FIRST SIGHT PART 14

FIRST SIGHT PART 14

twazibanira ubuzira herezo! Njye: yeeeh! Nonese uwo muntu ndinde!? Nkivuga ntyo mbona cyntia akoze mugakapu ke, akuramo ifoto ayidambika imbere,ndebye mbona………..

PART 14

Ndebye mbona hariho umugabo ntazi kandi ntigeze mbonaho narimwe, gusa mukumwitegereza nkabona asa nkumugabo wiyubashye cyane, numva ngizemo akantu kubwoba mpita mubaza nti: nonese uyu niwe ugira appolo inama zose!? Cyntia: cyane rwose, ahubwo nanjye mbimenye vuba cyane, iyo nza kubimenya samba narahangayitse bigeze hano! Njye: eeeeeh mbega ! ko mbona uyu mugabo asa nkaho atoroshye ra!! Ese ubundi yitwa nde!? Cyntia:cyitwa HARRIS! Njye: none se cynti! Urumva haruburyo ufite bwo kuba wamushyira hasi !? cyntia: sha nanjye sinzi kabsa! Kuko ndamutse nkoresheje bamwe muraba basore bandinda, ntakabuza byagera kuri appolo akamerera nabi cyane! Kandi nanone ndamutse nkodesheje amabandi hanze, bishobora kuzamo polisi nkaba ngiye muburoko! Njye: cyakora byo ndumva ari hatari kabsa!
.
Namaze kuvuga ntyo mbona cyntia ari muntekerezo za kure cyane kandi arimo no gushoka marira mumaso, ubwo njye nabonye ibintu bikomeje gukomera mpita mubwira nti: cynti ! humura rwose chr! Imana izabijyamo kandi bizarangira tubanye! Cyntia: ariko se koko urankunda!? Nanjye nti: yeeeh! Nonese uragira ngo mbanze mvuze imiduri nibwo uzemera ibyo mba nkubwira! Ubwo se nigute ntaba ntagukunda nkaba nkwiruka inyuma bigezaha!? Cyntia: umva rero! Njye ndumva ntakundi byamera,ndabona urukundo rwacu rudashoboka, kuko aho kugira ngo mpombe ma……………atararangiza mbona ahise acamo ijambo kabiri, mbese amera nkuwaruhubutse kuvuga, ubwo nanjye narabibonye mbona ko hari ikintu yashakaga kuvuga, ariko ndabyihorera sinabikomeza ahubwo ndamubaza nti: ariko se cynti! Wowe urankunda nkuko ngukunda!? Cyntia: sha ndagukunda cyane rwose ariko sinzi ko byakunda abo bantu bagihari!? Njye: nonese ntamafaranga wabona ngo tumwicishe atuvire munzira!? Cyntia: kandi nakubwiye ko byatuma dufungwa badufashe, erega ntugapfe kwizera umwana wumuntu cher!! Ahubwo wenda nkawe ugiyeyo byaba byiza! Njye: eheeee! Ibaze nukuri nagiyeyo! Sha njye ndumva kwica umuntu ntapfa kubishobora!
.
