FIRST SIGHT PART 6


first sight2

FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 6

ndikurota cyangwa….. uriya ni lilian se cyangwaaa!?”” ubwo njye ntakindi nakoze nahise nkora kuri shoferi nti: hagarara nyabuna, hagarara…………….

PART 6

Shoferi: ngo mpagarare!! Uziko utagira nisoni sha wa muhungu we! Ubwo se iminota yanjye uraba urimo gutwara urayinyishura!? Njye: hagarara ariko yewe, iminota se urabona aricyo cyibanze! Nawe ati: sha ntimukazane imiteto mukazi kumuntu! Njye: nyabuna mbabarira uhagarare basi…………. Ntararangiza numva ahise avuga: puuuuh! Ceceka ntiwongere no kuvuga ayo magambo, sinshobora guhagarara! Ubwo njye nabonye umugabo yanangiye , mbura uko mbigenza kandi nkabona lilian turimo kumusiga cyane, mpita mfata umugabo ndamuniga cyane ndavuga nti:” nidushake dukore impanuka ariko uyu mujinga ahagaritse imodoka!”
.
Ubwo ntakindi cyabaye, shoferi yabuze control atangira kuzana ifuro, imodoka nayo itangira kugenda igonga gonga bintu hirya no hino, ngiye kubona mbona igonze icyuma cyaraho hafi yumuhanda ihita ihagarara, nanjye mpita ndekura umuswa nsohoka niruka, nsubira inyuma njya kureba lilian. Mwabantu mwe nagarutse niruka ngira ngo ntaza kumubura, ariko ngeze hamwe namuboneye ndamubura numva umutwe urazengurutse,ariko ndibwira nti:” ashobora kuba yakomeje imbere gato!” ubwo nanjye nahise nkomeza imbere niruka , ntaragera kure mba numvise ahantu barimo gusakuza cyane, nteze amatwi neza numva ni mugahanda kari inyuma aho namaze kurenga, kumutima nti: “ ese uwo yaba ari lilian barimo gukomera, reka njye kureba! Ubwo nahise nerekeza aho hantu, mpageze nsanga hari abantu benshi cyane , higanjemo abana ndetse basa nkabakoze uruziga runini, ndahegera ndebye neza nsanga ni lilian urimo imbere arimo kuvuga amagambo menshi cyane, aririmba nindirimo zidafashije noneho igiteye agahinda nuko yari yambaye ubusa hejuru kandi ari numukobwa. Nitegereje uburyo lilian yabaye, numva agahinda karanyishe,amarira atangira gushoka mumaso ndeste nanjye numva meze nkugiye gusara.
.
Ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise nigira inama yo kumufata nkamujyana murugo akabanza agatuza, kuko ntiyumvishaga uburyo lilian yaba yarabaye umusazi bigeze aho yambara ubusa mumuhanda. Ubwo nahise nsunika abantu bari imbere nimbaraga nyinshi muburyo bwo gushaka inzira yo kumugeraho, ariko nabaye nkimugera imbere, ankubise amaso yiruka nkuhunga intare ndetse nyoberwa uburyo aciye mubantu,ndetse yiruka asakuza cyane ati: jack…..jack…..jack…. weeeeee! Kumutima nti:” yoooh! Disi burya lilian ninjye wamuteye ibi byose!
.
Ubwo nanjye nahise mfata umwanzuro wo kumwirukaho mpaka mufashe nkamujyana kwa muganga bakamuvura agakira, ubwo namwirutseho karahava ariko nkabona sindimo kumufata, nkibaza imbaraga aho yazikuye ndetse nkumva siniyumvisha uburyo umukobwa arimo kunsiga bigezaha! Ubwo nabonye ntamusaruro ndimo gutanga nongera umuvuduko noneho mwirukaho intego ari imwe yo kumufata, agezaho mbona atangiye kugenda anyuza muduhanga handa kandi yiruka areba inyuma anasakuza cyane, mbese