FIRST SIGHT PART 1

FIRST SIGHT  PART 1

FIRST SIGHT LOVE

Muraho neza bakunzi ba Dusabane Magazine, nyuma yo kubagezaho MOMENT AT BELGIUM, Mr JOSEPH, STEVEN AND LILIAN na BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY ushobora no kongera ugasoma niba utarazisoma,  ubu noneho tugiye kubagezaho FIRST SIGHT ntimucikanywe ni buri munsi 6:00 AM na 6:00 PM  kuri Dusabane Magazine(www.dusabane.wordpress.com)

nitwa jack ninjye ugiye kubabwira iyi nkuru kandi ndifuza ko mwayikurikira neza kuko ……
.
PART 1
.
Njye jack ndi umwana wakabiri mumuryango wabana batatu, njye na mukuru wanjye na mushiki wacu muto, twarumuryango wishimye nubwo bwose ntamuntungo munini twari twifitiye ndetse njye na gashiki kanjye twarigaga gusa njye namurushaga amashuri menshi cyane. Umunsi umwe narabyutse mugitondo nakerewe kujya kwishuri nsanga mama na papa bicaye muri salon birantungura kuko ubusanzwe nabyukaga bagiye kukazi kare simbashe kubabonaho mu gitondo. Nabaye nkutabyitayeho nshaka kwisohokera ngo njye kwishuli, ngiye kumva numva papa arampamagaye ati: niko se jack we! Nanjye nti: karame papa! Nawe ati: ngwino hano! Ubwo nanjye nahise nza negera hafi, mere ahita ambaza ati: niko se jack, nuko bifata imbere yabantu bakuru!? Ubwo njye numvaga nkumuntu wimyaka 22 yose ntampamvu yo gusuhuza ababyeyi.
.
.
Papa: hhhm! Erega ubu ngo amaze gukura yabaye akagabo none atangiye kwizamura hejuru! Njye:hoya hoya rwose…….. ntararangiza mama ahita avuga ati: hhhm! Cyakora njye narumiwe, mukuruwe we simuheruka dore amaze igihe kinini atagera hano, ese papa jack, ntamakuru yumuhungu wawe jonhson!? Mukumubaza gutyo mbona abuze aho areba ndetse mbona asa nkuwikanze arijijisha ati: reka ahubwo njye mba nzi ko yatashye, nuko nanjye mba mpugiye mutuntu twinshi simenye ibyabana banjye. Ubwo njye nabonye barimo gutinda mba ndavuze nti: mama, reka ngende ndimo gukererwa kwishuli! Nawe ati: ngaho genda turavugana uvuyeyo ntacyo. Ubwo njye nahise mvaho nderekera, birumvikana nagendaga namaguru mpaka kwishuri dore ko ryari no muburebure bungana na kilometer imwe nigice, gusa nyine nabaye nkigera imbere mbona imodoka nziza imparitse imbere sinabyitaho ndikomereza , ngiye kumva numva akajwi keza kumukobwa gaturuka mumodoka kati: jack… jack we! Nanjye nti: wiiiiii! Ndebye neza mbona ni lilian umukobwa twiganaga ahita ambwira ati: niko se ko umanuka namaguru wakwinjiye nkakugeza imbere! Nanjye nti: waba ugize neza cyane kabsa ndumva nubute bunyishe !
.
.
Ubwo nahise ninjira mumodoka nicara inyuma gusa nkabona umukobwa ntashaka gutwara imodoka, niko guhita mubaza nti: nonese ko udatwara bite lilian!? Nawe ati: reka reka sinatwara wicaye aho ngaho, cyo ngwino wicare imbere tugende tuganira! Ubwo nanjye nahise nibwiririza icyo gukora ndasohoka mfungura umuryango wimbere ndicara nawe atangira imodoka turekera. Ubwo murugendo twagiye tuganira inzira yose, gusa numvaga udustory twa lilian twanyuze gusa icyantangaje nisoni yagiraga kuko twahuzaga amaso nkabona arebye hasi cyangwa hirya nisoni nyinshi cyane gusa nkijijisha ngira ngo atamenya ko namubonye. Ubwo twakomeje urugendo bidatinze tuba turahageze ndetse dusanga abanyeshuri batarinjira bose bakiri hanze, mwabantu mwe narimfite isoni zukuntu ngiye gusohoka mumodoka aribwo bwambere nyijemo kwishuli gusa nyine ntakundi byari kumera.
.
.
Lilian yarabanje arasohoka nanjye mba ndasohotse nishyizemo akanyabugabo , nitegereza abaraho nkabona bose barimo kundeba ndetse nkebutse hirya mbona bacuti banjye david na Guy bifashe kumunwa barimo kundeba bumiwe, ubwo njye nakomeje kwibaza kuribyo ubwoba bwanyishe ngiye kumva numva umuntu ankozeho inyuma ndebye nsanga ni lilian arambaza ati: niko se watwawe nibiki ko ndimo kuguhamagara ntiwumve kandi turi kumwe!? Nanjye nti: yeeeeeh! Sha sinzi utuntu narindimo gusa unyihanganire tu! Lilian: eeeeh! Sawa rero turasubira reka njye mbanze nyure hakurya iriya harutuntu ngiye kureba muri library.
.

