FIRST SIGHT PART 5

first sight2

FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 5

Ubwo njye nasigaye aho, hashize akanya mbona haje undi mugabo ntazi atangira kumpambura, ngiye kumva numva arambwiye ati: humura ngwino tugende mabuja aragushaka mubiro bye!

PART 5

Nanjye nti: ngo!? Nkivuga gutyo mbona umugabo ashyize urutoki kumunwa aravuga ati: shiiiiiiiiiiiiiiii!!! Ceceka wa muswa we! Ubwo nange ntarindi jambo nongeye kuvuga ,ahubwo naratuje ndamukurikira gusa nkabona arimo kugenda anyonyomba, nanjye ngakora nkuko arimo gukora ariko kumva ubwoba buranyishe, nkibaza impamvu umugabo asa nkuwiyiba bikanyobera. Twaragiye rero, ngiye kubona mbona duhingutse ahantu afungura urugi arinjira nanjye ndinjira, ngiye kubona mbona wamukobwa yicaye kuntebe areba hirya, ngiye kumva numva aravuze ati: mureke aze wowe usubireyo! Birumvikana,yabwiraga uwo mugabo warunzanye.
.
Umugabo yasubiye inyuma nanjye nkomeza nerekeza imbere gahoro gahoro ngo numve icyo umukobwa anshakira, gusa kumutima naribwiraga nti:” ibyaribyo byose gahunda yanjye yaciyemo!!” nabaye nkiri muribyo numva umukobwa arongeye aravuga ati: ese ko utaza bimeze bite, cyo ngwino wicare hano imbere kuriyi ntebe! Njye: yeah! Kabsa ndimo kuza! Ubwo nanjye nahise nihuta nicara kuntebe yari imbere ye, gusa numvaga mfite isoni zo kumureba mumaso he bituma nkomeza kureba hasi, hashize umwanya numva ntacyo ambaza ndetse ntanijambo narimwe asohora mukanwa kiwe, numva binyanze munda, negura umutwe ndamureba ngiye kubona mbona arimo kunyitegereza cyane ndetse nitegereje neza mbona umukobwa ameze nkaho yahoze arimo kurira ndetse cyane bikaze kuko namaso ye yari yatukuye. Ubwo njye nabonye uko umukobwa ameze, numva ngizemo ubwoba mpita mubaza nti: niko se ko mbona wahindutse cyane wababajwe nande!? Nkivuga ntyo, mbona umukobwa ashotse amarira menshi cyane ndetse ikiniga kiramurenga, ngira ngo ndimo kurota ndongere ndavuga nti: niko se bite byawe ko urimo kurira!? Nakomeje kumubaza cyane ariko ntasubize nkumva mbuze icyo nkora ndetse nkumva ubwoba buranyishe, gusa nabonye ko ntakindi nakora mpitamo kwituriza nkaguma nicaye.
.
Hashize umwanya utari muto umukobwa arimo kurira kandi yubitse umutwe kumeza, ngiye kubona mbona arahagurutse agannye hirya afata agatambaro kumweru arakazana ampagarara hejuru kuruhande rwinyuma nkumva amarira arimo kungwa mumutwe, nyoberwa icyo umukobwa arimo gufinda ariko ndikaruma nti:” reka ntuze ndebe icyo agiye gukora” ngiye kubona mbona atangiye gufungura ibifungo byishati yanjye, nanjye ndamureka ngo ndebe amaherezo ndetse ndanemera ayinkuramo ayiterera kumeza arangije afata kagatambaro mbona atangiye kugenda agakoza kubisebe byanjye ariko asuka namarira, mbese akagenda ahanagura amaraso yari yuzuye umubiri wanjye arangije yikoza hanze mbona agarukanye indi myenda arampa ngo nambare.
.
Ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise nibeta inyuma yigitambaro cyari muricyo cyumba nkuramo yamyenda yahindanye nambara iyo yindi yampaye ndangije ndasohoka nicara hamwe nari nicaye ndetse nsanga nawe yicaye muwanya we, ngiye kumva numva arambajije ati: niko se! witwa irihe izina!? Nanjye: nitwa jack, nonese wowe witwa nde!? Nawe ati: nitwa Cyntia gusa unyihanganire kuba ntahise ndikubwira cyagihe urimbaza!…… nanjye nti: yooh! Sha humura ntakizo kabsa nakubabariye bikimara kuba! Nonese cynti!.. nawe ati: karame! Vuga ndakumva! Njye: ko nje ngasanga umeze nkuwahoze arira, haruwaba yakugiriye nabi!? Cyntia: sha hoya ntawe rwose, ahubwo……….. atararangiza mbona ikiniga kiraje atangira kurira. Ubwo nanjye ntakindi nakoze nahise mpaguruka njye kwicara kuntebe imwe nawe ntangira kumuhumuriza ndetse nkamuhanagura amarira mvuga nti: sha rwose cyntia! Humura kandi wihangane umbwire uwakubabaje!
.
Nakomeje guhendahenda, ngiye kumva numva aravuze ati: sha jack, mababarira uve hano ugende nonanaha! Njye: yeeeeh! Kuberiki se cynti!? Nawe ati: kuko ndimo kureba uburyo wababaye kandi arinjye wabigukoze nkumva agahinda karanyishe! Njye: apuuuh! Ibyo byihorere ntakibazo, icyingenzi nuko njye nawe turi kumwe nonaha! Navuze ntyo mbona umukobwa ahise yeguka arandeba , amarira yuzuye mumaso he, ngiye kumva numva aravuze ati: jack! Mfite ubwoba kandi bwinshi cyane! Njye: yeeeeh! Ubwoba se kandi bwiki cynti! Urabona ndumuntu mubi njye!? Cyntia: hoya, ntago urumuntu mubi, gusa mfite ubwoba kuko wakunze umuntu nkanjye!

