FIRST SIGHT PART 12


first sight2

FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 12
.
.
Aho twagarukiye ubushize!
.
ndebe! Ubwo nanjye nateyeho akajisho, mbona koko hariho akana kamwe dusa numva ngizemo ibyishimo ntazi aho biturutse! Bobi nawe ati:…………….
.
PART 12
.
Bobi nawe ati: eeeee! Ariko se wangu………. Njye: iki se ko utavuga sha bobi we!? Bobi: cyangwa reka mbireke nsanze Atari byo! Njye: hahahaha! Gusa nawe urabizi iyo umbwira ububwa mba nkweretse! Bobi: hahah! Nanjye nigiriye inama tu! Ariko se wangu!…. njye: iki se sha, vuga ndakumva! Bobi: iwanyu ntuzasubirayo!? Njye: ariko se nzakubwire ngeze ryari, gusa nuko nzakumbura gashiki kanjye na mama ariko mama we sicyane! Bobi: eeeh! Burya ufite mushiki wawe! Nanjye nti: hhhm! Wavuze se ko mfite namukuru wanjye, gusa we nasize tutazi iyo yagiye!
.
.
.
Bobi: nonese ubwo wiyemeje gusiga umuryango koko, urumva mushiki wawe wasigaye atagukumbuye!? Njye: hoya! Nubundi ntago aba murugo yibera kwishuri, nabwiye mama ngo amuzane murugo ajye yiga ataha aranga! Bobi: ariko koko nibyo di! Ntakuntu waguma iwanyu ariwowe mwana wenyine! Nonese ubundi kuki mukuru wanyu mutamushakishije ngo mutange namatangazo kuma tv no kumaradio!? Njye: sha have wimbaza cyane mwana! Gusa se shahu ababayeyi batabyitayeho njye nakoriki!? Bobi: yeeeeh! Ngo ababyeyi!!!! Ubwo baba ari ababyeyi nyabaki badahangayikishwa numwana wabo wabuze!? Ubwo bobi yambwiye atyo numva koko ampaye ingingo ifatika, nanjye koko ntangira kwibanza impamvu, papa na mama badashyira ingufu mugushaka mukuru wanjye, kumva ngizemo ubwoba!
.
.
.
Nakomeje gutekereza kuribyo, ngiye kumva numva bobi aravuze ati: sha! Njye ndumva harikintu gishobora kuba cyarabaye kuri mukuru wawe! Njye: have have, ntiwongere kuvuga utyo wamwana we urimo gutuma ngira ubwoba ko yaba yarapfuye! Bobi: hoya we! Gupfa byo ntibikabe! Gusa nuramuka wongeye kubonana n’ababyeyi bawe, uzababwire bashake mukuru wawe kabsa! Njye: hhhm! Shahu se bobi! Kubizi ko data arumugizi wanabi, buriya ibyo yabyumva!? Bobi: naho se mama wawe ntiyabigufashamo!?
.
.

Njye:sha byihorere wowe ntuzi ababyeyi mfite hariya, na mama iyo mukojeje iryo jambo ahita anyereka ko ntako atagize ngo abyumvishe papa………. Bobi: hhhm! Nonese we abuziki ngo abikore ko arumuhungu we wabuze!? Njye: ariko se sha, ubundi ko uri muto ibitekerezo ubikurahehe!? Bobi: hhuuuuh! Ubwo se ibyo mvuga biba bitagaragara nibihe!? Njye: eeeeh! Sawa ngaho ibyo tubireke, imana nibishaka tuzamubona, ahubwo njye nungutse igitekerezo! Bobi: ikihe se kandi wangu!
.
.
.

Njye: waretse tugashaka ukuntu tuva muriki gihugu, tukigira hanze nkagushakira umuryango uba usigayemo nkagaruka kareba ko nakomeza amashuri!? Bobi: yeeeeh! Esubwo wasubira mwishuri bakakwemerera nigihe umaze utiga!? Njye: ariko se ahubwo koko di!? Gusa nyine ngomba kugusigayo nkagaruka kuko harumukobwa nakunze kandi ntashobora gusiga! Ubwo nabwiye bobi icyo gitekerezo cyanjye, ngiye kubona mbona abitekerejeho umwanya munini ahita avuga ati: ok! Sawa ntacyo, ariko………. Atarakomeza mbona ahise acamo ijambo ndetse amera nkuwikanze, ubwo nanjye naraho ndeba nashobewe ntazi icyumwana abaye, mpita mubaza nti: niko se bigenze bite!?
.
.
.

