FIRST SIGHT PART 4


FIRST SIGHT PART 4

first sight2

FIRST SIGHT LOVE

umukobwa yavuyemo, nkoze kurugi rwinyuma numva rurafunguye mpita ninjiramo ndavuga nti: basi naza ansange mo, bibe uko bibaye ariko mvugane nawe.

PART 4

Ubwo nagezemo ntangira kwitegereza ibintu birimo imbere, nkajya mbona amafoto nibindi bikoresho byabakobwa bitandukanye, nkomeje kureba reba mba mbonye ahantu hari aka box numva ngize amatsiko ndagafungura ngiye kubona mbona harimo imbunda ya pistol numva ngize ubwoba, ngiye gusohoka ngo niruke ndavuga nti:” reka mbanze mwandikire agapapuro ngasige mo hano niyinjira arakabona agasome wenda ahari haricyo byatanga!”. Ubwo nahise mfata agakaramu nagapapuro nandikaho nti:” hey! Mukobwa rwose umbabarire sinzi uko witwa naho uturuka gusa narakubonye bwambere numva ndagukunze kandi ndifuza ko wambera umukunzi, gusa nyine kandi ndumva nshaka kuganira nawe byihariye, ubaye ubyemeye wahamagara +342652……… thanks!!””
.
Ngiye kugashyira imbere ya direction, mbona barimo kugaruka, mpita ngashyira mumufuka wishati nari nambaye,ngiye gusohoka ngo niruke, kumutima hahita hambwira hati:” nusohoka barahita bakubona bakwirukeho kandi ntubacika!”. Ubwo nanjye ntakindi nakoze nahise ngumamo imbere ndavuga nti bibe uko bibaye, ubwo nahise mfunga umwuka ariko bikanga, uko begera imodoka niko numvaga ubwoba burimo kugenda bwiyongera ndetse namaguru agatitira byahatari.
.
Ubwo njye nabonye bahageze mpita ndyama mumodoka inyuma kuburyo umukobwa atarapfa kumbona, njye nibazaga aho akanyabugabo nari mfite kagiye, ubwo umugabo umwe yaraje arafungura ndebye mbona duhuje amaso nshaka guhita mpaguruka ariko nibuka ko imodoga ifite ibirahuri bya fume kuburyo uri hanze atarebamo imbere, mpita nongera ndaryama nihinamo hasi cyane ngiye kumva numva umukobwa arinjiye bahita bafunga nabo bajya mumodoka zabo, umukobwa yatsa imodoka barerekera.
.
Ubwo njye nari mo hasi nirinze kwinyeganyeza kugira umukobwa atanyumva, gusa nibazaga uko biribuze kugenda ubwo turaba tugeze iyo tujya bikanyobera,nakomeje gutekereza cyane kucyo nakora biratinga dore ko nurugendo rwari rumaze kuba rurerure cyane, kumutima hati:” ariko ubundi uyu mukobwa ntari mo hano wenyine!!!?”” ubwo nahise nibuka ko umukobwa ariwe witwaye kandi ariwe wenyine uri mumodoka mpita nigira inama yo guhaguruka nkamubwira icyangenzaga. Nabaye ngihaguruka ngo nicare muvugishe, umukobwa ahita yikanga avuza induru bya cyane ndetse ahita akandagira kumuvuduko imodoka ye igonga iyari imbere, ngiye kubona mbona za modoka zari za babagabo zihise ziparika,abagabo bavamo ndimbunda munoki, kumutima nti” mana yanjye noneho ndapfuye we!!”.
.
Ubwo njye narindimo nsakuza mbwira umukobwa nti: humura humura, ntago ndi umuntu mubi!? Ariko nkabona umukobwa ararushaho gusakuza atabaza. Ubwo njye nabonye ko ntakundi byamera mpita mfungura umuryango ngo niruke ariko nsohoka ngwa mumaboko yurugabo rumwe ndebye mbona ni rurerure rureba nabi cyane, nshatse kugira icyo mvuga, ruba runkubise ingumi nziza nziza cyane yamajigo nikubita hasi, neguye amaso mbona wa mukobwa yasohotse ndetse ampagaze iruhande, gusa mukumwitegereza numva ngizemo ibyishimo mbese nibagirwa ko ndino mubibazo, ntangira kumwenyura kandi mwitegereza cyane ntahumbya, ngiye kubona mbona rwarugabo rurongeye runkubita ingumi nanone yo kumajigo ariko sinayumva ahubwo ngomeza kwirebera umukobwa kandi mwenyura. Abagabo barampondaguye icyo gihe ariko njye nagwaga hasi nkahita neguka nkirebera umukobwa wigikundiro wari imbere yanjye mbese nkamera nkutigeze wumva inkoni ndimo gukubitwa.
