FIRST SIGHT PART 2

FIRST SIGHT PART 2

FIRST SIGHT LOVE

Aho twagarukiye ubushize!
.
ba david bari barimo kumpamagara simbyumve ndetse sinamenye nigihe bansigiye kuko bo bari bamaze kugera imbere! Ubwo njye kumutima icyari kiriho numukobwa narimbonye akankura mubyanjye…………
.
PART 2

Nkumva birimo kunshanga. Ubwo nakindi nakoze, narabyirengagije ndakomeza mfata ba Guy ariko nabo bari bumiwe ngiye kumva numva david arambajije ati: niko se jack we! Nibwo bwambere wabona imodoka yo mubwoko bwa rimozini!? Guy: hahaha! Cyakora cyo nanjye mbonye bisa nkaho aribwo bwambere ayibonye! Njye: yeeeeh! Ahubwo se mwabaswa mwe, muri ziriya modoka zose,hari rimozini mwabonyemo!? David: yeeeeh! Utambwira ko warushungeye imodoka isanzwe! Njye nabonye ureba cyane ngira ngo nibura urimo kushungera rimozini! Guy: ariko mana we! Ibaze ariko warurimo gushungera imodoka isanzwe! Njye: hahaha!murabarezi shahu! Reka mbareke ndabazi ntawabakira! Guy: hoya tubwire ukuntu umuntu nkawe twemwera washungera imodoka isanzwe! Njye: sha mwibeshye cyane kabsa! Njye sinashungeraga imodoka mwabaswa mwe! David: ubwo warurimo kubonekerwa noneho! Guy: cyakora njye nagize ngo arimo kureba film, ngaho se sha jack………. Atarangiza numva baranzonze mpita mbabwira nti: shahu njye nireberaga uriya mukobwa winjiye mumodoka ntakindi! Ahubwo numvaga nshaka kumukurikira! David: hahahahaha! Wamurezi we se na lilian uciriritse yakunaniye none nguriya ugenda arinzwe niwe uzashobora!? Njye: erega njye nuko lilian ntamukunda , nahubundi rwose nutaruriya namutereta kandi bigakunda! Guy: ahubwo njye numva nigiriye nubwoba sha davi! Undi nawe ati: ubwoba bwiki se kandi wowe!?

Guy: njye ndumva kuba jack akunze uriya mukobwa ataramahoro, ese wowe uriya mukobwa urabona asanzwe!? David: cyakora guy, nawe haraho ugera ukaba umurezi kabsa, bariya nibabakobwa bo mubakire nahubundi aba aria bantu basnzwe! Rata jack njye nakubwira ngo amahirwe masa! Njye: noneho mwahise mubishyira mubikorwa mn!? David: erega ikintu cyose ushoboye kandi kitagusaba amafaranga iyo ugishatse uragikora, wowe uzagende nibyanga ubuzima bukomeze, sibyo se!? Guy: cyakora nanone da! Ntampamvu yo gushiriramo imbere! Njye: hahahaha! Ariko shahu muranshimisha cyane kabsa! Muze tugende nahubundi nzaba mbabwira uko byagenze kuko nzakora uko nshoboye mugereho kandi bizakunda!

Ubwo twarakomeje turerekera ndetse nunaganira nkabashuti tugeze imbere tubona ahantu haparitse ibimodoka binini bimeze nkibyabasirikare ndetse hari nabantu benshi cyane babasore, natwe turahagarara turareba , tukiraho tubona umusore urimo kuza atugana ngiye kumva numva Guy aravuze ati: eeeeh! Dore derrick mn! Kumbi wamusore aziranye na Guy. Ubwo umusore yaraje aradusuhuza gusa njye ntakindi namubajije uretse icyo ayo makamyo yaba arimo gukora ahangaha! Ubwo derrick nawe yahise ansubiza ati: hhhm! Ahubwo nibyo naringiye kubwira Guy, bariya barimo gufata abantu babishaka ngo bajye kwiga imirwanire ya gisirikari kandi ukavayo ufite ipeti rikaze ndetse kandi ikirushijeho wiga unahembwa!

