FIRST SIGHT PART 9


first sight2
FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 9

kucyumba kirinzwe byahatari, gihagazeho abagabo batatu babarakare mumakoti yimikara, numva ngizemo ubwoba ariko sinabyitaho nkomeze imbere ngere aho lilian arwariye……………..

PART 9

Ubwo nageze kumuryango wicyumba lilian arwariyemo, mbaza kwibaza nti:” ese mbaye ninjiye akambona ntiyongera agasara!?” ubwo nagumye aho nkomeza kwibaza utubazo dutandukanye , nkumva nanjye ndimo kwicanga ariko biza kurangira mfunguye ndinjira, ngezemo imbere nsanga lilian ari kumwe numuganga ushinzwe kumwitaho, ngiye kumva numva muganga ahise avuga ati: hey! Wowe urinde ko winjira udakomanze!? Njye: oooh! Munyihanganire nabyibagiwe! Gusa nyine nje niruka ngira ngo ndebe kuri mushiki wanjye! Umuganga: yeeeh! Mushiki wawe se ari hehe!? Nanjye nti: nyine nuwo murwayi uryamye aho kugitanda! Muganga: hahaha! Ariko mana yanjye, ariko iyo mujya kubeshya ntimunashishoza, ninde wakubwiye ko lilian afite musaza we!?
.
Ubwo njye nabonye ko navumbuwe mpita mpitamo kuvugisha ukuri nti: hoya da! Nuko lilian ari inshuti yanjye, twigana ndetse tunicarana! Nkivuga ntyo mbona lilian aregutse arandeba , kumutima nti:” yooh!imana ishimwe disi, yarorohewe!” ubwo hashize akanya turebana numva mfite utuntu twibyishimo, ngiye kumva numva muganga aravuze ati: kandi wabona arimwe muza hano mubitaro mukica abarwayi, reka nguhururize bagufate! Ubwo umuganga yagiye gukanda ibyuma bihuruza bimwe bita alarm, lilian ahita avuga ati: have have, wibikora uyu turaziranye ni inshuti yanjye! Kumutima nti: “ yoooooh! Rwose imana ishobora byose ikoze ibitangaza, kubona lilian yasubiye ibuntu, mana ushimwe!!”, ubwo nyine ntakindi cyabaye, muganga yahise areka gukora ibyo yaragiye gukora ndetse nawe araza turaganira biratinda, tumubwira uburyo njye na lilian tuziranye ariko ibyuko lilian yankunze ntitwabihingutsa! Ubwo hashize akanya numva mugaga aravuze ati: ariko rero hari habuze gato, ngo agende neza neza! Njye: yoooh! Mbega byiza we! Ese basi nimuzima hose no mumutwe ntakibazo kirimo! Muganga: eheee! Ntakibazo kabsa! Ubundi se wumvaga yaba afite ikibazo kihe!? Njye: nyine nabazaga nimba atakiri umusazi! Muganga: yeeeeeh! Ibyo uvuga se ubikurahe, lilian se yigeze abaho umusazi!?
.
Ubwo njye nabonye muganga atazi ibyo ndimo kumubwira, kumutima nti:” ariko byashoboka ko uyu muganga atazi ko lilian bamugonze yari yarasaze!”” ubwo nabaye nkiri muribyo, ngiye kumva numva lilian ankoze kukiganza, gusa namureba nkabona ni cyntia urimo kunkoraho, hashira akandi kanya nkabona ni lilian ndetse yanavuga nkumva ijwi ni irya cyntia, sinzi ukuntu najunguje umutwe ngarura ubwenge kugihe, numva lilian aravuze ati: muga! Muganga nawe ati: karame lilia! Mbwira ndakumva! Lilian: waduhaye umwanya, nkaganira nuyu muntu! Muganga nawe ati:eeeeh! Sawa ntakibazo reka mbe ngiye ndagaruka mukanya!
.
