FIRST SIGHT PART 3

FIRST SIGHT PART 3

FIRST SIGHT LOVE

Aho twagarukiye ubushize!

.
barinjira imodoka zihita zerekera zigenda ziherekeje ikamyo. Mwabantu mwe numvise ubwoba bunyishe, kumtima nkibaza nti:” ese nigute papa yaba afite ibyubahiro bingana gutya! Kandi murugo aba ntanamafaranga yifitiye!?’’’
.
PART 3
.
Nakomeje kwibaza kuribyo bikanyobera, kumutima nti:” cyangwa uriya Ntago ari papa mbonye!?” ibintu byaranyobeye mbura icyo nemeza nicyo ndeka mpita mfata urugendo ndigendera njya murugo, nageze murugo bwije cyane kuburyo nagombaga kubanza gukomanga bakankingurira, ubwo ntakindi cyabaye narakomanze ngize umwaku haza gufungura mama, ubwo nahise nitegura amagambo agiye kumbwira . yarafunguye arandeba ngiye kumva numva aravuze ati: iyo menya ko ari wowe sinari buze gufungura! Nanjye nti: hhhm! Kuberiki se mama!? nawe ati: ntasoni gutaha aya masaha nkaho uri nyirurugo, Cyangwa nawe urashaka kuzomongana nka mukuru wawe Enock tutazi iyaba!? Njye: hoya reka reka njye sinabikora, ese koko mama buriya Enock yaba abahe ko na nimero ye itajya icamo!?
.
.
Mama: hhhm! Naba nkubeshye jack! Gusa nanjye uriya mwana antera ubwoba cyane! Njye: egoko mana yanjye! Nonese ko mbona mutanamushakisha ahubwo mukituramira namahoro!? Mama: ariko se wa mwana we, urumva nafata umwanzuro njyenyine kandi mbona papa wanyu aba atabyitayeho,do ndamubwira burigihe ariko ntagire icyo ansubiza. Njye: yeeeeeh! Ese ubundi mama, papa yaje cyangwa aracyari kukazi!? Mama: reka reka ntago araza, kuberiki se ubimbajije jack!? Njye: eee! Ma, uziko……………….. ngiye kumubwira ko namubonye ahantu , kumutima hati:” reka buretse kubimubwira atakubaza aho warugiye muriryo joro!’’ ubwo njye ntakindi nakoze nahise nziba ngiye kumva numva mama ahise ambaza ati: niki se ko utavuga !? njye: nyine naringiye kuvuga ko papa aramutse abigizemo uruhari byatworohera kubona enock gusa nuko mba mbona nawe ataboneka! Mama: niko biri mwana wanjye, gusa nyine reka tubireke wenda azageraho abyumve.
.
.
Njye: cyakora da, ntamamvu yo kwihutisha ibintu cyane,ese ba Brigitte bazataha ryari ma!? Mama: sinamenya ariko ndumva habura igihe gito cyane! Njye: ese ubundi mwazamuzanye akajya yiga ataha sibyo byiza ma!? Mama: hoya mureke agumeyo nibwo azajya yiga neza! Ahubw vamumuryango nkinge njye kwiryamira ndabona so atinze kuza! Njye:sawa nanjye reka njye kwiryamira ndumva nta nibiryo nshaka! Ubwo nahise njye mucyumba cyanjye ndaryama dore ko numunaniro wari wose. Nararyamye mera nkuwapfuye mpaka ejo saa sita gusa inzozi narose muriryo joro zo ntizari zisanzwe,nibaza ukuntu narose ndimo kwiruka cyane nahagiye ntazi ikirimo kunyirukansa bikanyobera noneho nakwishakamo aho naruhukiye nkahabura bikarushaho kunshanga, kumutima nti:” ese niki cyanyirukansaga, ese basi bwo nihe naruhukiye!!?” ibintu byakomeje kunshaga ariko ngerageza kubyikuramo ndahaguruka nkaraba mumaso, birumvikana kwishuri ho sinarinkigiyeyo kuko amasaha yari yansize kandi nurugendo nagombaga gukora rwari rurerure.
.
.
