FIRST SIGHT PART 11

first sight2

FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 11
.
.
Aho twagarukiye ubushize!
.
ndumva uriya mukobwa ntamwizeye, ashobora kugenda agahita agarukana nabicanyi kandi byaba ari ibibazo, urumva!? Njye: hoya rwose ntago uriya………….. ntararangiza kuvuga, twumva
.
PART 11
.
Twumva hanze imvura iraguye ndetse kandi nyinshi cyane, muzehe ati: hhhm! Icyo niki se kandi!? Njye: ubanza ari imvura iguye, ahubwo se none turagenda dute njye na Bobi!? Muzehe: umva yewe! Ariko sha wamwana we, ubwo urumva imvura yakubuza guhungisha undi mwana ndetse nawe utisize! Njye: ariko…………….. ntararangiza kuvuga mbona umusaza yeguye kumusego wigitanda cye, akurayo igikoti kinini cyane arampereza ati: akira ambara iki gikoti, umvire hano cyari icya mushuti wanjye Samson, dore nagishyize kumusego ngo njye mwibukiraho ariko ihangane ugitware ntakibazo, gusa mbone muvuyaha mukiri bazima! Njye:yoooh! Urakoze cyane muzeh! Nonese ubwo nibagusanga hano wenyine ntibakwica muze!?
.
.
.
Muzehe: hhhm! Wamwana we se ubundi urabona ntarapfuye kera, noneho basi mvira munzu ndakwirukanye! Njye: hoya we! Muze ntago nagusiga hano wenyine, kuko ntibakubaza aho turi ukanga barahita baguhitana! Muzehe: wamwana we se, urabona imyaka maze kuriyi si, mbaye mfuye haricyo byakwangiza!, mwe muracyari bato, mufite ejo hazaza! Njye: hoya wivuga utyo muze! Imfu zose aba ari zimwe, ahubwo ngwino tugende! Muzehe: ok! Sawa ntacyo ngaho byutsa bobi tugende ariko wihangane ndaza kubarushya munzira kuko ndashaje nawe urabibona!
.
.
.

Ubwo ntakindi cyabaye,nahise nkora kuri ka bobi karakanguka,ndakabwira nti: bobi, byuka tugende vuba vuba ibintu byakomeye! Bobi: yeeeeh! Reka mbyuke! Ubwo ka bobi nako ntikatindijemo kahise keguka kambara imyenda vuba vuba, ngiye kumva numva umusaza arakabwiye ati: nonese sha, ko mbona hakonje wakwifubitse icyo kiringiti! Bobi: ooooh! Urakoze cyane sogoku! Muzehe: oooh! Nawe urakoze kunyita sogokuru mwana wanjye! Njye: hahaha! Ariko biranakwiye muze! Niwowe muntu nabonye mwiza kuva nabaho pe! Muzehe: ariko njye ndabona turimo gutinda kabsa mwabana mwe, cyo muve muribyo mujye imbere tugende!

.
.
.

Ubwo natwe twahise tujya imbere, njye nab obi ndetse na muzehe atuza inyuma gusa twabaye tugisohoka muzehe ahita akubitaho akugi arafunga arakomeza, asigaramo imbere wenyine, ngiye kumva numva avuze mwijwi rinini cyane ati: bana banjye ndavuze ngo muve hano vuba vuba njye mundeke! Ubwo njye numvaga gusiga umusaza bitandimo, njya kurugi ndahondagura mvuga nti: fungura fungura muzehe rwose uze tugende! Ariko nkabona umusaza yanangiye ahubwo akampatiririza kujyana bobi vuba vuba! Ubwo nanjye nabonye ntakundi byamera mbwira ka bobi nti: reka twigendere sha bobi we! Tuzaba tugaruka kureba muzehe! Bobi: yooo! Ubuse koko muzehe tumusige hano wenyine!?
.
.
.

Njye: nonese ko ubona yanze ko tujyana, ahubwo se bobi we! Bobi nawe ati: karame! Vuga ndakumva! Njye: buriya tubaye………. Ntararangiza twumva umuntu inyuma yacu aravuze ati: mutava aho muri mwese! Mpindukiye mbona umugabo uhagaze adutunze imbunda ndetse kandi nini cyane, gusa sinabashaga kumureba mumaso bitewe nuko hari ninjoro cyane ndetse imvura irimo no kugwa! Ubwoba bwaradutashye, kumutima nti:” mana yanjye noneho turapfuye pe!” ubwo ntakindi nakoze nahise manika amaboko, ngiye kubona mbona bobi nawe yayamanitse, kumutima nti:” uyu mwana arakamiritse kweli!!” . twakomeje kurebana numugabo warudutunze imbunda ngiye kumva aravuze ati: mwicare hasi vuba vuba! Ubwo natwe twahise twicara hasi ndetse namaboko ari hejuru, sinzi kuntu umugabo yaje atwegera mpita mvuga nti: yewe! Nonese nabariye nabo muri kumwe!? Ubwo umugabo yahise ahindukira areba inyuma, nanjye mpita musimbukira mwaka imbunda turarwana karahava, akankubita nanjye nkamwishyura gusa nyine bitewe nuko nari muri hejuru, byatumaga mukubita kurushaho!
.
.

