STEVEN AND LILIAN PART 20 (final)

 

STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 20 (final)
Aho twagarukiye ubushize!
.
Lilian: sha steve, ndakwemeye kabsa! Ahubwo se imitungo yanyu uzayibona ute!? Njye:haha, nonese siwowe mwana gakuba agira wenyine!! Namara gucaho azabigusigira bibe ibyacu!
.
Part 20
.
Lilian: yego koko di! Ahubwo se steve! Nanjye nti: iki se shr!? Nawe ati: umuntu witwa Vincent,amakuru ye!? Njye: sha ubu asigaje ibyumweru bitatu gusa akarekurwa!ahubwo sha unyibukije ko ntaherutse ka divine!
.
.

Lilian: hahah! Nonese shr! Ubu nshatse sinatangira gutumira inshuti zanjye zikazaza mu bukwe bwacu! Njye: sha ntakibazo rwose ariko umenye ko bugomba kuba nyuma yuko Vincent afungurwa kuko niwe uzahagararira ababyeyi banjye! Lilian ibyo ndabyumva, ahubwo se Clarisse we….. atararangiza yumva phone ye irasonnye ahita yitaba avugana buwo muntu, gusa njye numvaga ibyo lilian arimo kuvuga gusa ibyundi simbyumve! Ubwo bavuganye akanya gato mpita mubaza nti: niko se lilia! Ahita antanga arambwira ati: shr, uziko umupango wawe wakunze! Njye:yeeeh! Gute se kandi!?
.
.
.

Lilian: sha umukobwa winshuti yanjye duturanya niwe umpamagaye ambwira ko iwacu umuriro watse ndetse ko abagabo barimo kwicana byakomeye! Njye: yeeeh! Imanishimwe disi!
.

Tugiye kumva twumva ba basore bacelebriye rimwe mbese ukabona ibyishimo nibyose. Ntakindi nakoze nahise mfata lilian akaboko tujya kureba ibyabaye iwabo gusa twahageze abagabo bicanye bamaranye ariko ntitubone gakuba na kamanzi, niko guhita twinjira munzu dusanga gakuba na kamanzi barasanye amasasu mubituza ariko bakiri bazima.
.
.

Ubwo nabonye ko nubundi bataribuze kubaho ntangira kubiryaho,mbabwira ukuntu ibintu byose nabipanze ndetse nimpamvu yatumye mbipanga ngiye kubona mbona abagabo baguye mukantu ndetse kubera ko ubuzima bwabo butari bumeze neza,byatumye nbahita bahasiga ubuzima!
.
.

Ubwo twari tukiri muribyo twumva hanze polisi zirahageze, mpita mbwira lilian nti: sigara urira bataza kukubaza ibintu byinshi,ubwo nanjye nahise nsha iyinyuma ndigendera, ntahandi naturije uretse murugo iwanjye, nirambika kuburiri numva umutima wanjyeugiye mugitereko gusa ntibyatinze nahise mfata ya mafaranga yose nyashyira ba basore bamfashije barayitwarira ndangije mfata inzira yo kuri gereza ngira ngo njye kubwira Vincent ko byose nabirangije.
.
.
.

Gusa nabaye nkigera kuri gereza banga ko ninjira bavuga ko umuntu ngiye kureba asigaje iminsi mike agataha, ntakundi byari kumera nahise ngaruka nsubira murugo nicara kuburiri nsubiza amaso inyuma nibuka inzira yose nanyuzemo nkumva umutima wanjye uranezerewe ndetse urimo gushima imana! Ntakindi nakoze nahise mpamagara karim, mubwira ko byose nabirangije ndetse musaba ko yahamagara boss we akohereza fidele, ndamgije kuvugana na karim mpita nibuka ko na divine ahari, mpita mpaguruka njya kumuzana gusa nasanze karabaye gakuru ndetse ari nagahanga mwishuri, umukecuru wamureze yashatse kumunyima ariko ntakundi byari kugenda, naje nzanye na divine.
.
.
.

Nabaye nkigera murugo nsanga Clarisse yicaye hanze ndetse agahinda kenda kumuhitana, mpita mera nkubabaye ndamubaza nti: shr! Ko mbona utameze neza byagenze bite!? Ubwo nawe yahise ambwira ko se yapfuye, gusa akabivuga ubona ko nta kabaraga nanjye mpita mera nkuwishwe n’agahinda ndamubwira nti: yooooh! Sha humura sha, bibaho mubuzima, kandi umenye ko njye ukimfite! Sibyo se shr!? Nawe ati: yego ndabyumva shr! Nanjye nti: yoooh! Ese ubundi ugezeho utumira abantu mubukwe bwacu clari!?
.
.
.

