FIRST SIGHT PART 13


first sight2

FIRST SIGHT LOVE

FIRST SIGHT PART 13
.
.
Aho twagarukiye ubushize!
.
papa wanjye noneho bimbana urusobe, kumutima nti:” nonese papa na mama baba barimo kumara iki hano koko! Ese na mama yaba akorana na papa mubugizi bwanabi!!!!!?””
.
PART 13
.
Nakomeje kwibaza kuribyo, numva agahinda karanyishe , intege ziracika nicara hasi inyuma yigiti,amarira atangira gushoka ngiye kumva numva bobi aravuze ati: niko se wangu! Ko mbona utangiye kushoka amarira bigenze bite!? Ubwo umwana yambajije atyo mbura icyo nsubiza ahubwo nkumva agahinda karikubye ikiniga kikaza, kuvuga bikananira! Ubwo nagumye aho ngaho nabuze icyo nakora nicyo ndeka, hashize umwanya numva bobi aravuze ati: none se wangu nituguma hano bariya bantu bakahadusanga ntibiza kuba bibi cyane! Njye: nonese bobi we! Nawe ati: iki se wangu, vuga ndakumva! Njye: ubu koko nkoriki ko numva ibintu binyobeye!?
.
.
.
Bobi: ariko se ubwo urumva utarimo kungerageza wangu, banza umbwire ngo bigenze bite!? Njye: dore bariya bose nibo babyeyi banjye kandi nibo baguhiga!? Bobi: reka reka! Njye sinapfa kubyemera niyo wagira gute!? Njye: ibiki se utapfa kwemera bibi!? Bobi: ubwo se urumva abantu nkabarira babyara umuntu nkawe, abantu batatinya kwica urumva babyara umuntu ugira umutima nkawe!? Njye: hhhm! Sha nawamenya,ariko byanashoboka ko bambyara! Bobi: sha nagatangaza pe! Nonese ubundi iwanyu ntago mwari muzi akazi ababyeyi banyu bakora!? Njye: reka reka! Ahubwo nanjye birimo kunyobera uburyo baba bakora aka kazi, ndetse bakaba ntanamafaranga menshi bazana murugo!
.
.
.

Bobi: nonese na mukuru wawe, ntago yarabizi!? Njye: sha sinzi gusa twamubuze atarambwira nimba abizi cyangwa atabizi, twe twabonaga turya tukaryama gusa! Bobi: ubwo se ntumaze kubona impamvu badashaka mukuru wawe ngo bamugarure murugo!? Njye: sha niko biri pe! Ahubwo wasanga nawe baramugize icyihebe sha bobi we! Bobi: hhm! Nabyo byashoboka da! Ariko se haruwo wigeze ubona muri bariya bagabo!? Njye: hoya ntago namubonye……….. eee ahubwo se… bobi: ahubwo iki se!? njye: sha njye ahubwo ndumva bashobora kuba baramujyanye mubikorwa byabo akagwayo bakaba baranze kubitubwira! Bobi: have have! Wizana ibintu byo gupfa hano ndakwinginze, kandi humura mukuru wawe aracyariho! Njye ndimo kubyiyumvamo!
.
.
.

Njye: sha reka byizere tu! Gusa ningera murugo nzabahatira gushaka mukuru wanjye ndebe uko bamera! Bobi: yego nyine! Uzababize icyuya, icyiza kandi nuko wamaze kubamenya bo batabizi! Ahubwo se wangu, ntanubwo ujya umuhamagara ngo wumve ko nimero ye icamo!? Njye: sha nigeze kumuhamagara rimwe numva yanze gucamo sinongera guhamagara! Bobi: umva ra! Uziko wagira ngo nawe ntushaka kumubona! Ubwo se inshuro imwe urumva ihagije !? njye: sha kubizi ibihe tumazemo iminshi koko,ibyo bintu twari kubitekereza!? Bobi: nonese ubundi phone yawe urayifite hano!? Njye: yego ariko……… ntarakomeza,twumva zamodoka ziratse, ndebyeyo mbona babantu binjiye mumamodoka, ngiye kubona mbona banyuze kumuhanda wari haruguru yaho twari turi, mpita mfata bobi turyama hasi turihisha, imodoka zimaze kurenga numva bobi aravuze ati: ngwino tujye hariya bavuye turebe nimbi ntakintu gihari!
.
.
.
Njye: hahaha! Reka reka! Ubwo se urumva baba bahasize iki!? Bobi: ariko se wamugani wangu! Ahubwo zana iyo phone, twongere duhamagare mukuru wawe twumve ko idacamo! Njye: sha akira gerageza ariko sinzi ko bikunda! Ubwo njye nakoze mumufuka wipantaro yanye nkuramo phone, ngiye kuyiha bobi nsanga harumuntu wampamagaye inshuro umunani arambura, ndebye neza mbona ni nimero nshya itariho izina, nkomeje kwibaza kubyiyo nimero mbona yanohereje akamessage kagira kati:”” bite jack! Sha ni cyntia nagiraga ngo ngusabe ko ejo twazahura kuko ndagukeneye cyane, ubwo nyine uze guhamagara iyo nimero umbwire!!!”” ubwo namaze gusoma iyo message numva ngizemo akanyamuneza, kumutima nti:” yoooh!cyntia rwose ndagukunda cyane, ahubwo amasaha atinze kugera!!””
.
.
Ubwo kwihangana byarananiye ntangira kumwenyura, ngiye kubona mbona bobi anyatse phone, asoma ako ka message ahita avuga ati: hahaha! Uyu niwamukobwa wambwiraga se wangu!! Njye: hahah! Yego nuwo! Bobi: wooow! Ndabona wagira ngo aragukunda da! Gusa njye sinyizera abantu! Njye: ariko se ahubwo………!!! Bobi: iki se kandi!? Njye: none ko ntigeze muha nimero yanjye, yaba yarayikuyehe!? Bobi: yeeeeh! Nonese ubwo ushatse kuvuga ko wakundanaga numuntu ntananimero yawe afite!? Njye: ntayo sha, gusa ndumva ngize amatsiko yaho yaba yarayikuye pe! Bobi: eeeeh! Ngaho reka tuvuge tugenda, kugira ngo tuze kugera mumugi hakiri kare nanjye mbanze nshake aho kuba nihishe!
.
.
.