Hashize akanya turimo kurwana habuze uwemeza undi, numva bobi araje ahita akubita wamugabo ikintu mumutwe,ahita avuga ati: ngwino tugende vuba ndumva harabandi barimo kuza hepfo aha! Ubwo njye na bobi twahise tufatiraho turiruka ntakureba inyuma, gusa tutaragera kure numva umuntu aravuze ati: dore banyuze aha, nari nabafashe!, nahise menya ko dukurikiwe mbwira bobi nti: wihangane nturuhe vuba sha! Nawe ati: ntakibazo mfite humura! Twarakomeje turiruka , nteze ugutwi neza numva imirindi yabantu benshi inyuma , kumutima nti:” mana dutabare udukize urwanone!”” ubwo ntakindi nakoze ,nahise mfata ka bobi ukuboko turiruka cyane gusa aho twarimo kugana ho ntitwari tuhazi, dore ko twari tumaze no guta umugi tugeze ahantu mumashyamba!
.
.
.
Twarakomeje rero, ngiye kubona mbona duhingutse mumuhanda wa kaburimbo uri hagati mwishyamba, duhita dufata inzira turawiruka,ngiye kumva numva ka bobi kamfashe ukuboka karagukurura kati: ariko njye ndabona turi mubuyobe! Njye: gute se kandi! Nako karongera gati: nonese ko turimo guca mumuhanda, kandi bashobora kubona imodoka, urumva batahita badufata! Cyangwa tugasanga imbere badutangiye!? Njye: eeeeeh! Ariko uziko byashoboka wangu! Reka dukomeze tunyura mwishyamba!
.
.
Ubwo twahise tureka, umuhanda twinjira iyishyamba , tutaragera kure twumva neza neza hahandi twari turi mumuhanda,babagabo barahageze, ngiye kumva numva umwe muribo aravuze ati: bashobore kuba bakomeje uno muhanda! Undi nawe ati: niko bimeze ahubwo ahamagara abafite imodoka baze tubirukeho! Ubwo umwe murabo bagabo yahise ahamagara kuri phone, ubwo natwe aho twari turi twaragumye ntagukoma ndetse nta kunyeganyega, hashize akanya twumva imodoka ebyiri ziraje, numva uwarutwaye aravuze ati: mwinjire vuba bataragera kure! Undi nawe ati: yego kabsa, kuko tutababonye boss ntacyo twaza kumubwira!
.
.
.