.
Nakomeje ntyo abagabo byabacanze.ngiye kumva numva umukobwa aravuze ati:” mumufate tumujyane araza kutubwira icyamugenzaga! Ubwo nanjye kumutima nti:” yeeeh! Kabsa ndaza kukikubwira!”. Ubwo ntakindi cyabaye, abagabo bahise bampambira banjugunya mu modoka bakomeza urugendo. Mwabantu mwe hashize akanya numva ntangiye kumva uburibwe budasanzwe, ndebye umubiri wose nsanga wuzuye amaraso mbese bankomerekeje bishoboka, ubwo nanjye nahise ntangira gutaka cyane kuko numvaga ndimo kuribwa bidasanzwe, ngiye kumva numva umugabo umwe aravuze ati: ariko se uyu muntu ameze ate man!? Undi nawe ati: sha nanjye byanyobeye kabsa, ko nabonye se tumukubita atigeze ataka none nkabona atangiye gutaka bimeze bite!?
.
Undi : reka sha sinamenya kabsa, gusa wasanga ari imitwe yo kugira ngo aducike atatubwiye uwamutumye kuneka! Ubwo njye numvise ibyo abagabo barimo kuganira nanjye nangira kwinyeganyeza cyane arinaho ntaka cyane ariko nkabona abagabo nibwo barimo kurushaho gukubita, nakomeje muribyo ngiye kumva numva bankubise uruntu mumutwe sinamenya igihe nahwereye kuko naje gukanguka nziritse ahantu mucyumba cya njyenyine, nshatse kwihambura nsanga iminyururu banzirikishjije irakomeye cyane sinabasha kuhivana.
.
Ubwo naraye aho hantu ijoro ryose mpaka mugitondo, ngiye kubona mbona harufunguye umuryango ndebye mbona ni rwa rugabo rwampondaguye,ndebye neza mbona ruzanye indobo ebyiri zamazi kandi zuzuye, ubwo neguye umutwe nkireba mumaso ngiye kumva numva kiravuze kiti: niko sha, mbwira ukorera nde , ninde wagutumye kutuneka!? Ubwo njye nararurebye ntagusubiza kuko numvaga ntanamagambo nifitiye kuko nintege zari zanshiranye. Ikibabo cyakomeje kumbaza ariko ngakomeza nkicecekera, ngiye kubona mbona giteruye indobo yamazi kiyansukaho yose uko yakabaye , numva ndapfuye guhumeka byanze, ntaratuza numva igikoni cya danger mumbavu noneho numva ubuzima burandangiranye, ngiye kumva numva kiravuze mwijwi rinini kiti: vuga wamujinga we nimba udashaka gupfa.
.
Ubwo nanjye nahise negura umutwe ndakireba, ndavuga nti: ntamuntu numwe nkorana nawe kandi ntanuwantumye! Nacyo kiti: wibeshya wa muswa we cyangwa mpite nkurangiza nonaha! Njye: asye! Ntamuntu…………. Ntararangiza aba ansutseho andi mazi noneho arahondagura , agakubita aho abonye ngeraho mba ibyatsi kuburyo ntanikintu naringishoye gukora, nkajya numva rwa rugabo ruracyambaza ibibazo byinshi cyane,ubwo nanjye narimo kwibaza kucyo nakora, sinzi ukuntu nungutse inama mba ndeguye umutwe ndavuga nti: ndavuga ariko ndabwira mabuja wanyu wenyine! Urugabo: yeeeeeh! Ok, sawa reka tumuzane ariko utaza gukora ikosa narimwe!
.
Ubwo urugabo rwahise rugenda, hashize akanya mbona bagarutse ari batatu,rwarugabo, umukobwa ndetse nikindi kigabo cyigisore ndetse cyamabye isengeri yumukara ibituza byose biri hanze. Ubwo njye nabonye umukobwa nyoberwa aho imbaraga ziturutse, numva byabikomere byose narimfite bibaye nkaho bibuze ndetse numva uburibwe bwose burarigise, negura umutwe ndamureba ntangira kumwenyura, ngiye kumva numva aravuze ati: niko! Harya ngo ninjye uribubwire uwagutumye njyenyine!? Nanjye nti: witwande!? Nawe ati: yeeeeh! Urambaza izina utaranambwira wowe ntasoni! Ubwo urumva kukubwira izina ryanjye ariryo binzanye hano!?

