Joriji yakundaga gukubita umugore we kandi atamurusha ingufu, umugore akamwihorera kubera kumwubaha, umunsi umwe Joriji ataha yirakaje ashaka kongera kumukubita, undi aramufata aramuzingazinga amurenza urugo! Abaturanyi bumva ikintu ngo piii. Baza biruka batabaye bageze mu rugo babona nyirurugo Joriji abaje inyuma yihungura akavumbi ku bitugu bamubajije ibibabye ati “ntacyo ni akabazo ko kutumvikana n’umugore katumye anjugunyira ikote munsi y’urugo”. Abaturanyi bati “ikintu twumvise kidunda kuriya se ni ikoti”? Joriji ati “nari ndirimo”!
Advertisements