Njye: sha nibyo kabsa, ahubwo sinzi ko turibuze kugerayo vuba! Bobi: ntacyo ariko tugomba kugerayo! Ubwo twahise dufata inzira dukurikira umuhanda wose, amaguru arababuka ndetse ibyuya birameneka, ariko dukomeza urugendo ntagucika integer tugeze imbere tubona imodoka yagatoyota iparitse kuruhande, ngiye kumva numva bobi aravuze ati: ese wangu, ntuzi gutwara imodoka!? Njye: reka da! Ahubwo ndabona nyirayo arimo reka tujye kumusaba ko atugeza imbere! Bobi: ahubwo rata! Kandi ndabizi ntago yanga!! Ubwo twahise twegera imodoka dusangamo umusaza, yegamiye kuntebe asinziye mbese ubona yishwe nagahinda cyangwa umunaniro, ubwo ntakindi cyabaye nahise mukoraho ndamukangura ngiye kubona mbona ashidukiye hejuru arikanga ,nanjye mpita mubwira nti: humura humura muze!!!!
.
.
.

Umusaza: eeeh! Nimwe mwamwishe ,nimwe mwamwishe!? Njye: ngo!? Uravugibiki muze!? Umusaza: uwo muntu uri inyuma nimwe mwamwishe!? Ubwo nanjye nahise ndeba inyuma hamwe batwara ibintu, ngiye kubona mbona harimo umurambo barashe isasu ryo mumutwe, ndebye neza mbona ni wa musaza waducumbikiye njye na bobi, kumutima nti:” ayiweee! Disi muzehe byabigabo byamuhitanye!!!”” ubwo narinkiri muribyo numva bobi aravuze ati: wangu! Uziko ari wamusaza byabigabo byishe!? Njye: yego nanjye ndabona ariwe,ariko mana abagizi banabi!!! Ubwo twavuze dutyo, ngiyee kumva numva umusaza wari mumodoka aravuze ati: hhhm! Uwo muntu muramuzi se!? njye:hoya nuko twigeze kumubona abagabo bamutwaye nabi cyane mubimodoka byabo, bisa nkaho bamushimuse! Nonese wowe muraziranye muze!? Umusaza: sha wamwana we, uyu musaza yari mugenzi wanjye twabanye muburoko imyaka myinshi, none dore twongeye kubonana yapfuye! Bobi: yego niko ibyubu byabaye! Iyo utamubonye mubukwe bwe, umubona mukiriyo cye ! njye: haha! Ariko bobi nawe ujye urekeraho! Umusaza: ariko ibyo uwo mwana avuze niko biri basha, dore uyu musaza mugenzi wanjye twasangiye buri kamwe mu buroko, none dore kuva twafungurwa tubonanye umwe arumurambo, gusa abo bavunamuheto bamuhitanye uwabanyereka! Njye: yoooh! Ubwo ntakundi muze! Ese ubundi umukuyehe muze!? Umusaza: hahe se ko nsanze bamujugunye kunzira, nkumva ntashobora kumusiga aho! Gusa….. atarakomeza mpita mubwira nti: yoooh! Ugize neza disi! Ahubwo muze twigereze imbere naho ubundi niko ubuzima bumera tu!
.
.
.
Umusaza: ariko se ubundi yemwa!! Nanjye nti: karame! Vuga ndakumva! Umusaza: papa wawe yitwa nde!? Ubwo njye narebye kuvuga izina rya data kandi arumugizi wanabi,numva arukwishyiraho igisebo bakajya banyita umwana w’umugizi wanabi, mpitamo mumubeshya ko data yitwa Antoine! Umusaza: akoriki se papa wawe yemwa!? Nanjye nti: ariko se muze kuberiki urimo kumbaza ibyo byose!? Umusaza: uburyo uvuga, uburyo ureba ndetse nigihagararo ndabona usa numugabo wari inshuti yuyu wapfuye, ndetse yakundaga kuza kumusura mu buroko akazana ibintu tukarya, dore ko yari numukire cyane! Njye: hahaha! Yego kabsa byo harigiye abantu basa neza neza kandi ntanicyo bapfana, gusa nanjye uwamunyereka nkareba umugabo dusa!
.
.
.