Shoferi nawe ati: yego kabsa! Ariko hano dufitemo urusaza twasanze muri ya nzurugombe rutubwire aho berekeje kuko rushobora kuba ruhazi! Undi nawe ati: wooow! Ahubwo turabafite ubwo dufite urwo rusaza, nirwanga turarwica! Shoferi: niko bimeze, gusa urira vuba tugende! Ubwo njye na bobi, twaraho hepfo yumuhanda, kumutima nti:” aiyweee muzehe baramutwaye disi!” ubwo n komeje kwibaza kucyo nakora, ngiye kumva numva bobi aravuze ati: sha ntiwumva koko baba badufashe!? Njye: suuuuuuuh! Ceceka sha batatwumva! Bobi: eheeee! Bamaze kugenda bose, bajyanwe naza modoka! Njye: sawa rero! Ngaho haguruka dukomeze tugende!
.
.
Ubwo twakomeje urugendo, murayo mashyamba mpaka mugitondo cyakare, ntitwacika intege dukomeza urugendo tugera ahantu harumugezi utemba, turicara turaruhuka, ngiye kumva numva bobi arambajije ati: ese wangu! Ntago uzasubira iwanyu!? Njye: sha rwose, ibyo bireke wibivuga! Murugo ndahanga cyane ndetse na data ndamwanga cyane! Bobi: yeeeeh! Ubwo sha nuko wowe umufite! Njye: hoya sibyo sha! Gusa uwo mfite arutwa no kuba yarapfuye! Bobi: have ariko ntukabe utyo wangu! Urumva ukuntu utuka papa wawe kweli! Njye: shahu se bobi, waruzi ko data ari umwe mubaguhiga!? Ubwo navuze gutyo mbona ka bobi kagiye mubitekerezo, mbese nkabona karimo kwibaza utuntu twinshi, ngiye kumva numva karavuze kati: sha ndumva nshaka kwihagarika,ndaje gato!, ubwo umwana yahise ahaguruka , mpita mufata ukubukoko ndavuga nti: have bobi we, udakora ibyo ugiye gukora, ndakwinginze nyizera!
.
.
.
Bobi: hoya ngiye kwihagarika gusa! Njye: apuuuh! Ndavuze ngo icara hasi vuba! Ubwo se urabona ibintu twanyuranyemo byose mba ntaragutanze kera nkaguha abagushakisha!? Bobi:cyakora cyo kabsa! Gusa umbabarire naringuketse nabi,ubu narinzi ko ngiye gucika nzi ko wangamabanira, urambabariye se!? nanjye nti: yego! Ngaho icara hasi! Bobi: gusa njye ndumva ibintu umbwiye bidashoka, ntakuntu umugabo wumugira nabi yabyara umwana mwiza nkawe ,ntibibaho! Njye: ese bobi we, ufite imyaka ingahe!? Bobi: mfite cumi nibiri yose, urumva ntashaje se!? njye: hahaha! Cyakora cyo ukuze mubitekerezo kabsa njye narakwemeye! Ahubwo se inzara ntiribuze kukwica mwana!? Bobi: ntakundi nyine ndihangana, gusa iyaba twari tubonye aho tugura ibyo kurya! Njye: amafaranga se yava hehe bobi we!?
.
.
.
Bobi: cyagihe murimo kurwana wowe na cyakigabo nabonye ikofi yacyo iguye hasi mpita nyifata ndayibika, gusa sinzi ko harimo amafaranga! Njye: hahaha! Urumwana mwiza kabsa, nicyo nkwemerera rero! Zana hano turebe ko harayarimo! Ubwo bobi yahise ampereza ikofi ndayifungura, ndebye neza mbona harimo ibyangombwa bya Derrick mushuti wanjye, umwe wagiye kwiga igisirikare hamwe na Guy! Ubwo nahise nikanga ngwa mukantu, ndetse na bobi arabibona, kumutima nti:” mana rwose ibi ntibikabe! Ubu koko bashuti banjye baba barabaye ibyihebe!!!!”” ubwo nakomeje kwibaza kuribyo ngiye kumva numva bobi aravuze ati: ese wangu! Nyiriyo kofi uramuzi! Ko mbona wikanze!? Njye: shay ego rwose ndamuzi, gusa cyagihe sinamumenye kuko byari nijoro! Bobi: nonese nuwahe!? Njye: uyu ni blab la….. mubwira byose uko byangenze, ngiye kumva numva aravuze ati: hhhm! Nyine isi irazenguruka, ubura inshuti ukabona izindi, dore warababuze none warambonye, ntampamvu yo kubabara, sibyo se wangu!?
.
.
.
Njye:hahahaha! Niko bimeze mwana bobi! Gusa nyine ndumva mbabaye tu! Bobi: ihangane, ahubwo zana iryo koti nsase hasi mbe niryamiye kuko bwaburingiti muzehe yampaye nabutaye mwishyamba! Cyambuzaga kwiruka! Njye: akira njye reka mbe ngiye koga mumutwe hano muruyu mugezi! Ubwo bobi yafashe ikoti arakunkumura kuko hari hagiyeho ibyatsi byinshi, ngiye kubona mbona havyemo agafoto kagwa hasi, ndebye mbona hariho umugabo numugore ndetse nutwana dutatu, uduhungu tubiri nagakobwa kamwe, kumutima nti:” ibyaribyo byose uyu ni Samson numuryango we tu, gusa se utu twana two twaba twararengeye he disi!””” nakomeje kwibaza kuribyo, bobi ahita anyaka ifoto arebaho ngiye kumva numva aravuze ati: ariko se wangu, ko mbona aka kana mujya gusa! Ahubwo ko aruko wowe uri mukuru!!! Njye: hahaha! Zana ndebe! Ubwo nanjye nateyeho akajisho, mbona koko hariho akana kamwe dusa numva ngizemo ibyishimo ntazi aho biturutse! Bobi nawe ati:……..
.
.ESE MUZEHE ARABAKIRA !?

.ESE UYU MWANA USA NKA JACK BITE BYE RA!?

NTUCIKWE PART 12 

Advertisements

5 responses to “FIRST SIGHT PART 11

  1. Pingback: FIRST SIGHT PART 10 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s