FIRST SIGHT PART 7

first sight2

FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 7

numva ngize ubwoba bwinshi koko nkabona umwana afite icyo yihisha!, njye: nonese nibande bakwica bobi we, humura mbwira ntacyo uri bube!…………

PART 7

Nabajije umwana ntyo mbona yikije imitima aravuga ati: sha nanjye simbazi gusa, icyo nzi nuko nanjye bakomeje kumpiga ngo banyice gusa umbabarire ntuzagire uwo ubwira ko ndi hano, sibyo!? Nanjye nti: sha, humura rwose ntago nakora iryo kosa! Ese ubundi ubwo ubayeho ute bobi!? Bobi: kubaho byo mbayeho kuko iyo ntagutabara uba wishwe ninzara, mbega ukuntu waryaga weeee! Njye: hahah! Nonese sha, ibyo kurya ubikurahehe!? Bobi: nyine mbibona mbishatse, iyo inzara inyishe njya mwisoko ngasaba cyangwa nkiba iyo banyimye ariko nkabaho! Njye: yoooh! Humura sha, ahubwo sha bobi,wakoze reka ngende nzagaruka kukureba! Bobi: sawa wangu! Gusa ntuzambere umuntu mubi!sibyo se!? nanjye nti: sawa ntago nzavuga aho uba!
.
Ubwo nahise mvaho nsiga bobi nanjye mpita nerekeza murugo, gusa birumvikana inzira yose nagendaga ntekereza ibintu bitandukanye, ngasubiza ubwonko inyuma nkareba ibintu byose maze iminsi nyuramo nkumva sinzi icyo ndicyo. Nakomeje kwibaza byinshi nibuka ko haragapapuro nahawe nkiva kwa cyntia, kumutima nti:” ese mana yanjye ubu sinagataye!!” ubwo nahise ntangira kwisaka , ngize imana mpita nkabona mumufuka wipantaro nari nambaye, ndagafungura nsanga handitsemo ngo:” niwumva unkeneye uzahamagare +42556366… tubonane, kuko ndabizi ko ushobora kuzankenera!!”. Kumbe ni wamugabo wakanditse, kumutima nti:” ese buriya nzamukenera ra cyangwa!!!!?” namaze kugasoma ndongera ndakabika nti:”ntawamenya da, byashoboka ko mukenera!
.
Ubwo nakomeje urugendo dore ko nari ndi no kure yo murugo,umunaniro ari wose ariko ndihangana nkomeza imbere buhoro buhoro,gusa hashize akanya sinzi uko nabonye akamodoka kikoreye ibiryo byamatungo mpita nkurira inyuma kangeza imbere, ndetse hafi yo murugo, ndiruhutsa cyane , kumtima nti:” mana urakoze cyane kuba ngeze hano!” ubwo ntakindi nakoze nahise nongeramo agatege mpaka murugo. Nageze murugo nsanga mama na papa bicaye muri salon, numva biranyobeye kuko nibazaga uburyo papa yaba ari murugo kurayo masaha,ariko sinabyitaho cyane ndafungura mpita ninjir, mama ambonye ahita ahaguruka yishimye cyane aza angana asakuza ati: yooooh! Mwana wanjye ,jack weee!…… ubwo nanjye ndirwaza bya cyane ndetse intege zirabura nicara hasi ngiye kumva numva papa aravuze ati: yeeeeh! Uyu mwana se kandi yabayiki!? Mama: ayiweee! Jack wee bite ko mbona utameze neza, ese ubundi umaze iminsi ubahe ko twari twarakubuze! Papa: yampayinka data ! noneho ntiyabaga hano !? mama: eheee! Dore kuva wagenda nawe nibwo yagaruka! Papa: ntibishoboka, niko sha warurihe, ninde wakugize atyo!? Ubwo nanjye nabonye ibintu bigiye gukomera ndavuga nti: barangonze ! mama: ayiweee! Umwana wanjye disi! Cyo ngwino ndebe ko nguhanagura ayo maraso weee! Papa: yeeeeh! Ngo barakugonze sha, ntasoni!!? Ubwo nabeshye ko bangonze , gusa nkabona papa ntago arimo kubyumva neza ndetse ameze nkuwanze kubyemera ariko ntiyagira byinshi abivugaho ahubwo akomeza kunyitegereza cyane atavuga. Hashize akanya,mama aranterura anjyana mucyumba cyanjye atangira kunsukura ndetse anshyiraho nimiti kubisebe nari mfite!
