FIRST SIGHT PART 15


FIRST SIGHT PART 15

nahise mpamagara nti: wee steve!? Ngiye kubona mbona yeguye umutwe arandeba, koko mbona ni mukuru wanjye, kumutima nti:”…………….

PART 15

Kumutima nti:” yeeeeh! Ese mukuru wanjye steven yaba yarageze hano hantu ate koko, ko numva ngizemo ubwoba cyane!!!” ubwo nakomeje kwibaza kuribyo ngiye kumva numva aravuze ati: ariko se sha jack! Nkubu koko wageze hano hantu gute ? ndavuze ngo va hano vuba bitaraba nabi! Ubwo njye nabonye ko ntashobora kuva aho hantu mpamusize, mpita musubiza nti: reka reka sinshobora kugusiga aha hantu kantu kandi murugo tugukumbuye! Steven: wamushenzi cika hakiri kare, ngo murugo ntasoni kandi………….. atararangiza mpita musubiza nti: have wigira ikindi uvuga, kuko ngomba kugukura aha hantu vuba cyane! Ubwo njye nahise ntangira kurwana na ferabeto zaraho, ngira ngo ndebe ko nazica nkinjira indani nkamuhambura tugacika twese.
.
Nakomeje gukora iyo bwabaga , ngiye kumva numva steven avuze mukajwi gatoya ndetse wumva ko yishwe nagahinda ati: jack rwose ndakwinginze cika uve hano undeke, basi umuryango wacu utazashira burundu, kuko nanjye ubu ndumupfu niwowe usigaye! Njye: hoya reka ngutabare ntacyo tuza kuba! Ubwo navuze ntyo ngiye kumva numva ibirenge byabagabo basa nkabarimo kuza bagana aho ndi,kumutima nti:” mana yanjye ndapfuye noneho bansanze hano!” nibajije kuribyo ngiye kumva numva steven aravuze ati: nyura ibumoso, urahita ubona akaryango ka ferabeto gato ucemo, urabona korodoro ikugeza hanze, kandi mbabarira ubikore nonaha!
.
Ubwo nanjye nabonye ko ibintu bikomeye mpita nibwira icyo gukora, nkurikiza inama za mukuru wanjye, gusa kumutima siniyumvishaga uburyo nsize mukuru wanjye mumazi abira, umujinya ari wose ndetse nagahinda byenda kumpitana ariko mbona ntakindi nakora , ndiruka ngeze kuri ako karyango steven yambwiye numva ba bagabo bageze hamwe narindi, ngiye kumva numva umwe muribo aravuze ati: hahahaha! Ariko uyu mwana kabsa afite umutwe ufunze kweli! Nanubu ataravuga aho ibyandiko yabihishe koko! Undi nawe ati: yewe kabsa nanjye narumiwe, gusa wibuke ko na se aruku yarameze! Niko sha warwana we, vuga aho ibyandiko wabihishe nonaha cyangwa uhure ningorane!
.
Ubwo umugabo yavuze atyo, ngiye kumva numva na steven arasubije ati: nindamuka mvuye hano, mwese nzabica mwabaswa mwe! Ibigabo byose hamwe ati: hahahahahahahaha….. hahahaha! Biraseka byanika mirongo itatu nabiri yose, ubwo njye naraho hirya numva ibirimo kujya mbere byose, kumutima nti:”hhhm! Ibyo bipapuro se kandi bishyuza steven nibwoko ki,byaba ari nkabimwe bya bobi se ra!!!” ubwo nakomeje kwibaza kuribyo numva ndashobewe, ngiye kumva numva steven aratatse cyane, nteze ugutwi neza,numva ibigabo birimo kumukubita, ubwo ntakindi nakoze nahise mpindukira ngarukana umujinya meze nkugiye kwiyahura, gusa nabaye ngihinguka mbona huzuye abarinzi beshi cyane,kumutima nti:” yaweee! Aba bo bahita bampitana kabsa, reka nisubirire inyuma!”
.
Nahise ngaruka nsha muri kakaryango, koko mbona mpingutse mugikorodoro kini cyane, mfatinzira ndigenda mpaka kumuryango wacyo ugana hanze, gusa nagiye gusohoka mbona hanze abarinzi ni benshi cyane kandi bafite nimbunda, numva noneho icyuya kirandenze mbura icyo gukora, ntangira kwibaza impamvu naje muriyo nyubako, nsubije ubwenge inyuma nibuka ko gahunda yanzanye arukwica harris utuma cyntia umukunzi wanjye adatuza! Ubwo ntakindi cyabaye nahise nsubira inyuma, mbona ahantu hari ama esikariye azamuka muriyo nyubako, kumutima nti:” ibyaribyo byose aya arangeza kucyumba cya harris!”