ubwoba bwamwishe. Twakomeje kwiruka cyane, ngiye kubona mbona lilian yinjiye umuhanda munini kandi urimo kunyuramo imodoka nyinshi, numva ubwoba buranyishe ndasakuza cyane muhamagara nti: liliaaaaaaaaan……lilian……..li…!! nkiri muribyo mbona imodoka ihise imukubita iramwanura agwa ngiyo hakurya! Numva umutima wanjye ukubise rimwe, ubwoba buranyica ndetse sinamenya naho amarira aturutse ndetse numva imbara zo kugenda ziranze, mfukama hasi nitegereza cyane aho umukobwa aguye,agahinda numjinya ari byose, ngiye kubona mbona ya modoka imugonze iparitse nkaho hiryahavamo umugore numugabo basa nkaho bakuze, baza biruka bajya aho lilian yaguye, nitegereje neza cyane mbona umugore asa nkaho yataye umutwe , yikora mumisatsi ababaye cyane.
.
Hashize akanya mbona huzeye abantu bashungeye, kumutima nti:” yoooh! Mana yanjye kuba lilian, apfuye ndabyishinja!” ubwo nanjye nabonye ko ntakundi byamera,ndahaguruka negera imbere aho lilian yaguye,mpageze nsanga lilian amaraso niyose ndetse ibikomere byuzuye umubiri wose, ngiye kumva numva wamugore arimo kurira cyane avuga ati:” lilian wanjye weeeeee! Mana yanjye weeee!” kumutima nanjye nti:” kumbe aba ni ababyeyi ba lilian!… ubu se mbabwire ukuntu byose bimeze!?” nashatse kubabwira byose uko byifashe ariko ndigarura nti: reka da, bitaza kumbaza ibibazo!! Ubwo twakomeje muribyo, gusa nareba uburyo nyina wa lilian arimo kurira, nkumva nanjye kwihangana birananiye ikiniga kikaza ndetse namarira agashoka mumaso nkijijisha ngahanagura.
.
Hashize akanya mbona wa mugabo wazanye na nyina wa lilian,yegeye mama lilian agahinda ari kose, ngiye kumva numva aramubwiye ati: chr! Ihangane ibi bibaho, kandi ubwo niko imana yabishatse! Umugore nawe ati: ariko chr! Ubwo koko reba nawe amasaha tumaze tumushaka none tukaba tumugonze turimo kumushaka, ubwo se……..! atararangiza numva umugabo nawe ati: nonese twabigenza dute chr! Ntakundi nyine nukubyakira uko byaje!. Umugabo yamaze kuvuga atyo numva umuntu umwe mubaraho aravuze cyane ati: numusore warurimo kumwirukaho, sinzi icyo bapfaga! Ndetse niwe utumye yinjira mumuhanda! Papa lilian: Yeeeh! Ubwo se uwo musore ninde koko utumye nigongera umukobwa nakundaga, icyamunyereka nka………… atararangiza twumva lilian atangiye gukorora acira amaraso,mbona nyina nase baguye mukantu,batangira kumuterura,ubwo njye numvise ko ibintu bikaze ntangira guhisha isura yanjye ngo hatagira umwe mubambonye niruka kuri lilian, umbona agahita antanga.
.
Ntakindi nakoze rero, nahise nshaka uburyo mvaho ntawe umbonye, ntangira kugenda nyonyomba gahoro gahoro ngize nimana ndenga ntawe umbonye, gusa sinzi ko nashobora kuvuga agahinda kavanze numujinya narimfite muruwo mwanya, byageze aho numva nanjye najya kwiyahura, ibitekerezo nari mfite byose sinzi ko nabibara ngo mbishobora, nibaza uburyo ntaheruka murugo nkumva sinzabona ibyo nsobanura, ishuri ryo narimaze kuryibagirwa, ndetse nakwibuka uburyo nsigaye ngenda njyenyine nkumva nkumbuye bashuti banjye GUY na DERRICK nkibaza nti:” ese mana yanjye basi aho bari baratekanye!, gusa ibyo byose nkumva ntacyo bimaze, mbese nkumva mbuze umwanzuro nafata mpitamo kwibeta ahantu nicara kukabuye karaho hafi ndarira nyamaramo, hashize akanya mbona imodoka ya ambulance inyuzeho yihuta cyane,kumutima nti:” mana yanjye mfasha basi lilian avurwe akire, dore umpaye amahirwe yo kuba atahise apfa, ongera umpe andi yo kuvurwa agakira kandi akihanganira ko atariwe nkunda,bityo ntiyongere gusara! Mana yanjye nunkorera ibyo ngusabye nzagushima!!”
