FIRST SIGHT PART 8

first sight2

FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 8

ambwira ati: ngaho genda uriya mutaximan ahakugeze narangije kumwishyura ntugire ikibazo! Ndebye hanze mbona hari taxi voiture ihaparitse………..

PART 8

Numva ngizemo icyikango, kumutima nti:” ariko se buriya, ko bobi yambwiye ko bamuhiga, bibaye ari papa umuhiga nabigenza nte!” nabyibajijeho numva ubwoba buranyishe ariko sinabyitaho cyane, nsezera papa mpita ngenda nicara mumodoka, umushoferi ahita ambaza ati: hey! Nonese aho ndibukugeze urahazi sha!? Njye: yeeeh! Ndahazi, uransiga kumuhanda maze ahandi ngende namaguru ntakibazo! Shoferi: yeeeeh! Nonese aho uragenda namaguru, imodoka ntiyahanyura!? Njye: yahanyura ariko nshaka ko unsiga kumuhanda,ahandi ndijyana ubyihorere!
.
Shoferi: umva yewe! Ubwo se urumva nagusiga munzira kandi banyishuye amafaranga yo kukugeza aho ujya neza!? Njye: eeeeh! Sawa ntacyo uraza kuhangeza, nuko nagiraga ngo ntakurushya! Shoferi: yego kabsa,uko niko biri ntampamvu yo kwiba abakiriya!. Ubwo njye nashyize ubwenge kugihe, nitegereza umushoferi, kumutima nti:” ibyaribyo byose uyu muswa afitanye gahunda na papa, okk! Ntacyo biratuma menya ukuri neza!!””. Ubwo twakomehje urugendo mpaka imbere yakazu ka bobi neza, nsohoka muri mumodoka ngiye kumva numva shoferi arambajije ati: aha niho ugarukira se!? nanjye nti: yego nihano dore umwana nje kureba atuye muri kariya kazu ureba hariya! Shoferi: eeeh! Sawa noneho reka njye nisubirire mukazi tuzongere tubonane! Nanjye nti: sawa ntaribi kandi urakoze!
.
Ubwo njye nahise nihuta njya kureba ka bobi mukazu kako, gusa umwaku nagize nasanze kadahari numva ubwoba buranyishe, kumutima nti:” ayiweee mana we! Ubwo se koko nibaza bakahahurira nako disi, bakagahitana sinjye uraba ubikoze!” ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise ngumaho nanga kuhava ndavuga kumutima nti: “ reka ngume hano, basi ndebe ko natabara!!”” ubwo nicaye aho amasaha akomeza kwicuma mpaka saa kumi nebyiri zumugoroba, ngiye kubona mbona ka bobi a kaje kiruka karuhukira munzu yako, kambonye karikanga gashaka gusubirayo nanjye mpita ngafata ukuboko ndavuga nti: have sha, humura ninjye bobi we! Bobi: ahwiih! Sha urankanze byahatari! Naringize ngo ndapfuye birarangiye!
.
Njye: umva rero bobi! Ntagutinda, fata utuntu twawe twingenzi tuve hano byihutirwa! Bobi: yeeeeh! Wazanye abantu hano se kandi!? Njye: wowe bireke ibyo, nazanye numushoferi wa tax mugitondo kandi simwizeye nagato! Bobi: nyumvira nukuri pe! Ubwo se urumva utankozeho koko!… ariko ubwo ntacyabaye kumanywa wasanga ntakibazo gihari! Njye: eheee!c ubwo se urumva abaza baza kumanwa cyangwa nijoro kuko nibwo bakeka ko uhari!? Bobi: yeeeeh! Nonese tujyehe wangu!? Njye: sha urimo gutinda ahubwo ngwino tugende kuko ndashaka guhita ngaruka! Bobi: eeeeeh! Ariko uziko ako kantu ariko wangu! Biratuma tumenya abantu bashaka kunyica! Sibyo se!? njye: haha! Ngwino sha badasanga tutarahava! Ubwo ntakindi cyabaye, twahise dupakira utuntu twingenzi tuvaho twiruka cyane,twerekeza ahandi hantu hakure cyane uvuye hamwe bobi yaratuye. Ubwo icyari gisigaye nahantu bobi yagombaga gusigara dore ko twari tumaze no kugera munkengero zumugi,ngiye kumva numva bobi aravuze ati: nonese mwana, wasubiyeyo ko uraza ukansanga hano! Njye: hhhmm! Ubwo se wasigara hano hanze wenyine rino joro koko bobi!? Bobi: genda ariko yewe ntakibazo! Njye: ntaribi, ngaho reka twegere imbere turebe ahantu heza waba usigaye nko munsi yigiti!