Njye: yeeeh! Ahubwo se utagukunda ninde, keretse atazi guhitamo neza! Cyntia: sha! Njye sinzi ko nabona ayo mahirwe yo gukundwa nkabandi! Njye: hhhm! Ariko se cynti! Wavuze weruye ko numva urimo kunshanga! Cyntia: hm! Sha jack we, Imana imfashe ibintu bize kugenda nkuko mbyifuza kuko bitabaye ibyo amahoro ni ntayo pe! Njye: yampayinka data! Niko cynti! Urimo gushaka kuvuga iki ubwo!? Namubajije gutyo ngiye kubona mbona arahagurutse azanye amafoto atatatu ayandambika imbere, ndebye mbona hariho amasura yabasore batatu, mpita mubaza nti: aba se ni bande cynti!? Nawe ati: abo nabo ni ba jack! Njye: hmmmm! Bakoriki se none! Undi nawe ati: barapfuye! Njye: yeeeeeh! Sha ngaho rekeraho ibyo tubireke kuko ndumva ntanakimwe kizima nakwitoreramo ndumva byose urimo kunshanga!
.
Cyntia:rero jack! Unyumve neza……. Atararangiza,mbona kuvuga biranze, koko nareba umukobwa nkabona agahinda kenda kumuhitana, ubwo nahise mpaguruka ndamwegera mukoraho kumutwe ndamubwira nti: cynti! Tuza wumve ukomeye kandi ibikubabaza byose use kubyibagirwa, ubundi ushyire umutima hamwe tuganire! Sibyo!? Nawe ati: nibyo, gusa nyine iyo nibutse urupfu rwabo bantu numva mbuze aho ngana! kandi nabo bazize kunkunda gusa! Njye: nonese ninde ubica! Cyntia: have have sha jack we! Ahubwo ihangane uve hano hatagira numenya ko wigeze kunkundaho numunsi numwe kuko ndabizi ko utamara kabiri!
.
Njye: hhhm! Ariko se……… ntararangiza numva umukobwa ahise avuga cyane ati: sohoka nonaha, uragira ngo nawe umpfire mubiganza koko!? Ubwo umukobwa yavuze atyo numva koko byabintu simikino ndetse numva ubwoba burantashye,kumutima nti:” ese koko cyntia muhare!?” ubwo njye nakomeje kwibaza byinshi ariko nkumva cyntia ntashobora kumureka uko byamera kose bitewe nurukundo mukunda. Nakomeje muribyo ngiye kubona mbona cyntia arahagurutse afungura akabati karaho akuramo icyuma acyishyira kwijosi arambwira ati: nuramuka utagiye nonaha ndiyica! Njye: eheeee! Have have ndagiye ariko umenye ko iteka ryose nzahora ngukunda kandi nzatuza aruko ubaye uwanjye!. Ubwo njye nahise musiga aho ndigendera , gusa nkigera hanze yicyumba yararimo numva umukobwa arimo kurira ndetse aboroga cyane, kumutima nti:” mana yanjye, ngombe mbone uyu muntu ubabaza cyntia kuriya!”” ubwo njye nakomeje imbere mugikorodoro kirekire,ariko nkabona aho ndimo kunyura simpazi,gusa ngakomeza kugenda genda ngiye kumva numva umuntu arankuruye anyinjiza mucyumba cyaraho hafi ndebye mbona ni wamugabo wampambuye akanjyana aho cyntia