.
Narakomeje nicara aho hantu, ibibazo ari byose ndetse sinamenya igihe nasinziriye, kuko naje kugakunga kumugoroba ndebye imbere yanjye mbona hicaye urwana rwururakare, ndebye neza mbona rurimo kunyitegereza cyane rurakaye byahatari, ubwo nanjye nahise ndubaza nti: niko sha! Murugo iwanyu nihe!? Ngiye kubona mbona urwana runtungiye urutoki nkaho hirya, ndebye mbona ntakintu gihari! Ndongera ndarubaza nti: ese ntuzi kuvuga sha petit! Narwo ruti: ndavuga wangu! Njye: nonese ko utvuga ahubwo ugatunga urutoki! Ubundi se witwa nde sha!? Urwana : nitwa Bobi wangu! Ese ko mbona urumunyabibazo wangu!? Nanjye nti: hahaha! Ceceka sha wa……….. ntararangiza ruhita ruvuga ruti: ngaho fata ubanze urye wangu, ndabona ushobora kuba ufite ninzara!
.
Ngiye kubona mbona, rumpaye igipapuro cyumweru kirimo ururindazi, gusa byo nanjye inzara yarinanyishe, birumvukana nahise nakira ndetse ntangira kurya numva kiraryoshye mpita mvuga nti: urakoze mwana BOBI!! Bobi: hahaha! Banza urye mwana ubundi uze njye nkujyane ube uruhutse turavugana nyuma! Njye: ahubwo waba ugize neza, reka tugende ndagenda ndimo kukarya! Sibyo se!? bobi nawe ati: sawa ngwino! Ubwo nahise mpaguruka nkurikira bobi, ngiye kubona mbona tugeze ahantu arahagara arambwira ati: dore hano niho nakwerekaga niho nibera! Njye: yeeeh! Ubwo se hano……… ntararangiza sinzi uko narebye kuruhande mbona akazu gato cyane kubatse mumahema nibyenda bitandukanye, mbese kubatse hagati yibikuta bibiri! Ubwo njye numvise ngize ubwoba nagahinda mbaza bobi nti: ese sha! Hano niho uba!? Nawe ati: kabsa aha niho nibera kabsa ndetse sinanahava niyo wagira gute! Njye:yeeeh! Kuberiki se sha bobi!? Mubajije ntyo, mbona umwana atangiye kusuka amarira mumaso! Ngiye kumva numva aravuze ati: hoya sha, nanjye banyica nkuko bishe Patrick na charlotte ndetse na mama na papa! Njye: yeeeeh! Abo se nibande bobi we!? Bobi: ni umuryango wanjye, ariko uzambabarire nuzavuge ko mba hano kuko sinshaka gupfa!sibyo!? ubwo umwana yakomeje kumbwira atyo numva ngize ubwoba bwinshi koko nkabona umwana afite icyo yihisha!, njye: nonese nibande bakwica bobi we, humura mbwira ntacyo uri bube!…………

.ESE LILIAN ARAZA GUKIRA!?

.ESE KAGAPAPURO JACK YAHAWE KANDITSEHO IKI!?

.ESE NINDE WISHE UMURYANGO WA BOBI, KUZIHE MPAMVU!?

NTUCIKWE PART 7 ……………..

Advertisements

3 responses to “FIRST SIGHT PART 6

  1. arikose uyu jack niba atakundaga lilian yamwirukagaho amushakaho iki koko? ubundise ko numva wagira ngo ntagutekereza agira, ahaaa! narumiwe!

    Like

  2. Pingback: FIRST SIGHT PART 5 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s