.
Ubwo twarakomeje imbere gato, ngiye kubona hakurya mbona inzu irimo kwakamo agatara, mpita mbwira bobi nti: reka tujye kuri iriya nzu turebe ko badufasha! Bobi: yeah! Gusa ngwino twihute urimo gutinda! Ubwo twahise twerekeza kuriyo nzu, tuhageze turakomanga dusanga harimo umusaza, ndetse bisa nkaho abamo wenyine! Ubwo twaramusuhuje,birangiye ndamubwira nti: muzeh! Aka kana reka gasigare kagusobanurira nanjye haraho ngiye mukanya gato ndahita ngaruka! Gusa utwihanganire! Umusaza: eeeh! Ntakibazo bana ba! Ubwo njye nahise ndya bobi urwara! Nshaka kumubuza kuvuga byose uko bimeze, gusa bobi we icyizere narinkimufiye cyane kuko nabonye arumwana wakamiritse byahatari! Ubwo njye nahise manuka niruka byahatari, ndebye kwisaha nsanga ni saa ine zijoro, kumutima nti: mana yanjye ndasanga bahavuye!!”
.
Ubwo ntakindi nakoze, nahise nongere umuvuduko ariko nkabona igihe kirimo kunsiga, sinzi ukuntu nabonye ahantu haparitse akagare kabandi mpita nkegura ndakanyonga nubwo bwose hari nijoro, gusa nyine amatara yarakaga kuburyo ntapfa gukora impanuka! Nageze hafi yaho bobi yaratuye, mva kwigare ndirambika hasi ngenda namaguru, ngeze neza neza hafi yaho bobi yabaga nsanga haparitse imodoka ebyiri zimikara gusa nakwitegereza neza nkabona ntabantu bazirimo kuko mo imbere hariimo kwaka udutara. Ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise negerahafi ngo ndebe ko harumuntu nahabona ngiye ngiye kumva numva abagabo batatu barimo guganira , umwe avuga ati: njye biranyobeye kabsa! Ubwo se iri joro kaba katarataha!? Undi nawe ati: hhm! Cyangwa karahirirwa, nijoro hagera kakajya gushaka imibereho! Undi nawe ati: sinavuze ngo tuze kumanywa se mukanga ngo tukagogere karyamye!
.
Ubwo njye ubwoba bwari bwose, nkibaza icyo ka bobi karimo kuzira kikanyibera nkumva ndashobewe, nkiraho numva umwe muri babagabo aravuze ati: nonese boss, dukoriki ubungubu!? Ngiye kumva numva harundi mugabo uvuze ati: ubwo nyine turamubuze, cyangwa jack yakweretse ahatariho sha! Undi nawe ati: reka da! Byashoboka bite se ko nabonaga atanazi nibirimo kujya mbere! Wamugabo barimo kwita boss arongera ati: ubwo nyine nihano kaba, nugushaka uburyo tuzahagaruka! Ubwo njye nakomeje kumviriza ijwi ryuwo mugabo nkumva ni papa wanjye neza, ubwoba bukanyica ndetse ntangira gutitira cyane. Nkiraho numva arongeye aravuze ati: cyangwa kakaba kumvishe imodoka zije kagahita kihisha!, mushakishe hafi aha gashobora kuba gahari! Ubwo njye numvise ko bagiye gushakisha, kumutima nti:” mana yanjye wee! Bagiye kumbona!!” ubwo nanjye ntakindi nakoze nahise nshiduka ndiruka ngenda ntareba inyuma, ngiye kumva numva umwe aravuze ati: dore ngaho mugafate turagashaka ari kazima! Ubwo nanjye ntakindi cyabaye nfatiye niruka cyane ndetse nkanyura munzira zitandukanye ariko nkabona abagabo bakamejeje banyirukaho, aho mpingutse nkabona barahari, kumutima nti:”mana yanjye noneho ndacahe koko!” ubwo nakomeje gukwepa kwepana nabagabo muriryo joro, sinzi ukuntu nabonye kimwe mubidobo binini batamo imyanda biba biri kumihanda, mpita ninaga mo ndapfundikira ndatuza, hashize akanya numva abagabo babriri bahumagiye cyane, barimo kuvugira hafi yaho ndi; umwe ati: ariko se mwana, aka kana karaducitse koko!?