Ubwo njye nahise nigira inama yo gufata amakayi nkaba nsomera murugo, gusa ngifungura bag yanjye mbona agapapuro karaguye ndebye nsanga ni kamwe lilian yanditse, mpita nibuka ko mfitanye gahunda nawe ariko nkumva namuhakanira kuko ntashakaga no kongera kumuvugisha bitewe nuko abantu bamufataga nka chr wanjye kandi ntamukunda, ubwo nahise mfata agapapuro nkarambika kumeza ntangira etude yanjye , gusa nkumva binyanze munda nza kugeraho ndagafata mpamagara za nimero, ngiye kumva numva ziciyemo ndetse ahita anitaba ati: hello! Jack! Njye: yeeeh! Umenye gute se ko arinjye kandi nta nimero yanjye warufite!? Nawe ati: umva yewe! Shahu se wavuze ko wantindiye, uziko kuva ejo nacigatiye phone muntoki ngira ngo ndebe ko wahamagara! Njye: hahahaha!ariko nawe ntugashyiremo ibikabyo byawe lilian, ubwo wacigatira phone utegereje ko umuntu aguhamagara koko!? Lilian: egoko mana, nibyo rwose sinkubeshya ,ahubwo se jack…… nanjye nti: vuga ndakumva!
.
.
Lilian: ko ntacyo umbwira kubijyanye nayagahunda!? Njye: ahubwo nyine naringiye kukubaza ngo nze kuhagera nka saa ngahe!? Nawe ati: nibura nka saa kumi nebyiri nibwo byaba byiza, ese ko uyu munsi utaje kwiga byagenze bite!? Njye: sha nyine…….. ntarakomeza phone ihita icika nyirambika hasi nkomeza kwiyigira. Hashize akanya numva hanze yurupangu rwo murugo haparitse imodoka, mpita mpaguruka ngo ndebe mwidirishya nsanga ni papa uje muri taxi voiture, nakwibuka uburyo namubonye kumugoroba, nibyubahiro yarafite, ibyegera nimodoka yagendagamo nkumva ngizemo ubwoba kuko nabonaga uburyo aje murugo ameze nkumuntu udafite amafaranga ndetse kugeza naho atega taxi voiture, nibazaga byinshi ndetse nkagera aho ngira ngo ndimo kurota, kumutima hagahora hambaza ikintu kimwe hati:” ese papa ni muntu ki koko!?”
.
.
Ntibyatinze rero papa yaraje yicara muri salon umunaniro ari wose, ubwo birumvikana mama yagombaga kumutegurira icyo kurya gusa natangajwe nuko mere atigeze amubaza aho yaba yaraye cyangwa ngo amubaze gahunda zakazi yarayemo ahubwo nkabona bimeze nkibisanzwe. Nakome kubitekerezaho ngezaho ndavuga nti:” apuuuh! Nubundi ibi ntibindeba reka niyigire ntazatsindwa!” ubwo nakokemeje kwiga mpaka saa kumi nimwe nigice, mpita nitegura kuko narimfitanye gahunda na lilian saa kumi nebyiri. Narangije kwitegura mpita nsohoka ntanikindi nkoze kuko haburaga agahe gato ngo nkererwe, nabaye nkigera hanze yurupangu mbona imodoka iraje ihita iparika imbere yanjye ndebye mbona harimo umusore ukuri muto ariko wibigango, ngiye kumva numva aravuze ati: hey! Ni wowe jack!?
.
.
Nanjye nti: yego ninjye kuberiki se boss!? Nawe ati: eeeeh!byiza cyane! Siharumuntu mwari mufitanye gahunda!? Nanjye nti: yego kbsa arahari witwa lilian, niwe ukuntumye se!? undi nawe ati: yego ahubwo injira vuba utamukereza!. Ubwo njye nahise ninjira imodoka ntabwoba ndetse niacara imbere tugenda tuganira, ngiye kumva numva arambajije ati: niko se jack we! Lilian muziranye hehe!? Nanjye nti: tuziranye kwishuri turigana, ahubwo se wowe ni mushiki wawe!? Undi nawe ati: hoya ntago ari mushiki wanjye sha! Njye: eeeeeh! Ubwo nahise numva icyo uricyo! Nawe ati: yeeeeh! Nigiki se kandi ubwo!? Njye: uri chr we! Nawe ati: hhahahahahaha! Sha uramenye kabsa utazanabivuga harabakumva, urabona ntagikunze ubuzima bwanjye sha!? Njye: yeeeeh! Nonese ubaye we haricyo waba!? Undi nawe ati: sha have gabanya imiteto yawe aho ngaho, ubwo uzi abantu biruka inyuma yuriya mukobwa abaribo cyangwa urimo gupfa kwivugira!? Njye: eeeeh! Ko numva bitoroshye se nagato mn! Arongera ati: ahubwo sha jack we! Nundi munsi tuzongera guhura uzirinde kuvuga izina lilian turi kumwe, nimbi udakunda ubuzima bwawe njye ndacyabukunze! Njye: sha sawa ntacyo! Ariko………… ntararangiza aba araparitse ati:dore turahageze nubwo bwose wanyirije iwanyu ntegereje ko usohoka!