.
Ubwo umukobwa yahise ansigaho arigendera nanjye mpita nerekeza aho ba david bari bari gusa nagiye kuhagera basetse benda gupfa, ubwo njye nayobewe ibyabaye mpita mbabaza nti: ese mn, ubwo murimo guseka iki!? David: hahaha! Ese sha burya bwose uba utwiyemeraho aruko uteye!? Njye: gute se kandi mwabarezi mwe!? Guy: cyakora da! Ndabona usigaye wisuma abana bahiye ndetse babakire! David: ariko koko mn! Uziko nigeze gutambuka kuri lilian ari kumwe nundi mukobwa ntazi barimo kuvuga izina ryawe sinabyitaho, ibaze yaba yaragukunze sha! Njye: hhhm! Ariko se mwasaze mn davi!? Guy: umva yewe! Shahu rero jack nkubwire njye, uriya mwana nutamukunda uraba urimbwa kabsa, nigute umwana yaba arimo kukwiyereka kuriya ntumunde mn kandi ubona ukuntu ari mwiza!?
.
Njye: mwana rero mbabwire,njye mubandtu nakunda uriya ntawurimo ndetse ntanagatonyanga kurukundo mufitiye! Ibintu mumbwira rero sinzi ibyaribyo! David: nyumvira umurezi sha! Ubwo se udakunze lilian wakunda nde wamuswa we!? Guy: cyakora imboga zibona abana kabsa! Njye: mwana reka ibyo tubivemo tujye kwiga dore barimo no kwinjira mumaclass. Guy: sawa reka twinjire ariko rwose ibyo bintu ubitekerezeho witonze sha jack! Ubwo twahise twinjira class twese gusa nkigeramo numva umuntu arampamagaye ndebye mbona kandi ni lilian, ndamwegera aba arambwiye ati: icara hano niho nagufatiye! Njye: eeeeeh! Urakoze shan, nonese wavuye muri library ryari!? Nawe ati: sha nyine nagezeyo mbura ibyo nahashakaga mpita nigarukira! Njye: eeeeee! Ntacyo noneho gusa wakoze cyane kumfatira umwanya dore sinaherukaga no kwicara imbere! Lilian: haha, ariko nawe yeee, ubwo se ubwo nakoze iki cyatuma unshimira utyo, gusa nyine………… atararangiza twumva phone ye irasonye aba arayitabye ngiye kumva numva aravuze ati: yeeeeh! Reka nze nonaha!
.
.
Ubwo umukobwa yahise afata agapapuro areba hirya yandikaho utuntu arangije arakampereza ndetse ahita asohoka aragenda! Ubwo nanjye ntakindi nakoze ,nahise ngafungura ngo ndebe ibyanditseho nsanga yanditse ngo:” waretse tukazahura ejo kumugoroba muri bar ya BLUE SUNLIGHT, ko harakantu numva nshaka kukubwira kandi kamazemo iminsi kandi nimba aribyo uhamagare +3245667…….. nanjye menye uko bimeze,urakoze!!!”” mwabantu mwe nahise numva ubwoba bunyishe nkimara gusoma ako gapapuro gusa nkomeza kwikaruma ariko bikanga kumva mumutwe, nakomeje gutekereza kuribyo nkebutse nsanga mwarimo yaje ndetse sinamenye igihe yatangiriye isomo, ndebye kuruhande nsanga umukobwa wari wicaye hafaho yanditse ibintu byinshi, kumbe mwarimu yaje kare sinabimenya!
.
.
Ubwo ntakundi byari kumera, isomo ryuwo munsi nari ndirase ndetse tuza gutaha bisa nkaho ntakintu nakimwe nyuye. Namanukanye na david na Guy nkibisanzwe gusa bo ntibigeraga barekera kunsukaho amagambo yabo ndetse nkabiyama ariko bakanga. Twakomeje kumanuka tugeze imbere yikizu kinini cyikietaje barimo kubaka mba mbonye umukobwa asohoka mugipangu iyo nzu yarimo kubakirwamo, mubuzima nibwo bwambere narimbonye umukobwa mwiza kurusha abandi gusa kumukuraho amaso byari byambereye ikizamini gikomeye cyane, nakomeje kwitegereza uburyo umukobwa yari mwiza nuburyo yatambukaga nimyambarire ye nkagira ngo ndimo kurota, nakomeje kumwitegereza ngiye kubona hakurya aho arimo kugana mbona haparitse imodoka eshatu nziza cyane zimikara ndetse zihagazeho abagabo babiri barebare ndetse bambaye lunette za fume, ngiye kubona mbona wamukobwa arahageze bahita bafungura yinjiramo barafunga nabo barinjira zihita zerekera, nanjye nzikurikiza amaso,hashize akanya mba ndavuze ndi: wiiiii! Kumbe ba david bari barimo kumpamagara simbyumve ndetse sinamenye nigihe bansigiye kuko bo bari bamaze kugera imbere! Ubwo njye kumutima icyari kiriho numukobwa narimbonye akankura mubyanjye………….
.ESE MUKURU WA JACK ABA HEHE!?
.ESE UYU MUKOBWA WE BITE BYE!
.ESE LILIAN NIKI ASHAKA KUBWIRA JACK!?

Author: Maurice willy
NTUCIKWE PART 2……….LOADING……………..

Advertisements

4 responses to “FIRST SIGHT PART 1

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s