Ubwo nanjye nashatse kugira ikindi mvuga, numva ingumi yadange munda numva ibifu birazengurutse mugihe nkijijinganya numva iyakabiri mpita nshira amazi ngiye kumva numva umkobwa aravuze ati: niko se ntago uri buvuge umuntu wagutumye hakuno!? Nashatse gusubiza numva biranze ariko ndihangana nti: aba..b…ba…bagabo b..babanze basohoke nibwo ndavuga! Ubwo kumutima naribwiraga nti:” basi nibananyica mfe maze kubimubwira ko mukunda!” ubwo umukobwa nawe yahise asubiza ati: yeeeeh! Ibyo ntibishoboka ugomba kubivuga cyangwa ibintu bikagukomerana! Urumva weowe!? Nanjye nti: e..ee.. na…na.. njye ntacyo ndibuvuge rero.
.
Umukobwa: ariko ubundi urimo kwibonamo ibiki wowe wa musore we!? Njye: niko………….. ntararangiza numva ahise avuga ati: ok! Yewe musohoke numve icyo ambwira! Urugabo narwo ruti: eheeee! Njye ntago nakora iryo kosa, uragira ngo ngusige hano nuyu muntu mwenyine!? Umukobwa nawe ati: niko mbishaka musohoke! Undi mugabo nawe ati: ariko se koko urumva twazasobanura iki, uramutse uhuye nikibazo!? Umukobwa: niko wa musore we, harya ngo ntushobora kuvuga abagutumye!? Nanjye nti: reka reka! Mvuze ntyo mbona umukobwa agize umujinya araza ahita amfata mumashati no mwijosi atangira kuniga kubera umujinya, ubwo njye nabonye umukobwa agiye kunyica ninyeganyeza cyane nshaka kumwiyaka, sinzi ukuntu yakomye kumufuka wishati yanjye,kagapapuro nari namwandikiye gahita kagwa. Ngiye kubona mbona aragatoraguye ,aragafungura atangira kugasoma, ngiye kubona mbona umukobwa arikanze ndetse aguye mukantu ahita andeba mumaso atagize icyo avuga ahita asohoka yihuta aragenda, ngiye kubona mbona babagabo nabo bamukurikiye bihuta cyane nanjye nsigara aho kumutima nti:”imana ishimwe nibura abonye icyangenzaga!”
.
Ubwo njye nasigaye aho, hashize akanya mbona haje undi mugabo ntazi atangira kumpambura, ngiye kumva numva arambwiye ati: humura ngwino tugende mabuja aragushaka mubiro bye!

.EHEEE ESE BYABA BICIYEMO RA!?

.ESE IBI BIGABO KO ByANGAga GUSOHOKA NINDE ByATINYAga!?

.ESE UYU MUKOBWA NI MUNTU KI!?
NTUCIKWE PART 5….

Advertisements

4 responses to “FIRST SIGHT PART 4

  1. Pingback: FIRST SIGHT PART 3 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s