Mukumubaza ntyo, mbona umwana arahagurutse arambwira ati: wangu! Nsubiye mumugi nonaha! Njye: kuberiki se, urumva batari buhite bakwica wamwana we! Bobi: ibyo ndabizi gusa nanjye sindibutindeyo! Ubwo umwana yavuze atyo numva nguye mukantu, nyoberwa imikino bobi arimo gukina, mpita mubaza nti: ariko se wambwiye ikintu ugiye kumarayo, ubwo urabona utarimo kwishyira urupfu koko!? Bobi: hoya! Ndabyumva ariko hari ikintu ntashobora gusiga niyo wagira gute!? Njye: hhhm! Icyo niki se mn bobi we!? Bobi nawe ati: harya sinakubwiye ko abagabo baje bakica umuryago wanjye ariko njye ngacika!!? Nanjye nti: yeah! Ndabyibuka koko warabimbwiye!? Bobi: ubwo rero icyo gihe baraje bafite imbunda zitavuga, barasagura abo murugo bose gusa njye nari nihishe inyuma yakabati…… njye: yebaba wee! Maze se bigenda bite!?
.
.
.
Bobi: ubwo nyine naraho ndimo kureba ukuntu abagabo bacisha amasasu mubirahure byinzu yacu bakarasa ababyeyi banjye ndetse nabarumuna banjye, gusa nagiye kubona mbona papa araje aho ndi , umubiri wose wuzuye amasasu ahita ampa agakapu gato, arambwira ati: va hano wiruke se vuba! Njye: ayiiiih! Nonese abo bagabo ntago wabashije kubareba amasura!? Bobi: hoya! Sinakubwiye se ko barasaga bari hanze, bagacisha amasasu mubirahuri!? Njye: yego koko disi! Nonese wacitse gute!? Bobi: ubwo nyine nanjye nabonye ko ntakundi, nikuramo ibyamarira , nsohoka aho narindi ndiruka nsha mu muryango wari inyuma yinzu ugahinguka kuri pisine papa yogeragamo,mpita nurira urupangu amaguru nyabangira ingata nshika abagabo ntyo!.
.
.
.

Njye: yoooh! Sha ndumva bikaze gusa nukwihangana tu! Ubuzima niko bumera! Bobi: sibyo nakubwiraga se cyagihe wababaye ngo wabonye inshuti zawe zarabaye ibyihehe, ubwo se arukubona iwanyu bose bapfa……… njye: sha rekeraho ndabyumva, gusa ndumva agahinda kanyishe pe! Bobi: ehee! Njye ndakubwira ko uwo munsi wose nijoro narimaze ndira nicaye hahandi nubatse kakazu kanjye, ndetse hariya hantu sinzahibagirwa bibaho!. Numvise ibyo umwana ambwira numva agahinda karanyishe ndetse namarira azenga mumaso ariko nareba bobi nkabona ntacyahindutse, kumutima nti:” ariko wamwana we warakamiritse kweli!!” ubwo nanjye nabonye ko ntashobora kurira umwana nduta yikarumye , nanjye ndikaruma ndeba kuruhande mpanagura uturira, ndahindukira mpita mubaza nti: nonese bobi we! Ako gakapu papa wawe yaguhaye, niko ushaka kujya kuzana!?
.
.

Bobi: cyane rwose! Kuko nararebye mbona, ntakuntu papa yaba yaragatoranyije mubyo yaratunze byose akakampa, nkabona ataragasanzwe kabsa! Bishoke kuba gahishe byinshi! Njye: cyakora nanone da! Gusa se ko nasanze babagabo binjiye kukazu kawe,ubwo ntibakajyanye!? Bobi: hahaha! Reka reka niyo wahatwika ntikashya, erega nanjye sindinjiji nahise ngacukurira ngataba mo hasi cyane! Ubwo njye numvishe ubwenge umwana afite numva ngizubwoba nibyishimo byinshi, ndamwitegereza kumutima nti:” icyampa nkazabyara umwana nkuyu kweli!!” naramurebye numva sindimo kumuhaga mpita mubaza nti: harya bobi we, wambwiye ko ufite imyaka ingahe!? Bobi: ariko se nzayandike kumugongo kugira ngo nujya uyibagirwa ujye uteraho akajisho! Ni cumi nibiri!! njye: hahahaha! Genda se wamuswa we, ninjye ubwiye utyo!?
.
.
.