.
Ubwo nahise nurira ama eskariye niruka vuba cyane, ngeze hejuru mbona hari I kindi gikorodoro kirekire kandi gishamikiyeyo nizindi nyinshi cyane, gusa aho hantu ho hari hanteye ubwoba bitewe nuko hari hameze, amatara yaka ukwayo, ntakantu nakamwe gakoma ndetse kandi hasukuye birenze, nakomeje gutekereza kuraho hant uko hameze nkumva ubwoba buranyishe ariko ndikaruma nti: hapfa uwavutse reka nkomeze imbere, ngezimbere gato numva harumugabo urimo kuza, mpita nsubira inyuma nihisha kunkingi yaraho, umugabo aje mbona numugabo wiyubashye cyane, wambaye lunette nakagofero ndetse na costume nziza cyane yumukara.kumutima nti: “ ese uyu yaba ariwe harris!?” nibajije ntyo mpita mfata kagafoto ndebaho ariko nkabona ntanaho bahuriye, kuko umugabo we yari yambaye lunette kandi harris asa nkaho atambara lunntte.
.
Ubwo umugabo yakomeje kuza agana aho narind, nanjye nkamucunga nkurikirana ibirenge byiwe uko biza, kumutima nti:” uyu mugabo agombe anyinjize mubiro bya harris!’” ubwo umugabo yanyuzeho ntiyamenya ko ndaho hafi, nanjye muturuka inyuma bucece, mfata umutwe we nkukubita kugikuta , umugabo ahita ahwera, ndebye kuruhande mbona harakumba gasa nkakamwe bashyiramo moteri zabo, mpita mukurura mwinjizamo ndafunga, gusa nabaye nkigera imbere murako mbona noneho simoteri irimo, ahubwo harunzemo ibintu bisa nkibyashaje kera, sinabyitaho mbanza gukuramo umugabo imyenda ye ndayambara ndetse nshyiramo naza lunette ze nakagofero, nanjye iyo nari nambaye nyisigaho nditunganya, kumutima nti: “ sasa ubungubu ngiye kugenda ntacyo nikanga”
.
Ubwo nahise mpaguruka ngo ngende, nkumva urukweto rwanjye rwafashwe, ndebye neza mbona ni ibipapuro byaraho byarwizingiyeho, mpita ntangira kubikuraho , gusa muribyo biparuro nararebye mbona mo ifoto iriho umugabo, mukwitegerza neza mbona amafoto ni menshi kandi yumuntu umwe ndetse as nkaho yaramanitse munzu, nitereje neza umuntu uriho mbona ni wamugabo wapfuye witwaga Samson, mpita mfata igifoto kimwe nkibika mumufuka wikoti, sinabyitaho cyane ndahaguruka nerekera kucyumba cya harris. Munzira ngenda ,sinzi ukuntu narebye mbona kwikoti nambaye hariho baji, ndebye neza mbona handitseho mumagambo yicyongereza ngo:” sekeretere wa harris!” kumutima nti: “ burya uyu mugabo ni sekeretere wa harris, haha reka nyaruke ahubwo!!”
.
Ubwo naragiye, inzira yose nkahura nabantu nkabasuhuza nibamenye ibijya mbere, ndetse nkanyura kumiryango irinzwe ahubwo nkabona abagabo barimo kumba ibyubahiro, nanjye kumutima nti:” buryo icyubahiro kiraryoha kabsa!!’” ubwo naragiye mpaka kumuryango wa harris, mpageze nsanga harinzwe nabagabo babiri, ndavuga nti: noneho se bariya bo ndabagenza nte ra! Ubwo ntakindi nakoze nahise mfata agapapuro nandikaho ngo:” ni harris mu cyumba nimero ……….” Ndangije ndagenda ngaha babarinzi mvuga mukajwi gato nti: mugende murabona, umugabo uparitse hasi mukamuhe aze, kandi ntimuhave mutazanye! Ubwo nabikoze ubwoba ari bwose, kumutima nti:” mana mfasha batamvumbura!!!”