Clarisse: sha narimaze gutumira benshi cyane ndetse natangiye kwakira nintwererano! Njye: yoooh! Mbega byiza! Ubwo twakomeje kuganira biratinda ndetse na ka divine kakadusetsa.
Ibyo byararangiye rero,iminsi iricuma ndetse Vincent aza kurekurwa, birumvikana warumunsi wibyishimo ndetse fidele na wa muboss wamutwaye nabo bagezaho barazana, namwe nyine murabyumva ukuntu ibintu byari ibyishimo gusa gusa ndetse uwo muboss twaramwegeye njye na lilian tumubwira ukuntu ibintu byagenze ahita yemera kunsubiza imigabane ya data bagakuba bari baratwaye.
.
.
.

Ubwo twakomeje kubaho dutyo, Clarisse yakoze hasi hejuru yitegura ubukwe ntako atagize, ubwo nanjye natumiraga inshuti zitandukanye zirimo babaniga banjye, ikiragi ,karim, umutype twadodanaga ibugande ndetse nabandi twakoranye mubukarani gusa na lilian ntiyazubazaga gutumira abiwe.
.
.

Ubwo umunsi w’ubukwe waburaga agahe gato nabanje njya kureba lilian mubwira aya magambo nti: lilia! Kumunsi wubukwe uzaze wambaye ikanzu yumweru! Nawe ahita ambaza ati: yeeh! Kuberiki se ubimbwirije steve!? Nanjye nti: cyagihano nateganyirije Clarisse niho nzakimuhera!! Lilian: yeeeh! Gute se kandi!? Njye: wowe nyizera gusa, uzaze wicare mubandi bantu ureke njye na clarisse duseruke, gusa uzibonera ibara! Lilian: sha steve! Ndakwizeye ntuzampemukire!
.
.
.

Ntibyatinze rero umunsi w’ubukwe warageze,abantu benshi bitabiriye aribenshi kandi batandukanye, birumvikana abanjye bose bari bahari ndetse aba Clarisse n’aba lilian bari bahari gusa wabonaga ko aba lilian bayobewe ibirimo kuba. Ubukwe rero bwararimbanyije,birumvika Vincent ni warumubyeyi wanjye . ubwo rero igihe cyo kwambika impeta cyarageze bampa ijambo bagira ngo nambike umukunzi impeta babona ndahagurutse nsize uwambaye agatimba ariwe Clarisse ahubwo njya aho lilian yari yicaye ndamuuhagurutsa ndayimwambika mita mvuga nijwi rinini nti: uyu niwe mukunzi wanjye utazigera umvamo…
.
.
.

mbonye abantu bibatunguye mpita ntangira mbabwira ukuntu Clarisse arumuhemu wa cyane, gusa nagiye kurangiza mbona Clarisse yambuye imyenda yose asigara yambaye uko yavutse ndetse atangira kwiruka sale yose asakuza, mpita menya ko yasaze. Kumutima nti: ibyo nibyo bigukwiye!
.
Ibyo byararangiye njye na lilian turabana ndetse tuba umuryango wishimye twibaruka uduhungu tubiri aritwo twa cedrick na jimmy!!!!

Frnds iyi ni final,vuga uko wabonye iyi story!

turashimira cyane abantu bakurikiye iyi nkuru kuva 1 kugeza 20 kandi cyane byumwihariko abatanze comments, big up kabsa muri abantu babagabo!!!
.
.
iyi nkuru yahimbwe ndetse inandikwa na MUKIZA willy Maurice

.
.

.

……TURABAKUNDA CYANE…….

Advertisements

9 responses to “STEVEN AND LILIAN PART 20 (final)

  1. Yebabaweeeee. Bose babonye ibihano bikomeye ariko se koko ubu steven na lilian bo ntibazicana? Cedric na jimmy se ubu bazamenya amateka ya sekuru ko bishwe na se na nyina bafatanyije ahaaa ni akumiro pe ubutaha inkuru nkiyi izabemo ubumwe nubwiyunge babarirane banashyingiranwe. Inkuru y’ejo tuyitegeranyije amatsiko big up Maurice.

    Like

  2. Ok. Noneho agatima kagiye hamwe abakundanye ntakibatanya,kdi ubuhemu n’inda nini si byiza .nyirasenge wa stiven azize inda nini,gakuba na kamanzi bazize ubuhemu n’ubugambanyi bakoreye se wa stiven. Murakoze cyane

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s