adidimanga mpita mubwira nti: umva mbese! Umugabo witwaga KARANGWA Raphael se uramuzi!? Noneho numva umugabo ubwoba buramwishe nanjye kumutima nti: yego sha ndumva wowe urabikora neza! Ngiye kumva numva aravuze ati: yeeeh! Ngo… ngo…Raphael!? Nanjye nti: yego nyine,uragira ngo nsubiremo kangahe!? Nawe ati: njye.. r..rwose ntago muzi kabsa!?
.
.

Njye: ziba! None se ko hano haje umuntu avuga ko wamuhaye akazi ko kwica Raphael n’umudamu ugira ngo wikubire imitungo ye,naramuka aje akagushinja bikaguhama!? Noneho numva umugabo ananiwe kuvuga akavuga ibice ati: ho….h….hoy..w! mbonye bimucanze mpita mubwira nti: gusa amahire nuko arinjye ubimenye njyenyine! Ntitwakumvikana!?
.
.

Gakuba: ntiwumva se ahubwo!ngaho mbwira rero icyo ushaka cyose ndagikora! Nanjye nti: njye ndashaka ko umpa 500000 dollars kandi ejo akarara angezeho! Nawe ati:sha urakoze cyane nyakubahwa,ahubwo se yakugeraho ate!? Nanjye nti: ejo isaa saba zijoro muzajye kuri stade muzahasanga abasore babiri muzayabahe! Ikindi kandi ugomba gukora uko ushoboye ukica uriya muntu wabimbwiye ataragira undi abibwira! Uranyumva!?
.
.

Nawe ati: yababababa….! Ibyo byoroshye,ahubwo reka mpamagare abasore banjye bari ikigali,barare bamurangije!
Njye: yeeeh! Sawa rero kandi ntiwongere kumpamagara utanteza abantu,kandi ugire vuba ukureho uwo muntu!
.
.

Ibyo birangiye nahise mvuga kumutima nti: sawa ndabona iki cyo kigiye kukemuka! Ntakindi nakoze nahise mpaguruka njya muri boite ngira ngo nshake abasore bo nkorana nabo. Naragiye ngeze yo nsangayo umusore wijeya cyane( bounca) mubwira ikinzanye ahita anyinjiza mucyumba nsangamo amaniga( abasore) barimo kwinkwera drugs mpita mbwira rya jeya nti: wowe genda ubambwirire ko nshaka gukorana nabo kandi ko harimo agafaranga gatubutse!!

.NDABONA TYPE ABATANGIYE DA!
.ABA BASORE SE KANDI BO NABIKI!?
.

NTUCIKWE PART 18..LOADING……

Advertisements

One response to “STEVEN AND LILIAN PART 17

  1. Pingback: STEVEN AND LILIAN PART 18 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s