FIRST SIGHT PART 10


first sight2

FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 10

ndakomanga ariko nkumva ntamuntu urimo kuza gufungura, sinzi ukuntu nakoze kurugi rukita rufunguka, mbese rumeze nkaho rutari rufunze,ahubwo rwegetseho gusa, kumutima nti:” yeeeh! Ibi se kandi nibiki!”

PART 10

Ubwo cyntia yabonye ko nashobewe, ahita ambaza ati: hhhm! Nonese jack! Aha hantu haba abantu! Njye: yego haba umusaza, nari namusigiye akana kitwa bobi none ndumva ngize ubwoba cyane! Cyntia: yeeeeh! Ngo bobi! Nanjye nti: yego nakana gato nikundiye,twahuriye kumuhanda! Cyntia: niko se! uravugisha ukuri jack we! Njye: yego ariko, nonese nakubeshyera iki! Nkivuga gutyo mbona umukobwa aguye mukantu, ndetse nkabona arimo gutitira ubwoba bwamwishe, ubwo njye nayobewe ibibaye mpita mubaza nti: hhm! Nonese cynti! Bobi uramuzi ko mbona muvuga ukagira ubwoba!?
.
Cyntia: ayiweee! Nukuri ndumva ubwoba bunyishe, ariko se kuberiki umenyana nabantu baguteza ibibazo gusa jack we!? Njye: ngo! Ubwo se ushatse kuvuga iki cynti!? Cyntia nawe ati: ariko jack, ubaye utarakira urwanyjye none ugeretseho nurwa bobi! Gusa imana izakurinde! Njye: hhhm! Ariko se urashaka kuvugiki ko ntabyumva neza! Nimba ufite ubwoba ko appolo azanyica kubera wowe, humura ntacyo nzaba kandi bizarangira nkwegukanye! Cyntia:ayiwwee ! Sha sinzi kabsa! Ubwo se uzingo nuramuka ucitse urwanjye, bobi we bizaguhira!?
.
Njye: umva yewe! Ndaakwizeza ko na bobi nzamurinda mpaka, kuko abamuhiga namaze kubamenya kandi ntaho bamubonera! Cyntia: yeeeeeh! Uvuze ngo urabazi! Waba warabamenye gute se, gusa uzitonde appolo atazamenya ko waba uziranye na bobi, cyangwa uzi aho aherereye kuko ntiwamukira! Njye: yeeeeh! Ese ubundi barashakiri akana kabandi cynti!? Cyntia ati: sha nanjye sinamenya, gusa appolo aragashaka cyane, ndetse yashyizeho namafaranga menshi cyane kumuntu uzabona aho ako kana kari, appolo numuntu mubi cyane no kukica ubanza yakica!! Umukobwa yavuze atyo numva ubwoba buranyishe, nkibaza cyane kubantu bashaka bobi, nkumva biranyobeye ndetse nkumva numutwe urazengurutse, kumutima nkibaza nti:” ariko se! papa na appolo baba bahigiriki ka bobi, eeee appolo niwe wundi babagabo bavugaga ko azabatanga kubona ka bobi!!!!”
.
Ubwo nakomeje kwibaza kuribyo cyane, ngiye kumva numva cyntia arimo guhumeka cyane yitsa nimitima mbese bigararaga ko asa nkuwikanze, ibinti biranshanga mpita mubaza nti: yeeeee! Niko se cynti! Bigenze bite ko mbona uhindutse mukanya gato!? Nawe ati: sha jack! Ndumva ibintu ataramahoro kabsa! Njye: gute se kandi, ko twasezeranye gucika tukigendera! Cyntia: hoya sibyo sha! Ndimo ndibaza nimba uwomusaza atajyanye bobi kwa appolo! Njye: hahaha! reka reka! Ntibishoboka, uriya musaza…………. Ntara rangiza numva cyntia ahise avuga cyane ati: nyumva ariko jack! Ubwo se uwo musaza niwe udakunda amafaranga kuburyo yatanga ka bobi!? Umukobwa yavuze atyo numva anteye ingingo yumvikana ndetse numva nanjye mpise ngira ubwoba, nsunika urugi vuba vuba turinjira , gusa nyine imbere nihabonaga, cyntia yahise acana itoroshi rya phone yarafite turamurika, tubona muri salon harera ntamuntu uhari, sinzi ukuntu umukobwa yatunzi itoroshi kakurya mbona ahantu hari akumba gafunze, mpita mwaka fone ndehagera nsunika akugi, ndebye mbona abantu babiri baryamye kuburiri, kumbi ni muzehe na bobi baryamye, kumutima nti:” ahwiiih! Imana ishimwe ibintu namahoro kabsa!!”