David: rahira mn! Nonese birimo guca muzihe nzira!? Derrick: ahubwo nimba mubishaka muze mwiyandikishe vuba batararangiza njye bamaze kunyandika kare! Njye: ariko ibyo bintu uvuga urabyizeye derrick we!? Derrick : umva yewe! Nonese urabona baje gukinisha abantu hakuno!? Ahubw………. Atararangiza numva Guy arankuruye ati: muze tugende mn ahubwo batarangiza batatatwanditse! Ubwo njye nahise mwishikuza nti: reka reka njye sinajya aho ntazi! Guy: ariko nawe ujye ureka ubwo bwoba bwawe sha, ubwo se abandi baza kwiga mumodoka twe aruko twiyanze, none tugiye gushaka amafaranga ngo ntubishaka! Ubwo bahise bagenda ariko bataragera kure mpita niruka mfata david akaboko ndamubwira nti: niko se davi! Waretse gukora ubugoryi koko, nawe ubaye nka Guy ugiye iyo utazi!? Nawe ati: shahu reka nubundi ubuzima ni danger njyee mbona nimyigire yanjye ntacyo imariye!
.
.
Ubwo njye nabonye abasore bananiye ndabihorera baragenda gusa nyine birumvikana agahinda kari kose ndetse nibazaga ukuntu ngiye gusigara njyenyine bikanyobera, ariko sinabyitaho cyane nikomereza urugendo gusa ntaragera kure mba mpuye nazamodoka nabonye hinjiramo umukobwa nikundiye zirimo kugana aho yamakamyo ari biranshanga , kumutima nti:” uyu se yaba ari wamukobwa nabonye kare ra!?”” nabyibajijeho cyane biratinda ariko sinabiha umwanya munini cyane ndabireka ndikomereza.
.
.
Munzira ngenda sinzi ukuntu numvise ahantu munzu harimo urusaku bisa nkaho ari abantu barimo gufana, ubwo nanjye amatsiko yahise aba yose ninjiramo nsanga huzuyemo abantu benshi ndetse bakoze uruziga runi cyane, kumbe nabantu barimo gurwana ndetse banashese amafaranga mbose bisa nkaho arimirwano yamarushanwa ariko iciriritse. Ubwo nakindi nakoze nahise nshaka uburyo ki ngeramo imbere ngo ndebe neza nanjye inhere ijisho, mpageze nsanga harimo ikigabo kinini byahatari ndetse kirimo gukubita abantu umusubirizo, ugiyemo wese kikamutsinda mumwanya muto cyane! Ubwo hashize akanya numva harumuntu urimo kuvugira kuri micro ati:” wooow! Habuze umuntu watsinda indwanyi yakataraboneka , hagire uwinjira ayineshe…….” Ubwo njye nabonye urugabo ukuntu rungana numva ngizemo akantu kubwoba ariko ndihangana mpita manika akaboko ndavuga nti: ndahari ndashaka kwinjira!
.
.
Nkivuga gutyo mbona abantu bose bahise baceceka barandeba , ngiye kumva baturikiye rimwe baraseka, uwo twari kumwe ahita ambwira ati: ariko se sha buriya ntugiye kwiyahura!? Nanjye nti: wapi kabsa ndiyizeye kandi ndabikora neza cyane! Ahubwo akira mfasha ino bag nkwereke! Undi nawe ati: hhhm! Sawa ntacyo ndaba ndeba! Ubwo ntakindi cyabaye nahise ninjira mukibuga ndangira kwishyusha shyushya nakwitegereza ukuntu urugabo rureshya nkumva mpiye ubwoba, ndetse ikigabo cyo cyari cyansuzuguye cyane kirmo kwisekera ngiye kubona kiraje kiranyegera kirambwira kiti: waruzingo we ubu ngiye kukohereza epfiriya! Ubwo njye narakirebye numva nshaka kuva mukibuga ngo nigendera ariko nkibuka ijambo mukuru wanjye yamwiye ati: iteka ryose ntuvuge ko ikintu kikunaniye utaragerageza!
.
.
Nabaye nkiri muribyo numva bakomye kucyuma, urugabo rutangira kwataka, rukubira inguma ndakwepa ngasigara numva ubuhuha, gikubita indi ndakwepa numva imiyaga gusa, kirangije kikupita umugeri ndunama mpita neguka vuba vuba ndasimbuka nyasa ingumi nziza cyane yamazuru gihita gigwa hasi kirahwera, ngiye kubona mbona afanaga bose baracecetse bagwa mukantu bayoberwa ibibaye. Birumvikana ko nari muntinze nakinti cyari gisigaye bahise bampa ayanjye nakoreye, tukiraho twumva imodoka za polisi hanze ziparika mbona abantu batangiye kwiruka, kumbe byanbintu ntibyari byemewe, ubwo nanjye ntakindi nakoze nahise nyura izabugufi ngenda niruka ndacika nkabandi bose, gusa ibyuya byari byose, nagiye nihanagura ibyuya nubwo bwose bwari mumaze kwira.
.
.
Nakome urugendo niruka gahoro gahoro gusa inzira nanyuragamo sinarinzizi kuko nanze kunyura munzira isanzwe bitewe na polisi yari yahagose,nabaye nkigera imbere numva nanone za modoka za polisi zirimo kuza mpita nkata nyura mukandi gahanda karaho hafi ngenda niruka kibuno mpa maguru ngeze imbere mba mbonye igikamyo kini ndetse hariho nabantu barimo gukura ibintu mukizu cyaraho babipakira muricyo gikamyo murayo masaha yijoro, ntakindi nakoze nahise nitsimba inyuma ya contineri yaraho ndebye neza mbona hirya hari imodoka enye zimikara ndetse zihagazeho abagabo bambaye amakote yimikara, nkomeje kwitegereza mbona munzu hasohotsemo abagabo batatu babiri bambaye costume zimikara undi yambaye iyumweru ndetse mbona bafunze cya gikamyo .nababagabo batatu berekeza kuri za modoka,sinzi ukuntu yakamyo yakije amatara imurika babagabo batatu ndebye neza mbona umwe wambaye imyeru ni papa wanjye biranyobera, nkomeje kwitegereza mbona ageze kumodoka ba bagabo bari bahahagaze barunama bamuha icyubahiro ndetse bahita bafungura umuryango arinjira nabo barinjira imodoka zihita zerekera zigenda ziherekeje ikamyo. Mwabantu mwe numvise ubwoba bunyishe, kumtima nkibaza nti:” ese nigute papa yaba afite ibyubahiro bingana gutya! Kandi murugo aba ntanamafaranga yifitiye!?’’’
.UYU MUKOBWA JACK YAKUNZE SE NIMUNTU KI!?
.ESE DAVID NA GUY BO AHO BAGIYE NAMAHORO!?
.ESE PAPA WA JACK WE NIMUNTU KI!?

NTUKIWE PART 3……

Advertisements

2 responses to “FIRST SIGHT PART 2

  1. jack se ni samusoni ukubita rimwe akica umuntu cg ni dawidi bavuga muri bible? iyinkuru ra! ko numva iryoshye igitangira? ni ubumara ndababwiye!

    Like

  2. Pingback: FIRST SIGHT PART 1 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s