.
Sinjye wabonye abagabo bahite bamanuka nibyubahiro byishi cyane, ndetse ntibanamenya ko niyoberanyije, ubwo nanjye nahise ninjira indani mubiro ndetse nsanga harimo harris ariko yicaye areba hirya, ngiye kumva numva aravuze ati: ese ko mba nguhamagara ntufate phone bite, uziko nashakaga kukwibutsa ibyo usize, ubwo njye kumutima nti:”burya wamugabo yaravuye hano!” ubwo nanjye nahise negera hafi ntakugukoma mpita mfata umugabo ndamuniga mpaka ashizemo umwuka, ntagutinda muri byinshi mpita nsohoka nihuta, nkiri munzira phone yanjye iba irasonye ndebye mbona ni bobi, ubwo nahise nitaba ambwira aho musanga, nkomeza urugendo nsohoka ariko ubwoba aribwose, umutima ukubita kurusha ingoma.
.
Nasohotse rero nihuta byahatari ndetse nkabona abo duhura barimo kugenda banyunamira, kumutima nti:”ariko ubanza harris arumuntu ukomeye, kubona sekeretere we bamwubaha bigezaha!!” ubwo narakomeje nyura abagabo bose mumaso. Mpaka hanze yurupangu mpita ntega taxi voiture ingeza aho nagombaga gusanga bobi, mpageze nsanga kahantegereje , nishyura umushoferi ndasohoka ndagasuhuza, ngiye kumva numva karavuze gati:” mwana sinzi nimbi ahantu tugiye uraharara kuko nabonye ntawo kwizerwa mpitamo kongera nkiyubakira agashitingi!
.
Njye: hahahaha! Erega wowe ndakwemera wangu bobi! Bobi: ese mn! Noneho ko wambaye nkabikire bimeze bite! Njye: hh! Sha nyine cya gihe naragiye ……….. ubwo namubwiye uko byagenze kose, ndetse mubwira ko nabonye namukuru wanjye ndetse nibyo twavuganye ngiye kumva numva bobi arambajije ati: uti ngo! Yarakubwira ngo cika batakwica umuryango ugasibangana burundu!!? Njye: yego kabsa, ninacyo cyatumye nshika! Bobi: yebaba we! Mana mfasha abe Ataribyo rwose! Njye: ibiki se kandi bobi!? Bobi: yababababa! Ubwo se gashiki kanyu mwari muzi ko kari kwishuri, ko buriya ntibakishe kera!? Njye: ibaze ariko kweli! Ko nahitana abashenzi charlotte abaye yarishwe! Bobi: sha! Reka basi twizere ko akiri muzima, nahubundi njye ndumva mukuru wawe, aba yahise akubwira ngo genda urinde gashiki kawe, iyo kaba kakiriho! Njye: have have bobi we! Ntiwongere kugira icyo uvuga kuri mushiki wanjye, utabona nsaze nonaha! Bobi: sawa kabsa! Ese none wangu! Ngiye kubona mbona akana karimo kwitegereza mwikoti nari nambaye! Njye: iki se bobi ko utavuga! Bobi: ko mbona ufite ibipapuro imbere mwikoti bite! Ubwo njye nahise ngikuramo ndavuga nti: nyine icyo gihe nagiye………. Mubwira uko byagenze ngo mbona iyo foto, ndetse nuko nakubise umugabo kugikuta, ngiye kumva numva arambajije ati: nonese wangu: aho hantu wasanze ibyo bipapuro namafoto, ntabirahuri byamenaguritse byari bihari!?
.
Njye: umva sha, byari bihari kabsa ndetse nibindi bintu byishi cyane, bisa nkaho ari ibyakera! Bobi: yawee! Uyu mugabo ndabona asa nkumwe warufute kwifoto arikumwe nutwana twe, kandi bishoboke ko iyo nzu warurimo yariye, yamara gupfa bakamanura amafoto yose ye yaramanitsemo, ese ubundi wangu!! Njye: vuga ndakumva! Bobi nawe ati:…….

.ESE CHARLOTTE MUSHIKI WA JACK NA STEVEN NIMUZIMA!?

.ESE IYO FOTO IRASIGURA IKI, ESE STEVEN NIBYO BYANDIKO BITE!?
.
.
NTUCIKWE PART 16….LOADING……….

Advertisements

2 responses to “FIRST SIGHT PART 15

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s