.
Cyntia: eeeee! Sha numvaga ubwoba bunyinshe pe, gusa imana ishimwe kuba ntaho bobi yagiye! Ubwo ntakindi nakoze nahise nkangura umusaza arabyuka acana agatara, gusa ka bobi ko kasigaye gasinziriye kuko nanze kwica ibintotsi byako! Hashize akanya numva umusaza aravuze ati: nonese se waje ryari sha!? Nanjye nti: naje mukanya gashize, dore………. Ntarakomeza, muzehe atI: nonese uyu mwali ndimo kubona hano ninde sha! Nawe warakunze se!? njye: hahahaha! Urebye bisa nkabyo tu………. Ntarakomeza numva cyntia ahise antanga aravuga ati: rata nibyo muze! Uyu ni umukunzi wanjye! Muzehe: hhhh! Imana izabahe umugisha bana banjye, nanjye nigeze gukundaho kera ariko biza kurangira ntabanye nuwo nakundaga, mpita mfata umwanzuro wo kuba njyenyine!
.
Cynta: yoooh! Byagenze bite se disi! Muzehe: cyo nimubanze mwicare ariko mureke guhagarara kndi agatebe gahari! Ubwo natwe twahise twicara kugatebe karaho, ngiye kubona mbona muzehe akoze munsi yagatanda akurura agasafuriya akadutereka imbere aravuga ati: dore ngaho nimwakire musaranganye utwo nubundi murakundana, narinzi ko natubikiye uyu musore wenyine none muje muri bababiri, ntakundi muriyaranja! Njye: hhhh! Ntakibazo rwose muze ibi biraduhaza pe! Muzehe: eeeeh! Ngaho rero bana banjye muryoherwe! Narinkibabwira ibyurukundo rwanjye rwa kera! Cynia nawe ati: oooooh! Yego rata muze! Komeza utubwire!
.
Muzehe: dore njye! Njye ninshuti yanjye yitwaga Samson, twiganye hafi amashuri yose nize,twakunze umukobwa umwe witwaga Viviana! Gusa ntanumwe waruzi ko tumukunda twese! Cyntia: yooooh! Bigenda bite se disi! Muzehe: sha se wamwana we! Uzi ibyambayeho!! Njye: hhhm! Byagenze bite se muze!? Muzehe nawe ati: ubwo nyine njye, nkaba nari mfite mama nkunda cyane ariko papa wanjye akaba umusinzi wacyane ndetse udafite icyo amarira umuryango, umunsi umwe rero navuye kutembera njye na samson, ngeze imuhira nsanga papa arimo gukubita mama hafi kumwica! , ubwo nanjye numujinya mwinshi, nahise njya hejuru ya data ndahondagura, kubwamahirwe mabi ahita ashiramo umwuka!
.
Cyntia: ayiweeeeh! Ubwose hakurikiyeho iki disi? Muzehe: ubwo nyine namwe murabyumva, nahise nambikwa amapingu nkatirwa imyaka makumyabiri yose gusa navuyemo itarangiye Samson ariwe unkujemo ariko narimaze kumaramo 16 yose! Njye: eeee! Warahuritse muze! Samson se yari umupoli icyo gihe kuburyo yakuvuganiye!? Muzehe: hoya! Ahubwo Samson yari yarabaye umukire ndetse wo kurwego rwo hejuru avuga rikijyana, ubwo namwe murabyumva nyine harakantu yatanze! Njye: yoooh! Sha yarumuntu mwiza disi! Muzehe: gusa se shahu wamwana we, uzingo nongeye kubona amahirwe yo kumubonaho!? Njye: kuberiki se muze!
.