Ubwo muganga yahise asohoka, nanjye nsigarana na lilian aho twenyine, ngiye kumva numva lilian arambwiye ati: ariko jack, waretse nkagukunda koko, ko numva ntazashobora kubaho ntagufite! Njye: erega ibyo ndabyumva ariko………….. ntararangiza, tubona wa muganga agarutse yiruka ndetse ubwoba bwamwishe cyane,ahumagira umutima utari hamwe, nyoberwa ibibaye numva ngize ubwoba, ndamubaza nti: niko se muganga bigenze bite ko mbona ufite ubwoba! Muganga: sh……sh…hs umuganga kuvuga biramunanira, ndamureka ngo abanze atuze, gusa nanjye numvaga ubwoba ari bwose, nkibaza icyaba kirimo kujya mbere kikanyobera, ubwo nahise mpaguruka ngira ngo nsohoke ndebe hanze uko byifashe, ngiye kumva numva muganga ankuruye akabokoati: have wamusore we utazikoraho, guma hano! Njye: kuberiki ariko ubundi!?
.
Muganda: abantu bose bakora muribi bitaro barimo guhondagurwa hiryo iyo ngiyo! Njye: yeeeh! Ibyo uvuga nibiki se kandi! Ninde urimo kubakubita se! muganga: sha nanjye sinzi, gusa nsaze bose bapfukamye hasi ndetse harabagabo bafite imbunda nibikoni bahuragura ndetse numukuru wibi bitaro barimo kumukubita njye ndumva ubwoba bunyiyiciye! Lilian: eheee! Nonese barimo kubaziza iki!? Muganga: sha nanjye sinzi, gusa numvise umugabo umwe avuga ngo”” naramuka atabonetse,ntanumwe uva hano ari muzima!”” njye: inde se utaboneka! Muganga: hoya rwose sinamenya uwariwe kabsa, ubu nanjye nashobewe kabsa!
.
Ubwo njye ntekereza ko ari bobi barimo gushaka, kumutima nti:” reka njye kwibonanira na papa, nashake nanjye anyice, gusa agombe ambwire impamvu agirira abantu nabi bigeze aho abaryoza ibyo batazi!!” ubwo ntakindi cyabaye,nahise niyaka muganga ndasohoka, ngenda buhoro buhoro, ngeze kuri cya cyumba abagabo bari barinze ,nsanga ntabagihari, numva ngize amatsiko yo kureba mo imbere, mpita ngifungura ndebye nsanga ntamuntu numwe ukirimo, ubwo nahise ntangira gusoma utuntu dutandukanye muricyo cyumba, ngiye kumva numva abantu barimo gutaka nkaho hirya,
.
mpita ndeka ibyo nakoraga byose njya kureba uburyo papa arimo guhohotera rubanda. Naragiye umujinya ari wose ngeze imbere mbona sale nini iri hafi aho ndetse nkumva niho amajwi arimo guturuka, negera hafi ngira ndo ndebe, gusa nabaye ngitungayo amaso numva nguye mukantu, kuko ntigeze mpabona papa, ahubwo nahabonye umugabo muremure wambaye costume nikote rirerire rigera kumaguru, yicaye kuntebe ndetse arimo kugutumura agatabi, nitegereje neza mbona abaganga bose hamwe na babagabo bari barinze icyuma, bose bapfukamye hasi ndetse bakubiswe cyane, ndebye kuruhande rwumugabo mbona hahagaze abagabo babiri ndetse bafite imbuna nini muntoki, ubwo njye natekereje icyo nakora numva ntanakimwe, kuko abagabo bari benshi ahubwo nahise nigira inama yo gucika nanjye batamfata.
.