Umusaza: sha! Byaba byiza kabsa gusa sinzi nimba akiriho kuko simperuka kumva avugwa nkambere wasangaga abantu bamuririmba inzira zose kuko yakundaga gufasha abantu bose akoresheje imitungo ye! Njye: yooh! Disi yari umuntu mwiza, nanjye icyampa nkazaba gutyo! Bobi: ariko rero mwaganiriye cyane, mureke tugende muzehe atugeze imbere gato! Umusaza: cyakora! Ngaho nimwinjire mbageze imbere… simugiye mumugi!? Njye: yego niho tugiye!
.
.
.

Ubwo twahise tufata inzira turagenda mpaka mumugi, dusezera kumusaza maze duhita dutangira gushaka ahantu heza bobi yaba ari, gusa tutarajya kure numva phone yanjye irasonnye ndebye mbona niya nimero ya cyntia, ubwo nanjye nahise nyitabana ubwuzu ngiye kumva numva aravuze ati: bite se jack! Nanjye nti: ni sawa sha! Nonese amakr! Cyntia: nimeza, gusa se waje nonaha tukabonana ko aribwo ndimo kubona akanya! Njye: nonese ngusangehe!? Cyntia: ngwino kuri GOLDEN HOUSE mucyumba 123 nimwo ndi! Njye: ok sawa ndaje! Ubwo narangije kuvuga ngiye kumva numva bobi aravuze ati: nonese wangu, ugiye kujyayo nonaha!? Nanjye nti: yego ariko reka mbanze ngufashe gushaka aho uba! Bobi: reka reka! Genda ndabikora,udatinda maze ukabura uwo ukunda, ahubwo mpa nimero yawe ya phone, nzaguhamagara nkubwire aho ndi!
.
.
.

Ubwo nahise muha izo nimero nanjye mpita nerekera aho cyntia ari, gusa nabaye nkigera kumuryango wicyumba arimo nsanga hararinzwe cyan, ubwoba buranyica ariko ndikaruma ndakomeza , mpageze mbona abagabo bari kurugi barahigamiye ndetse baramfungurira ndinjira nta namananiza banshizeho. Ubwo nabaye nkigeramo imbere nsanga cyntia arimo kuririra mbese agahinda kamwishe, mpita mubaza nti: yooooh! Cynti! Niko ko mbona wahogoye!? Cyntia: sha ndumva agahinda kanyishe pe! Njye: habayiki se!? cyntia: sha jack unyumve neza! Ubu njye ndibaza uburyo urukundo rwacu rwazakomera appolo akiriho bikanyobera! Njye: oooh! Humura imana izabijyamo sha cynti! Cyntia: sha sinzi, gusa harukuntu twakemura ikibazo! Njye: gute se ubwo cynti!? Cyntia nawe ati: harumuntu umwe appolo yizera, ndetse niwe umubwira buri kimwe cyose akora,ubwo rero uwo muntu atakiriho twazibanira ubuzira herezo! Njye: yeeeh! Nonese uwo muntu ndinde!? Nkivuga ntyo mbona cyntia akoze mugakapu ke, akuramo ifoto ayidambika imbere,ndebye mbona……….

.ESE UYU MUGABO NINDE!?

.ESE KUKI CYNTIA AHISEMO KUBIBWIRA JACK!?
.
.
NTUCIKWE PART 14 LOADING…………..

Advertisements

5 responses to “FIRST SIGHT PART 13

    • Turareba ko bishoboka, kuko nkubu zamaze kugeraho ni iz’ ejo , gusa ziza kuri magazine iyo isaha yo kuzaho igeze kubihindura rero ni danger ( tubikora kugirango tutongera kwica amasaha)

      Like

  1. Ifoto ni se wa jack. Ikindi ni uko jack mubigaragara ari umwana wa samson akaba yaba avukana na bobi abishe samson bahise batwara abana kuko wa musaza atabonye imirambo yabana akaba ariyo mpamvu bariya babyeyi batita mugushaka mukuru wa jack kdi ibigaragara bobi ari kwiyumvamo mukuru wa jack

    Like

  2. Pingback: FIRST SIGHT PART 12 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s