Cyntia: yeeeh! Nonese kuberiki wakunze umuntu, usaba kubanza hicwa abantu! Njye: eeeeee! Nonese…………. Ntararangiza mbona umukobwa ahise ahaguruka aza aho nari nicaye,arimo gusuka amarira ngiye kubona mbona anyicaye kumatako atangira kumbwira mutugambo tworoheje ati: nyabuna rwose chr! Mfasha muribi bibazo ndimo, nanjye mbone urukundo rimwe mubuzima kuva kera, kuko rwose aba bantu bakiriho sinzi ko nashobora gukundana nundi muntu utari appolo! Kuko imbaraga zo afite nyishi! Njye: yoooh! Ibyo ndabyumva ariko se cynti! Nawe ati: karame, vuga ndakumva!
.
Njye: uransezeranya ko, ibi byose nibirangira uzaba uwanjye iteka ryose!? Ubwo namubajije ntyo, mbona aciye bugufi aranyigereza cyane mumaso, mugihe nkirimo kwibaza icyo yaba agiye kuvuga mbona ankubise akabizu kwitama arangije arambwira ati: sha cher! Mubyukuri nanjye ndumva ngukunda cyane ndetse birenze! Nyuma yo kuvuga ayo magambo, nahise niyumvamo imbaraga zidasanzwe, ibyishimo nakanyamuneza biranyuzura ndetse nkumva ntanundi mukobwa wandutira cyntia muriyisi, ubwo ntakindi cyabaye nahise mpaguruka ndetse mpagurutsa cyntia ndamubaza nti: uwo muswa ngo ni harris namusanga hehe!? Nkumubaza ntyo mbona ahise amwenyura, aravuga ati: ibiro bye biba muri zeng corporation, iriya nzu nini iri muburengera zuba bwuyu mugi! Suhazi se!? njye: yego icyo kizu ndimo kukibona! Cyntia: yego rwose pe! Njye: cynti! Ubungubu ibintu byose ngiye kubisoza nonaha, uriya muswa ngiye guhita mushyira hasi kuburyo na appolo nashaka kongera kukumenyera tuzibonanira! Cyntia: urakoze cyane chr!ariko uze kumwica mwibanga,ntaza kukubura kandi ariwowe utumye byose mbikora, kandi urabizi ko nkubuze nanjye ntabaho!!
.
Njye: niko bimeze pe! Nanjye sinakwifuza gutuma ubabara bene ako kageni,ahubwo reka njye kubyitaho ! cyntia:gusa nyine umenye ko nutamwica none bitaraba bigikunze kuko afite itike yindege ejo mugitondo! ubwo njye nahise nsezera kuri cyntia ndasohoka , numva nuzuye imbaraga nubushake bwo kujya kwica harris, gusa ntaragera kure nibuka ko nagombaga kubaza cyntia umuntu wamuhaye number yanjye, ubwo nahise nkata nsubira inyuma ngo njye kumubaza, gusa nabaye nkigera kuri wamuryango mbona abarinzi babaye beshi kandi nari mpasize babiri bonyine, nshatse nkwinjira barabyanga ahubwo bagashaka no kunkubita, ubwo njye byaranshanze nyoberwa ibibaye kandi nkabona ntacyo nakora kuko abagabo baraho bari ibisore byibigango, mpitamo gucisha bugufi ndahindukira ngo nigendere, mbaye ngitera intambwe numva mucyumba cyntia arimo hasa nkaho harimo undi muntu barimo kuvugana, kumutima nti:” ariko se uwo yaba arinde ra! Cyangwa ni appolo, ko mbona abarinzi biyongeye!!!”
.