Muzehe: nyine nabaye nkiva muburoko, njya iwe nsanga bose babishe, ndebye mbona umurambo wa Samson ndetse na nuwa viviana kuruhande! Cyntia: ayiga mana weee! Ubwo disi bari barabanye ! muzehe: hhhm! Wavuze se ko ahubwo bari barabyaranye nutwana dutatu, uduhungu tubiri nagakobwa kamwe ariko kari bucura! Njye: nonese utwo twana natwo baratwishe!? Muzehe: sha ubanza bataratwishe, ahubwo bakaba baradujyanye aho ntazi kuko ntamirambo yatwo nahabonye! Gusa twari duto cyane kuburyo tutapfa kumenya ibyabaye icyo gihe! Njye: yoooh! Niko isi imera, gusa se njye ndibaza icyo baba barazize kikanyobera!
.
Muzehe: ese shahu wamwana we, umutunzi bica batamujijije ibyatunze ninde! Bamwe ni ishyari,abandi urwango ariko Samson we abamwishe bashakaga kwigarurira ibyo yaratunze byose, kuko nashakishije munzu hose ibyangombwa byimitungo ndaheba, mbese urebye ikintu navanyeyo nimirambo ibiri ishyinguye hano munsi yiyi nzu twicayemo! Cyntia: yooooh! Nagahinda disi, nonese mama wawe we warahamusanze!? Muzehe: reka reka, we yapfuye nkigera mu muburoko nari maze no kumwibagirwa! Njye: sha ndumva agahinda kanyishe pe, ukuntu uwo muryango warumeze neza nkuwo murugo iwacu! Muzehe: hahaha! Shahu se wamwana we, ko ariko ubuzima bumera! Ese burya nawe iwanyu murabana batatu!? Njye: yego, ndetse natwe habanza abahungu babiri nagakobwa kamwe ariko kabucura! Ariko mana………… ntarakomeza mbona phone ya cyntia irasonye, mpita nyimuha vuba ngiye kubona mbona arinkanze, ubwoba buramwica aravuga ati: ni appolo uhamagaye jack we, mbigenze nte!? Muzehe: yeeeh! Uwo mugabo wumugirana nabi se kandi muraziranye!? Njye: yeewe! Muze nibirebire reka uzaba ubimenya! Cyntia: nonese jack! Mwitabe!? Njye: mwitabe umubwire ko akwibagirwa burundu!
.
Ubwo cyntia yahise yitaba phone, ngiye kumva numva aravuze ati: yeeeeh! Mama wanjye! Have have utabikora we ndakwinginze pe! Ndebye umukobwa mumaso mbona arahindutse atangira kubira ibyuya muriryo joro, hashize akandi kanya phone ikiri kugutwi numva aravuze ati: ndaje nonaha ariko…………. Atararangiza mbona intege ziracitse phone arayirekura igwa hasi, ahita avuga mukajwi gato cyane ati: jack we! Ngiye gusubira kwa appolo nonaha! Njye: yeeeeh! Ariko se cynti…………. Ntararangiza ahita ahaguruka aravuga ati: muramuke ndagiye, ubwo imana nibishaka tuzongera tubonane! Ubwo umukobwa yavuyaho aragenda, nanjye nsigara nashobewe ndetse ntiyumvisha ibibaye, ngiye kumva numva muzehe aravuze ati: ariko se uwo appolo muvuga sumwe wicyihebe numva muruyu mugi!?
.
Njye: nyine ukuntu ibintu bimeze…bla…blah mbese mubwira uko byose byifashe, ndangije ahita ambwira ati: umva rero wamwana we!s fata uyu mwana mujye ahandi hantu, muhunge kuko njye ndumva uriya mukobwa ntamwizeye, ashobora kugenda agahita agarukana nabicanyi kandi byaba ari ibibazo, urumva!? Njye: hoya rwose ntago uriya………….. ntararangiza kuvuga, twumva…………………

.ESE ABANA BA SAMSON NA VIVIANA BABA BARAGIYEHE!?

.ESE CYNTIA WE NIBIKI BIBAYE KURI NYINA!?

. ESE UMUSAZA NA JACK BUMVISHIKI!?
NTUCIKWE PART 11

Advertisements

3 responses to “FIRST SIGHT PART 10

  1. Pingback: FIRST SIGHT PART 9 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s