.
.
Bjye: hano niho kuri blue sunlight bar se!? nawe ati: naho ngaho injira urahita ubona abantu bakugeza aho ari! Ubwo nanjye nahise ninjira gusa ngumva ngizemo akantu kubwoba ariko nkikaruma. Nabaye nyinjira mbona haje umukobwa usa nkaho ahakora arambwira ati: nkurikira jack we! Njye: yeeeeh! Ngo……….. ntarakomeza mbona umukobwa yagiye nanjye mpita mukurikira gusa nkibaza ukuntu ibintu birimo gukorwa bikanyobera. Twaragiye tinjira mucyumba giteguye neza ndebye nsanga niho lilian yicaye ndetse amajus nibiribwa byinshi byuzuyaho sinakubwira. Ntakindi cyabaye,umukobwa yahise ahaguruka arampobera ndetse anansoma kwitama ampa nibyicaro ati: icara ngaho aho wateguriwe!
.
.
Njye: ese lilian! ko mbona ibi bintu bidasanzwe bite!? Nawe ati: yego kbsa ntibisanzwe ariko nyine kubera wowe byakozwe! Njye: yoooooh! Urakoze disi ndumva nishimye cyane ndetse birenze! Lilian: wahora niki ko njye numva byandenze, ahubwo se jack….. nanjye nti: karame lilia, komeza ndakumva! Nawe ati: urabona ibi haricyo bitwaye!? Nanjye nti: umva sha, cyava hehe se ko ari ibyiza gusa! Lilian: nonese jack we,ijambo ryiza wumva ko umuntu yakubwira ni irihe!? Nanjye nti: hhhm! Iryo yambwira ryose ripfa kuba Atari ribi! Lilian: hahaha, ariko nawe, ubwo se…….. atarangiza mbona amasoni aramwishe atangira kureba hasi! Twaraganiriye byinshi byiza ariko mbona amasaha amaze gukura, kuko saa tatu zijoro zari zimaze gugera, ntakindi nakoze nahise mpaguruka ndamubwira nti: mboo, lilian rero twaganiriye cyane kandi wakoze cyane, gusa ndumva amasaha yo gutaha ageze!
.
.
Lilian: yeeeeh! Ubwo se uratashye jack, maze nicyigenzi sindakikubwira! Njye: yeeeeh! Ubwo se urashaka kumbwira iki!? Nawe ati: jack rero,sinzi nimbi utabibona njye ndagukunda kandi ndifuza ko wambera umukunzi wibihe byose. Njye: eheeee! Hoya reka reka rwose ibyo ntibishoboka nagato ubyibagirwe. Ubwo nahise nibuka ibyo wamusore yambwiye numva nigiriye ubwoba gusa ndebye lilian mbona agahinda kamwishe ndetse namarira arimo gushoka kumaso he. Kumutima wanjye naribwiraga nti:” ihangane rwose njye sinagukunda pe”. Ubwo nahise mvaho ndigendera gusa ntaragera kure numva aravuze ndetse cyane kandi arira ati: jack ubimenye njye sinzava kwizima.
.
.
Sinabyitayeho nikomereje urugendo ndetse nihuta cyane nza kugera naho naho ngenda niruka ngo atankurikira, ngeze imbere mbona imodoka eshatu ziparikiye rimwe hakurya yumuhanda ngiye kubona mbona ebyiri havuyemo abagabo bambaye amakote na lunette fume baraza bafungura indi yari hagati, ngiye kubona mbona hasohotsemo wamukobwa nabonye ubwambere nkamukunda cyane, nkomeje kureba mbona bose bahise berekeza muri etage yaraho hafi. Ubwo nanjye nahise negera aho za modoka zari ziparitse, negera yamodoka umukobwa yavuyemo, nkoze kurugi rwinyuma numva rurafunguye mpita ninjiramo ndavuga nti: basi naza ansange mo, bibe uko bibaye ariko mvugane nawe.
..
.
.JACK SE MUMODOKA YABANDI BITE!?
.YOOOH,LILIAN DISI!
.PAPA JACK SE KANDI KO AKOMEJE KUCANGA ABANTU!

NTUCIKWE PART 4… …

Advertisements

4 responses to “FIRST SIGHT PART 3

  1. Pingback: FIRST SIGHT PART 2 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s