.
Nabaye aho hantu ndwaye ntyo, amasaha niminsi birahita,mama ariwe unyitaho wenyine kugeza ubwo norohewe, ndetse mama ntiyarakiva murugo bitewe nuko nari mparwariye,ubwo narindi mucyumba cyanjye nicaye kugitanda numva ntakabaraga, murabizi nanwe ibyumurwayi urimo koroherwa, mbona mama anzaniye ibyo kurya abitereka kukameza karaho nawe yicara kugitanda. Ubwo njye nibajije impamvu papa atigeze agera aho ndwariye, mpita mvuga nti: nonese cynti!!…… nako mama! mama: yeeeeh! Uwo cyntia se unyitiranya nawe niwahe jack! Njye: numukobwa twiganaga twicarana buriya niwe wanzaga mubitekerezo! Mama: eeeeh! None urashaka kumbaza iki!? Njye: nashakaga kukubaza nimbi papa ahari! Mama: eheee! Shahu se jack, dore umaze iminsi itanu urwaye , nawe kuva waryama kuriki gitanda ntaragaruka hano narimwe!
.
Njye: yeeeeh! Nonese ubundi mama!! nawe ati: vuga ndakumva! Njye: papa akora akahe kazi!? Mama: atwara imodoka zimyanda mukigo gishinzwe isuku mugihugu! Njye: hhm! Nonese ubwo iyo minsi yose batwaraga imyanda no mwijoro!? Mama: nanjye binyobere wamwana we! Gusa aherutse kumpamagara ambwira ko afite akazi kenshi cyane, ariko ngo araza uyu munsi! Njye: eeeeeh! Ndumva aba ahuze cyane pe! Gusa arinjye ako kazi nakareka! Mama: genda ceceka aho ngaho, ubona urya ukagira ngo birizana se!? njye: hahah! Cyakora cyo mama! gusa njye sinzi koko ko papa akora ako kazi yakubwiye! Nkivuga ntyo, mbona mama arikanze ndetse mbona ashatse kwijijisha ahita ambwira ati: ariko se jack, ko mbona wicaye kandi utarakira neza nturimo kuvunika!? Ubwo nanjye nabonye ko adashaka ko tubivugaho ndamwihorera ndasubiza nti: hoya ndumva ntakibazo reka mbe niyicariye!
.
Mama: eee! Sawa noneho reka mbe ngira utwo ntunganya mugikari! Njye: sawa ntacyo! Ubwo mama yahise asohoka yihuta nanjye nsigara aho nibaza impamvu mvuze ko papa yaba afite ibindi akora, nkobona mama arikanze, kumutima nti:” ese mama yaba afite aho abizi ra!!! Ese kuki mbivuze akiganga!?” nabyibajijeho cyane ariko nza kubireka ndirira ndangije mpita nirambika kugitanda ndaryama ndetse ndasinzira. Nararyamye rero mpaka mpaka kumugoroba ndetse mbyuka numva imbaraga ari zose, ngiye kubona mbona mama yicaye aho hafi kugitanda mba nikanze gahoro ngiye kumva numva aravuze ati: niko se uwo muntu witwa cyntia ninde!? Kumutima nti:” kandi se uyu we ararutse ate!!” nibajije ibyo kumutima ndangije mpita musubiza nti: hhhm! Ariko se sinamukubwiye koko mama!? mama: hhm! Nonese uramukunda!? Njye: kuberiki se umbaza gutyo!? Nawe ati: njye ndimo kwibaza ukuntu urimo guhora umuvuga bikanyobera! Njye: reka reka! Sinamuvuze rimwe gusa se!? mama: eheee! Ubwo uzi inshuro umuvuze usinziye jac!? Njye: yeeeeh! Nibyo se koko!? Mama: eheee! Cyane rwose ahubwo njye numiwe! Kumutima nti:” burya narose cyntia nkanamuvuga, sha cyntia agombe abe uwanjye kabsa!”
