STEVE JOBS, AMAGAMBO YANYUMA YAVUZE MBERE YUKO APFA


Steve Jobs, yari umugabo w’umuherwe ku isi ndetse yari ahanganye n’abandi baherwe barimo na Bill Gates. Niwe washinze uruganda rwa Apple rukora mudasobwa z’igitangaza ndetse n’ibindi bihebuje birimo za iPhone. Uyu mugabo wishwe na Cancer muri 2011, mbere yo gupfa hari amagambo akomeye yavuze nshaka ko nawe usoma kandi ukayatekerezaho. Yagize ati:

Nabashije kugera ku gasongero k’ubukire mu bushabitsi bwo kuri iyi si. Mu maso y’abandi, ubuzima bwanjye bugaragara nk’ubusendereyemo intsinzi nyamara ubu mfite ibyishimo bicye muri njye, ariko ubukire bwanjye nicyo kimenyetso cyonyine kigaragaza indorerwamo y’ubuzima ndeberwamo.

Muri aka kanya, aho ndyamye ku gitanda cy’abarwayi nsubije amaso inyuma ntekereza ku buzima bwanjye, mbonye ko uko nemerwaga cyane n’abantu ndetse naterwaga ishema n’ubukire, bihindutse ubusa bikaba ntacyo bikimaze imbere y’urupfu rurimo kungera amajanja.

Ubu nibwo mbashije kumenya ko mu gihe dushaka ubukire buhagije buzadufa kubaho neza mu gihe cy’ubuzima bwacu bwose, hari ibindi dukwiye gushakisha bidafite aho bihuriye n’ubukire…

Ibyo bigomba kuba ari ibintu bifite agaciro kurushaho… Wenda imibanire n’abandi, kwita ku nzozi zo mu buto bwawe… Gukunda abandi no kumenya kubitaho… Kwiruka ubutitsa ku bukire ntugire ikindi witaho, icyo bizagufasha gusa ni ukuguhindura igisenzegeri nk’uko nanjye meze uku.

Imana yaduhaye ibyumviro ngo tubashe kumva urukundo mu mutima wa buri wese, aho gutwarwa n’ubukire butuma tubona ibitari byo. Ubukire nabashije kubona mu buzima bwanjye, ubu sinabasha kubuzana ahangaha ndi, icyo mbasha kuhazana ni ibyo nibuka nazaniwe n’urukundo. Ubwo nibwo bukire nyabwo buzagukurikira, bukaguha imbaraga kandi bukakubera urumuri…

Urukundo rushobora kugenda ibihumbi byinshi by’ibilometero, nta mupaka rugira. Jya aho ushaka kujya, gera ku byo wifuza kugeraho, byose biri mu mutima wawe kandi biri mu biganza byawe.

Ni ubuhe buriri buhenze kurusha ubundi ku isi? Ni uburiri buryamyeho indembe kuko ntiwabona ayo wishyura undi muntu ngo ahakuryamire wowe ubyuke uri mutaraga. Ushobora kubona amafaranga uhemba umushoferi uzajya ugutwara mu modoka yawe, ushobora kubona uwo ukoresha akaguhesha kubona amafranga, ariko ntiwabasha kubona uwo wikoreza uburwayi bwawe!

Ibintu wataye byose ushobora kubibona, ariko hari ikintu kimwe kitajya cyongera kuboneka iyo cyabuze, icyo ni UBUZIMA… Kunda umuryango wawe, kunda umufasha wawe, kunda inshuti zawe nawe wiyiteho kandi ubereho gushimisha abandi…

Niba ubikunze kora SHARE ubisangize n’abandi

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s