Ubwo njye nibajije cyane kucyaba kirimo kujya imbere, byanshanze mpita mfata phone mpamagara nimero ya cyntia numva yanze gucamo, kumutima nti:” ubu se koko nsubirinyuma ndwane naba bagabo cyangwa!!” nibajije cyane kucyo nakora ariko biza kurangira nikomereje iyo naringiye kuko nibwiraga ko nubundi cyntia arinjye akunda, kumutima nti:”apuuuh nubundi cya appolo kiri mubuyobe! Ntikizi ibyo kirimo, ahubwo reka njye guhitata uriya muswa ngo ni harris ubitera byose!””
.
Ubwo umugambi nawucuze ntyo, mpita nsohoka ngira ngo njye kuri zeng corporation mbanze ndebe uko nahinjira ntawe umbonye, ndetse nkagera aho harris akorera nta mbogamizi nimwe mpuye nayo,gusa munzira ngenda sinzi ukuntu narebye hakurya yumuhanda mbona lilian arimo kugenda namaguru, numva birantunguye ndetse ngizemo ubwoba cyane, ntakindi nakoze rero nahise nambuka vuba cyane ndahamara nti: lilian lilan…….. ariko nkabona ntarimo kumva neza bitewe nurusaku rwimodoka zatambukaga ari nyishi kandi numuhanda ari mugari, ndakomeza ndasakuza mpamagara ngiye kubona mbona arahagaze arandeba ahita amwenyura,kumutima nti:” ahwiih! Imana ishimwe noneho ubanza atari umusazi!
.
Ubwo nanjye nahise nambuka ndamusuza nkabona aratuje cyane kandi bisa nkaho yananutse bitewe niminsi amaze mubitaro, gusa nkumva nanone mfitemo ubwoba, ndamubaza nti: niko se lilia! Ko mbona ugenda namaguru! Nawe ati: yego nabonye aribyo byiza tu! Njye: nonese wavuye mubitaro ryari ko nduzi wakagombye kuba ukirimo!? Lilian: sha ndabatorotse ngiye kwirebera mama na papa! Bamaze iminsi batansura ! Njye: umva yewe!ariko uziko ukinisha ubuzima lilia! Ubwose iyo ubabwira bakagusanga mubitaro! Lilian: shahu se haruko ntagize, ko nahamagaye papa bikanga ,ngahamagara na mama bikanga nkumva phone zabo ntiziri kumurongo bose! Njye: nonese uhisemo kujya kubirebera!? Lilian: cyane rwose kuko siniyumvisha uburyo bose batari kumurongo!
.
Njye: ariko se koko ubwo byaba byagenze bite! Lilian: sha sinzi pe! Gusa nanjye nicyo gitumye ntoroka ibitaro kuko numvaga umutima utari hamwe! Njye: noneho reka nkujyane nkugezeyo kuko ndabona utarakira neza! Lilian: yoooh! Waba ugize neza pe! Nonese jack we! Nanjye nti: karame, vuga nguteze yombi!! Lilian: nanubu nturumva urukundo ngukunda!? Njye: yoooh! Ndabyumva ariko turaba tubiganira nyuma yo kumenya ikibazo gihari, ndumva Atari ibyihutirwa! Ese ubundi ubwo arababyeyi bawe nanjye ukunda nde!? Lilian: sha ndabakunda ariko ntibyarenza uko ngukunda, ndetse menya mubabayeho ,abariho ndetse nabazabaho ntanumwe uzakundutira,gusa mbabazwa nuko utanyumva!.
.
Njye: sha reka tubireke basi, ahubwo reka twake lift itugeze imbere! Lilian: yego, ahubwo hagarika iyo ngiyo irimo kuza! Ubwo nahise mpagarika akamodoka kari karaho hafi,nsangamo umukecuru musaba lift arayimpa, duhita twinjira njye na lilian, umukecuru aratujyana mpaka kumuryango wurupangu rwo kwa lilian,urupangu rwubatse neza, ninzu nziza cyane mbese bigaragara ko ari abakire bihambaye.
.
Twasohotse rero mumodoka ya mukecuru nawe arikomereza, twinjira mugipangu mpita mvuga nti: ese ubundi ubwo urasanga bahari ra!? Lilian nawe ati: yeeeh! Barahari rwose kuko ndabona imodoka zose uko ari esheshatu ziparitse hariya, ubwo se baba bagiye muyihe! Njye: cyakora nanone da! Ariko se ……… ntrakoze,tubona munzu haturutse umusore ukiri muto aza yiruka apfukama imbere ya lilian arimo kurira cyane ndetse bisa nkaho afite ubwoba, ngiye kumva numva lilian aravuze ati: habayiki se Charles we!? Kumbe uwo musore yitwa Charles, ngiye kumva arasubije ati: ibigabo byarabatwaye! Njye: yeeeh! Byatwaye bande se!? Charles: byaraje bitwara mama na papa ba lilian, ndetse nashatse no kuguhamagara mbura nimero yawe!