.
Undi nawe ati:ewa ndabona karigise, sinzi icyo tubwira boss kabsa! undi: apuuh! Reka tubireke twisubirireyo, tuzaba tumushaka nyuma, uziko narimvuyemo ibihaha! Undi nawe ati: twingendere nubundi abandi bagiye kare, gusa nitureba nabi boss bazamutanga aka kana! Undi mugabo: eeeeh! Ariko bariya baswa bo wasanga batazi ko ka bobi kakiriho cyangwa bakaba batazi aho gaherereye! Undi nawe ati: byashoboka! Reka tugende twumve icyo bosss atubwira! Ubwo abagabo bahise bava aho baragenda nanjye nsigara mundobo, gusa nibajije kubyo abagabo bavuze numva ngizemo urujijo, kumutima nti: “ ese haba harabandi bantu bashaka bobi!, ese bobi yaba ahuriye hehe naba bantu bombi!!?’’ ubwo nakomeze kwibaza kuribyo ndetse mbibaraho umwanya, nibuka ko ndi mundobo yimyanda zimwe bita pubelle, mpita nyisohokamo nkomeza urugendo!
.
Gusa nkabona ahantu ndimo kunyura simpazi neza, nkajya nyura ahantu hatandukanye nkabona mpingute ahandi, ngiye kubona mbona mpingutse kumuhanga mugari mpita mfatiraho, nkomeza urugendo nkajya nshishamo nkiruka gusa umunaniro wari wose ariko nkihangana ngashyiramo agatege!
.
Ubwo nagendaga ibitekererezo ari byinshi ndetse siniyumvishaga uburyo nabyarwa numugabo umeze kuriya,mbese nkumva ndamwanze birenze ukwemera, umujinya ukanyica ariko nkabura icyo nakora ndetse nkabura nuwo natura ibibazo byose mfite kuko mukuru wanjye yari yarabuze, bashuti banjye baragiye, mama nawe nkumva sinabimubwira mbese nkumva ndashobewe. Ubwo nakomeje urugendo muruwo muhanda, ngiye kubona mbona imbere nyina na se wa lilian barimo gusohoka ahantu mugipangu kinini, nkomeje kwitegereza mbona binjiye mu modoka yaraho hafi baragenda. Ubwo nanjye negeye imbere ngo ndebe aho baturutse, ndebye mbona icyapa kiranga ibitaro, kumutima nti:”eeeeeh! Ibyaribyo byose lilian nihano arwariye, kuko ntakuntu ababyeyi baba bahavuye rino joro ntacyo baje gukora!”
.
Ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise ninjira mubitaro, mbanza kunyura ahantu hamanika list yabantu barwariyemo nibyumba barwariyemo ntangira gusoma nshaka icyumba lilian yaba arwariyemo, ngenda mbona amazina atandukanye, ngiye kubona mbona ahanditse cyntia sinabyitaho nkomeza gushakisha lilian ngezaho nawe mba ndamubonye ndetse mbona arwariye mucyumba nimero 78, mpita nzamuka etage njyayo gusa munzira ngenda nyura kucyumba kirinzwe byahatari, gihagazeho abagabo batatu babarakare mumakoti yimikara, numva ngizemo ubwo ariko sinabyitaho nkomeze imbere ngere aho lilian arwariye……………..

.ESE ABANDI BANTU BASHAKA KA BOBI NI BANTU KI!?

.ESE UYU NDINDE URWARIYE AHANTU HARINZWE!

.ESE JACK ARABONA LILIAN!?
.
.
NTUCIKWE PART 9…………….

Advertisements

One response to “FIRST SIGHT PART 8

  1. Pingback: FIRST SIGHT PART 7 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s