Bobi: haha! Sorry nakinaga wangu! Njye: nonese bobi we! Ako gakapu, ntiwigeze ugafungura ngo urebe ikirimo indani!? Bobi: naragafunguye nsangamo…………….eeeeee! ariko se wangu!!! Njye: iki se kandi ko utarangiza ijambo!? Bobi: uziko ibipapuro nasanzemo ari ibyandiko byimitungo data yarafite njye simbimenye! Njye: umva yewe! Ubwo se urumva ataribyo nyine, nimba warasanzemo ibyandiko! Ahubwo uziko ari nayo mpamvu bariya bagabo birirwa baguhiga! Bobi: eeeeeee! Sha nibyo rwose ntakabuza pe! Njye: nonese bobi we, wabibahaye ukiberaho ama……….ntararangiza numva bobi aravuze ati: reka reka! Barabikoreye se, kuki se papa atabibahaye ngo bamureke ari muzima!?
.
.
Umwana yansubije igusubizo cyiza numva ndishimye , mpita mpaguruka ndamuhobera ndamubwira nti: bobi! Mubana bose nahuye nabo niwowe wambere unshimisha kabsa! Ubwo narimbikubajije nkugeregeza ngo numve none nsanze ufite umutima ukomeye! Bobi: hoya ntanimpamvu yo kubiha bariya baswa rwose! Ahubwo reka tujyeyo! Njye: nibyo rwose reka twongere tujye mumugi gusa ntuzongere kuba hamwe wabaga, turashaka ahandi uba wihishe, sibyo !? nawe ati: niko bimeze kabsa! Ubwo njye na bobi twahise tuva aho mukabande , kumugezi dore ko hari namugitondo cya kare nka saa 6h:30, inzira zari amashyamba tutazi ngo turimo kwerekeza hehe gusa tukagenda intego arukubona umuhanda utugeza mumugi!
.
.
.

Twakomeje urugendo rero murayo mashyamba,ariko tunazamuka nimisozi yuzuye ibiti nibyatsi tukamanuka indi, tugahagarara kugasongere hejuru ngo turebe ko twabona umuhanda ariko tugaheba, ubwo twabonye dushobewe twiyicarira kurutare turaruhuka , ngiye kumva numva bobi aravuze ati: akira hekenya kurutwo tuntu wangu, cyangwa ntanzara ufite!? Njye: ibi se kandi nibiki!? Bobi: wowe rya wana ubundi amasaha yicume! Njye: wabikuyehe se!? bobi: nabisoromye turimo kuza! Ubwo nabonye umwana arimo guhekenya ntakibazo,nanjye mbita mbitera iryinyo, koko numva biraryoshye mpita mubaza nti: ese warusanzwe ubiryaho!? Nawe ati: reka da! Gusa nabonye bisa nkibyatunga umuntu , mfa kubisoroma ! njye: hahah! Uzi kwihahira kabsa pe! Ubwo twarariye ndetse twumva tugaruye akabaraga turongera dukomeza urugendo turimo tuganira.
.
.
.

Bobi: ese mn! Nibagiwe kukubaza! Njye: kumbaza iki se sha!? Bobi: ko wigeze kumbwira ngo harumukobwa wakunze! Kandi ukaba utamusiga, none uwo mukobwa we ntashobora kugusiga!? Njye: hahaha! Ibyo se kandi ubivanye hehe! Bobi: njye mbitekerejeho numva byaba ari ikibazo, uwo mukobwa abaye atagukunda kabsa! Ese ubundi yitwa nde !? njye: sha have bobi rwose uracyari umwana, ntukabaze ibibazo nkibyo!? Bobi: hahahahaha!ubwo se……. atararangiza, sinzi ukuntu numvishe akajwi kumuntu nkaho imbere mpita mufata kumunwa nti: suuuuuh! Ceceka! Ubwo ntakindi cyabaye,twahise twunama tugenda gahoro gahoro, ngiye kubona mbona duhingutse kumuhanda, ndebye neza hakurya mbona hari imdoka zihaparitse nkeshantu ndetse hari nabagabo benshi bafite imbunda.
.
.
.

Ubwo nahise mfata bobi twihisha inyuma yigiti cyaraho, nkomeza gucisha amaso mubantu baraho, sinzi uko narebye neza mbona hagati yabo bagabo hahagazemo abandi bantu bane babiri bambaye costume zimyeru ndetse abandi nabo bambaye amakote maremare agera kubirenge bafite nibikapu muntoki zabo, gusa umwe mubambaye amakote maremare nkobona arumugore, nitegereje neza mbona ni mama wanjye numva nguye kukantu, ndahindukira mbanza kubitekerezaho, nongeye kureba mbona nawamugabo ni papa wanjye noneho bimbana urusobe, kumutima nti:” nonese papa na mama baba barimo kumara iki hano koko! Ese na mama yaba akorana na papa mubugizi bwanabi!!!!!?””

.ESE BOBI AZARINDA IZI NYANDIKO MPAKA!?

.ESE KOKO ABO JACK YITA ABABYEYI BE NI BANTU KI!?

.ESE KOKO JACK AZABANA NA CYNTIA! CYA NA LILIAN!?
.
.
NTUCIKWE PART 13……….

Advertisements

7 responses to “FIRST SIGHT PART 12

  1. Icyo nisabira umwanditsi wiyinkuru jack ntazatane na bobi kdi ndabinginze nyimuzavuge ngo bobi yarapfuye rwose ibizaba byose bobi azabe amahoro. Muramuke

    Like

  2. Pingback: FIRST SIGHT PART 11 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s