.
Ubwo Charles yavuze atyo numva ngize ubwoba,ndetse ndebye lilian mbona yabize icyuya kubera ubwoba, ntakindi cyabaye nahise nkeka ko papa ariwe ushobora kuba wabikoze, mbwira lilian nti: harya lilia, ntufite nimero yanjye ya telephone!? Lilian nawe ati: yego ndayifite, cyagihe kwishuri se sinaguhamagaraga! Njye: byiza cyane! Noneho reka ngende vuva vuba, kuko harikintu ndimo gukeka uze kumpamagara mumwanya nkubwire ko naba nabonye aho bari! Sibyo!? Nawe ati: yego ntakibazo! Ubwo nahise mvaho ngenda niruka cyane ngana murugo ngo mbaze papa impamvu akora ibintu nkibyo kuko numvaga amaze kurenza urugero, gusa nkiri munzira numva message kuri phone, ndebye mbona ni cyntia ati:” bite se chr! Ko igihe kirimo kudusiga, yagahunda uyigezehe!?””
.
Nasomye iyo message nibuka ko naringiye kuri zeng corporation kandi nkica umugabo witwa harris igihe kitararenga, numva mumutwe biricanze ariko kumutima nkumva hambwira hati:” wibuke ko cyntia umukunda!!”” ubwo ntakindi cyabaye nahise mfata inzira yo kuri zeng corporation, ndetse nza kuhagera hakibona, ariko nsanga huzuye abarinzi, ndetse mbona ntakuntu napfa kuhanyura. Ubwo njye natikindi nakoze, nahise nzeguruka urupangu, dore ko batapfaga no kureba hanze yarwo, ubwo nabonye akarinzi kamwe karahantu inyuma, nterura igitosho ndajungunya no kumugondo wako ngo piiiiih! Ngiye kumva numva karatatse cyane, nanjye mpita nunama ngaruka kumarembo nsanga bose bagiye gureba ikibaye kukagabo, nanjye mpita ninjira niruka mba ninjiye munzu, mbanza kureba kuri list zimanitse aho hafi kurukuta, mbona harris akorera mucyumba nimero 67, mpita nerekeza yo.
.
Gusa munzira ngenda,dore ko ninzu yari nini cyane, nagendaga mpura nabarinzi nkabihisha barenga ngakomeza urugendo, nageze imbere numva abagabo babiriri baza mugikorodoro kinini baganira, mpita mbihisha mukumba karaho kuruhande gasa nkakabamo moteri, nteze ugutwi neza numva umugabo urimo kuvuga,afite ijwi nkirya papa ariko sinabitindaho ndakomeza ndihisha, abo bagabo batararenga mbona phone yanjye irasonnye ndebye mbona ni lilian:” kumutima nti:”mana yanjye lilian ankozeho baramfashe,ariko ninjye wabimubwiye!!!!”” phone yamaze gusona, numva abagabo barahagaze, umwe muribo aravuga ati: iyo phone isonera mukumba ka moteri niyande!? Ubwo njye ubwoba bwari bwose,nabuze icyo gukora, mpita nshaka uko nihisha inyuma ya cya moteri cyaraho, ndebye neza mbona hariho akaryago gato,mpengereje mbona numwijima gusa ariko ndikaruma ngaseseramo, kumbe gahinguka mubindi byumba byubakishije amabuye, ubwo nahise mpaguruka nsha muri zio nzira zo muribyo byumba,gusa nkabona nahantu hateye ubwoba cyane ariko ngafunga umwuka ngakomeza imbere, sinzi ukuntu nageze ahantu mbona umuntu ufungiye muri ferabeto amaboko azirite hejuru, gusa yari yubitse umutwe, nitegereje neza mbona ni mukuru wanjye tumaze igihe kitari gito twarabuze, kumutima nti:” uyu ni grand frère wanjye,steven se yangwa!!? Ubwo nahise mpamagara nti: wee steve!? Ngiye kubona mbona yeguye umutwe arandeba, koko mbona ni mukuru wanjye, kumutima nti:”…………….

.ESE KUKI STEVEN MUKURU WA JACK AFUNGIYE AHANTU NKAHARIYA!?

.ESE ABABYEYI BA LILIAN BABURIYE HEHE!

.ESE UYU MUGABO UVUGA NKA PAPA JACK NIWE RA!?
.
.
NTUCIKWE PART 15……..LOADING………

Advertisements

2 responses to “FIRST SIGHT PART 14

  1. ego! uyu mugabo ntabwo ari papa waba jack kabsa, yooo! bazina se arazira iki? jack se nawe agiye kuba umwicanyi nka se?

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s