Ubwo ntakindi nakoze, nanjye nahise nihutu nsubira mucyumba lilian arwariyemo mbaza muganga nti: ese muga! Ntanzira umuntu yanyuramo Atari kumarembo magari! Muganga: eheee! Nyamara ushaka gupfa sha ! njye: hoya yewe, mbwira vuba hari gahunda mfite yihutirwa! Muganga: sha ngaho genda, use nkukata ibumoso, urabona utuesikariye tumanuka, turahita tukugeza epfo muri parikingi ariko ntihaka biragusaba kwitonda! Njye: sawa urakoze,nzagaruka kureba uko byifashe! Ubwo njye nahise nsohoka bwangu, nyura aho yambwiye, koko mbona utuesikariye ndamanuka, gusa nerebeshaga umutima kuko ntarumuri rwari ruhari, nagiye inzira yose nibaza kumugabo naba mbonye nkumva ngizemo ubwoba ariko ndikomeza, ndakomeza ndamanuka mpaka muri parikingi. Ubwo nabaye nkigera hasi muri parikingi ngiye kumva numva umuntu ankubise ikintu mumugondo nitura hasi nawe ahita yiruka, ubwo ntakindi nakoze nahise mwirukaho ngira ngo mubaze ibyumugabo urimo gukubita abaganga kuko niyumvishaga ko ari umwe muri bo! Namwirutse mpaka hanze yibitaro gusa ageze ahantu hari amatara mbona ni umukobwa, ndebye neza mbona ni cyntia!
.
Kumutima nti:” yeeeh! Uyu se yaba ari cyntia nzi, cyangwa ndimo kurota!”” ubwo ntakindi nakoze nongeye umuvuduko ngenda mpamagara nti: cynt….cyntia! ariko nkabona umukobwa ntahagarara, ubwo nongeye umuvuduko ndamufata agerageza kunyiyaka ariko ndamukomeza, mpita mufata mushyira kuruhande ahatari mumuhanda ndavuga nti: weee! Cyntia, bite ko wiruka muriri joro bite!? Nkimubaza ntyo, numva aravuze ati: jack! Nanjye nti: karame cynti! Byagenze bite!? Cyntia: ahwiiiih! Ese niwowe jack we! Njye: yego ninjye! Nonese ko urimo kwiruka bite!? Cyntia: sha ndimo gucika cya appollo! Njye: ngo appollo! Ninde suwo! Cyntia: have have, ntukamumenye sumuntu mwiza nagato!
.
Njye: yeeeeh! Nonese yashakaga kukwica!? Cyntia nawe ati: sha sibyo gusa, uko mubona byaruta akanyica bikagira inzira! Dore yishe abitwa ko ari inshuti zanjye zose, ubwo se urumva kunyica biruta ibyo ari ibihe koko! Njye: reka! Noneho numwe wishe babantu bagukunze kera! Nabaye nkivuga ntyo, mbona umukobwa agahinda karamurenze araturika ararira, arambwira ati: sha have, winyubutsa bariya bantu kuko……. Njye: yoooooh! Sha ihangane disi! Nonese urahungirahe cynti! Nawe ati: sha nyine ndiruka mucike, iyo nzagwa nzagwe iyo! Gusa sinabana nawe! Njye kumutima nti:” ese burya umuntu bashakaga ni cyntia!” nkiri kwibaza kuribyo numva cyntia aravuze ati: nonese jack we, nta nama wanyungura!? Njye: nonese cyntia, sinakubwiye ko ngukunda kandi ntazigera nkureka ngo ube wenyine ,tutari kumwe!? Cyntia: sha, nibyo gusa byashoboka tutakiri muruyu mugi!
.
Njye: yoooh! Sha reka nkubwire sibyo!? Nawe ati: mbwira ndakumva! Nanjye nti: noneho, reka nkujyane ahantu uruhuke, tuze kuzinduka mugitondo kare twigire ahantu hakure twibereyo nguhe urukundo utugeze ubona narimwe, sibyo se!? undi nawe ati: yego ntakibazo! Nanjye ndumva nkwishimiye sha jack, gusa imana imfashe sinzakubure nkuko nabuze abandi! Ubwo twahise twerekeza kuri wamusaza nasiganye na bobi, tuhageze ndakomanga , ndongera ndakomanga ariko nkumva ntamuntu urimo kuza gufungura, sinzi ukuntu nakoze kurugi ruhita rufunguka, mbese rumeze nkaho rutari rufunze,ahubwo rwegetseho gusa, kumutima nti:” yeeeh! Ibi se kandi nibiki!”

.ESE APPOLO NI MUNTU KI!?

.IBYUMUSAZA NA BOBI SE NAMAHORO!?

.ESE CYNTIA NA JACK BAZIBANIRA KOKO!?
.
.
NTUCIKWE PART 1O ……

Advertisements

3 comments

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s