ari, ntangiye kuvuga ahita amfata kumunwa ati: ceceka wamuswa we! Njye: ariko se…….. ntarakomeza mbona aravuze ati: suuuuuuuuuh! Ceceka sha! Ubwo nanjye nahise nziba nguma aho ngaho ntakuvuga, hashize akanya numva muri cya kikorodoro harimo kunyuramo abagabo batavuga nshishoje neza numva basa nkabo barimo kugana mucyumba cyntia arimo. Hashize akanya abagabo bamaze gurenga ,wamugabo ahita andekura arangije aravuga ati: ngaho nkurikira, ubwo aho warurimo kunyura urahazi!? Njye: reka da! Nawe ati: iyi nzira inyuramo umuntu umwe wenyine nabarinzi be, ubwo rero sinzi icyo wasobanura aramutse ayigusanzemo, Dore kandi mwari mugiye no guhura, yari guhita akwirenza!
.
Njye: yeeeeh! Wambabariye nkareba uko uwo mugabo ameze ariko! Undi nawe ati: yampayinka data! Cyangwa urumusazi sha, uziko nicyihebe cyahaze ubuzima bwacyo kitakora iryo kosa! Ahubwo ngwino tumanuke vuba utaduteza ibyago! Ubwo umugabo yahise anyuza izabugufi, ngiye kubona mbona duhingutse hanze ndetse nkabona umugabo ntashaka ko turuhuka ahubwo akankurura tugenda twiruka mpaka kumuhanda wimodoka, ngiye kubona mbona ahagaritse taxi voiture ahita anayishyura aravuga ati: mumugeze aho agiye! Ubwo nanjye nahise nibwiriza icyo gukora,mpita ninjira mu modoka ariko nareba uburyo umugabo afite ubwoba nkabona ibintu ntibisanzwe nagato, nabaye nkigera mumodoka mbona umugabo ampaye agapapuro akamfumbatisha cyane muntoki arangije aravuga ati: tuzongere tubonane! Nshatse gusubiza mbona umugabo yirutse asubirayo ndetse na shoferi ahita atangira voiture turerekera. Ubwo njye ntakindi cyabaye, natangiye gufungura kagapapuro ngo ndebe icyanditsemo, ntararangiza sinzi uko narebye mukirahuri mba mbonye lilian ameze kumusazi, imisatsi isandaguritse, imyenda yacikaguritse isura yahindanye,arimo kugenda hakurya yumuhanda,kumutima nti:” ndikurota cyangwa….. uriya ni lilian se cyangwaaa!?”” ubwo njye ntakindi nakoze nahise nkora kuri shoferi nti: hagarara nyabuna, hagarara…………….

.ESE CYNTIA NIMUNTU KI!?

.ESE UYU YABA ARI LILIAN WASAZE!?

.ESE UYU MUGABO UNYURA MUNZIRA IJYA MUCYUMBA CYA CYNTIA WENYINE NINDE!?
.
NTUCIKWE PART 6

Advertisements

5 responses to “FIRST SIGHT PART 5

  1. Jack urugamba ashaka kurutangira da,liliane se we yabayiki kdi,ese mama bashuti ba jack amaherezo yabaye ayo kujya mungabo cg bagiye kubacuruza,ese buriya uriya mugabo ntaho ahuriye na se wa jack

    Liked by 1 person

  2. Pingback: FIRST SIGHT PART 4 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s