.
Njye: nanjye sinzi rwose mama, gusa nuko twicarana mwishuri naho ubundi urukundi ni ntarwo kabsa! Mama: ariko rero………. Atararangiza twumva papa arimo guhamagara muri salon, ubwo birumvikana mama yahise ajya kumureba ngiye kumva numva papa ntakindi kintu akoze ahise abaza mama ati: ese jack ameze ate!? Mere nawe ati: yarorohewe,ari mucyumba cye!. Hashize akanya gato mbona papa arinjiye aravuga ati: bite sha jack we, urimo koroherwa se!? njye: yeah! Ahubwo ndumva nakize! Nawe ati: eeeh! Byiza cyane sha! Gusa ndashaka ko unsobanurira ikintu kimwe gusa! Njye: ikihe se papa!? Nawe ati: mbwira nibande bagukubise gutyo, kandi urongera kumbeshya biraba bibi! Ntasoni ngo barakugonze! Njye: nukuri barangonze ntago……. Ntararangiza aba aravuze cyane ati: reka kubeshya we! Urabona ntazi gutandukanya inkoni umuntu yakubiswe no kugongwa!? Njye: nukuri pe, ubajije naka bobi kantabaye kakubwira ko bangonze! Ubwo njye navuze bobi kuko nzi ko ariko nahita njya kuzana kakamusobanurira neza ko nagonzwe, birumvika nari kubanza nakabwira ibyo kavuga!.
.
Nabaye nkivuga ntyo numva papa aravuze ati: ngo ka bobi kagutabaye!!? Njye: yego rwose mubishatse najya no kumuzana akabisobanura! Ubwo hashize akanya papa yagiye mubitekerezo ntazi ibyaribyo ndetse nkabona arimo kwibaza byinshi, ngiye kumva numva arambwiye ati: sawa, ubwo reka mbyemere gusa icyingenzi nuko ukiri muzima, sibyo se mwana wa!? Nanjye nti: nibyo rwose papa! Papa: nonese sha jack, ubwo uwo muntu wagutabaye twamushimira dute!? Njye: kubera aria kana, ndumva twamushyira nkaza jus nimikati ndetse nutundi abana bakunda! Papa: eeeeh! Bobi ni akana!? Nanjye nti: yego ni akana gato kibana! Papa yarongeye afata akanya atekereza cyane mpita mubaza nti: ese urimo gutekereza iki papa!? Nawe ati: eeeh! Ndimo gutekereza kucyo twashyira ako kana, gusa reka njye kumugurira utuntu utumushyire, suzi aho gatuye se ako kana!? Njye: yego ndahazi ahubwo genda ubizane nze kubyukirayo mugitondo cya kare!
.
Papa: yego reka nze njye kubishaka! Ubwo njye nasigaye aho numva nishimye cyane kuko mbonye ibintu nshira ka bobi ngira ngo ngashimire. Ubwo rero amasaha yaricumye mugitondo haba harageze,ndabyuka nditunganya ndangije ndasohoka mpurira na papa muri salon ahita ampa ibyo ngomba gushyira bobi, ahita ambwira ati: ngaho genda uriya mutaximan ahakugeze narangije kwumwishyura ntugire ikibazo! Ndebye hanze mbona hari taxi voiture ihaparitse………..

.ESE MAMA JACK KUKI YIKANZE BAMUBWIYE JACK AVUZE KUKAZI KUMUGABO WE!?

. ESE IBI BINTU BASHYIYE BOBI NAMAHRO!?
.
.
NTUCIKWE PART 8………

Advertisements

4 responses to “FIRST SIGHT PART 7

  1. Pingback: FIRST SIGHT PART 6 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s